Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese, ushobora kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana itaboneka?

Mbese, ushobora kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana itaboneka?

Mbese, ushobora kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana itaboneka?

Ushobora kwibaza uti ‘ni gute nagirana imishyikirano ya bugufi n’umuntu ntashobora kubona?’ Icyo kibazo gishobora gusa n’aho gifite ishingiro. Ariko tekereza kuri ibi bikurikira:

KUREBA bifite agaciro kangana iki kugira ngo abantu bagirane imishyikirano ya gicuti kandi irambye? Mbese, ibintu bitaboneka byo ntibifite agaciro kangana n’ak’ibindi, niba bitanabikarusha? Yego rwose! Kubera iyo mpamvu, hari abantu bagiye bagirana imishyikirano ya bugufi n’abandi binyuriye mu kwandikirana buri gihe​—amabaruwa yabo akagaragaza nta buryarya ibyo bakunda, ibyo banga, intego zabo, amahame, ibikunda kubasetsa, n’indi mico yo muri kamere yabo cyangwa ibibashishikaza.

Impumyi na zo zigaragaza ko kureba atari byo kamara kugira ngo ugirane imishyikirano ya bugufi n’undi muntu. Reka dufate urugero rwa Edward na Gwen, umugabo n’umugore bashakanye b’impumyi. * Edward yahuriye na Gwen mu ishuri ry’impumyi, aho bigaga mu ishuri ry’abakuze. Yakundiraga Gwen imico ye, cyane cyane ukuntu yari inyangamugayo mu byo yavugaga no mu myifatire, n’ukuntu yagiraga imyifatire ihebuje ku mirimo. Gwen na we yikundiraga Edward bitewe n’uko nk’uko abyivugira, “yari afite imico yose nakuze nemera ko ari iy’ingenzi.” Batangiye kurambagizanya, maze nyuma y’imyaka itatu barashyingiranwa.

Edward yagize ati “iyo muri kumwe, mu by’ukuri ubuhumyi nta cyo buba buvuze mu birebana no kugirana imishyikirano ya bugufi. Mushobora kuba mutabasha kurebana, ariko ibyiyumvo byo birabona.” Ubu hashize imyaka 57, kandi baracyakundana cyane. Basobanuye ko ibanga rituma bagirana imishyikirano ihebuje rikubiyemo nibura ibintu bine: (1) kubona imico y’undi muntu, (2) gutekereza kuri iyo mico kandi ukumva uyikunze, (3) gukomeza gushyikirana mu buryo bwiza no (4) gukorera ibintu hamwe.

Izo ngingo uko ari enye ni ingenzi kugira ngo habeho imishyikirano myiza iyo ari yo yose, yaba hagati y’abantu b’incuti, abashakanye, cyangwa se icy’ingenzi kurushaho, hagati y’abantu n’Imana. Mu gice gikurikira, turi bubone ukuntu gushyira izo ngingo mu bikorwa bishobora kudufasha kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana, n’ubwo tudashobora kuyibona. *

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Amazina yarahinduwe.

^ par. 6 Mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku mishyikirano iba hagati y’abantu, kugirana imishyikirano n’Imana byo bishingiye ku kwizera ko ibaho (Abaheburayo 11:6). Niba wifuza ibisobanuro birambuye ku birebana n’uko wakwizera Imana mu buryo bukomeye, reba igitabo Y a-t-il un Créateur qui se soucie de vous? cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.