Amahame mbwirizamuco arimo arakendera
Amahame mbwirizamuco arimo arakendera
HELMUT SCHMIDT wahoze ari umukuru wa leta y’u Budage yagize ati “ibintu nk’ibyo ntibyajyaga bibaho.” Yari arimo agaragaza akababaro yatewe n’ubuhemu bukomeye bw’abategetsi bwavuzwe ku ipaji ya mbere y’ibinyamakuru. Yagize ati “amahame mbwirizamuco yarazimiye bitewe n’umururumba.”
Benshi bakwemeranya na we. Amahame mbwirizamuco ashingiye ku Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya, kandi kuva kera akaba yaremerwaga n’abantu benshi ko ari yo atanga ubuyobozi ku birebana n’icyiza n’ikibi, arimo arahigikwa. Ndetse ibyo ni ko bimeze no mu bihugu byiyitirira Ubukristo.
Mbese, amahame mbwirizamuco yo muri Bibiliya hari icyo aturebaho?
Amahame mbwirizamuco ashingiye ku nyigisho za Bibiliya, akubiyemo kuba inyangamugayo no gushikama. Ariko kandi, kuriganya, ruswa n’ubutekamutwe birogeye cyane. Ikinyamakuru cy’i Londres cyitwa The Times cyavuze ko ba maneko bamwe na bamwe “bakekwaho kuba baragiye bakira amafaranga y’u Bwongereza agera ku 100.000 mu gihe kimwe kugira ngo basubize ibiyobyabwenge byafashwe ba nyirabyo, cyangwa se ngo bazimanganye ibimenyetso by’abagizi ba nabi ba ruharwa.” Muri Otirishiya, bavuga ko ubutekamutwe mu by’ubwishingizi bwogeye cyane. Naho mu Budage abahanga mu bya siyansi baguye mu kantu igihe vuba aha abashakashatsi bavumburaga “igikorwa cy’agahomamunwa kurusha ibindi byose byo kurimanganya byagaragaye mu bahanga mu bya siyansi bo mu Budage.” Umwarimu wo muri kaminuza witwa ko ari “igihangange mu bahanga mu byerekeye intangakamere zigenga iby’iyororoka bo mu Budage,” yashinjwe kuba yarahinduye inyandiko
cyangwa akazihimba mu rugero rwagutse cyane.Nanone kandi, amahame mbwirizamuco ashingiye kuri Bibiliya akubiyemo kuba indahemuka mu ishyingiranwa, ryagenewe kurangwa n’imishyikirano ihoraho. Ariko kandi, umubare ugenda urushaho kwiyongera w’abagabo n’abagore bajya mu nkiko gushaka ubutane. Ikinyamakuru cy’Abagatolika cyitwa Christ in der Gegenwart (Umukristo wo Muri Iki Gihe) cyavuze ko “no mu Busuwisi ‘bwahoze bukomeye ku muco karande,’ umubare w’ingo zisenyuka urushaho kwiyongera.” Mu Buholandi, 33 ku ijana bashyingiranwa bose baratana. Umugore witegereje ihinduka ryabayeho mu mibereho y’abaturage bo mu Budage mu myaka mike ishize, yanditse ibimuhangayikisha agira ati “ishyingiranwa ubu risigaye ribonwa ko ari karahanyuze kandi ko ritagihuje n’igihe turimo. Abantu ntibagishakana n’umuntu bazabana ubuzima bwabo bwose.”
Ku rundi ruhande, hari abantu babarirwa muri za miriyoni babona ko amahame mbwirizamuco yigishwa muri Bibiliya ari ayo kwiringirwa kandi ko afite icyo aturebaho mu mibereho yacu muri iyi si ya none. Umugabo n’umugore bashakanye batuye ku mupaka w’u Busuwisi n’u Budage batahuye ko kwitoza kubaho mu buryo buhuje n’amahame mbwirizamuco yo muri Bibiliya byatumye barushaho kugira ibyishimo. Kuri bo, “hariho ubuyobozi bumwe gusa mu bice byose bigize imibereho. Ubwo buyobozi ni Bibiliya.”
Mbese, ubitekerezaho iki? Mbese, Bibiliya ishobora kuba ubuyobozi bw’ingirakamaro? Mbese, amahame mbwirizamuco ashingiye kuri Bibiliya ni ingirakamaro muri iki gihe?