Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko Imana ibona ibyo kutandura mu bihereranye n’umuco

Uko Imana ibona ibyo kutandura mu bihereranye n’umuco

Uko Imana ibona ibyo kutandura mu bihereranye n’umuco

“Ni jyewe Uwiteka Imana yawe, ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiriye kunyuramo.”​—YESAYA 48:17.

1, 2. (a) Ni gute abantu muri rusange babona amahame mbwirizamuco arebana n’ibitsina? (b) Ni gute Abakristo babona amahame mbwirizamuco mu bihereranye n’ibitsina?

MURI iki gihe, mu duce twinshi tw’isi imyifatire umuntu agomba kugira mu birebana n’umuco bisigaye bibonwa nk’aho ari ikibazo kireba umuntu ku giti cye. Abantu babona ko kugirana imibonano mpuzabitsina ari uburyo busanzwe bwo kugaragarizanya urukundo bashobora kwishoramo igihe cyose babishaka, aho kubona ko ari ikintu kigomba gukorwa n’abashakanye gusa. Bumva ko niba nta muntu uhutajwe, nta kibi kirimo umuntu aramutse yifatiye imyanzuro y’uko azitwara. Bo babona ko abantu batagombye gucirwa urubanza mu birebana n’umuco, cyane cyane iyo bigeze ku bihereranye n’ibitsina.

2 Abantu bamenye Yehova babona ibintu mu buryo bunyuranye n’ubwo. Bakurikiza amahame y’Ibyanditswe babyishimiye kubera ko bakunda Yehova kandi bakaba bifuza kumushimisha. Bemera ko Yehova abakunda, kandi ko abaha ubuyobozi bubafitiye umumaro, ubuyobozi buzabazanira inyungu rwose kandi bugatuma bagira ibyishimo (Yesaya 48:17). Kubera ko Imana ari yo Soko y’ubuzima, bihuje n’ubwenge ko bagomba kuyiyambaza kugira ngo ibahe ubuyobozi mu bihereranye n’uko bakoresha imibiri yabo, cyane cyane kuri iki kibazo gifitanye isano rya bugufi no kororoka k’ubuzima.

Impano ituruka ku Muremyi wuje urukundo

3. Ni iki abantu benshi bo muri Kristendomu bigishijwe ku byerekeranye n’imibonano mpuzabitsina, kandi se ibyo wabigereranya ute n’ibyo Bibiliya yigisha?

3 Mu buryo bunyuranye n’uko bimeze mu isi ya none, hari bamwe muri Kristendomu bigishije ko kugirana imibonano mpuzabitsina ari ikintu giteye isoni, ko ari icyaha kandi ko “icyaha cy’inkomoko” cyo mu busitani bwa Edeni ari uko Adamu na Eva bashutswe bakagira imibonano mpuzabitsina. Ibyo bitekerezo binyuranye n’ibyo Ibyanditswe byahumetswe bivuga. Inkuru yo muri Bibiliya yerekeza ku mugabo n’umugore ba mbere ibita ‘umugabo n’umugore we’ (Itangiriro 2:25). Imana yababwiye ko bagombaga kugira abana, iravuga iti “mwororoke, mugwire, mwuzure isi” (Itangiriro 1:28). Nta cyo byari kuba bivuze iyo Imana itegeka Adamu na Eva ko bagomba kubyara hanyuma ikabahana ibaryoza ko bubahirije ayo mabwiriza.​—⁠Zaburi 19:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.

4. Kuki Imana yahaye abantu ubushobozi bwo kugirana imibonano mpuzabitsina?

4 Muri iryo tegeko ryahawe ababyeyi bacu ba mbere, rikaba ryarongeye gusubirirwamo Nowa n’abahungu be, tubona intego y’ibanze yo kugirana imibonano mpuzabitsina: ni iyo kubyara abana (Itangiriro 9:1). Ariko kandi, Ijambo ry’Imana rigaragaza ko abagaragu bayo bashyingiranywe badahatirwa kugirana imibonano mpuzabitsina bagamije gusa kubyara abana. Iyo mibonano ishobora mu buryo bukwiriye guhaza ibyo abashakanye baba bakeneye mu buryo bw’ibyiyumvo no mu buryo bw’umubiri kandi ikababera isoko y’ibyishimo. Ni bwo buryo bwo kugaragarizanya urukundo rwimbitse rurangwa n’ubwuzu.​—⁠Itangiriro 26:8, 9; Imigani 5:18, 19; 1 Abakorinto 7:⁠3-5.

Imipaka yashyizweho n’Imana

5. Ni ayahe mategeko Imana yashyiriyeho abantu agira ibyo ababuza mu birebana n’imibonano mpuzabitsina?

5 N’ubwo kwifuza kugirana imibonano mpuzabitsina ari impano ituruka ku Mana, ntibigomba gukorwa mu buryo butagira rutangira. Ndetse iryo hame rireba n’abashakanye (Abefeso 5:28-30; 1 Petero 3:1, 7). Ku bantu batashakanye bo, kugirana imibonano mpuzabitsina birabujijwe. Bibiliya ivuga ibihereranye n’iyo ngingo mu buryo busobanutse neza cyane. Mu Mategeko Imana yahaye ishyanga rya Isirayeli, havuzwe ngo “ntugasambane” (Kuva 20:14). Nyuma y’aho, Yesu yavuze ko “guheheta” no “gusambana” ari bimwe mu ‘migambi mibi’ ikomoka mu mutima w’umuntu maze bikamuhumanya (Mariko 7:⁠21, 22). Intumwa Pawulo yarahumekewe kugira ngo igire Abakristo b’i Korinto inama igira iti “muzibukīre gusambana” (1 Abakorinto 6:18). Kandi mu rwandiko Pawulo yandikiye Abaheburayo, yaranditse ati “kurongorana kubahwe na bose, kandi kuryamana kw’abarongoranye kwe kugira ikikwanduza; kuko abahehesi n’abasambanyi, Imana izabacira ho iteka.”​—⁠Abaheburayo 13:⁠4.

6. Muri Bibiliya, ijambo “gusambana” ryumvikanisha iki?

6 Ijambo “gusambana” risobanura iki? Rituruka ku ijambo ry’Ikigiriki por·neiʹa, rimwe na rimwe rikoreshwa ryerekeza ku mibonano mpuzabitsina hagati y’abantu batashakanye (1 Abakorinto 6:9). Ahandi, urugero nko muri Matayo 5:32 na Matayo 19:9, iryo jambo rifite ibisobanuro byagutse kurushaho, kandi ryerekeza no ku basambana barashatse, ku basambana n’abo bafitanye isano n’abasambana n’inyamaswa. Ibindi bikorwa by’ubusambanyi hagati y’abantu batashakanye, urugero nko kwendana mu kanwa no mu kibuno, hamwe no gukorakora imyanya ndangagitsina y’undi muntu, na byo bishobora kwitwa por·neiʹa. Ibyo bikorwa byose bicirwaho iteka mu Ijambo ry’Imana​—⁠haba ari mu buryo butaziguye cyangwa mu buryo buziguye.​—⁠Abalewi 20:10, 13, 15, 16; Abaroma 1:⁠24, 26, 27, 32. *

Twungukirwe n’amategeko y’Imana arebana n’umuco

7. Ni gute twungukirwa no gukomeza kuba abantu batanduye mu by’umuco?

7 Kumvira amabwiriza y’Imana ahereranye n’imyifatire tugomba kugira mu birebana n’ibitsina bishobora kuba ikibazo cy’ingorabahizi ku bantu badatunganye. Umuhanga mu bya filozofiya uzwi cyane w’Umuyahudi wo mu kinyejana cya 12 witwaga Maimonides yaranditse ati “muri Torah yose [Amategeko ya Mose] nta tegeko na rimwe rigorana kuryubahiriza nk’iribuzanya kuryamana kw’abafitanye isano no kugirana imibonano mpuzabitsina itemewe.” Ariko kandi, iyo twumviye amabwiriza y’Imana turungukirwa cyane (Yesaya 48:18). Urugero, kumvira mu birebana n’ibyo biturinda indwara zandurira mu myanya ndangabitsina, zimwe muri zo zikaba zitagira umuti kandi zishobora kwica. * Twirinda inda z’indaro. Nanone kandi, gushyira mu bikorwa ubwenge buva ku Mana bituma tugira umutimanama ukeye. Kubigenza dutyo bituma twiyubaha kandi tukubahwa n’abandi, hakubiyemo bene wacu, uwo twashakanye, abana bacu hamwe n’abavandimwe na bashiki bacu b’Abakristo. Muri ubwo buryo bituma tugira imyifatire myiza, irangwa n’icyizere mu birebana n’ibitsina, imyifatire izatuma tugira ibyishimo mu ishyingiranwa. Umukobwa umwe w’Umukristokazi yaranditse ati “ukuri kw’Ijambo ry’Imana ni bwo burinzi busumba ubundi. Ntegereje kuzashaka, kandi ninshaka, nzaterwa ishema no kubwira umugabo w’Umukristo tuzashyingiranwa ko ntigeze nsambana.”

8. Ni mu buhe buryo imyifatire yacu izira amakemwa mu by’umuco ishobora guteza imbere ugusenga kutanduye?

8 Nanone kandi, binyuriye mu gukomeza kugira imyifatire izira amakemwa mu birebana n’ibitsina, dushobora kuburizamo ibitekerezo bibi abantu bagira ku bihereranye na gahunda yo gusenga k’ukuri kandi tukarehereza abantu ku Mana dusenga. Intumwa Petero yaranditse iti “mugire ingeso nziza hagati y’abapagani, kugira ngo, nubwo babasebya nk’abakora nabi, nibabona imirimo yanyu myiza, izabatere guhimbaza Imana ku munsi wo kugendererwamo” (1 Petero 2:12). Ndetse n’iyo abantu badakorera Yehova batabona imyifatire yacu izira amakemwa cyangwa ngo bayemere, dushobora kwiringira tudashidikanya ko Data wo mu ijuru ayibona, akayemera, ndetse akanishimira imihati dushyiraho kugira ngo dukurikize amabwiriza ye.​—⁠Imigani 27:11; Abaheburayo 4:⁠13.

9. Kuki tugomba kwiringira amabwiriza y’Imana, n’ubwo twaba tudasobanukiwe mu buryo bwuzuye impamvu yatanzwe? Sobanura.

9 Kwizera Imana bikubiyemo no kwiringira ko izi icyatubera cyiza kuruta ibindi, kabone n’iyo twaba tudasobanukiwe mu buryo bwuzuye impamvu zose zituma ituyobora mu nzira itunyuzamo. Reka dufate urugero rw’Amategeko ya Mose. Rimwe mu mategeko yagengaga ingabo zikambitse ryasabaga ko amabyi bayataba inyuma y’ingando. (Gutegeka 23:14, 15; umurongo wa 13 n’uwa 14 muri Biblia Yera.) Birashoboka ko Abisirayeli baba baribajije impamvu bahawe ayo mabwiriza; bamwe bashobora no kuba baratekerezaga ko iryo tegeko atari ngombwa. Ariko kandi, nyuma y’aho ubuhanga mu by’ubuvuzi bwaje kubona ko iryo tegeko ryagiraga uruhare mu gutuma amasoko y’amazi atandura kandi bikabarinda indwara nyinshi zakwirakwizwaga n’amasazi. Mu buryo nk’ubwo, hari impamvu zo mu buryo bw’umwuka, zerekeranye n’ibintu mbonezamubano, izo mu buryo bw’ibyiyumvo, iz’iby’umubiri no mu bwenge zatumye Imana itegeka ko imibonano mpuzabitsina iba hagati y’abantu bashakanye gusa. Nimucyo dusuzume ingero nke zivugwa muri Bibiliya z’abakomeje kuba abantu batanduye mu birebana n’umuco.

Yozefu⁠Yahawe umugisha ku bw’imyifatire myiza mu birebana n’umuco

10. Ni nde wagerageje gushuka Yozefu, kandi se, yabyifashemo ate?

10 Birashoboka ko uzi neza urugero rw’umuntu uvugwa muri Bibiliya witwaga Yozefu, umuhungu wa Yakobo. Igihe yari afite imyaka 17, yabaye umucakara wa Potifari, umutware w’abarindaga Farawo wa Misiri. Yehova yahaye Yozefu umugisha, maze nyuma y’igihe runaka aza kugirwa umutware w’urugo rwa Potifari rwose. Igihe Yozefu yari agejeje mu myaka nka 20, yari yarabaye “mwiza wese, afite mu maso heza.” Umugore wa Potifari yaramubengutse maze agerageza kumushuka. Yozefu yagaragaje neza igihagararo cye, amusobanurira ko kumwemerera bitari kuba ari ugutatira shebuja gusa, ko ahubwo byari no kuba ari ‘ugucumura ku Mana.’ Kuki Yozefu yatekereje atyo?​—⁠Itangiriro 39:1-9.

11, 12. N’ubwo nta tegeko ry’Imana ryanditse ribuzanya ubuhehesi n’ubusambanyi ryari ririho, kuki Yozefu yagombaga gutekereza nk’uko yabigenje?

11 Uko bigaragara, umwanzuro Yozefu yafashe ntiwari ushingiye ku gutinya ko abantu babafata. Umuryango wa Yozefu wari utuye kure cyane, kandi se yatekerezaga ko yari yarapfuye. Iyo Yozefu aza kwishora mu bikorwa by’ubusambanyi, abagize umuryango we ntibari kuzigera babimenya. Birashoboka ko n’icyo cyaha cyari guhishwa Potifari hamwe n’abagaragu be, kubera ko hari igihe babaga batari mu nzu (Itangiriro 39:11). Ariko kandi, Yozefu yari azi ko iyo myifatire itashoboraga guhishwa mu maso y’Imana.

12 Yozefu agomba kuba yaratekereje ku byo yari azi kuri Yehova. Nta gushidikanya ko yari azi ibyo Yehova yavugiye mu busitani bwa Edeni agira ati “ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe” (Itangiriro 2:24). Byongeye kandi, birashoboka ko Yozefu yari azi ibyo Yehova yabwiye umwami w’Umufilisitiya washatse kureshya nyirakuruza wa Yozefu, ari we Sara. Yehova yabwiye uwo mwami ati “umeze nk’intumbi ku bwa wa mugore wenze, kuko afite undi mugabo. . . . [K]andi nanjye nakubujije kuncumuraho; ni cyo cyatumye ntagukundira kumukoraho.” (Itangiriro 20:3, 6, iryo jambo riri mu nyuguti ziberamye ni twe twaryanditse dutyo.) Bityo rero, n’ubwo Yehova yari ataratanga amategeko yanditse, uko yabonaga ibihereranye n’ishyingiranwa byari bisobanutse neza. Imico myiza ya Yozefu hamwe n’icyifuzo yari afite cyo gushimisha Yehova, byatumye yamagana ubwiyandarike.

13. Birashoboka ko ari iyihe mpamvu yashoboraga kuba yaratumye Yozefu atirinda kwegera aho umugore wa Potifari yabaga ari?

13 Ariko kandi, umugore wa Potifari yakomeje kumwoshyoshya, akajya amwinginga “uko bukeye” ngo aryamane na we. Kuki Yozefu atashoboraga kwirinda kugera aho uwo mugore ari? Kubera ko yari umucakara, yari afite imirimo agomba gukora, kandi ntiyashoboraga kugira icyo ahindura ku mimerere yari arimo. Ibihamya bigaragazwa n’ibyataburuwe mu matongo byumvikanisha ko imyubakire y’amazu yo mu Misiri yatumaga biba ngombwa ko umuntu anyura mu cyumba cy’ingenzi cy’inzu kugira ngo agere aho babikaga ibintu. Bityo, bishobora kuba bitarashobokaga ko Yozefu yahunga umugore wa Potifari.​—⁠Itangiriro 39:⁠10.

14. (a) Ni gute byagendekeye Yozefu nyuma y’aho ahungiye umugore wa Potifari? (b) Ni gute Yehova yahaye Yozefu umugisha ku bwo kuba yarabaye uwizerwa?

14 Umunsi umwe bari bari mu nzu bonyine. Umugore wa Potifari yasingiriye Yozefu maze aramubwira ati “turyamane.” Yozefu yarahunze. Kuba yaramwangiye byaramurakaje cyane, bituma amurega amushinja ko yashatse kumufata ku ngufu. Byagize izihe ngaruka? Mbese, Yehova yaba yarahise amugororera ako kanya ku bwo gushikama kwe? Oya. Yozefu yashyizwe mu nzu y’imbohe bamubohesha imbago (Itangiriro 39:12-20; Zaburi 105:18). Yehova yabonye ako karengane maze amaherezo azamura Yozefu amuvana mu nzu y’imbohe amushyira mu nyumba. Yabaye umuntu wa kabiri ukomeye cyane kuruta abandi mu Misiri, kandi ahabwa umugisha wo kubona umugore n’abana (Itangiriro 41:14, 15, 39-45, 50-52). Byongeye kandi, inkuru ivuga ibyo gushikama kwa Yozefu yaranditswe, dore ubu hashize imyaka 3.500, kugira ngo kuva icyo gihe abagaragu ba Yehova bajye bayisuzuma. Mbega imigisha ihebuje ituruka ku kwizirika ku mategeko y’Imana akiranuka! Mu buryo nk’ubwo, natwe muri iki gihe dushobora kudahita tubona inyungu z’ako kanya zo gukomeza gushikama mu by’umuco, ariko dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova abibona kandi ko azaduha umugisha mu gihe cyagenwe.​—⁠2 Ngoma 16:⁠9.

Isezerano Yobu ‘yasezeranye n’amaso ye’

15. Ni irihe sezerano Yobu ‘yasezeranye n’amaso ye’?

15 Undi muntu wakomeje gushikama ni Yobu. Mu gihe cy’ibigeragezo Yobu yatezwaga na Diyabule, yarongeye asubiza amaso inyuma mu mibereho ye, maze avuga ko yari yiteguye guhanwa igihano gikomeye mu gihe yari kuba arenze ku mategeko y’Imana, rimwe muri ayo rikaba ari ihame rya Yehova rihereranye no kwirinda ubusambanyi. Yobu yagize ati “nasezeranye n’amaso yanjye; none se, nabasha nte kwifuza umukobwa” (Yobu 31:1)? Mu kuvuga atyo, Yobu yagaragaje ko yari yariyemeje no kwirinda kwitegereza umugore mu buryo bwo kumwifuza, bitewe n’uko yari yariyemeje amaramaje gukomeza gushikama ku Mana. Birumvikana ko yajyaga abona abagore mu mibereho ye ya buri munsi, kandi birashoboka ko yajyaga abafasha iyo babaga bakeneye ubufasha. Ariko ibyo kubitegereza agamije kugirana na bo agakungu, ntiyabikozwaga. Mbere y’uko atangira kugeragezwa, yari yarabaye umukungu ukomeye cyane, “akomeye kuruta abantu bose b’iburasirazuba” (Yobu 1:3). Icyakora, ntiyakoreshaga ububasha bwe n’ubukungu bwe kugira ngo areshye abagore benshi. Uko bigaragara, ntiyigeze akinisha ibyo kugirana agakungu n’abagore bakiri bato yiringiye kuzagirana na bo imibonano mpuzabitsina y’akahebwe.

16. (a) Kuki Yobu ari urugero rwiza ku Bakristo bashatse? (b) Ni gute imyifatire y’abagabo bo mu gihe cya Malaki yari itandukanye cyane n’iya Yobu, kandi se, bimeze bite muri iki gihe?

16 Bityo, haba mu bihe byiza no mu bihe bigoranye, Yobu yagaragaje ko yari ashikamye mu by’umuco. Ibyo Yehova yarabibonye kandi abimuhera imigisha ikungahaye (Yobu 1:⁠10; 42:12). Mbega urugero rwiza Yobu yasigiye abagabo n’abagore b’Abakristo bashatse! Ntibitangaje kuba Yehova yaramukunze cyane! Mu buryo bunyuranye n’ibyo, imyifatire y’abantu benshi muri iki gihe isa cyane n’iyari iriho mu gihe cya Malaki. Uwo muhanuzi yamaganye ukuntu abagabo benshi bataga abagore babo, akenshi babitewe no gushaka kwirongorera abagore bakiri bato. Igicaniro cya Yehova cyari cyuzuyeho amarira y’abagore babaye intabwa, kandi Imana yaciriyeho iteka ‘abariganyaga’ bagenzi babo muri ubwo buryo.​—⁠Malaki 2:13-16.

Umukobwa w’indakemwa mu by’umuco

17. Ni gute Umushulami yari ameze nk’ “umurima uzitiwe”?

17 Umuntu wa gatatu wakomeje gushikama ni umukobwa w’Umushulami. Kubera ko yari akiri muto kandi ari mwiza, ntiyakunzwe n’umusore w’umushumba gusa, ahubwo umwami w’umukire wa Isirayeli, ari we Salomo, na we yaramukunze. Mu nkuru nziza ivugwa mu Ndirimbo ya Salomo, Umushulami yakomeje kuba indakemwa mu by’umuco, bityo bituma abo bari bari kumwe bamwubaha. N’ubwo yanze kumwemera, Salomo yahumekewe n’Imana kugira ngo yandike inkuru y’uwo mukobwa. Umushumba yakunze na we yaramwubashye bitewe n’imyifatire ye izira amakemwa mu by’umuco. Byageze n’aho avuga ko Umushulami yari ameze nk’ “umurima uzitiwe” (Indirimbo 4:12). Muri Isirayeli ya kera, ubusitani bwiza bwabaga burimo ibyatsi by’ubwoko bunyuranye bushimishije, indabo zihumura neza n’ibiti binini. Bene ubwo busitani bwose bwabaga bugoswe n’uruzitiro cyangwa urukuta, kandi umuntu yashoboraga kubwinjiramo ari uko anyuze mu irembo rikingwa gusa (Yesaya 5:5). Kuri uwo mushumba, isuku Umushulami yari afite mu by’umuco no kuba yari afite igikundiro, byari bimeze nk’ubusitani bufite ubwiza budasanzwe. Yari indakemwa mu by’umuco mu buryo bwuzuye. Urukundo rwe rwari kuzabonwa n’uwari kuzaba umugabo we wenyine.

18. Inkuru zivuga ibya Yozefu, Yobu n’Umushulami zitwibutsa iki?

18 Mu bihereranye no gushikama mu by’umuco, Umushulami yasigiye abagore b’Abakristokazi muri iki gihe urugero ruhebuje. Yehova yabonye imico myiza umukobwa w’Umushulami yari afite, maze amuha umugisha nk’uko yawuhaye Yozefu na Yobu. Ibikorwa byabo byo gushikama byanditswe mu Ijambo ry’Imana kugira ngo biduhe ubuyobozi. N’ubwo imihati dushyiraho muri iki gihe kugira ngo dushikame itandikwa muri Bibiliya, Yehova afite ‘igitabo cy’urwibutso’ yandikamo abantu bose bifuza gukora ibyo ashaka. Nimucyo twe kuzigera na rimwe twibagirwa ko Yehova aba ‘aduteze amatwi’ kandi ko yishima mu gihe twihatira mu budahemuka kuba abantu batanduye mu by’umuco.​—⁠Malaki 3:⁠16.

19. (a) Ni gute twagombye kubona ibihereranye no kuba abantu batanduye mu by’umuco? (b) Ni iki kizasuzumwa mu gice gikurikira?

19 N’ubwo abantu badafite ukwizera bashobora kutunnyega, twebwe twishimira ko twubaha Umuremyi wacu wuje urukundo. Tugendera ku mahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru, ni ukuvuga amahame mbwirizamuco aturuka ku Mana. Icyo ni ikintu kigomba kudutera ishema, ikintu tugomba gufatana uburemere. Binyuriye mu gukomeza kugira igihagararo kitanduye mu by’umuco, dushobora kwishimira imigisha duhabwa n’Imana, kandi dushobora kugira ibyiringiro bishimishije byo kuzabona imigisha idashira mu gihe kizaza. Ariko se, mu buryo bufatika, ni iki twakora kugira ngo dukomeze kuba abantu batanduye mu by’umuco? Icyo kibazo cy’ingenzi kizasuzumwa mu gice gikurikira.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 6 Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kamena 1983 ku ipaji ya 29-31.​—Mu Gifaransa.

^ par. 7 Ikibabaje ariko, ni uko hari igihe Umukristo w’inzirakarengane yandura indwara yandurira mu myanya ndangabitsina yandujwe n’uwo bashakanye utizera uba atarakurikije amabwiriza y’Imana.

Mbese, ushobora gusobanura?

• Ni iki Bibiliya yigisha ku bihereranye no kugirana imibonano mpuzabitsina?

• Ni iki ijambo “gusambana” ryumvikanisha muri Bibiliya?

• Ni gute twungukirwa no gukomeza kuba abantu batanduye mu by’umuco?

• Kuki Yozefu, Yobu n’umukobwa w’Umushulami basigiye Abakristo bo muri iki gihe urugero rwiza?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Yozefu yahunze ubwiyandarike

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Umukobwa w’Umushulami yari ameze nk’ “umurima uzitiwe”

[Ifoto yo ku ipaji ya 11]

Yobu yari ‘yarasezeranye n’amaso ye’