Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese, amahame mbwirizamuco ya Bibiliya ni yo meza cyane kurusha andi?

Mbese, amahame mbwirizamuco ya Bibiliya ni yo meza cyane kurusha andi?

Mbese, amahame mbwirizamuco ya Bibiliya ni yo meza cyane kurusha andi?

“UMURYANGO ukeneye urufatiro rw’amahame y’ibanze rutuma abawugize bagira umutekano n’ubuyobozi.” Ibyo byavuzwe n’umwanditsi w’Umudage w’inararibonye, akaba anavuga amakuru kuri televiziyo. Rwose ibyo bifite ishingiro. Kugira ngo umuryango wa kimuntu utajegajega kandi ugire uburumbuke, abantu bagomba kugira urufatiro rukomeye rw’amahame yemerwa n’abantu bose, agaragaza igikwiriye cyangwa ikidakwiriye, icyiza cyangwa ikibi. Twakwibaza tuti ni ayahe mahame meza cyane kurusha ayandi, haba ku muryango w’abantu no ku bawugize?

Niba amahame mbwirizamuco yo muri Bibiliya ari yo yemewe, agomba gufasha abantu kugira imibereho ihamye kandi irangwa n’ibyishimo. Hanyuma, mu rugero rwagutse kurushaho, ibyo bishobora gutuma umuryango w’abantu bubahiriza ayo mahame urushaho kugira ibyishimo kandi ukarushaho gukomera. Mbese, ibyo ni ko bimeze? Nimucyo dusuzume icyo Bibiliya ivuga ku bibazo bibiri by’ingenzi; ni ukuvuga ubudahemuka mu ishyingiranwa no kuba inyangamugayo mu mibereho ya buri munsi.

Bana akaramata n’uwo mwashakanye

Umuremyi wacu yaremye Adamu, hanyuma arema Eva kugira ngo babane. Ishyingiranwa ryabo ni ryo ryabaye ishyingiranwa rya mbere mu mateka, kandi ryagombaga kurangwa n’imishyikirano ihoraho. Imana yaravuze iti ‘umugabo azasiga se na nyina, abane n’umugore we akaramata.’ Hashize imyaka igera ku 4.000 nyuma y’aho, Yesu Kristo yasubiriyemo abigishwa be bose iryo hame rirebana n’ishyingiranwa. Byongeye kandi, yaciriyeho iteka ibyo kugirana imibonano y’ibitsina n’uwo mutashakanye.​—⁠Itangiriro 1:⁠27, 28; 2:24; Matayo 5:27-30; 19:⁠5.

Dukurikije uko Bibiliya ibivuga, ibintu bibiri by’ingenzi bituma abashakanye bagira ibyishimo mu ishyingiranwa ryabo, ni ugukundana no kubahana. Umugabo, we mutware w’urugo, agomba kugaragariza umugore we urukundo ruzira ubwikunde binyuriye mu guharanira icyatuma umugore we amererwa neza. Agomba kubana na we ‘yerekana ubwenge mu byo amugirira’ kandi ntagomba ‘kumusharirira.’ Umugore agomba ‘kubaha’ umugabo we. Iyo abashakanye bakurikije ayo mahame, bashobora kwirinda ingorane nyinshi zirebana n’ishyingiranwa cyangwa bakazinesha. Umugabo azifuza kubana akaramata n’umugore we, n’umugore yifuze kubana akaramata n’umugabo we.​—⁠1 Petero 3:1-7; Abakolosayi 3:18, 19; Abefeso 5:22-33.

Mbese, ihame rya Bibiliya ryo kubana akaramata mu budahemuka n’uwo mwashakanye rigira uruhare mu gutuma ishyingiranwa rigira ibyishimo? Reba ibyo iperereza ryakozwe mu Budage ryagezeho. Abantu babajijwe ibintu by’ingenzi kugira ngo habeho ishyingiranwa ryiza. Kimwe mu bintu by’ingenzi abantu benshi bahurijeho, ni ubudahemuka bw’abashakanye bombi. Mbese, ntiwemera ko abantu bashatse barushaho kwishima cyane iyo bazi ko bagenzi babo batabaca inyuma?

Byagenda bite haramutse havutse ibibazo?

Ariko se, byagenda bite umugabo n’umugore baramutse bafite ibintu bikomeye batumvikanaho? Bite se mu gihe urukundo rwabo rwaba ruyoyotse? Mbese, muri iyo mimerere ibyaba byiza si ugusesa ishyingiranwa? Cyangwa se, ihame rya Bibiliya ryo kubana akaramata n’uwo mwashakanye riba rigifite ireme?

Abanditsi ba Bibiliya biyemereye ko abantu bose bashakanye bazagira ibibazo bitewe no kudatungana kwa kimuntu (1 Abakorinto 7:28). Ariko kandi, abashakanye bakurikiza amahame mbwirizamuco ya Bibiliya bagerageza kubabarirana no gukemurira hamwe ingorane. Birumvikana ariko ko hariho imimerere​—⁠urugero nk’ubusambanyi cyangwa gukubitwa​—⁠ituma Umukristo ashobora mu buryo bukwiriye gutekereza ibyo kwahukana cyangwa gutana (Matayo 5:32; 19:9). Ariko kandi, kwihutira gusesa ishyingiranwa nta mpamvu ikomeye cyane ihari, cyangwa se ari ukugira ngo umuntu yishakire undi babana, bigaragaza ko aba atita ku bandi abigiranye ubwikunde. Rwose, ntibituma umuntu agira imibereho ihamye kandi irangwa n’ibyishimo. Nimucyo dufate urugero.

Peter yumvaga ishyingiranwa rye ritakimeze neza nka mbere. * Bityo, yataye umugore we maze yinjira uwitwa Monika, na we wari warataye umugabo we. Ni gute ibintu byaje kugenda? Mu mezi make, Peter yiyemereye ko kubana na Monika ‘bitari byoroshye nk’uko yabitekerezaga.’ Kubera iki? Amakosa ya kimuntu yarigaragazaga mu mishyikirano mishya nk’uko yagaragaraga mu ya kera. Icyatumye ibintu birushaho kuzamba, ni uko umwanzuro yafashe huti huti kandi mu buryo burangwa n’ubwikunde watumye agira ibibazo bikomeye by’amafaranga. Byongeye kandi, abana ba Monika bishwe n’agahinda bitewe n’iryo hinduka rikomeye ryabaye mu mibereho yabo y’umuryango.

Nk’uko iyi nkuru ibigaragaza, mu gihe ishyingiranwa rigeze mu mazi abira, kuritererana ntibikunze kuba umuti. Ku rundi ruhande, mu gihe hariho ingorane, kubaho mu buryo buhuje n’amahame y’Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya, akenshi bishobora gutuma ishyingiranwa ritarohama maze rikagera ubwo ryongera kugenda neza. Ibyo ni ko byagendekeye Thomas na Doris.

Thomas na Doris bari bamaze imyaka isaga 30 bashyingiranywe ubwo Thomas yatangiraga kujya asinda. Doris yarahungabanye mu byiyumvo, maze bombi bavugana ibyo gutana. Doris yabibwiye umwe mu Bahamya ba Yehova. Uwo Muhamya yeretse Doris icyo Bibiliya ivuga ku ishyingiranwa, amutera inkunga yo kudahubukira ibyo kwahukana, ahubwo ko yabanza agafatanyiriza hamwe n’umugabo we bakagerageza kubona umuti. Ibyo Doris yarabikoze. Mu gihe cy’amezi make, ntibari bagiteganya gutana. Thomas na Doris bari barimo bafatanyiriza hamwe gukemura ibibazo byabo. Gukurikiza inama za Bibiliya byakomeje ishyingiranwa ryabo kandi bituma babona igihe cyo gukemura ibibazo byabo.

Kuba inyangamugayo muri byose

Kubana akaramata mu budahemuka n’uwo mwashakanye bisaba kugira imbaraga mu by’umuco no gukunda amahame akiranuka. Iyo mico ni na yo isabwa kugira ngo umuntu akomeze kuba inyangamugayo mu isi irangwa n’ubuhemu. Bibiliya ifite byinshi ivuga ku birebana no kuba inyangamugayo. Intumwa Pawulo yandikiye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari i Yudaya igira iti “dushaka kugira ingeso nziza muri byose” (Abaheburayo 13:18). Ibyo bisobanura iki?

Umuntu w’inyangamugayo avugisha ukuri kandi ntariganya. Ntagira ikimenyane mu mishyikirano agirana n’abandi​—⁠avuga ibintu uko biri adaciye ku ruhande, ariyubaha, ntabeshya cyangwa ngo ayobye uburari. Byongeye kandi, umuntu w’inyangamugayo ni umuntu ushikama ntahemukire mugenzi we. Abantu b’inyangamugayo bateza imbere umwuka wo kwizerana no kwiringirana, utuma habaho imyifatire myiza kandi ugatuma abantu bagirana ubucuti bukomeye.

Mbese, abantu b’inyangamugayo barangwa n’ibyishimo? Ni koko, bafite impamvu ituma bagira ibyishimo. N’ubwo ruswa no kwiba byogeye​—⁠cyangwa se wenda bitewe na yo​—⁠abantu b’inyangamugayo muri rusange abandi barabubaha cyane. Dukurikije iperereza ryakozwe mu bakiri bato, kuba inyangamugayo ni ingeso nziza abagera kuri 70 ku ijana babajijwe bahaye agaciro cyane. Byongeye kandi, uko ikigero cy’imyaka tugezemo cyaba kiri kose, kuba inyangamugayo ni umuco w’ingenzi twifuza gusanga mu bo tubona ko ari incuti.

Uwitwa Christine yigishijwe kwiba uhereye igihe yari afite imyaka 12. Uko imyaka yagendaga ihita, yaje kuba kabuhariwe mu gukora mu mifuka. Yagize ati “hari iminsi najyaga ntahana amafaranga y’Amadage agera ku 5.000 [amadolari y’Amanyamerika 2.200].” Ariko kandi, Christine yafatwaga incuro nyinshi kandi yahoraga yugarijwe n’akaga ko kuba yakoherezwa muri gereza. Igihe Abahamya ba Yehova basobanuriraga Christine icyo Bibiliya ivuga ku birebana no kuba inyangamugayo, yatangiye gukunda amahame mbwirizamuco ya Bibiliya. Yitoje kumvira inama igira iti “uwibaga ntakongere kwiba.”​—⁠Abefeso 4:⁠28.

Igihe Christine yabatizwaga akaba umwe mu Bahamya ba Yehova, ntiyari akiri umujura. Yari arimo yihatira kuba inyangamugayo muri byose, kubera ko Abahamya bibanda cyane ku kuba inyangamugayo hamwe n’indi mico ya Gikristo. Ikinyamakuru cyitwa Lausitzer Rundschau cyagize kiti “amagambo yerekeza ku muco, urugero nko kuba inyangamugayo, kwirinda gukabya no gukunda abaturanyi, ahabwa agaciro kenshi cyane mu kwizera kw’Abahamya.” Ni ibihe byiyumvo Christine agira ku birebana n’ihinduka yagize mu mibereho ye? Yagize ati “ubu ndishimye cyane kurusha mbere kubera ko naretse kwiba. Numva ndi umuntu wubashywe wo mu bagize umuryango.”

Abaturage bose Barungukirwa

Abantu b’indahemuka ku bo bashakanye kandi bakaba ari inyangamugayo, ntibagira ibyishimo ubwabo gusa ahubwo ni n’ingirakamaro ku baturage bo mu karere kabo muri rusange. Abakoresha bahitamo abakozi batiba. Twese dukunda guturana n’abantu biringirwa, kandi dukunda kugurira mu maduka y’abacuruzi b’inyangamugayo. Mbese, ntitwubaha abanyapolitiki, abapolisi n’abacamanza birinda ruswa? Akarere kabona inyungu mu gihe abagatuye bagendera ku ihame ryo kuba inyangamugayo, atari mu gihe biboroheye gusa.

Byongeye kandi, abashakanye b’indahemuka ni bo rufatiro rwo kugira imiryango ihamye. Kandi abantu benshi bakwemeranya n’umunyapolitiki w’i Burayi wagize ati “kugeza kuri uyu munsi, umuryango [ugendera ku mahame gakondo] ukomeje kuba ubwugamo bw’ingenzi kuruta ubundi umuryango w’abantu ushobora kuboneramo umutekano kandi ukagira intego.” Mu muryango urangwa n’amahoro ni ho abakuru n’abato bashobora kubonera uburyo bwiza kurushaho bwo kumva bafite umutekano mu byiyumvo. Muri ubwo buryo, abantu b’indahemuka mu ishyingiranwa ryabo baba barimo bagira uruhare mu kubaka umuryango w’abantu utajegajega.

Tekereza ukuntu buri wese yari kungukirwa iyo hataza kubaho abantu batawe n’abo bashakanye, kandi hatariho imanza z’abashaka gutana cyangwa imanza z’ugomba kurera abana. Kandi se, byari kumera bite iyo hataza kubaho abanyoni, abajura biba ibintu mu maduka, abanyereza imisoro, abategetsi bamunzwe na ruswa, cyangwa abahanga mu bya siyansi babeshya? Mbese, ibyo urumva ari inzozi nsa? Si inzozi ku bantu bashishikazwa cyane na Bibiliya n’ibyo ivuga ku bihereranye n’imibereho yacu yo mu gihe kizaza. Ijambo ry’Imana ridusezeranya ko vuba aha Ubwami bwa Yehova bwa Kimesiya buzategeka abantu bose bo ku isi. Mu gihe cy’ubwo Bwami, abayoboke babwo bose bazigishwa kubaho bahuje n’amahame mbwirizamuco ya Bibiliya. Icyo gihe “abakiranutsi bazaragwa igihugu bakibemo iteka.”​—⁠Zaburi 37:⁠29.

Amahame mbwirizamuco ya Bibiliya ni yo meza cyane kuruta andi yose

Abantu babarirwa muri za miriyoni basuzumye Ibyanditswe Byera babigiranye ubwitonzi, basobanukiwe ko inama za Bibiliya zishingiye ku bwenge buva ku Mana, busumba kure cyane ibitekerezo by’abantu. Abo bantu babona ko Bibiliya ari iyo kwiringirwa kandi ko ifite icyo iturebaho mu buzima muri iyi si yacu ya none. Bazi ko kubahiriza inama zo mu Ijambo ry’Imana bibazanira inyungu nziza kurusha izindi.

Ku bw’ibyo, abo bantu bashyira ku mutima inama ya Bibiliya igira iti “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe: uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo” (Imigani 3:5, 6). Mu gihe babigenza batyo, batuma imibereho yabo irushaho kuba myiza cyane, kandi nanone batuma ababakikije bungukirwa. Kandi biringira mu buryo bukomeye ‘ubugingo buzaza,’ igihe amahame mbwirizamuco ya Bibiliya azaba akurikizwa n’abantu bose.​—⁠1 Timoteyo 4:⁠8.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 11 Amazina yo muri iki gice yarahinduwe.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 5]

Mu gihe havutse ingorane, kubaho mu buryo buhuje n’amahame ya Bibiliya akenshi bishobora gutuma ishyingiranwa ritarohama kandi rikongera kugenda neza

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 6]

N’ubwo kurya ruswa byogeye​—cyangwa se wenda bitewe na yo—​abantu b’inyangamugayo muri rusange abandi barabubaha