Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abakristo babonera ibyishimo mu murimo

Abakristo babonera ibyishimo mu murimo

Abakristo babonera ibyishimo mu murimo

“Gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.”​—IBYAKOZWE 20:35.

1. Ni yihe myifatire idakwiriye yogeye muri iki gihe, kandi se, kuki ishobora kwangiza?

MU MYAKA ya nyuma y’ikinyejana cya 20 ibarirwa muri za mirongo, ijambo “me-ism” ryumvikanaga kenshi. Mu by’ukuri, iryo jambo “me-ism” risobanurwa ngo “reka mbanze,” kandi ryumvikanisha imyifatire ikomatanyiriza hamwe ubwikunde n’umururumba no kutita ku bandi. Dushobora kudashidikanya ko mu mwaka wa 2000 iryo jambo nta ho ryagiye. Ni kangahe wumva ibibazo bigira biti “mbifitemo nyungu ki?” Cyangwa ngo, “bizamarira iki?” Bene iyo myifatire irangwa n’ubwikunde ntituma umuntu agira ibyishimo. Ihabanye cyane n’ihame Yesu yavuze rigira riti “gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.”​—Ibyakozwe 20:35.

2. Bigaragarira hehe ko gutanga bituma umuntu agira ibyishimo?

2 Mbese, ni iby’ukuri ko gutanga bituma umuntu arushaho kugira ibyishimo kuruta guhabwa? Ni byo rwose. Tekereza kuri Yehova Imana. Aho ari ni “ho hari isōko y’ubugingo.” (Zaburi 36:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera.) Aduha ibintu byose dukeneye kugira ngo tugire ibyishimo kandi tugire icyo twiyungura. Koko rero, ni we Soko yo “gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye” (Yakobo 1:17). Yehova, we ‘Mana igira ibyishimo,’ buri gihe ahora atanga (1 Timoteyo 1:11, NW ). Akunda abantu yaremye, kandi abaha atitangiriye itama (Yohana 3:16). Tekereza nanone ku muryango wa kimuntu. Niba uri umubyeyi, uzi ukuntu kurera umwana bisaba kwigomwa byinshi n’ukuntu bigusaba gutanga ibintu byinshi. Kandi umwana amara imyaka myinshi atazi imihati ushyiraho yo kwigomwa. Ibyo byose abona ko ari ibintu witezweho gukora. Icyakora, kubona umwana wawe akura neza bitewe n’uko watanze utitangiriye itama bigutera ibyishimo. Kubera iki? Ni ukubera ko umukunda.

3. Kuki gukorera Yehova na bagenzi bacu duhuje ukwizera bishimishije?

3 Mu buryo nk’ubwo, ugusenga k’ukuri kurangwa no gutanga bishingiye ku rukundo. Kubera ko dukunda Yehova kandi tukaba dukunda bagenzi bacu duhuje ukwizera, kubakorera tukabitangira biradushimisha (Matayo 22:37-39). Umuntu uwo ari we wese usenga Imana asunitswe n’impamvu zishingiye ku bwikunde amaherezo agira ibyishimo bike cyane. Ariko kandi, abayikorera batabitewe n’ubwikunde, bakaba bahangayikishwa cyane n’ibyo bashobora gutanga kuruta uko bahangayikishwa n’ibyo biringira guhabwa, babona ibyishimo rwose. Uko kuri kumvikana binyuriye mu gusuzuma ukuntu amagambo amwe n’amwe yo muri Bibiliya afitanye isano n’ugusenga kwacu akoreshwa mu Byanditswe. Turi busuzume atatu muri ayo magambo muri iki gice no mu gikurikiraho.

Umurimo wa Yesu ugenewe abantu bose

4. Umurimo “ugenewe abantu bose” wo muri Kristendomu uteye ute?

4 Mu rurimi rw’Ikigiriki rw’umwimerere, ijambo rimwe ry’ingenzi rifitanye isano no gusenga ni lei·tour·giʹa, rihindurwamo ngo “umurimo ugenewe abantu bose,” muri Bibiliya yitwa New World Translation. Muri Kristendomu, ijambo lei·tour·giʹa ryabyaye ijambo “liturujiya.” * Ariko kandi, imigenzo ya za liturujiya ikorwa muri Kristendomu ibi byo kurangiza umuhango, nta bwo ari umurimo ugirira akamaro abantu bose by’ukuri.

5, 6. (a) Ni uwuhe murimo ugenewe abantu bose wakorwaga muri Isirayeli, kandi se wabaheshaga izihe nyungu? (b) Ni uwuhe murimo ugenewe abantu bose ukomeye kurushaho wasimbuye uwakorwaga muri Isirayeli, kandi kuki?

5 Intumwa Pawulo yakoresheje ijambo ry’Ikigiriki rifitanye isano na lei·tour·giʹa yerekeza ku batambyi ba Isirayeli. Yaravuze iti “umutambyi wese ahagarara iminsi yose akora umurimo we [wo mu buryo bwa lei·tour·giʹa], atamba kenshi ibitambo bidahinduka” (Abaheburayo 10:11). Abatambyi b’Abalewi bakoraga umurimo w’agaciro kenshi cyane ugenewe abantu bose muri Isirayeli. Bigishaga Amategeko y’Imana kandi batambaga ibitambo byatwikiraga ibyaha by’abantu (2 Ngoma 15:3; Malaki 2:7). Iyo abatambyi hamwe na rubanda bakurikizaga Amategeko ya Yehova, ishyanga ryose ryabaga rifite impamvu zo kugira ibyishimo.​—Gutegeka 16:15.

6 Ku batambyi b’Abisirayeli, gukora umurimo ugenewe abantu bose mu gihe cy’Amategeko byari igikundiro nyakuri, ariko kandi umurimo wabo warekeye aho kugira agaciro ako ari ko kose igihe Imana yangaga Isirayeli bitewe n’ubuhemu bwayo (Matayo 21:43). Yehova yateganyije ikindi kintu gikomeye kurushaho​—umurimo ugenewe abantu bose wakozwe na Yesu, Umutambyi Mukuru ukomeye. Ku bimwerekeyeho, dusoma ngo “naho Uwo, kuko ahoraho iteka ryose, afite ubutambyi budakuka. Ni cyo gituma abasha gukiza rwose abegerezwa Imana na we, kuko ahoraho iteka ngo abasabire.”​—Abaheburayo 7:24, 25.

7. Kuki umurimo wa Yesu ugenewe abantu bose uhesha inyungu zitagereranywa?

7 Yesu akomeza kuba umutambyi iteka nta bamusimbura. Ku bw’ibyo, ni we wenyine ushobora gukiza abantu mu buryo budasubirwaho. Uwo murimo utagereranywa ugenewe abantu bose ntawukorera mu rusengero rwubatswe n’abantu, ahubwo awukorera mu rusengero rw’ikigereranyo, ni ukuvuga gahunda ikomeye ya Yehova yo gusenga yatangiye gukora mu mwaka wa 29 I.C. Ubu Yesu akorera Ahera Cyane h’urwo rusengero, ari ho mu ijuru. Ni “umukozi ukorera abantu bose [lei·tour·gosʹ] ukorera ahantu hera no mu ihema ry’ukuri, ritabambwe n’abantu, ahubwo ryabambwe na Yehova” (Abaheburayo 8:2; 9:11, 12, gereranya na NW ). N’ubwo Yesu ari mu mwanya wo hejuru, akomeza kuba “umukozi ukorera abantu bose” (NW ). Akoresha ubutware bwe bukomeye kugira ngo atange, atari ukugira ngo ahabwe. Kandi bene uko gutanga gutuma agira ibyishimo. Ni kimwe mu bigize “ibyishimo byamushyizwe imbere” kandi bikaba byaramukomeje bigatuma yihangana mu mibereho ye yose yo ku isi.​—Abaheburayo 12:2.

8. Ni gute Yesu yakoze umurimo ugenewe abantu bose wasimbuye isezerano ry’Amategeko?

8 Hari ikindi kintu cyari gikubiye mu murimo wa Yesu ugenewe abantu bose. Pawulo yaranditse ati “umurimo [“ugenewe abantu bose,” NW ] Yesu yahawe urusha uw’abo kuba mwiza, kuko ari umuhuza w’isezerano riruta iryabo, kuko ryakomejwe n’amasezerano aruta ayabo” (Abaheburayo 8:6). Mose yabaye umuhuza w’isezerano ryari ishingiro ry’imishyikirano Abisirayeli bari bafitanye na Yehova (Kuva 19:4, 5). Yesu yabaye umuhuza w’isezerano rishya ryatumye havuka ishyanga rishya, ari ryo ‘Isirayeli y’Imana,’ igizwe n’Abakristo basizwe baturutse mu mahanga menshi (Abagalatiya 6:16; Abaheburayo 8:8, 13; Ibyahishuwe 5:9, 10). Mbega ukuntu uwo wari umurimo uhebuje ugenewe abantu bose! Mbega ukuntu dushimishwa no kuba tuzi Yesu, umukozi ukorera abantu bose, tukaba dushobora gusenga Yehova mu buryo yemera binyuriye kuri we!​—Yohana 14:6.

Abakristo na bo bakora umurimo ugenewe abantu bose

9, 10. Ni ubuhe bwoko bumwe na bumwe bw’umurimo ugenewe abantu bose ukorwa n’Abakristo?

9 Nta muntu ukora umurimo ugenewe abantu bose uhanitse cyane nk’uwakozwe na Yesu. Icyakora, iyo Abakristo basizwe bahawe ingororano yabo y’ijuru, bicara iruhande rwa Yesu maze bakifatanya na we mu murimo akora ugenewe abantu bose, ari abami n’abatambyi bo mu ijuru (Ibyahishuwe 20:6; 22:1-5). Nyamara kandi, Abakristo bo ku isi bakora umurimo ugenewe abantu bose, kandi babonera ibyishimo byinshi mu kuwukora. Urugero, igihe muri Palesitina hari hari ikibazo cyo kubura ibyokurya, intumwa Pawulo yakusanyije impano mu bavandimwe bo mu Burayi kugira ngo zifashe mu kugabanya akababaro k’Abakristo b’Abayahudi bari bari i Yudaya. Uwo wari umurimo ugenewe abantu bose (Abaroma 15:27; 2 Abakorinto 9:12). Muri iki gihe, Abakristo bishimira gukora umurimo nk’uwo, batanga ubufasha bwihutirwa mu gihe abavandimwe babo bagezweho n’imibabaro, impanuka kamere, cyangwa mu gihe bagwiririwe n’andi makuba.​—Imigani 14:21.

10 Pawulo yerekeje ku wundi murimo ugenewe abantu bose ubwo yandikaga ati “nubwo amaraso yanjye yaba ayo kumīshwa ku gitambo cyo kwizera kwanyu, ngo abe ituro, ibyo nabyishimira, nkanezeranwa namwe mwese” (Abafilipi 2:17). Umurimo ukomeye Pawulo yakoraga ku bw’inyungu z’Abafilipi wari umurimo ugenewe abantu bose wakorwaga mu buryo bwuje urukundo kandi ugakoranwa umwete. Umurimo nk’uwo ugenewe abantu bose urimo urakorwa muri iki gihe, cyane cyane ukaba ukorwa n’Abakristo basizwe, bagize ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ batanga ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka igihe cyabyo (Matayo 24:45-47). Byongeye kandi, abo bose hamwe uko ari itsinda, ni “ubwoko bw’abatambyi bwera” bwahawe inshingano yo “gutamba ibitambo by’umwuka, bishimwa n’Imana ku bwa Yesu Kristo” no ‘kwamamaza ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima, ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza’ (1 Petero 2:5, 9). Kimwe na Pawulo, bishimira izo nshingano ndetse no mu gihe ‘amaraso yabo amishwa’ igihe baba basohoza inshingano zabo. Kandi bagenzi babo bagize “izindi ntama” bifatanya na bo kandi bakabashyigikira mu murimo wo kumenyesha abantu ibyerekeye Yehova n’imigambi ye * (Yohana 10:16; Matayo 24:14). Mbega ukuntu uwo ari umurimo ugenewe abantu bose uhebuje kandi ushimishije!​—Zaburi 107:21, 22.

Kora umurimo wera

11. Ni gute umuhanuzikazi Ana yasigiye Abakristo bose urugero ruhebuje?

11 Irindi jambo ry’Ikigiriki rifitanye isano n’ugusenga kwacu ni la·treiʹa, rihindurwa ngo “umurimo wera” muri Bibiliya yitwa New World Translation. Umurimo wera ufitanye isano n’ibikorwa byo gusenga. Urugero, umupfakazi w’umuhanuzikazi witwaga Ana, akaba yari afite imyaka 84, avugwaho kuba ‘atarigeraga asiba mu rusengero, akora umurimo wera [aha hakoreshejwe ijambo ry’Ikigiriki rifitanye isano na la·treiʹa] ku manywa na nijoro, yiyiriza ubusa kandi asenga amasengesho yo kwinginga’ (Luka 2:36, 37, NW ). Ana yasengaga Yehova mu budahemuka. Twese yadusigiye urugero ruhebuje​—baba abakiri bato n’abakuze, abagabo n’abagore. Nk’uko Ana yasengaga Yehova abigiranye umwete kandi akaba yaramusengaga buri gihe ari mu rusengero, umurimo wacu wera ukubiyemo gusenga no kujya mu materaniro.​—Abaroma 12:12; Abaheburayo 10:24, 25.

12. Ni ikihe kintu cy’ingenzi mu bigize umurimo wera dukora, kandi se, ni gute uwo na wo ari umurimo ugenewe abantu bose?

12 Intumwa Pawulo yavuze ikintu cy’ingenzi mu bigize umurimo wacu wera ubwo yandikaga iti “Imana nkorera mu mutima wanjye mvuga ubutumwa bwiza bw’Umwana wayo, ni yo ntanze ho umugabo yuko mbasabira urudaca uko nsenze” (Abaroma 1:9). Ni koko, umurimo dukora wo kubwiriza ubutumwa bwiza si umurimo ugenewe abantu bose babwumva gusa, ahubwo nanone ni igikorwa cyo gusenga Yehova Imana. Umurimo wo kubwiriza wakwakirwa neza cyangwa utakwakirwa, ni umurimo wera dukorera Yehova. Nta gushidikanya ko imihati dushyiraho twihatira kubwira abandi ibyerekeye imico ihebuje n’imigambi igamije kutuzanira ibyiza ya Data wo mu ijuru dukunda, ituma tugira ibyishimo byinshi.​—Zaburi 71:23.

Ni hehe dukorera umurimo wera?

13. Ni ibihe byiringiro bifitwe n’abakorera umurimo wera mu rugo rw’imbere rw’urusengero rwa Yehova rwo mu buryo bw’umwuka, kandi se ni bande bishimana na bo?

13 Pawulo yandikiye Abakristo basizwe agira ati “ubwo twakira ubwami butabasha kunyeganyezwa, dukwiriye gukomeza ubuntu bw’Imana, kugira ngo tubone uko dukorera Imana [“umurimo wera,” NW ] nk’uko ishaka, tuyubaha tuyitinya” (Abaheburayo 12:28). Abasizwe basenga Isumbabyose bafite ukwizera kutajegajega kubera ko bafite ibyiringiro bihamye byo kuzaragwa Ubwami. Ni bo bonyine bashobora kuyikorera umurimo wera bari Ahera hakaba ari no mu rugo rw’imbere rwo mu rusengero rwa Yehova rwo mu buryo bw’umwuka, kandi bategerezanya amatsiko menshi kuzakorana na Yesu bari Ahera Cyane, mu ijuru ubwaho. Bagenzi babo bo mu itsinda ry’izindi ntama bishimana na bo ku bw’ibyiringiro byabo bihebuje.​—Abaheburayo 6:19, 20; 10:19-22.

14. Ni gute abagize imbaga y’abantu benshi bungukirwa n’umurimo ugenewe abantu bose wakozwe na Yesu?

14 Bite se noneho kuri abo bagize izindi ntama? Nk’uko intumwa Yohana yabyeretswe, imbaga y’abantu benshi yaragaragaye muri iyi minsi y’imperuka, kandi “bameshe ibishura byabo, babyejesha amaraso y’Umwana w’Intama” (Ibyahishuwe 7:14). Ibyo bisobanura ko, kimwe na bagenzi babo basizwe bahuje ukwizera, bizera umurimo ugenewe abantu bose wakozwe na Yesu, ni ukuvuga kuba yaratanze ubuzima bwe bwa kimuntu butunganye ku bw’inyungu z’abantu. Abagize izindi ntama na bo bungukirwa n’umurimo ugenewe abantu bose wakozwe na Yesu mu buryo bw’uko ‘bakomeza isezerano rya [Yehova]’ (Yesaya 56:6). Nta bwo ari bamwe mu bagize isezerano rishya, ariko kandi barikomeza mu buryo bw’uko bumvira amategeko ajyanye na ryo kandi bakifatanya na gahunda zashyizweho binyuriye kuri ryo. Bifatanya na Isirayeli y’Imana, bagasangirira ku meza amwe yo mu buryo bw’umwuka kandi bagakorana n’abari muri iryo sezerano, basingiriza Imana mu ruhame kandi bagatamba ibitambo byo mu buryo bw’umwuka biyishimisha.​—Abaheburayo 13:15.

15. Ni hehe abagize imbaga y’abantu benshi bakorera umurimo wera, kandi se, ni gute iyo migisha ibagiraho ingaruka?

15 Ku bw’ibyo rero, abagize imbaga y’abantu benshi baboneka “bahagaze imbere ya ya ntebe n’imbere y’umwana w’Intama, bambaye ibishura byera.” Ikindi kandi, ‘bari imbere y’intebe y’Imana, bayikorera [“umurimo wera,” NW ] mu rusengero rwayo ku manywa na nijoro: kandi Iyicaye ku ntebe izababambaho ihema ryayo’ (Ibyahishuwe 7:9, 15). Muri Isirayeli, ababaga barahindukiriye idini rya Kiyahudi basengeraga mu rugo rwo hanze rw’urusengero rwa Salomo. Mu buryo nk’ubwo, abagize imbaga y’abantu benshi basengera Yehova mu rugo rwo hanze rw’urusengero rwe rwo mu buryo bw’umwuka. Kumukorera bari aho ngaho bituma bagira ibyishimo (Zaburi 122:1). Ndetse na nyuma y’aho uwa nyuma muri bagenzi babo basizwe bifatanya na bo azaba amaze kubonera umurage we w’ijuru, bazakomeza gukorera Yehova umurimo wera bagize ubwoko bwe.​—Ibyahishuwe 21:3.

Umurimo wera utemewe

16. Ni iyihe miburo itangwa mu bihereranye no gukora umurimo wera?

16 Mu gihe cya Isirayeli ya kera, umurimo wera wagombaga gukorwa mu buryo buhuje n’amategeko ya Yehova (Kuva 30:9; Abalewi 10:1, 2). Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, kugira ngo umurimo wera dukora wemerwe na Yehova, hari ibyo dusabwa kubahiriza. Ni yo mpamvu Pawulo yandikiye Abakolosayi ati “[ntidusiba] kubasabira . . . twifuza ko mwuzuzwa ubwenge bwose bw’[u]mwuka no kumenya kose, ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, mugende nk’uko bikwiriye ab’Umwami wacu, mumunezeze muri byose, mwere imbuto z’imirimo myiza yose, kandi mwunguke kumenya Imana” (Abakolosayi 1:9, 10). Si twe tugomba kugena uburyo bukwiriye bwo gusenga Imana. Ubumenyi nyakuri bushingiye ku Byanditswe, gusobanukirwa ibintu by’umwuka n’ubwenge buva ku Mana ni iby’ingenzi. Naho ubundi, ibintu byazamba rwose.

17. (a) Ni gute umurimo wera wagoretswe mu gihe cya Mose? (b) Ni gute umuntu ashobora gutandukira mu bihereranye no gukora umurimo wera muri iki gihe?

17 Ibuka uko byagenze ku Bisirayeli mu gihe cya Mose. Dusoma ngo “Imana irahindukira, irabazibukira, ibarekera gusenga ingabo zo mu ijuru” (Ibyakozwe 7:42). Abo Bisirayeli bari barabonye ibikorwa bigaragaza imbaraga byakozwe na Yehova ku bw’inyungu zabo. Nyamara, bahindukiriye izindi mana bibwira ko byari kugira icyo bibungura. Ntibari indahemuka, kandi ubudahemuka ni ikintu dusabwa byanze bikunze niba twifuza ko umurimo wera dukora ushimisha Imana. (Zaburi 18:26, umurongo wa 25 muri Biblia Yera.) Mu by’ukuri, muri iki gihe abatera Yehova umugongo bagasenga inyenyeri cyangwa inyana za zahabu usanga ari bake, ariko kandi, hari ubundi buryo bwo gusenga ibigirwamana. Yesu yatanze umuburo wo kwirinda gukorera “Ubutunzi,” kandi Pawulo yavuze ko kwifuza ari ugusenga ibishushanyo (Matayo 6:24; Abakolosayi 3:5). Satani yigira imana (2 Abakorinto 4:4). Bene ubwo buryo bwo gusenga ibigirwamana burogeye cyane kandi ni umutego. Urugero, tekereza umuntu wihandagaza avuga ko akurikira Yesu ariko kandi ugasanga intego ye nyakuri yimirije imbere mu buzima ari iyo kuba umukire cyangwa se akaba mu by’ukuri yiyiringira kandi akiringira ibitekerezo bye bwite. Mu by’ukuri se, ni nde akorera? Ubwo se atandukaniye hehe n’Abayahudi bo mu gihe cya Yesaya barahiraga mu izina rya Yehova ariko ibikorwa bye bikomeye bakabyitirira ibigirwamana byanduye?​—Yesaya 48:1, 5.

18. Ni gute umurimo wera wagiye ukorwa mu buryo budakwiriye mu gihe cyahise ndetse no muri iki gihe?

18 Nanone, Yesu yatanze umuburo agira ati “igihe kigiye kuza, uzabica wese azibwira ko akoreye Imana umurimo” (Yohana 16:2). Nta gushidikanya ko Sawuli waje kuba intumwa Pawulo yibwiraga ko yari arimo akorera Imana igihe ‘yashimaga ko [Sitefano] yicwa’ kandi ‘agakangisha abigishwa b’Umwami ko bicwa’ (Ibyakozwe 7:60; 9:1). Muri iki gihe, bamwe mu bantu bakora ibikorwa byo kweza amoko n’itsembabwoko na bo bihandagaza bavuga ko basenga Imana. Hari benshi bihandagaza bavuga ko basenga Imana, ariko mu by’ukuri ugasanga basenga ibyo gukunda igihugu by’agakabyo, ivangura ry’amoko, ubutunzi, bisenga bo ubwabo cyangwa se basenga indi mana runaka.

19. (a) Tubona dute umurimo wera dukora? (b) Ni uwuhe murimo wera uzaduhesha ibyishimo?

19 Yesu yagize ati “uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine” (Matayo 4:10). Yari arimo abwira Satani, ariko kandi, mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko twese twakumvira amagambo ye! Gukorera Umutegetsi w’ikirenga akaba n’Umwami w’ijuru n’isi umurimo wera, ni igikundiro gihanitse kandi giteye ubwoba. Kandi se, twavuga iki ku bihereranye no gukora umurimo ugenewe abantu bose ufitanye isano n’ugusenga kwacu? Kuwukora ku bw’inyungu za bagenzi bacu ni umurimo ushimishije utuma tugira ibyishimo byinshi. (Zaburi 41:2, 3, umurongo wa 1 n’uwa 2 muri Biblia Yera; 59:17, umurongo wa 16 muri Biblia Yera.) Byongeye kandi, bene uwo murimo uduhesha ibyishimo nyakuri mu gihe gusa twaba tuwukora tubigiranye umutima wacu wose kandi tukawukora mu buryo bukwiriye. Ni bande mu by’ukuri basenga Imana mu buryo bukwiriye? Umurimo wera Yehova yemera urimo urakorwa na bande? Dushobora gusubiza ibyo bibazo mu gihe dusuzumye ijambo rya gatatu riboneka muri Bibiliya rifitanye isano n’ugusenga kwacu. Ibyo tuzabikora mu gice gikurikiraho.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Za liturujiya zo muri Kristendomu muri rusange usanga ari za misa cyangwa imigenzo runaka yihariye, urugero nka za ukarisitiya zo muri Kiliziya ya Gatolika y’i Roma.

^ par. 10 Mu Byakozwe n’Intumwa 13:2 (NW ), havugwamo ko abahanuzi n’abigisha bo muri Antiyokiya bari barimo ‘bakorera’ Yehova ‘imbere y’abantu bose’ (ayo magambo akaba ahindurwa avanywe mu ijambo ry’Ikigiriki rifitanye isano na lei·tour·giʹa). Birashoboka ko uwo murimo bari barimo bakorera imbere y’abantu bose wari ukubiyemo kubwiriza abantu bose.

Ni gute wasubiza?

• Ni uwuhe murimo ukomeye ugenewe abantu bose wakozwe na Yesu?

• Ni uwuhe murimo ugenewe abantu bose ukorwa n’Abakristo?

• Umurimo wera wa Gikristo ni murimo ki, kandi se ukorerwa he?

• Ni iki tugomba kugira niba twifuza ko umurimo wera dukora ushimisha Imana?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Ababyeyi babonera ibyishimo byinshi mu gutanga

[Amafoto yo ku ipaji ya 12 n’iya 13]

Abakristo bakora umurimo ugenewe abantu bose igihe bafasha abandi, n’igihe batangaza ubutumwa bwiza

[Ifoto yo ku ipaji ya 14]

Kugira ngo umurimo wera dukora wemerwe n’Imana tugomba kugira ubumenyi nyakuri kandi tugasobanukirwa neza