Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Icyo Ubwami bw’Imana buzakora

Icyo Ubwami bw’Imana buzakora

“Ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru.”​—MATAYO 6:10.

1. Kuza k’Ubwami bw’Imana bizaba bisobanura iki?

IGIHE Yesu yigishaga abigishwa be gusenga basaba ko Ubwami bw’Imana buza, yari azi ko bwari kuza bukavanaho ubutegetsi bwa kimuntu butayobowe n’Imana bumaze imyaka ibarirwa mu bihumbi. Muri icyo gihe cyose, ibyo Imana ishaka ntibyari birimo bikorwa ku isi hose muri rusange (Zaburi 147:19, 20). Ariko Ubwami nibumara gushyirwaho mu ijuru, ibyo Imana ishaka bigomba kuzakorwa ahantu hose. Igihe cy’ihinduka riteye ubwoba ryo kuva mu butegetsi bwa kimuntu tukajya mu butegetsi bw’Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru kiregereje cyane.

2. Ni ikihe kimenyetso kizaranga ihinduka ryo kuva mu butegetsi bwa kimuntu tukajya mu butegetsi bw’Ubwami?

2 Ikimenyetso kizaranga iryo hinduka kizaba ari igihe Yesu yise ‘umubabaro mwinshi, utarigeze ubaho uhereye ku kuremwa ku isi ukageza none, kandi [ukaba] utazongera kubaho’ (Matayo 24:21). Bibiliya ntivuga uko icyo gihe kizaba kingana, ariko amakuba agomba kuzabaho muri icyo gihe azaba akomeye cyane kuruta ikindi kintu icyo ari cyo cyose cyigeze kubaho ku isi. Mu ntangiriro z’umubabaro ukomeye, hari ikintu kizabaho kizatuma hafi y’abantu bose batuye isi bahagarika umutima mu buryo bukomeye: icyo kintu kikaba ari irimbuka ry’amadini yose y’ibinyoma. Ibyo ntibizahangayikisha Abahamya ba Yehova, kubera ko bamaze igihe kirekire babitegerezanyije amatsiko (Ibyahishuwe 17:1, 15-17; 18:1-24). Umubabaro ukomeye uzarangira kuri Harimagedoni igihe Ubwami bw’Imana buzamenagura gahunda ya Satani yose uko yakabaye.—Daniyeli 2:44; Ibyahishuwe 16:14, 16.

3. Ni gute Yeremiya asobanura iherezo ry’abantu batumvira?

3 Ibyo bizaba bisobanura iki ku bantu ‘batamenye Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza’ bw’Ubwami bwayo bwo mu ijuru buyobowe na Kristo (2 Abatesalonike 1:6-9)? Ubuhanuzi bwa Bibiliya bugira buti “ ‘dore, ibyago bizava mu ishyanga rimwe bitere irindi, kandi inkubi ikomeye izaturuka ku mpera z’isi.’ Uwo munsi abishwe n’Uwiteka bazaba hose, uhereye ku mpera y’isi ukageza ku yindi: ntibazaririrwa, cyangwa gukoranywa, haba guhambwa; bazaba nk’amase ari ku gasozi.”—Yeremiya 25:32, 33.

Ububi buvanwaho

4. Kuki Yehova afite impamvu zumvikana zo kuvanaho burundu iyi gahunda mbi?

4 Yehova Imana yihanganiye ububi mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu bihumbi, kikaba ari igihe kirekire bihagije kugira ngo abantu b’imitima ikiranuka babone ko ubutegetsi bwa kimuntu bwananiwe mu buryo budasubirwaho. Urugero, igitabo kimwe kivuga ko mu kinyejana cya 20 honyine abantu basaga miriyoni 150 baguye mu ntambara, mu myivumbagatanyo no mu zindi mvururu ziba hagati y’abenegihugu. Ubugome bw’abantu bwagaragaye mu buryo bwihariye mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, igihe abantu bagera kuri miriyoni 50 bicwaga, abenshi muri bo bakaba barapfuye urupfu rw’agahomamunwa mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa. Nk’uko Bibiliya yabihanuye, muri iki gihe ‘abantu babi, n’abiyita uko batari, barushijeho kuba babi’ (2 Timoteyo 3:1-5, 13). Muri iki gihe, ubwiyandarike, ubugizi bwa nabi, urugomo, kumungwa na ruswa no gusuzugura amahame y’Imana birogeye cyane. Ku bw’ibyo, Yehova afite impamvu zumvikana mu buryo bwuzuye zo kuvanaho burundu iyi gahunda mbi.

5, 6. Vuga ukuntu ububi bwari bwiganje muri Kanaani ya kera bwari buteye.

5 Imimerere iriho ubu imeze nk’iyari iriho i Kanaani, dore hashize imyaka igera ku 3.500. Bibiliya igira iti “ikintu cyose Uwiteka yita ikizira, akacyanga urunuka, bagikorera imana zabo; ndetse n’abahungu babo n’abakobwa babo baboserez[a] imana zabo” (Gutegeka 12:31). Yehova yamenyesheje ishyanga rya Isirayeli ko ‘gukiranirwa kw’ayo mahanga ari ko kwatumye Uwiteka Imana yabo iyirukana imbere yabo’ (Gutegeka 9:5). Umuhanga mu by’amateka ya Bibiliya witwaga Henry H. Halley yagize ati “gusenga Baali, Ashitaroti hamwe n’izindi mana z’Abanyakanaani, byagendanaga n’ibikorwa by’ubusinzi n’ubusambanyi bw’akahebwe, insengero zabo zari ihuriro ry’ibikorwa bibi.”

6 Halley yagaragaje ukuntu ububi bwabo bwari bukabije, kuko muri kamwe mu turere twinshi ibyo bikorwa byakorerwagamo, abahanga mu bucukumbuzi bw’ibyataburuwe mu matongo “bahabonye ibibindi byinshi byabaga birimo ibisigazwa by’abana bari baratambiwe Baali.” Halley yagize ati “ako karere kose kaje guhinduka irimbi ry’abana b’impinja. . . . Abanyakanaani basengaga birundumurira mu bikorwa by’ubwiyandarike, bigakorerwa imbere y’imana zabo mu rwego rw’umuhango w’idini; hanyuma, mu rwego rw’igitambo batambiraga izo mana bakica abana babo b’imfura. Biragaragara ko mu rugero rwagutse, igihugu cy’i Kanaani cyari cyarabaye nka Sodomu na Gomora, mu rwego rw’igihugu cyose. . . . Mbese, hari uburenganzira ubwo ari bwo bwose iryo sanzuramuco rirangwa n’ibikorwa by’umwanda biteye ishozi nk’ibyo, n’ibikorwa bya kinyamaswa, ryari rifite bwo gukomeza kubaho? . . . Abahanga mu bucukumbuzi bw’ibyataburuwe mu matongo, bataburuye amatongo y’imijyi y’i Kanaani, bibaza impamvu Imana itayirimbuye hakiri kare kurusha uko yabigenje.”

Kuragwa isi

7, 8. Ni gute Imana izasukura iyi si?

7 Nk’uko Imana yasukuye i Kanaani, vuba aha izasukura isi yose uko yakabaye maze iyihe abantu bakora ibyo ishaka. “Abakiranutsi bazatura mu isi, kandi intungane zizahaguma; ariko inkozi z’ibibi zizacibwa mu isi. Kandi abariganya bazayirandurwamo” (Imigani 2:21, 22). Kandi umwanditsi wa Zaburi yagize ati ‘hazabaho igihe gito, umunyabyaha ntabeho, ariko, abagwaneza bazaragwa igihugu, bazishimira amahoro menshi’ (Zaburi 37:10, 11). Satani na we azakurwaho, kugira ngo ‘atongera kuyobya amahanga, kugeza aho iyo myaka igihumbi izashirira’ (Ibyahishuwe 20:1-3). Ni koko, “isi irashirana no kwifuza kwayo: ariko ukora ibyo Imana ishaka, azahoraho iteka ryose.”—1 Yohana 2:17.

8 Mu kuvuga mu magambo ahinnye ibyiringiro bihebuje bifitwe n’abantu bifuza kubaho iteka ku isi, Yesu yagize ati “hahirwa abagwa neza, kuko ari bo bazahabwa isi” (Matayo 5:5). Birashoboka ko yari arimo yerekeza ku bivugwa muri Zaburi 37:29, hahanuwe amagambo agira ati “abakiranutsi bazaragwa igihugu, bakibemo iteka.” Yesu yari azi ko umugambi wa Yehova wari uw’uko abafite imitima ikiranuka batura ku isi izahinduka paradizo iteka ryose. Yehova agira ati “ni jye waremye isi n’abantu n’inyamaswa biri ku isi, mbiremesheje ububasha bwanjye bukomeye . . . kandi nkabyegurira uwo nshaka.”—Yeremiya 27:5.

Isi nshya ihebuje

9. Ubwami bw’Imana buzashyiraho isi imeze ite?

9 Nyuma ya Harimagedoni, Ubwami bw’Imana buzashyiraho “isi nshya” ihebuje, iyo “gukiranuka kuzabamo” (2 Petero 3:13). Mbega ukuntu kuvanirwaho iyi gahunda mbi y’ibintu ibakandamiza bizaba ari ihumure rikomeye ku bazarokoka Harimagedoni! Mbega ukuntu bazashimishwa no kwinjira mu isi nshya ikiranuka izaba iyoborwa n’ubutegetsi bw’Ubwami bwo mu ijuru, bakazahabwa imigisha ihebuje kandi biringiye kuzabaho iteka!—Ibyahishuwe 7:9-17.

10. Ni ibihe bintu bibi bitazongera kubaho mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami?

10 Abantu ntibazongera kugarizwa n’intambara, ubugizi bwa nabi, inzara, ndetse n’inyamaswa z’inkazi. “Nzasezerana [n’ubwoko bwanjye] isezerano ry’amahoro, inyamaswa z’inkazi nzazimara mu gihugu . . . Maze igiti cyo mu gasozi kizera imbuto zacyo, ubutaka buzera umwero wabwo, zizibera amahoro mu gihugu cyazo.” “Na bo inkota zabo bazazicuramo amasuka, n’amacumu yabo bazayacuramo impabuzo; nta shyanga rizabangurira inkota irindi shyanga, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana. Ariko umuntu wese azatura munsi y’uruzabibu rwe no munsi y’umutini we; kandi nta wuzabakangisha.”—Ezekiyeli 34:25-28; Mika 4:3, 4.

11. Kuki dushobora kwiringira tudashidikanya ko indwara z’umubiri zizakurwaho?

11 Indwara, agahinda ndetse n’urupfu bizavanwaho. “Nta muturage waho uzataka indwara; kandi abahatuye bazababarirwa gukiranirwa kwabo” (Yesaya 33:24). “ ‘[Imana] izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi: kuko ibya mbere bishize.’ . . . ‘Dore, byose ndabihindura bishya’ ” (Ibyahishuwe 21:4, 5). Igihe Yesu yari ari ku isi, yagaragaje ko afite ubushobozi bwo gukora ibyo bintu abikesheje imbaraga yari yarahawe n’Imana. Binyuriye ku bufasha bw’umwuka wera Yesu yagenze mu gihugu cyose akiza ibimuga n’abarwayi.—Matayo 15:30, 31.

12. Hariho ibihe byiringiro ku bantu bapfuye?

12 Yesu yakoze n’ibindi birenze ibyo. Yazuye abapfuye. Ni gute abantu bicisha bugufi babyitabiriye? Igihe yazuraga umukobwa w’imyaka 12, ababyeyi be ‘barumiwe cyane’ (Mariko 5:42). Urwo ni urundi rugero rwagaragazaga ibyo Yesu azakora ku isi hose mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami, kuko icyo gihe “hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa” (Ibyakozwe 24:15). Tekereza umunezero mwinshi uzaba uhari igihe abantu bapfuye bazagenda bazuka itsinda ku rindi, maze bakongera kubonana n’abo bakundaga! Nta gushidikanya ko hazaba hariho umurimo ukomeye wo kwigisha uzaba ugenzurwa n’Ubwami kugira ngo ‘isi ikwirwe no kumenya Uwiteka, nk’uko amazi y’inyanja akwira hose.’—Yesaya 11:9.

Ubutegetsi bw’Ikirenga bwa Yehova bukurwaho umugayo

13. Ni gute ugukiranuka k’ubutegetsi bw’Imana kuzagaragazwa?

13 Ku iherezo ry’imyaka igihumbi y’ubutegetsi bw’Ubwami, umuryango wa kimuntu uzaba waragejejwe ku butungane bwo mu bwenge no mu mubiri. Isi yose izaba yarahindutse nk’ubusitani bwo muri Edeni, yarabaye paradizo. Amahoro, ibyishimo, umutekano n’umuryango wa kimuntu wuje urukundo bizaba byaragezweho. Nta na rimwe mu mateka ya kimuntu higeze kubaho ikintu nk’icyo mbere y’uko habaho ubutegetsi bw’Ubwami. Mbega itandukaniro rinini icyo gihe rizaba rigaragajwe hagati y’imyaka ibarirwa mu bihumbi ishize y’ubutegetsi bwa kimuntu bubabaje n’ubutegetsi buhebuje bw’Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru bw’imyaka igihumbi! Binyuriye ku Bwami bw’Imana, ubutegetsi bwayo buzaba bwaragaragajwe ko busumba ubundi bwose muri byose mu buryo bwuzuye. Uburenganzira Imana ifite bwo gutegeka, ubutegetsi bwayo bw’ikirenga buzaba bwarakuweho umugayo mu buryo budasubirwaho.

14. Bizagendekera bite ibyigomeke ku iherezo ry’imyaka igihumbi?

14 Ku iherezo ry’iyo myaka igihumbi, Yehova azareka abantu batunganye bakoreshe umudendezo wabo bihitiramo uwo bashaka gukorera. Bibiliya igaragaza ko ‘Satani azabohorwa, akava aho yari abohewe.’ Azongera agerageze kuyobya abantu, bamwe muri bo bakaba bazahitamo kutayoborwa n’Imana. Kugira ngo Yehova abuze ‘umubabaro kuzahaguruka ubwa kabiri,’ azarimbura Satani, abadayimoni be n’abantu bose bazigomeka ku butegetsi bw’ikirenga bwa Yehova. Nta n’umwe ushobora kuzatera amahane avuga ko abantu abo ari bo bose bazaba barimbuwe icyo gihe batigeze babona uburyo bwo kwikosora cyangwa ko imyifatire mibi bagize bayitewe no kudatungana. Oya rwose, bazaba batunganye nk’uko byari bimeze kuri Adamu na Eva bahisemo nkana kwigomeka ku butegetsi bukiranuka bwa Yehova.—Ibyahishuwe 20:7-10; Nahumu 1:9.

15. Ni iyihe mishyikirano abantu b’indahemuka bazagirana na Yehova?

15 Ku rundi ruhande, birashoboka ko umubare munini w’abantu bazahitamo gushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova. Mu gihe ibyigomeke byose bizaba byarimbuwe, abakiranutsi bazahagarara imbere ya Yehova, batsinze ikigeragezo cya nyuma cy’ubudahemuka. Icyo gihe abo bantu b’indahemuka bazemerwa na Yehova, babe abahungu n’abakobwa be. Ku bw’ibyo rero, bazongera kugirana n’Imana imishyikirano nk’iyo Adamu na Eva bari bafitanye na yo mbere y’uko bigomeka. Nguko uko amagambo avugwa mu Baroma 8:21 azasohozwa, amagambo agira ati ‘[ibyaremwe, ni ukuvuga abantu,] bizabaturwa kuri ubwo bubata bwo kubora, byinjire mu mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana.’ Umuhanuzi Yesaya yahanuye agira ati ‘urupfu [Imana] izarumira bunguri kugeza iteka ryose. Uwiteka Imana izahanagura amarira ku maso yose.’—Yesaya 25:8.

Ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka

16. Kuki bikwiriye ko dutegerezanya amatsiko kuzahabwa ingororano y’ubuzima bw’iteka?

16 Mbega ibyiringiro bihebuje bishyirwa imbere y’abantu bizerwa, ibyiringiro byo kumenya ko Imana izabahundagazaho mu gihe cy’iteka ryose inyungu nyinshi cyane zo mu buryo bw’umwuka n’izo mu buryo bw’umubiri! Mu buryo bukwiriye, umwanditsi wa Zaburi yaravuze ati “upfumbatura igipfunsi cyawe, ugahaza kwifuza [gukwiriye] kw’ibibaho byose” (Zaburi 145:16). Yehova atera abagize itsinda ryo ku isi inkunga yo kugira ibyo byiringiro byo kuzaba muri Paradizo, bikaba bigaragaza ko bamwizera. N’ubwo ikibazo cy’ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova ari icy’ingenzi cyane, ntasaba abantu ko bamukorera badafite ibyiringiro byo kuzahabwa ingororano. Muri Bibiliya hose, ubudahemuka ku Mana n’ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka ntibisigana, bikaba ari bimwe mu bintu bya ngombwa bigaragaza ko Umukristo yizera Imana. “Uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka.”—Abaheburayo 11:6.

17. Ni gute Yesu yagaragaje ko byari bikwiriye ko dukomezwa n’ibyiringiro byacu?

17 Yesu yagize ati “ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya, ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Aha ngaha, yashyize isano rya bugufi hagati yo kumenya Imana n’imigambi yayo hamwe n’ingororano ibyo bizaduhesha. Urugero, igihe umugizi wa nabi yasabaga ko Yesu yazamwibuka ubwo yari kuba aje mu Bwami bwe, Yesu yagize ati “tuzabana muri paradiso.” (Luka 23:43, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) Ntiyasabye uwo mugabo kugira ukwizera kabone n’iyo atari guhabwa ingororano. Yari azi ko Yehova ashaka ko abagaragu be bagira ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka paradizo, kugira ngo bigire uruhare mu kubakomeza mu gihe bagenda bahura n’ibigeragezo binyuranye byo muri iyi si. Bityo rero, gutegerezanya amatsiko kuzahabwa ingororano, ni ubufasha bw’ingenzi butuma Umukristo yihangana.

Uko Ubwami buzamera mu gihe kizaza

18, 19. Bizagendekera bite Umwami n’Ubwami ku iherezo ry’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi?

18 Kubera ko Ubwami buzaba ari ubutegetsi bwungirije Yehova azaba yarakoresheje kugira ngo atunganye isi kandi ageze abantu bayituye ku butungane hanyuma biyunge na we, ni uruhe ruhare Umwami Yesu Kristo hamwe n’abami b’abatambyi 144.000 bazagira nyuma y’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi? “Ni bwo imperuka izaherako isohore, ubwo azashyikiriza Imana ubwami, ni yo Data wa twese, amaze gukuraho ingoma zose n’ubutware bwose n’imbaraga zose: kuko akwiriye gutegeka, kugeza aho azashyirira abanzi be munsi y’ibirenge bye.”—1 Abakorinto 15:24, 25.

19 Igihe Kristo azashyikiriza Imana Ubwami, ni gute tugomba gusobanukirwa imirongo y’Ibyanditswe ivuga ko ubwo bwami buzahoraho iteka ryose? Ibyo Ubwami buzageraho bizahoraho iteka ryose. Kristo azubahwa iteka ryose bitewe n’uruhare yagize mu gutuma ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana buvanwaho umugayo. Ariko kubera ko icyo gihe icyaha n’urupfu bizaba byaravanyweho burundu, kandi abantu bakazaba baracunguwe, ibyo bituma Umucunguzi azaba atakiri ngombwa. Nanone kandi, Ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imyaka Igihumbi buzaba bwararangije umurimo wabwo mu buryo bwuzuye; bityo ntibizaba bikiri ngombwa ko habaho ubutegetsi bwungirije buhuza Yehova n’abantu bumvira. Uko ni ko ‘Imana izaba byose kuri bose.’—1 Abakorinto 15:28.

20. Twamenya dute icyo Kristo hamwe n’abagize 144.000 bahishiwe mu gihe kizaza?

20 Ni uruhe ruhare Kristo hamwe n’abategetsi bazaba barafatanyije gutegeka bazagira nyuma y’aho Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi buzaba burangiriye? Bibiliya nta cyo ibivugaho. Ariko kandi, dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova azabaha izindi nshingano nyinshi mu byo yaremye byose. Nimucyo twese uko tungana dushyigikire ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova bityo tuzahabwe ubuzima bw’iteka, kugira ngo mu gihe kizaza, tuzabe duhari tumenye icyo Yehova yateganyirije Umwami hamwe n’abami b’abatambyi bazifatanya na we, ndetse n’icyo yateganyirije isanzure ry’ikirere cye ritangaje!