Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubwirwa n’iki ko umuntu yagize icyo ageraho?

Ubwirwa n’iki ko umuntu yagize icyo ageraho?

Ubwirwa n’iki ko umuntu yagize icyo ageraho?

INKORANYAMAGAMBO imwe isobanura ko kugira icyo umuntu ageraho mu mibereho ari “ukuronka ubutunzi, kugira ubutoni, cyangwa se kuba umuntu ukomeye.” Mbese, ibyo ni ibisobanuro byuzuye? Mbese, ubutunzi, kwemerwa n’abantu, cyangwa se gukomera ni byo byonyine bigaragaza ko umuntu yagize icyo ageraho mu mibereho? Mbere y’uko usubiza, zirikana ibi bikurikira: Yesu Kristo nta butunzi bw’iby’umubiri yirundanyijeho mu mibereho ye. Ntiyigeze yemerwa n’abantu benshi; ndetse nta n’ubwo yubahwaga cyane n’abantu batangizaga ibintu bishya bo mu gihe cye. Nyamara, Yesu ni umuntu wagize icyo ageraho mu mibereho. Kubera iki?

Igihe Yesu yari ari ku isi, yari “umutunzi mu by’Imana” (Luka 12:21). Nyuma yo kuzuka kwe, Imana yaramugororeye imwambika “ubwiza n’icyubahiro” nk’ikamba. Yehova yashyize Umwana we ‘hejuru cyane, amuha izina risumba ayandi mazina yose’ (Abaheburayo 2:9; Abafilipi 2:9). Imibereho ya Yesu yashimishije umutima wa Yehova (Imigani 27:11). Imibereho ye yo ku isi yagize icyo igeraho bitewe n’uko yasohoje intego y’icyatumye aza. Yesu yakoze ibyo Imana ishaka kandi ahesha icyubahiro izina Ryayo. Imana na yo yubashye Yesu imuha ubutunzi, iramutonesha, kandi imuha umwanya ukomeye cyane ku buryo nta muntu w’igihangange mu by’ubumenyi, mu bya politiki, cyangwa se icyamamare mu bya siporo wazigera abigeraho. Mu by’ukuri, Yesu ni we muntu wagize icyo ageraho mu mibereho kurusha abandi bose babayeho ku isi.

Ababyeyi b’Abakristo bazi ko abana babo baramutse bageze ikirenge mu cya Kristo, bakaba abatunzi mu by’Imana nk’uko Yesu yabigenje, bazasarura imigisha ikungahaye kandi bakazabona ingororano zitavugwa muri gahunda y’ibintu igiye kuza. Nta bundi buryo bwiza bwo kuba umuntu ukiri muto yagera ikirenge mu cya Kristo kuruta uko yakora umurimo Yesu yakoze​—⁠binyuriye mu kwifatanya mu murimo w’igihe cyose niba ibyo bishoboka.

Ariko kandi, mu mico imwe n’imwe usanga higanje umugenzo w’uko abakiri bato batakora umurimo w’igihe cyose. Iyo umusore arangije amashuri, ashobora kuba yitezweho ko azabona akazi k’igihe cyose, akarongora, ubundi akituriza. Rimwe na rimwe, usanga abakiri bato bakuriye mu mimerere nk’iyo bakora ikosa ryo kwifata ntibatangire gukora umurimo w’igihe cyose (Imigani 3:27). Kubera iki? Ni ukubera ko bahatirwa guhuza n’amahame ashingiye ku muco aba yiganje. Uko ni ko byagendekeye uwitwa Robert. *

Igihe umuco w’akarere ugonganye n’umutimanama

Uwitwa Robert yakuze ari umwe mu Bahamya ba Yehova. Igihe yari ageze mu kigero cy’ubugimbi, imyifatire ye n’incuti yifatanyaga na zo ntibyari bishimishije cyane. Yatangiye guhangayikisha nyina. Ibyo byatumye asaba umupayiniya, umukozi w’igihe cyose w’Abahamya ba Yehova, ko yamutera inkunga. Robert yavuze ibyaje gukurikiraho.

“Mu by’ukuri, nishimiye ukuntu umuvandimwe w’umupayiniya yagaragaje ko anyitaho. Urugero rwe rwiza rwatumye nifuza kuzahita nkora umurimo w’ubupayiniya nkawugira umwuga nkimara kurangiza amashuri. Ubwo ni bwo Mama yongeye guhangayika​—⁠ariko ahangayikishijwe n’indi mpamvu. Mu muco wacu nta cyo byaba bitwaye umukobwa aramutse ahise akora umurimo w’ubupayiniya akirangiza amashuri, ariko umuhungu aba yitezweho kubanza gushaka amafaranga azamutunga, hanyuma, ni bwo ashobora gutekereza ibyo gukora ubupayiniya.

“Nabonye umwuga, maze ntangira kwikorera ku giti cyanjye. Nyuma y’igihe gito, nirundumuriye mu mirimo cyane, kandi nari nsigaye njya mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza ibi byo kurangiza umuhango gusa. Umutimanama wanjye wambuzaga amahwemo​—⁠nari nzi ko nashoboraga gukorera Yehova mu buryo bwuzuye kurushaho. Nyamara kandi, kugira ngo nigobotore ndeke gukora ibyo abandi bari banyitezeho byambereye intambara ikomeye, ariko nshimishwa no kuba narabigezeho. Ubu narashatse, kandi jye n’umugore wanjye tumaze imyaka ibiri dukora umurimo w’ubupayiniya. Vuba aha, nabaye umukozi w’imirimo mu itorero. Nshobora kuvugisha ukuri ko ubu numva nyuzwe by’ukuri kubera ko ndimo nkorera Yehova n’umutima wanjye wose, n’ubushobozi bwanjye bwose.”

Incuro nyinshi, iyi gazeti yagiye itera abakiri bato inkunga yo kwiga umwuga cyangwa se kwitoza ubuhanga runaka bw’ingirakamaro​—⁠mu gihe baba bakiri mu ishuri niba bishoboka. Bakabikora bagamije iki? Babikora se bagamije gukira? Oya. Impamvu y’ibanze ni ukugira ngo bazashobore kwibeshaho mu buryo bukwiriye igihe bazaba bamaze kuba bakuru, kandi bakorere Yehova mu buryo bwuzuye uko bashoboye kose, cyane cyane bakora umurimo w’igihe cyose. Icyakora, byagiye bibaho kenshi ko abasore n’inkumi birundumurira cyane mu byo gushaka akazi k’umubiri ku buryo umurimo baba batakiwufatana uburemere. Hari bamwe batajya batekereza na busa ku bihereranye no gukora umurimo w’igihe cyose. Kuki batajya babitekereza?

Amagambo yavuzwe na Robert agira icyo ahishura kuri iyo ngingo. Igihe Robert yari amaze kumenya umwuga we, yatangiye kwikorera ku giti cye. Nyuma y’igihe gito, mu buryo runaka, yasaga n’aho akurikirana gahunda ya buri gihe irambiranye itagira aho izamugeza. Intego ye yari iyo kubona amafaranga ahagije azamubeshaho. Ariko se, hari umuntu uwo ari we wese, yaba ari mu itorero rya Gikristo cyangwa ataririmo, wigera agera kuri iyo ntego mu buryo bwuzuye? Abakristo bagomba kwihatira kwirwanaho mu bihereranye n’amafaranga, bagasohoza inshingano zabo zirebana n’amafaranga babigiranye umwete; ariko nanone bagomba kumenya ko muri ibi bihe bitiringirwa, bake gusa ari bo bagera ku ntera yo kuba bakumva ko bafite amafaranga ahagije azababeshaho. Ni yo mpamvu isezerano ryatanzwe na Yesu ryanditswe muri Matayo 6:33 rihumuriza Abakristo cyane.

Robert yishimira kuba yarahisemo gukurikiza ibyifuzo by’umutima we aho gukurikiza amahame yabwirizwaga n’umuco w’iwabo. Muri iki gihe, yishimira kuba yarabonye umwuga wo gukora umurimo w’igihe cyose. Ni koko, umurimo w’igihe cyose ni umwuga wiyubashye. Robert afite amahoro mu mutima we bitewe n’uko, nk’uko abyivugira, akorera Yehova ‘n’ubushobozi bwe bwose.’

Koresha neza impano ufite

Mu Bahamya ba Yehova harimo abantu benshi bifitiye impano. Bamwe bafite ubushobozi buhambaye bwo gukoresha ubwenge; abandi ugasanga bafite impano mu gukora imirimo y’amaboko. Izo mpano zose zituruka kuri Yehova, we uha “bose ubugingo no guhumeka n’ibindi byose” (Ibyakozwe 17:25). Hatabayeho ubuzima, izo mpano zose nta gaciro zaba zifite.

Bityo rero, birakwiriye rwose ko dukoresha ubuzima bwacu tweguriye Yehova mu murimo we. Ibyo ni byo umusore umwe ufite impano yahisemo gukora. Yabayeho mu kinyejana cya mbere I.C. Kubera ko yakomokaga mu muryango ukomeye, igihe cy’ubusore bwe yakimaze mu mujyi uzwi cyane w’i Taruso y’i Kilikiya. N’ubwo yavutse ari Umuyahudi, yakomoye kuri se ubwenegihugu bw’Abaroma. Ibyo byamuheshaga uburenganzira ku bintu byinshi hakubiyemo n’inshingano, akagira n’igikundiro mu bintu byinshi. Igihe yari amaze kuba mukuru, yize Amategeko, yigishwa n’umwe mu “barimu” bari bakomeye kurusha abandi bose muri icyo gihe​—⁠witwaga Gamaliyeli. Byasaga n’aho mu gihe gito gusa yari kugira ‘ubutunzi, ubutoni kandi akaba umuntu ukomeye.’​—⁠Ibyakozwe 21:39; 22:3, 27, 28.

Uwo musore yari nde? Yitwaga Sawuli. Ariko kandi, Sawuli yaje guhinduka Umukristo amaherezo aza kuba intumwa Pawulo. Yafashije hasi intego ze za mbere, maze mu mibereho ye yose yitangira gukora umurimo wa Yehova ari Umukristo. Pawulo ntiyamenyekanye nk’umuntu wazobereye mu byo kuburanira abandi, ahubwo yamenyekanye nk’umubwiriza w’ubutumwa bwiza w’umunyamwete. Mu gihe Pawulo yari amaze imyaka igera hafi kuri 30 ari umumisiyonari, yandikiye incuti ze z’i Filipi urwandiko. Muri urwo rwandiko, yasubiyemo bimwe mu byo yari yaragezeho mbere y’uko aba Umukristo, hanyuma aravuga ati “ku [bwa Yesu Kristo] nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase, kugira ngo ndonke Kristo” (Abafilipi 3:8). Oya rwose, Pawulo ntiyigeze yicuza uko yari yarakoresheje ubuzima bwe!

Bite se ku bihereranye n’inyigisho Pawulo yahawe na Gamaliyeli? Mbese, hari icyo zari zikimumariye? Yego rwose! Incuro nyinshi, yagize uruhare mu “kurwanira ubutumwa bwiza” yifashishije amategeko. Icyakora, umurimo w’ingenzi wa Pawulo wari uwo kuba umubwiriza w’ubutumwa bwiza​—⁠ikintu amashuri yari yarize atashoboraga kuba yaramwigishije.​—⁠Abafilipi 1:⁠7; Ibyakozwe 26:24, 25.

Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, hari bamwe bashoboye gukoresha impano zabo n’ubuhanga bwabo ndetse n’ibyo bize mu mashuri kugira ngo bateze imbere inyungu z’Ubwami. Urugero, uwitwa Amy afite impamyabumenyi yo muri kaminuza mu by’ubucuruzi n’indi mu by’amategeko. Igihe kimwe yari afite akazi kamuheshaga amafaranga mu biro by’ababuranira abandi, ariko ubu ngubu akora umurimo w’ubwitange adahemberwa muri bimwe mu biro by’ishami bya Watch Tower Society. Dore uko Amy avuga imibereho afite ubu: “nemera ko nagize amahitamo meza cyane kuruta ayandi mu mibereho yanjye. . . . Nta cyifuzo mfite cyo kuba nahindura akazi nkora nkagurana n’umuntu uwo ari we wese twiganye muri kaminuza. Imibereho nahisemo intera ishema. Mfite ibintu byose nkeneye kandi nifuza​—⁠imibereho n’umwuga bishimishije kandi bitera kunyurwa.”

Amy mu mibereho ye yagize amahitamo yatumye agira amahoro yo mu mutima, kunyurwa, n’imigisha ituruka kuri Yehova. Nta gushidikanya ko nta kindi kitari icyo ababyeyi b’Abakristo bakwifuriza abana babo!

Kugira icyo umuntu ageraho mu murimo wa gikristo

Birumvikana ko ari iby’ingenzi ko twagira ibitekerezo bikwiriye ku bihereranye no kuba umuntu yaragize icyo ageraho mu murimo wa Gikristo ubwawo. Ntibigoye kuba umuntu yakumva ko yagize icyo ageraho igihe yaba yamaze igihe gishimishije akora umurimo wo kubwiriza, agatanga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya cyangwa se akaba yagiranye na ba nyir’inzu ibiganiro bishishikaje bishingiye kuri Bibiliya. Ariko kandi, iyo tutabonye abantu benshi badutega amatwi, dushobora kumva dushaka gufata umwanzuro w’uko turimo duta igihe cyacu. Ariko nanone, wibuke ko kimwe mu byo kugira icyo umuntu ageraho mu mibereho ye, ari ‘ukugira ubutoni ku bantu.’ Ni nde twifuza kugiraho ubutoni? Birumvikana ko ari Yehova. Dushobora kumugiraho ubutoni abantu bakumva ubutumwa tubagezaho cyangwa batabwumva. Yesu yigishije abigishwa be isomo rikomeye mu bihereranye n’ibyo.

Ushobora kwibuka ko Yesu yatumye ababwiriza b’Ubwami 70 “ngo bamubanzirize bajye mu midugudu yose, n’aho yendaga kujya hose” (Luka 10:1). Bagombaga kubwiriza mu midugudu no mu birorero batari kumwe na Yesu. Ibyo byari ibintu bishya kuri bo. Ni yo mpamvu Yesu yabahaye amabwiriza anonosoye mbere yo kubatuma. Igihe bari kuba bahuye n’ “umunyamahoro,” bagombaga kumubwiriza mu buryo burambuye ibihereranye n’Ubwami. Icyakora, mu gihe bari kuba banze kwakirwa, bagombaga kwikomereza, ntibibarakaze. Yesu yabasobanuriye ko abantu bari kuba banze kubatega amatwi mu by’ukuri ari Yehova bari kuba banze.​—⁠Luka 10:4-7, 16.

Igihe abo 70 bari barangije kubwiriza aho bari boherejwe, baraje bageza raporo kuri Yesu “bishīma bati ‘Databuja, abadayimoni nabo baratwumvira mu izina ryawe’ ” (Luka 10:17). Kuri abo bantu badatunganye, kwirukana ibiremwa by’umwuka bifite imbaraga bigomba kuba byari bishishikaje! Icyakora, Yesu yahaye abigishwa be bari bahimbawe umuburo agira ati “ntimwishimire yuko abadayimoni babumvira, ahubwo mwishimire yuko amazina yanyu yanditswe mu ijuru.” (Luka 10:20, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Abo 70 si ko buri gihe bashoboraga kugira ububasha bwo kwirukana abadayimoni, ndetse si ko buri gihe bari kugira ingaruka nziza mu murimo. Ariko kandi, mu gihe bari gukomeza kuba abizerwa, buri gihe bari kwemerwa na Yehova.

Mbese, wishimira abagaragu b’igihe cyose?

Igihe kimwe, hari umusore wabwiye umusaza w’Umukristo ati “nindangiza amashuri yisumbuye, nzagerageza gushaka akazi. Nintashobora kubona akazi, icyo gihe nzatekereza ibyo kuba nakora uburyo runaka bw’umurimo w’igihe cyose.” Nyamara kandi, usanga abenshi mu bakora umurimo w’ubupayiniya atari uko babona ibintu. Hari bamwe bagiye bahara uburyo babaga babonye bwo gukora akazi kabahesha inyungu nyinshi kugira ngo bakore ubupayiniya. Abandi bo bagiye bahara uburyo bushishikaje bwo kwiga. Kimwe n’intumwa Pawulo, bagiye bigomwa byinshi, ariko kimwe na Paul, Robert na Amy ntibicuza ku bw’amahitamo bagize. Bishimira igikundiro bafite cyo gukoresha impano zabo mu gusingiza Yehova, we ukwiriye guhabwa ibyiza cyane kurusha ibindi bashobora gutanga.

Abahamya ba Yehova bizerwa benshi ntibashoboye gukora ubupayiniya bitewe n’impamvu zitandukanye. Wenda bafite inshingano bahabwa n’Ibyanditswe bagomba gusohoza. Ikindi kandi, niba bakorera Imana babigiranye ‘umutima wabo wose, ubugingo bwabo bwose, n’ubwenge bwabo bwose,’ Yehova arabishimira (Matayo 22:37). N’ubwo bo ubwabo batashoboye gukora umurimo w’ubupayiniya, bazirikana ko abawukora bahisemo umwuga mwiza.

Intumwa Pawulo yaranditse iti “ntimwishushanye n’ab’iki gihe” (Abaroma 12:2). Mu buryo buhuje n’inama yatanzwe na Pawulo, ntitugomba kwemera ko amahame ashingiye ku muco cyangwa ku bintu by’iyi gahunda agenga imitekerereze yacu. Waba ushobora gukora ubupayiniya cyangwa utabishobora, shingira imibereho yawe ku murimo wa Yehova. Uzagira icyo ugeraho mu mibereho yawe igihe cyose uzaba wemerwa na Yehova.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Amazina yarahinduwe.

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

Ntugahugire mu gukurikirana gahunda ya buri gihe irambiranye itagira aho izakugeza