Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ushobora gukomeza kuba umuntu utanduye mu by’umuco

Ushobora gukomeza kuba umuntu utanduye mu by’umuco

Ushobora gukomeza kuba umuntu utanduye mu by’umuco

‘Gukunda Imana ni uku, ni uko twitondera amategeko yayo.’​—1 YOHANA 5:3.

1. Ni irihe tandukaniro rigaragara mu myifatire y’abantu bo muri iki gihe?

KERA cyane, umuhanuzi Malaki yahumekewe n’Imana kugira ngo ahanure iby’igihe imyifatire y’ubwoko bwayo yari kuzaba itandukanye mu buryo bugaragara n’iy’abantu batayikorera. Uwo muhanuzi yaranditse ati “ubwo ni bwo muzagaruka mukamenya gutandukanya abakiranutsi n’abanyabyaha, abakorera Imana n’abatayikorera” (Malaki 3:18). Ubwo buhanuzi burimo burasohozwa muri iki gihe. Kubahiriza amategeko y’Imana, hakubiyemo n’adusaba kuba abantu batanduye mu by’umuco, ni yo myifatire irangwa n’ubwenge kandi ikwiriye mu mibereho y’umuntu. Ariko kandi, buri gihe si ko iba ari imyifatire yoroshye. Yesu yari afite impamvu zumvikana zatumye avuga ko Abakristo bagomba gushyiraho umwete kugira ngo bazabone agakiza.​—⁠Luka 13:23, 24.

2. Ni ibihe bigeragezo bituruka ku bantu bo hanze bituma gukomeza kuba indakemwa mu by’umuco bigora abantu bamwe na bamwe?

2 Kuki gukomeza kuba indakemwa mu by’umuco bitoroshye? Impamvu imwe, ni uko hari ibigeragezo bituruka ku bantu bo hanze. Abategura iby’imyidagaduro bagaragaza ko ubusambanyi bw’akahebwe ari ikintu gishishikaje, gishimishije kandi kigaragaza ko umuntu yakuze, mu gihe birengagiza rwose ingaruka mbi zabwo (Abefeso 4:17-19). Imibonano mpuzabitsina bagaragaza hafi ya yose ikorwa hagati y’abantu batashakanye. Akenshi za filimi na porogaramu za televiziyo bigaragaza imibonano mpuzabitsina mu buryo bw’ibintu abantu bakora bikinira gusa. Muri rusange, usanga iyo mibonano itarangwa n’ubwuzu no kubahana. Hari benshi baba baratangiye kureba ibyo bintu bakiri abana. Byongeye kandi, hari amoshya y’urungano ahatira abantu mu buryo bukomeye kubaho mu buryo buhuje n’umwuka uriho muri iki gihe wo kwirekura mu by’umuco, kandi abatabikoze rimwe na rimwe barabannyega ndetse bakabatuka.​—⁠1 Petero 4:⁠4.

3. Ni izihe mpamvu zimwe na zimwe zituma abantu benshi mu isi bishora mu bwiyandarike?

3 Ibigeragezo bituruka mu muntu na byo bituma gukomeza kuba indakemwa mu by’umuco bigorana. Yehova yaremanye abantu irari ry’ibitsina, kandi hari igihe iryo rari rishobora kuba rikomeye cyane. Ibyo twifuza bifitanye isano rya bugufi n’ibyo dutekereza, kandi ubwiyandarike bufitanye isano n’imitekerereze idahuje n’ibitekerezo bya Yehova (Yakobo 1:⁠14, 15). Urugero, dukurikije iperereza rya vuba aha ryatangajwe mu kinyamakuru cyitwa British Medical Journal, abantu benshi bagize imibonano mpuzabitsina ku ncuro ya mbere, bari babitewe gusa n’amatsiko yo kumva uko imibonano mpuzabitsina imera. Hari abandi bumvaga ko abo mu kigero cyabo hafi ya bose bagiraga imibonano mpuzabitsina, bityo na bo bifuza gutakaza ubusugi bwabo. Icyakora hari n’abandi bavuze ko bumvise ibyiyumvo byabo bibarenze, cyangwa ko “icyo gihe bari basinze.” Niba twifuza gushimisha Imana, tugomba gutekereza mu buryo bunyuranye n’ubwo. Ni iyihe mitekerereze izadufasha gukomeza kuba abantu batanduye mu by’umuco?

Ihingemo ukwemera gukomeye

4. Ni iki tugomba gukora kugira ngo dukomeze kuba indakemwa mu by’umuco?

4Kugira ngo dukomeze kuba indakemwa mu by’umuco, tugomba kwemera ko gukurikiza iyo mibereho ari ingirakamaro. Ibyo bihuje n’ibyo intumwa Pawulo yandikiye Abakristo b’i Roma igira iti “mumenye neza ibyo Imana ishaka, ni byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose” (Abaroma 12:2). Kwemera ko kuba indakemwa mu by’umuco ari ingirakamaro bikubiyemo ibirenze gusa kumenya ko ubwiyandarike bucirwaho iteka mu Ijambo ry’Imana. Bikubiyemo gusobanukirwa impamvu ubwiyandarike bucirwaho iteka n’ukuntu twungukirwa iyo tubwirinze. Zimwe muri izo mpamvu zasuzumwe mu gice kibanziriza iki.

5. Mu buryo bw’ibanze, kuki Abakristo bagombye kwifuza gukomeza kuba indakemwa mu by’umuco?

5 Ariko kandi mu by’ukuri, impamvu zikomeye kurusha izindi zituma Abakristo birinda ubusambanyi zituruka ku mishyikirano tugirana n’Imana. Twamenye ko izi icyatubera cyiza kurushaho. Urukundo tuyikunda ruzadufasha kwanga ibibi (Zaburi 97:10). Imana ni yo Nyir’ugutanga “kose kwiza n’impano yose itunganye rwose” (Yakobo 1:17). Iradukunda. Binyuriye mu kuyumvira, tugaragaza ko tuyikunda kandi ko twishimira ibyo yadukoreye byose (1 Yohana 5:3). Ntitwifuza na rimwe gutenguha Yehova kandi ngo tumutere agahinda binyuriye mu kwica amategeko ye akiranuka (Zaburi 78:41). Ntitwifuza gukora ibintu mu buryo bwatukisha gahunda yo kumusenga yera kandi ikiranuka (Tito 2:5; 2 Petero 2:2). Binyuriye mu gukomeza kuba indakemwa mu by’umuco, dutuma Umutegetsi w’Ikirenga yishima.​—⁠Imigani 27:⁠11.

6. Ni gute kumenyesha abandi amahame mbwirizamuco tugenderaho bidufasha?

6Mu gihe tumaze gufata icyemezo cyo gukomeza kuba indakemwa mu by’umuco, ubundi burinzi ni ukumenyesha abandi ibyo twemera. Menyesha abantu ko uri umugaragu wa Yehova Imana kandi ko wiyemeje umaramaje kwizirika ku mahame ye yo mu rwego rwo hejuru. Ni ubuzima bwawe, umubiri wawe, amahitamo yawe. Ni iki kiri mu kaga? Ni imishyikirano y’agaciro ufitanye na So wo mu ijuru. Bityo rero, bamenyeshe ko ugomba gushikama ku mahame mbwirizamuco uko byagenda kose. Jya uterwa ishema no guhagararira Imana binyuriye mu gushyigikira amahame yayo. (Zaburi 64:11, umurongo wa 10 muri Biblia Yera.) Ntuzigere na rimwe ugira ipfunwe ryo kuganira n’abandi ku bihereranye n’ibyo wemera mu rwego rw’umuco. Kubyatura bishobora kugukomeza, bikakurinda kandi bigatera abandi inkunga yo gukurikiza urugero rwawe.​—⁠1 Timoteyo 4:⁠12.

7. Ni gute dushobora gukomera ku cyemezo twafashe cyo gukomeza kuba indakemwa mu by’umuco?

7Hanyuma, igihe tumaze kwiyemeza gukomeza kugendera ku mahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru kandi tukaba twaramenyekanishije igihagararo cyacu, tugomba gufata ingamba kugira ngo dukomere kuri icyo cyemezo. Uburyo bumwe bwo kubigeraho, ni ukwitonda mu gihe duhitamo incuti. Bibiliya igira iti “ugendana n’abanyabwenge, azaba umunyabwenge na we.” Jya wifatanya n’abo muhuje amahame mbwirizamuco; bazagukomeza. Nanone kandi, uwo murongo w’Ibyanditswe ugira uti “ariko mugenzi w’abapfu azabihanirwa” (Imigani 13:20). Jya wirinda uko bishoboka kose abantu bashobora gutuma udohoka ku cyemezo wafashe.​—⁠1 Abakorinto 15:⁠33.

8. (a) Kuki tugomba kugaburira ubwenge bwacu ibintu byiza? (b) Ni iki tugomba kwirinda?

8 Byongeye kandi, tugomba kugaburira ubwenge bwacu ibintu by’ukuri, byo kubahwa, byo gukiranuka, biboneye, by’igikundiro, bishimwa, birangwa n’ingeso nziza kandi bifite ishimwe (Abafilipi 4:8). Ibyo tubikora binyuriye mu kumenya guhitamo ibyo tureba, ibyo dusoma n’umuzika twumva. Kuvuga ko ibitabo by’akahebwe nta ngaruka zangiza bigira, ni kimwe no kuvuga ko ibitabo byigisha imyifatire myiza mu bihereranye n’umuco nta ngaruka nziza bigira. Wibuke ko abantu badatunganye bashobora kugwa mu bwiyandarike mu buryo bworoshye. Bityo rero, ibitabo, ibinyamakuru, za filimi n’umuzika bibyutsa irari ry’ibitsina bizatuma umuntu ararikira ibibi, kandi amaherezo bishobora gutuma akora icyaha. Kugira ngo dukomeze kuba abantu batanduye mu by’umuco, tugomba kuzuza mu bwenge bwacu ubwenge buva ku Mana.​—⁠Yakobo 3:⁠17.

Intambwe ziganisha ku bwiyandarike

9-11. Nk’uko byavuzwe na Salomo, ni izihe ntambwe zatumye umusore agera ubwo agwa mu bwiyandarike buhoro buhoro?

9 Incuro nyinshi, haba hari intambwe zigaragara rwose ziganisha ku bwiyandarike. Buri ntambwe itewe, ituma kugaruka birushaho kugorana. Reba ukuntu ibyo byavuzwe mu Migani 7:⁠6-23. Salomo yaritegereje abona “umusore utagira umutima,” cyangwa utagira umugambi mwiza. Uwo musore yari arimo “anyura mu nzira ikikiye ikibero cy’inzu ya maraya; nuko ayembayemba, ajya ku nzu ye, ari mu kabwibwi, bugorobye.” Dore ikosa rye rya mbere. Mu masaha yo mu kabwibwi, “umutima” we ntiwamuyoboye mu muhanda wundi, keretse uwo azi ko ubusanzwe ushobora kubonekamo maraya.

10 Hanyuma dusoma ngo, “umugore amusanganira, yambaye imyambaro y’abamaraya, kandi afite umutima w’ubucakura.” Noneho aba amukubise amaso! Yashoboraga guhindukira akigira imuhira, ariko ibyo biragoye cyane kurusha mbere, cyane cyane bitewe n’uko afite intege nke mu by’umuco. Ubwo yaramufashe aramusoma. Uwo musore amaze kwemera ko amusoma, noneho yateze amatwi utugambo twe dushyeshya, tugira tuti “mfite ibitambo by’uko ndi amahoro; uyu munsi nahiguye imihigo yanjye.” Ibitambo by’uko umuntu ari amahoro byabaga bikubiyemo inyama, ifu, amavuta na vino (Abalewi 19:5, 6; 22:21; Kubara 15:8-10). Mu kuvuga iby’ibitambo, ashobora kuba yarashakaga kumvikanisha ko na we ari umuntu w’umwuka, kandi nanone ashobora kuba yaramumenyeshaga ko mu nzu ye harimo ibintu byinshi byiza byo kurya no kunywa. Yaramwinginze ati “ngwino dusohoze urukundo rwacu tugeze mu gitondo, twinezeze mu byo urukundo.”

11 Ntibigoye kumenya uko byagenze. ‘Yamukuruje kuryarya k’ururimi rwe.’ Uwo musore yahereye ko aramukurikira, ameze nk’ “ikimasa kigiye kubagwa” kandi “ameze nk’inyoni yihutira kugwa mu mutego.” Salomo asoza akoresheje amagambo atera gutekereza agira ati ‘ntazi ko yategewe ubugingo bwe.’ Ibyo birarebana n’ubugingo bwe cyangwa ubuzima bwe kuko “abahehesi n’abasambanyi, Imana izabacira ho iteka” (Abaheburayo 13:4). Mbega isomo rikomeye ku bagabo no ku bagore! Tugomba kwirinda gutera ndetse n’intambwe ibanza ituganisha mu nzira ishobora gutuma tutemerwa n’Imana.

12. (a) Imvugo ngo “utagira umutima” ishaka kuvuga iki? (b) Ni gute dushobora kugira imbaraga mu by’umuco?

12 Zirikana ko uwo musore uvugwa muri iyi nkuru ‘atagiraga umutima.’ Iyo mvugo itubwira ko ibitekerezo bye, ibyifuzo, ibyo akunda, ibyiyumvo bye n’intego yari afite mu buzima bitari bihuje n’ibyo Imana yemera. Kuba yari afite intege nke mu by’umuco byatumye ahura n’ingaruka zibabaje. Muri iyi “minsi y’imperuka” iruhije, bisaba gushyiraho imihati kugira ngo tugire imbaraga mu by’umuco (2 Timoteyo 3:1). Imana yateganyije uburyo bwo kudufasha. Yaduhaye amateraniro y’itorero rya Gikristo kugira ngo adutere inkunga yo kugendera mu nzira yo gukiranuka, kandi ngo atume duhura n’abandi bafite intego nk’izacu (Abaheburayo 10:24, 25). Hari abasaza b’amatorero baturagira kandi bakatwigisha inzira zo gukiranuka (Abefeso 4:11, 12). Dufite Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya, ryo kutuyobora (2 Timoteyo 3:16). Kandi ibihe byose, tuba dufite uburyo bwo gusenga dusaba ko umwuka w’Imana udufasha.​—⁠Matayo 26:⁠41.

Tuvane isomo ku byaha bya Dawidi

13, 14. Ni gute Umwami Dawidi yaje kugwa mu cyaha gikomeye?

13 Ikibabaje ariko, ni uko hari n’abagaragu b’Imana b’intangarugero baguye mu cyaha cy’ubusambanyi. Umwe muri abo bantu ni Umwami Dawidi, wari umaze imyaka ibarirwa muri za mirongo akorera Yehova mu budahemuka. Nta gushidikanya ko yakundaga Imana mu buryo bukomeye. Nyamara, yasaye mu nzira z’icyaha. Kimwe na wa musore wavuzwe na Salomo, hari intambwe zatumye Dawidi akora icyaha, hanyuma zituma kirushaho kuremera.

14 Icyo gihe Dawidi yari igikwerere, akaba ashobora kuba yari mu kigero cy’imyaka 50. Igihe yari ari hejuru y’igisenge cy’inzu ye, yabonye umugore mwiza witwaga Batisheba arimo yiyuhagira. Yaramubaririje aza kumenya uwo ari we. Yaje gutahura ko umugabo we, Uriya, yari yaratabaye ku rugamba rw’i Raba, umujyi w’Abamoni. Dawidi yahamagaje Batisheba mu ngoro ye, maze aryamana na we. Nyuma y’aho, ibintu byarushijeho gukomera​—⁠yasanze Dawidi yaramuteye inda. Kubera ko Dawidi yari yiringiye ko Uriya yari kujya iwe akararana n’umugore we, yaramuhamagaje ava ku rugamba. Muri ubwo buryo, Uriya yari kuzagaragara nk’aho ari we se w’umwana wa Batisheba. Ariko kandi, Uriya ntiyagiye iwe. Kubera ko Dawidi yashakaga guhisha icyaha cye uko byamera kose, nyuma y’aho yohereje Uriya i Raba amuha n’urwandiko ashyira umutware w’ingabo, rwavugaga ko Uriya yagombaga gushyirwa ahantu yari kwicwa. Uriya yarapfuye, maze Dawidi arongora uwo mupfakazi mbere y’uko abantu bamenya ko atwite.​—⁠2 Samweli 11:1-27.

15. (a) Ni gute icyaha cya Dawidi cyashyizwe ahagaragara? (b) Ni gute Dawidi yabyakiriye igihe Natani yamucyahaga abigiranye ubuhanga?

15 Uko bigaragara, imigambi ya Dawidi yo guhisha icyaha cye yari yayigezeho. Hashize amezi runaka. Babyara umwana w’umuhungu. Niba Dawidi yarahimbye Zaburi ya 32 atekereza kuri ibyo bintu, biragaragara neza ko umutimanama we wamubuzaga amahwemo (Zaburi 32:3-5). Icyakora, icyo cyaha nticyahishwe mu maso y’Imana. Bibiliya igira iti “icyo Dawidi yakoze icyo cyarakaje Uwiteka” (2 Samweli 11:27). Yehova yohereje umuhanuzi Natani, wasanze Dawidi abigiranye ubuhanga akamumenyesha ibyo yari yakoze. Dawidi yahise yemera icyaha cye maze asaba Yehova imbabazi. Ukwicuza nyakuri kwatumye yiyunga n’Imana (2 Samweli 12:1-13). Dawidi ntiyarakajwe n’uko acyashywe. Ahubwo yagaragaje imyifatire ivugwa muri Zaburi 141:5; hagira hati “umukiranutsi ankubite, biraba kungirira neza; ampane, biraba nk’amavuta asīga ku mutwe wanjye; umutwe wanjye we kubyanga.”

16. Ni uwuhe muburo ukubiyemo inama Salomo yatanze ku birebana n’ibyaha?

16 Salomo, akaba ari umuhungu wa kabiri Dawidi yabyaranye na Batisheba, ashobora kuba yaratekereje kuri ibyo bintu bibabaje byabaye mu mibereho ya se. Nyuma y’igihe runaka, yaranditse ati “uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza; ariko ubyatura akabireka, azababarirwa” (Imigani 28:13). Mu gihe twaba tuguye mu cyaha gikomeye, twagombye kwita kuri iyo nama yahumetswe, ikaba ikubiyemo umuburo kandi ikanatwereka icyo twakora mu mimerere runaka. Tugomba kwaturira Yehova kandi tugasanga abasaza b’itorero kugira ngo badufashe. Inshingano y’ingenzi y’abasaza ni iyo kugorora abantu baguye mu makosa.​—⁠Yakobo 5:14, 15.

Kwihanganira ingaruka z’icyaha

17. N’ubwo Yehova ababarira ibyaha, ni iki ataturinda?

17 Yehova yababariye Dawidi. Kubera iki? Kubera ko Dawidi yari umuntu ushikamye, na we akaba yarababariraga abandi, kandi akaba yaricujije by’ukuri. Icyakora, Dawidi ntiyavaniweho ingaruka zibabaje zakurikiyeho (2 Samweli 12:9-14). Uko ni na ko bigenda muri iki gihe. N’ubwo Yehova adateza ibibi abantu bihana, ntabarinda inkurikizi zisanzwe zishobora guturuka ku makosa yabo (Abagalatiya 6:7). Zimwe mu ngaruka zigera ku muntu bitewe n’icyaha cy’ubusambanyi, zishobora kuba zikubiyemo gutana n’uwo bashakanye, gutwara inda y’indaro, indwara zandurira mu myanya ndangabitsina no kuba abantu batongera kumwiringira no kumwubaha.

18. (a) Pawulo yasabye abagize itorero ry’i Korinto ko bagomba guhihibikanira bate ikibazo cy’umuntu wari ufite imyifatire y’akahebwe mu by’ibitsina? (b) Ni gute Yehova agaragariza abanyabyaha urukundo n’imbabazi?

18 Niba twe ubwacu twarigeze gukora ikosa rikomeye, biroroshye ko twakumva ducitse intege mu gihe duhanganye n’ingaruka z’amakosa twakoze. Ariko kandi, ntitwagombye kugira ikintu icyo ari cyo cyose twemerera kutubuza kwicuza ngo twiyunge n’Imana. Mu kinyejana cya mbere, Pawulo yandikiye Abakorinto ababwira ko bagombaga kuvana mu itorero umugabo wasambanaga n’abo bafitanye isano (1 Abakorinto 5:1, 13). Nyuma y’aho uwo mugabo yari amariye kwihana by’ukuri, Pawulo yategetse abagize itorero ko bakwiriye ‘kumubabarira no kumuhumuriza, bakamugaragariza urukundo rwabo’ (2 Abakorinto 2:5-8). Muri iyi nama yahumetswe, tubona ukuntu Yehova agaragariza urukundo abanyabyaha bihannye by’ukuri kandi akabababarira. Abamarayika bo mu ijuru barishima iyo umunyabyaha yihannye.​—⁠Luka 15:⁠10.

19. Kubabazwa mu buryo bukwiriye n’ikosa twakoze bishobora kutuzanira izihe nyungu?

19 N’ubwo tubabazwa n’uko twakoze ibibi, kumva twicujije icyatumye tubikora bishobora kudufasha ‘kwitonda [kugira ngo twe kongera] kwibwira ibyo gukiranirwa’ (Yobu 36:21). Koko rero, ingaruka zisharira z’icyaha zagombye kutubuza kongera gukora iryo kosa. Byongeye kandi, Dawidi yakoresheje ibintu bibabaje byamubayeho kugira ngo agire abandi inama. Yagize ati “ni bwo nzigisha inzira yawe abacumura, abanyabyaha baguhindukirire.”​—⁠Zaburi 51:15, umurongo wa 13 muri Biblia Yera.

Tubonera ibyishimo mu gukorera Yehova

20. Ni izihe nyungu zibonerwa mu kumvira amategeko y’Imana akiranuka?

20 Yesu yagize ati “hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakaryitondera” (Luka 11:28). Kumvira amategeko y’Imana akiranuka bituma tugira ibyishimo uhereye ubu, kandi bizatuma tugira imibereho y’iteka ryose mu gihe kizaza. Niba twarakomeje kuba abantu batanduye mu by’umuco, nimucyo dukomereze aho binyuriye mu kungukirwa n’ibintu byose Yehova yaduteganyirije kugira ngo bidufashe. Niba twarigeze kugwa mu bwiyandarike, nimucyo duhumurizwe no kumenya ko Yehova yiteguye kubabarira abantu bihana by’ukuri, kandi nimucyo twiyemeze kutazigera twongera gukora icyo cyaha.​—⁠Yesaya 55:⁠7.

21. Ni iyihe nama yatanzwe n’intumwa Petero twashyira mu bikorwa bikadufasha gukomeza kuba abantu batanduye mu by’umuco?

21 Vuba aha, iyi si ikiranirwa izakurwaho, ijyane n’imyifatire n’ibikorwa byayo byose by’akahebwe. Binyuriye mu gukomeza kuba indakemwa mu by’umuco, tuzungukirwa uhereye ubu n’iteka ryose. Intumwa Petero yaranditse iti “bakundwa, ubwo mutegereje ibyo, mukwiriye kugira umwete wo kuzasangwa mu mahoro, mutagira ikizinga, mutariho umugayo mu maso ye. . . . [U]bwo muburiwe hakiri kare, mwirinde mutayobywa n’uburiganya bw’abanyabyaha, mukareka gushikama kwanyu.”​—⁠2 Petero 3:14, 17.

Mbese, ushobora gusobanura?

• Kuki gukomeza kuba umuntu utanduye mu by’umuco bishobora kugorana?

• Ni ubuhe buryo bumwe na bumwe butuma dukomera ku cyemezo twafashe cyo gukurikiza amahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru?

• Ni ayahe masomo dushobora kuvana ku byaha by’umusore wavuzwe na Salomo?

• Ni iki urugero rwa Dawidi rutwigisha ku birebana no kwihana?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Kumenyesha abandi aho duhagaze mu bihereranye n’umuco, ni uburinzi

[Amafoto yo ku ipaji ya 17]

Kubera ko Dawidi yicujije nta buryarya, Yehova yaramubabariye