Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kugira ubuntu bwinshi bihesha ibyishimo

Kugira ubuntu bwinshi bihesha ibyishimo

Kugira ubuntu bwinshi bihesha ibyishimo

KUBERA ko intumwa Pawulo yari umugenzuzi w’Umukristo wuje urukundo, yaharaniraga icyatuma bagenzi be bahuje ukwizera barushaho kumererwa neza (2 Abakorinto 11:28). Ku bw’ibyo, mu myaka ya za 50 rwagati mu kinyejana cya mbere Igihe Cyacu, igihe yashyiragaho gahunda yo gukusanya impiya zo gufashisha Abakristo bari bakennye b’i Yudaya, yaboneyeho kwigisha isomo ry’agaciro ku bihereranye no kugira ubuntu. Pawulo yatsindagirije ko gutanga umuntu anezerewe, Yehova abiha agaciro kenshi, agira ati “umuntu wese atange nk’uko abigambiriye mu mutima we, atinuba kandi adahatwa, kuko Imana ikunda utanga anezerewe.”​—⁠2 Abakorinto 9:⁠7.

Bafite ubukene bwinshi, nyamara bagira ubuntu

Abakristo bo mu kinyejana cya mbere hafi ya bose ntibari bakomeye mu birebana n’imibereho. Pawulo yabonye ko muri bo ‘abakomeye batari benshi.’ “Bari ibinyantege nke byo mu isi,” “ibyoroheje byo mu isi” (1 Abakorinto 1:⁠26-28). Urugero, Abakristo bari batuye i Makedoniya bari bari mu ‘bukene bwinshi’ no mu ‘makuba menshi.’ Nyamara kandi, abo Banyamakedoniya b’abizera bicishaga bugufi basabye ko bahabwa igikundiro cyo gutanga impano z’amafaranga, bagashyigikira ‘umurimo w’abera’; kandi Pawulo yagaragaje ko ibyo batanze, byari ‘birenze ibyo bashoboye’!​—⁠2 Abakorinto 8:1-4.

Byongeye kandi, bene izo mpano zatangwaga biturutse ku mutima ukunze ntizahabwaga agaciro hakurikijwe ubwinshi bw’ibyo batanze. Ahubwo, icyabasunikiye kubikora, ubushake bwo gusangira n’abandi n’imimerere yo mu mutima ni byo byari iby’ingenzi. Pawulo yagaragarije Abakristo b’i Korinto ko ubwenge n’umutima bigira uruhare mu gutanga impano. Yagize ati “nzi umutima wanyu ukunze, ni wo mbīrātaho mu Banyamakedoniya, . . . kandi ko guhirimbana kwanyu kwateye abenshi umwete.” Bari ‘baragambiriye mu mutima wabo’ gutanga babigiranye ubuntu.​—⁠2 Abakorinto 9:2, 7.

‘Bemejwe n’umutima wabo’

Intumwa Pawulo ishobora kuba yarazirikanaga urugero rwa kera mu bihereranye n’impano zatanganywe ubuntu, zatangiwe mu butayu ibinyejana bisaga 15 mbere y’igihe cye. Imiryango 12 ya Isirayeli yari yaravanywe mu bubata mu Misiri. Icyo gihe noneho bari bari munsi y’Umusozi Sinayi, kandi Yehova yabategetse kubaka ihema ry’ibonaniro ryo gusengeramo maze bakarishyiramo ibyo bagombaga kwifashisha mu gusenga. Ibyo byari kubasaba ubutunzi bwinshi, bityo ishyanga ryasabwe gutanga impano.

Ni gute abo Bisirayeli babyitabiriye? “Haza umuntu wese utewe umwete n’umutima we, uwemejwe na wo wese, bazana amaturo batura Uwiteka, yo kuremesha rya hema ry’ibonaniro” (Kuva 35:21). Mbese, iryo shyanga ryatanze ribigiranye ubuntu? Cyane rwose! Mose yahawe raporo ikurikira: “abantu batuye byinshi bisāze cyane ibyo kuremesha ibyo Uwiteka yadutegetse kurema.”​—⁠Kuva 36:⁠5.

Icyo gihe imimerere mu by’ubukungu y’Abisirayeli yari yifashe ite? Nta gihe kirekire cyari gishize bavuye mu mimerere ibabaje y’ubucakara, ‘bababarishwa imirimo iruhije,’ ‘bababazwa ubugingo bwabo,’ bafite imibereho y’ ‘akababaro’ (Kuva 1:⁠11, 14; 3:7; 5:10-18). Bityo rero, birashoboka ko batari bakize mu buryo bw’umubiri. Ni iby’ukuri ko Abisirayeli bavuye mu gihugu bakoragamo ubucakara bafite imikumbi n’amashyo (Kuva 12:32). Ariko kandi, ibyo bishobora kuba bitari byinshi, kubera ko nyuma gato y’aho baviriye mu Misiri, bitotombye bavuga ko nta nyama cyangwa umugati bari bafite byo kurya.​—⁠Kuva 16:⁠3.

None se, ni hehe Abisirayeli bavanye ibintu by’igiciro batanze kugira ngo ihema ry’ibonaniro ryubakwe? Babivanye ku bahoze babakoresha, ni ukuvuga Abanyamisiri. Bibiliya iragira iti “Abisirayeli . . . basaba Abanyegiputa ibintu by’ifeza n’iby’izahabu n’imyenda: . . . [Abanyegiputa] babaha ibyo babasabye.” Ibyo bikorwa by’Abanyamisiri birangwa n’ubuntu byaturutse ku mugisha wa Yehova, aho kuba uwa Farawo. Amagambo yakomotse ku Mana agira ati “Uwiteka aha ubwo bwoko kugirira umugisha ku Banyegiputa, babaha ibyo babasabye.”​—⁠Kuva 12:35, 36.

Tekereza noneho ukuntu Abisirayeli bumvise bameze. Abo mu bihe byagiye bihita bari barababajwe n’ubucakara bukaze hamwe no gukena. Icyo gihe noneho bari bafite umudendezo kandi bari bafite ubutunzi bwinshi. Ni ibihe byiyumvo bari kugira ku bihereranye no kugenda bafite ubwo butunzi? Bashobora kuba barumvaga barabukoreye kandi bakaba bari bafite uburenganzira bwo kubuhamana. Ariko kandi, igihe basabwaga gutanga impano z’amafaranga kugira ngo bashyigikire ugusenga kutanduye, barabikoze​—⁠kandi ntibabikorana akangononwa cyangwa bitangiriye itama! Ntibibagiwe ko ari Yehova wari waratumye babona ubwo butunzi. Ku bw’ibyo rero, batanze ifeza na zahabu nyinshi n’amatungo menshi. ‘Bemejwe n’umutima wabo.’ ‘Batewe umwete n’umutima wabo.’ ‘Bemejwe na wo.’ Mu by’ukuri, ‘bazanye amaturo ava ku rukundo, bayatura Uwiteka.’​—⁠Kuva 25:1-9; 35:4-9, 20-29; 36:3-7.

Kugira umutima witeguye gutanga

Uko impano zitanzwe zingana nta bwo byanze bikunze bigaragaza ubuntu bwa nyir’ukuzitanga. Igihe kimwe Yesu Kristo yitegereje ukuntu abantu bagendaga bashyira amafaranga mu dusanduku tw’ububiko bw’urusengero. Abakire bashyiragamo ibiceri byinshi, ariko kandi, igihe Yesu yabonaga umupfakazi w’umukene ashyiramo uduceri tubiri duto dufite agaciro gake cyane, byamukoze ku mutima. Yaravuze ati “uriya mupfakazi atuye byinshi kuruta iby’abandi bose; . . . mu bukene bwe atuye ibyo yari atezeho amakiriro.”​—⁠Luka 21:1-4; Mariko 12:41-44.

Amagambo Pawulo yabwiye Abakorinto yari ahuje n’icyo gitekerezo cya Yesu. Mu bihereranye no gutanga impano zo gufasha bagenzi babo bari bahuje ukwizera b’abakene, Pawulo yaravuze ati “iyo umuntu yemeye gutanga akurikije ibyo afite, ibyo birahagije; nta wukwiriye gutanga ibyo adafite” (2 Abakorinto 8:12). Ni koko, gutanga impano si ibintu bishingiye ku kurushanwa cyangwa kwigereranya n’abandi. Umuntu atanga akurikije amikoro ye, kandi Yehova yishimira umutima ugira ubuntu bwo gutanga.

N’ubwo nta muntu mu by’ukuri ushobora gukiza Yehova, we utunze ibintu byose, gutanga impano ni igikundiro gituma abamusenga babona uburyo bwo kumugaragariza urukundo bamukunda (1 Ngoma 29:14-17). Impano umuntu atanze, atagamije kwibonekeza cyangwa se asunitswe n’izindi mpamvu zishingiye ku bwikunde, ahubwo akazitanga afite impamvu zikwiriye kandi agamije guteza imbere ugusenga k’ukuri, zihesha ibyishimo kandi zigatuma umuntu ahabwa imigisha y’Imana (Matayo 6:1-4). Yesu yaravuze ati “gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Dushobora kwishimira kugira uruhare muri ibyo byishimo binyuriye mu gutanga imbaraga zacu mu murimo wa Yehova no kuzigama ikintu runaka mu bintu by’umubiri dutunze, kugira ngo dushyigikire ugusenga k’ukuri kandi dufashe abakwiriye gufashwa.​—⁠1 Abakorinto 16:1, 2.

Kugira umutima witeguye gutanga muri iki gihe

Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova bashimishwa cyane no kubona ukuntu umurimo wo kubwiriza “ubu butumwa bwiza bw’ubwami” urimo utera imbere ku isi hose (Matayo 24:14). Mu myaka icumi ya nyuma y’ikinyejana cya 20, abantu basaga 3.000.000 barabatijwe bagaragaza ko biyeguriye Yehova Imana, kandi hashinzwe amatorero mashya agera ku 30.000. Ni koko, kimwe cya gatatu cy’amatorero y’Abahamya ba Yehova yo muri iki gihe yashinzwe mu myaka icumi ishize! Ahanini, uko kwiyongera guturuka ku murimo abagabo n’abagore b’Abakristo bafite imitima itaryarya bakorana umwete, bakaba batanga igihe cyabo n’imbaraga zabo kugira ngo basure abaturanyi babo bababwira ibyerekeye imigambi ya Yehova. Bimwe muri ibyo bikorwa by’ukwiyongera tubikesha umurimo ukorwa n’abamisiyonari, basiga ingo zabo maze bakajya mu bihugu bya kure bagiye gutangayo ubufasha, bahakora umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami. Uko kwiyongera kwatumye hategurwa uturere dushya, bikaba byaratumye biba ngombwa ko hashyirwaho abagenzuzi b’akarere bashya. Byongeye kandi, hagiye hakenerwa za Bibiliya nyinshi zo gukoresha mu kubwiriza no kwiyigisha mu buryo bwa bwite. Ibitabo bicapwe byinshi kurushaho byagiye bikenerwa. Kandi mu bihugu byinshi, byabaye ngombwa ko amazu y’ishami yagurwa cyangwa se agasimbuzwa amazu manini kurushaho. Ibyo bintu byose by’inyongera byagiye bikenerwa byabonekaga binyuriye ku mpano zagiye zitangwa ku bushake zitanzwe n’ubwoko bwa Yehova.

Hakenewe Amazu y’Ubwami

Ikintu cyaje kugaragara ko gikenewe cyane uko umubare w’Abahamya ba Yehova wagendaga wiyongera ni Amazu y’Ubwami. Igenzura ryakozwe mu ntangiriro z’umwaka wa 2000 ryahishuye ko mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere aho usanga hataboneka amafaranga ahagije, hakenewe Amazu y’Ubwami asaga 11.000. Reka dufate urugero rwo muri Angola. N’ubwo icyo gihugu kimaze imyaka myinshi kibamo intambara zishyamiranya abaturage, buri mwaka ukoze mwayeni, haba ukwiyongera kwa 10 ku ijana mu mubare w’ababwiriza b’Ubwami. Icyakora, amatorero 675 yo muri icyo gihugu kinini cyo muri Afurika hafi ya yose ateranira hanze. Muri icyo gihugu cyose hari Amazu y’Ubwami 22 gusa, kandi 12 muri ayo ni yo yonyine asakaye.

Imimerere nk’iyo tuyisanga nanone muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. N’ubwo mu murwa mukuru wa Kinshasa hari amatorero agera kuri 300, hari Amazu y’Ubwami icumi yonyine. Mu rwego rw’igihugu, icyo gihugu gikeneye mu maguru mashya Amazu y’Ubwami asaga 1.500. Kubera ko mu bihugu byo mu Burayi bw’i Burasirazuba hari ukwiyongera mu buryo bwihuse, ibihugu by’u Burusiya na Ukraine byombi byatanze raporo y’uko bikeneye Amazu y’Ubwami amagana. Ukwiyongera kwihuse muri Amerika y’Amajyepfo kugaragarira cyane muri Brezili, hakaba hari Abahamya basaga 500.000 kandi hakaba hakenewe andi Mazu y’Ubwami.

Kugira ngo ayo Mazu y’Ubwami aboneke, Abahamya ba Yehova barimo barakora porogaramu yihuse cyane yo kubaka Amazu y’Ubwami. Iyo porogaramu ishyigikirwa n’impano zitanganwa umutima ukunze zitangwa n’umuryango w’abavandimwe ku isi hose, kugira ngo n’amatorero akennye cyane kuruta ayandi azabashe kugira ahantu hakwiriye ho gusengera.

Nk’uko byagenze mu gihe cya Isirayeli ya kera, hari byinshi bishobora kugerwaho bitewe n’uko Abakristo b’imitima itaryarya ‘bubahisha Uwiteka ubutunzi bwabo’ (Imigani 3:9, 10). Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yishimiye kuboneraho umwanya wo gushimira mu buryo bwimbitse buri wese wemejwe n’umutima we kugira ngo agire uruhare mu gutanga impano ku bushake. Kandi dushobora kwiringira tudashidikanya ko umwuka wa Yehova uzakomeza gushishikaza imitima y’ubwoko bwe kugira ngo bushyigikire umurimo w’Ubwami ugenda urushaho kwaguka butanga ibikenewe kugira ngo ukorwe.

Mu gihe umurimo ukorerwa ku isi hose ukomeza kugenda waguka, nimucyo dukomeze gushakisha uburyo bwo kugaragaza ko twiteguye gutanga imbaraga zacu, igihe cyacu n’ubutunzi bwacu tubishishikariye. Kandi turifuza ko twabona ibyishimo nyakuri bituruka ku mutima wo gutanga.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 29]

“MUZAYAKORESHE NEZA!”

“Mfite imyaka icumi. Mboherereje aya mafaranga kugira ngo mugure impapuro cyangwa ikindi kintu cyose cyo gukoresha ibitabo.”​—⁠Cindy.

“Nishimiye kuboherereza aya mafaranga kugira ngo mudukorere ibindi bitabo. Nabonye aya mafaranga mbikesheje gufasha Papa. Bityo, muzayakoreshe neza!”​—⁠Pam, afite imyaka irindwi.

“Nababajwe n’inkubi y’umuyaga. Ndizera ko nta cyo mwabaye. Aya [madolari 2 y’Amanyamerika] ni yo yonyine ari mu bubiko bwanjye.”​—⁠Allison, afite imyaka ine.

“Nitwa Rudy, kandi mfite imyaka 11. Murumuna wanjye Ralph afite itandatu. Kandi mushiki wanjye Judith afite ibiri n’igice. Tumaze amezi atatu tuzigama ku dufaranga twahabwaga, kugira ngo tuzabone utwo dufashisha abavandimwe bacu [bari mu karere kazahajwe n’intambara]. Twashoboye kuzigama amadolari 20 twohereje ubu.”

“Numva mbabajwe cyane n’abavandimwe [bagezweho n’inkubi y’umuyaga]. Nakoreye amadolari 17 igihe nakoranaga na Data. Nohereje aya mafaranga nta kintu cyihariye nyageneye, ubwo rero mwahitamo icyo yazakoreshwa.”​—⁠Maclean, afite imyaka umunani.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 31]

Uburyo bamwe bahitamo gukoresha mu kugira icyo batanga

IMPANO ZO GUSHYIGIKIRA UMURIMO UKORERWA KU ISI HOSE

Hari benshi bazigama, cyangwa bakagena mu ngengo yabo y’imari, umubare runaka w’amafaranga bashyira mu dusanduku tw’impano tuba twanditsweho ngo “Impano zo Gushyigikira Umurimo wa Sosayiti Ukorerwa ku Isi Hose​—⁠Matayo 24:14.” Buri kwezi, amatorero yohereza ayo mafaranga, haba ku cyicaro gikuru cyo mu rwego rw’isi yose kiri i Brooklyn, ho muri leta ya New York, cyangwa ku biro by’ishami byo mu karere aherereyemo.

Impano z’amafaranga zitanzwe ku bushake, zishobora no guhita zoherezwa ku Biro by’Umucungamari, kuri iyi aderesi: Watch Tower Bible and Tract Society of Penn­syl­va­nia, 25 Columbia Heights, Brooklyn, New York 11201-2483, cyangwa ku biro bya Sosayiti bigenga igihugu cyawe. Ibintu by’umurimbo bikozwe mu mabuye y’agaciro cyangwa ibindi bintu by’agaciro, na byo bishobora gutangwaho impano. Bene izo mpano zagombye guherekezwa n’akandiko kagufi gasobanura neza ko izo ari impano zatanzwe burundu.

GAHUNDA Y’IMPANO ZIDATANZWE BURUNDU

Watch Tower Society ishobora guhabwa amafaranga hakozwe gahunda zihariye, ku buryo uwayatanze aramutse ayakeneye mu buryo bwa bwite, yasubizwa iyo mpano ye. Niba ukeneye ibisobanuro by’inyongera, bariza ku Biro by’Umucungamari, kuri aderesi yavuzwe haruguru.

GUTEGANYA GUTANGA KU BW’IMIBEREHO MYIZA Y’ABANDI

Uretse impano z’amafaranga atangwa burundu hamwe n’impano zidatanzwe burundu, hari n’ubundi buryo bwo gutanga kugira ngo umuntu ateze imbere umurimo w’Ubwami ukorerwa ku isi hose. Ubwo buryo bukubiyemo ibi bikurikira:

Ubwishingizi: Watch Tower Society ishobora gushyirwa ku nyandiko y’amasezerano y’ubwishingizi bw’ubuzima, cyangwa mu masezerano arebana n’ikiruhuko cy’iza bukuru hamwe n’amafaranga ajyana na yo, ikazaba ari yo iyahabwa.

Konti zo muri banki: Konti zo muri banki, impapuro zabikirijweho amafaranga, cyangwa konti za bwite zigenewe kuzagoboka umuntu mu gihe cy’iza bukuru, zishobora kwandikwaho ngo byeguriwe cyangwa ngo nindamuka mfuye bizahabwe Watch Tower Society, ibyo bigakorwa hakurikijwe ibisabwa na banki izo konti zirimo.

Amafaranga yatanzweho inguzanyo zunguka n’imigabane: Amafaranga yatanzweho inguzanyo zunguka n’imigabane, bishobora kwegurirwa Watch Tower Society mu buryo bw’impano itanzwe burundu.

Isambu n’amazu: Isambu n’amazu ayirimo bishobora kugurishwa, bishobora guhabwa Watch Tower Society, byaba mu buryo bwo kubiyegurira burundu uko byakabaye, cyangwa mu buryo bwo gusigaza agapande kazakomeza gutunga ubitanze, akaba ashobora no gukomeza kubibamo mu gihe akiriho. Umuntu yagombye kubiganiraho na Sosayiti mbere yo gukora inyandiko yemewe n’amategeko igaragaza ko ahaye Sosayiti isambu cyangwa inzu.

Impapuro z’umurage n’umutungo ubikijwe: Umuntu ashobora kuraga Watch Tower Society amasambu n’amazu cyangwa amafaranga, binyuriye ku nyandiko y’umurage yemewe n’amategeko, cyangwa akaba yagena ko Sosayiti ari yo igomba kuzahabwa umutungo wabikijwe ahandi binyuriye ku masezerano yakozwe. Umutungo ubikijwe kandi uzanira inyungu umuteguro wo mu rwego rw’idini, ushobora gutanga inyungu runaka.

Nk’uko amagambo ngo “guteganya gutanga ku bw’imibereho myiza y’abandi” abyumvikanisha, bene izo mpano zisaba ko nyir’ukuzitanga abanza kugira ibyo ateganya. Kugira ngo Sosayiti yunganire abantu bifuza kuyitera inkunga binyuriye mu buryo runaka bwo guteganya gutanga ku bw’inyungu z’abandi, yateguye agatabo kanditswe mu rurimi rw’Icyongereza n’Igihisipaniya gafite umutwe uvuga ngo Charitable Planning to Benefit Kingdom Ser­vice Worldwide. Ako gatabo kanditswe hagamijwe gusubiza ibibazo byinshi Sosayiti yashyikirijwe, birebana n’impano, inyandiko z’umurage n’imitungo ibikijwe. Nanone kandi, karimo ibisobanuro by’inyongera by’ingirakamaro ku birebana no gutegura ibihereranye n’amasambu n’amazu, amafaranga, hamwe n’imisoro ishobora kwakwa. Kandi kagenewe gufasha abantu bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bateganya guha Sosayiti impano yihariye muri iki gihe, cyangwa kuzagira ibyo bayisigira mu gihe baba bapfuye, kugira ngo bahitemo uburyo bw’ingirakamaro kandi bwagira ingaruka nziza kurusha ubundi, bakurikije imimerere yabo bwite n’iy’imiryango yabo. Ushobora kubona ako gatabo uramutse ugatumije mu buryo butaziguye ku Biro Bishinzwe Uburyo bwo Guteganya Gutanga ku bw’Imibereho Myiza y’Abandi.

Nyuma yo gusoma ako gatabo no kubiganiraho n’abagize Ibiro Bishinzwe Uburyo bwo Guteganya Gutanga ku bw’Imibereho Myiza y’Abandi, hari benshi bashoboye gufasha Sosayiti, ari na ko babyungukiramo uko bishoboka kose. Ibiro Bishinzwe Uburyo bwo Guteganya Gutanga ku bw’Imibereho Myiza y’Abandi, byagombye kumenyeshwa ibirebana n’inyandiko izo ari zo zose zibireba zerekeranye n’uburyo ubwo ari bwo bwose muri ubwo, kandi bigahabwa kopi yazo. Niba wumva ushishikajwe no gukoresha zimwe muri izo gahunda zakozwe zo guteganya gutanga ku bw’imibereho myiza y’abandi, ugomba kubariza ku Biro Bishinzwe Uburyo bwo Guteganya Gutanga ku bw’Imibereho Myiza y’Abandi, ukoresheje inyandiko cyangwa telefoni kuri aderesi iri aha hasi, cyangwa ku biro bya Sosayiti bigenga igihugu urimo.

CHARITABLE PLANNING OFFICE

Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania

100 Watchtower Drive, Patterson, New York 12563-9204

Telephone: (845) 306-0707