Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese, wagombye gushaka kumenya imyizerere y’andi madini?

Mbese, wagombye gushaka kumenya imyizerere y’andi madini?

Mbese, wagombye gushaka kumenya imyizerere y’andi madini?

UWITWA Miguel, ubu akaba ari umwe mu Bahamya ba Yehova bo muri Amerika y’Amajyepfo yagize ati “nari maze hafi umwaka njya mu materaniro ya Gikristo, kandi nakundaga kubwira abandi ibihereranye n’Ubwami bw’Imana. Hanyuma, natangiye kujya ntega amatwi ibiganiro by’amadini byahitaga kuri radiyo kandi nkareba abavugabutumwa b’abanyamadini kuri televiziyo. Nibwiraga ko ibyo biganiro byashoboraga kumfasha kurushaho gusobanukirwa abantu bo mu yandi madini. Nabonaga ko inyigisho zabo zitari zihuje na Bibiliya, ariko nazigiriraga amatsiko.”

Muri icyo gihugu nanone, uwitwa Jorge yagiraga ishyaka ryo kwigisha abandi ibihereranye n’ugusenga k’ukuri. Nyamara igihe kimwe, na we yatangiye kujya atega amatwi ibiganiro by’amadini bihita kuri radiyo na televiziyo. Yajyaga avuga ati “umuntu agomba kumenya ibyo abandi batekereza.” Igihe bamubazaga akaga gashobora guterwa no kwitegera izo nyigisho z’ibinyoma, yarasubizaga ati “nta kintu gishobora konona ukwizera k’umuntu uzi ukuri kwa Bibiliya.” Izo nkuru z’ibintu byabayeho zibyutsa ikibazo cy’ingenzi, mbese, ni iby’ubwenge kumva ibyo abandi bemera?

Tumenye Ubukristo bw’ukuri

Nyuma y’urupfu rw’intumwa, ugusenga k’ukuri kwandujwe n’Ubukristo bw’urwiganwa bw’uburyo bwinshi bwagiye bubaho gahoro gahoro. Kubera ko Yesu yari azi mbere y’igihe ko ibyo bizabaho, yahishuye uburyo bumwe bwo gutandukanya Ubukristo bw’urwiganwa n’Ubukristo bw’ukuri. Mbere na mbere, yatanze umuburo agira ati “mwirinde abahanuzi b’ibinyoma, baza aho muri basa n’intama, imbere ni amasega aryana.” Hanyuma, yongeyeho ati “muzabamenyera ku mbuto zabo” (Matayo 7:15-23). Abigishwa b’ukuri ba Yesu bakora nk’ibyo yigishije, kandi bamenyekanira mu buryo bworoshye ku mbuto zabo nziza. Nk’uko Yesu yabigenzaga, na bo basura abantu kugira ngo babasobanurire iby’Ubwami bw’Imana bifashishije Ibyanditswe. Mu gukurikiza urugero rwa Yesu, bakomeza kwitandukanya na za politiki z’isi n’amakimbirane aba mu baturage. Bemera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana kandi bakayubaha babona ko ari yo kuri. Bamenyekanisha izina ry’Imana. Kandi kubera ko bihatira gushyira mu bikorwa urukundo rwigishwa n’Imana, ntibifatanya mu ntambara. Ahubwo, bagirirana nk’abavandimwe.—Luka 4:43; 10:1-9; Yohana 13:34, 35; 17:16, 17, 26.

Dukurikije Ibyanditswe, birashoboka ‘kumenya gutandukanya abakiranutsi n’abanyabyaha, abakorera Imana n’abatayikorera’ (Malaki 3:18). Abasenga Imana by’ukuri muri iki gihe usanga bunze ubumwe mu bitekerezo no mu bikorwa nk’uko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari bameze (Abefeso 4:4-6). Mu gihe umaze kumenya iryo tsinda ry’Abakristo b’ukuri iryo ari ryo, kuki wakwirirwa ubaririza imyizerere y’abandi cyangwa se ukayigirira amatsiko?

Irinde abigisha b’ibinyoma

Bibiliya yemeza ko na nyuma yo kumenya ukuri kwa Bibiliya, hari akaga ko kuba umuntu yakwandura mu buryo bw’umwuka yandujwe n’inyigisho z’ibinyoma. Intumwa Pawulo yatanze umuburo igira iti “mwirinde, hatagira umuntu ubanyagisha ubwenge bw’abantu n’ibihendo by’ubusa, bikurikiza imihango y’abantu, iyo bahawe na ba sekuruza ho akarande, kandi bigakurikiza imigenzereze ya mbere y’iby’isi, bidakurikiza Kristo” (Abakolosayi 2:8). Mbega ukuntu uwo murongo usobanura ibintu neza cyane! Kimwe n’ibisimba biba bishaka kugufata ngo biguconshomere, abigisha b’ibinyoma bashobora guteza akaga gakomeye.

Mu by’ukuri, Pawulo yitaga ku byo abandi bizeraga. Igihe kimwe yatangiye disikuru ye agira ati “bagabo b’Abanyatenayi, mbonye muri byose ko mukabije kwibanda mu by’idini. Ubwo nagendagendaga, nitegereza ibyo musenga, nasanze igicaniro cyanditsweho ngo ‘icy’imana itamenywa.’ ” (Ibyakozwe 17:22, 23). Ariko kandi, Pawulo ntiyacengezaga mu bwenge bwe buri gihe za filozofiya z’Abagiriki batangaga ibiganiro mbwirwaruhame.

Gushaka kumenya ibihereranye n’inkomoko y’amadini y’ibinyoma hamwe n’imyizerere yayo ni ikintu kimwe, ariko kandi, kubyicengezamo byo ni ibindi. * Yehova yashyizeho ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ kugira ngo atange inyigisho zishingiye ku Ijambo rye (Matayo 4:4; 24:45). Pawulo ubwe yaranditse ati “ntimushobora gusangira ibyo ku meza y’Umwami wacu n’ibyo ku meza y’abadayimoni. Mbese icyo mushaka ni ugutera Umwami ishyari?”—1 Abakorinto 10:20-22.

Abigisha b’ibinyoma bamwe na bamwe bashobora kuba barahoze ari Abakristo b’ukuri, ariko bakagera ubwo bava mu kuri bakayoba (Yuda 4, 11). Ibyo ntibyagombye kudutangaza. Igihe Yesu yari amaze kuvuga iby’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ uhagarariye inteko y’Abakristo basizwe, yavuze ibyerekeye ‘umugaragu mubi,’ ni ukuvuga itsinda ry’abantu bitotomba bavuga bati “Databuja aratinze,” hanyuma bagatangira gukubita abagaragu bagenzi babo (Matayo 24:48, 49). Akenshi, abo bantu hamwe n’abayoboke babo nta nyigisho zabo bwite zisobanutse neza bagira; ikibashishikaza gusa ni ukwangiza ukwizera kw’abandi. Intumwa Yohana yaberekejeho yandika iti “nihagira uza iwanyu, atazanye iyo nyigisho, ntimuzamucumbikire, kandi ntimuzamuramutse.”—2 Yohana 10; 2 Abakorinto 11:3, 4, 13-15.

Byaba byiza ko abantu bafite imitima itaryarya bashakisha ukuri basuzumana ubwitonzi ibyo bumva mu madini atandukanye. Igihe nikigera, Imana izaha imigisha abantu bashaka kumenya ukuri babigiranye imitima itaryarya. Bibiliya yerekeza ku bwenge buva ku Mana igira iti ‘nubushaka nk’ifeza, ukabugenzura nk’ugenzura ubutunzi buhishwe . . . uzabona kumenya Imana’ (Imigani 2:4, 5). Kubera ko Abakristo b’ukuri bamaze kubona ubwo bumenyi ku byerekeye Imana binyuriye kuri Bibiliya no ku itorero rya Gikristo, kandi kubera ko babonye ukuntu Yehova aha imigisha abayoborwa n’ubwo bumenyi, ntibakomeza gutega amatwi inyigisho z’amadini y’ikinyoma.—2 Timoteyo 3:14.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 10 Igitabo L’humanité à la recherche de Dieu, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc., gitanga ibisobanuro by’ibanze ku bihereranye n’inkomoko hamwe n’inyigisho z’amadini menshi ari ku isi.