Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Komeza amategeko yanjye, ukunde ubeho”

“Komeza amategeko yanjye, ukunde ubeho”

“Komeza amategeko yanjye, ukunde ubeho”

YARI akiri muto, ari umunyabwenge, “yari mwiza wese, afite mu maso heza.” Umugore wa shebuja yari yaratwawe kandi ari imbambare. Kubera ko yari yarabengutse uwo musore cyane, buri munsi yageragezaga kumushuka. “Bukeye yinjira mu nzu gukora umurimo we, ari nta bandi bagabo bo mu nzu barimo. Uwo mugore afata umwenda we, aramubwira ati ‘turyamane.’ ” Ariko Yozefu, umuhungu w’umukurambere Yakobo, yasize umwenda we maze ahunga umugore wa Potifari.​—Itangiriro 39:1-12.

Birumvikana ariko ko atari buri wese uhunga imimerere irimo ibishuko. Urugero, reka dusuzume iby’umusore Umwami Salomo wa Isirayeli ya kera yabonye mu nzira nijoro. Amaze gushukwa n’umugore ufite imyifatire y’akahebwe, ‘yahereyeko amukurikira ameze nk’ikimasa kigiye kubagwa.’​—Imigani 7:21, 22.

Abakristo bagirwa inama yo ‘kuzibukira gusambana’ (1 Abakorinto 6:18). Intumwa Pawulo yandikiye umwigishwa w’Umukristo wari ukiri muto witwaga Timoteyo iti “uhunge irari rya gisore” (2 Timoteyo 2:22). Mu gihe turi mu mimerere ishobora kudukururira mu busambanyi, ubuhehesi cyangwa ibindi bintu bibi by’ubwiyandarike, natwe tugomba guhunga twivuye inyuma nk’uko Yozefu yahunze umugore wa Potifari. Ni iki kizadufasha kwiyemeza tumaramaje kubigenza dutyo? Mu gice cya 7 cy’igitabo cya Bibiliya cy’Imigani, Salomo aduha inama y’ingirakamaro. Ntavuga iby’inyigisho ziturinda amayeri y’abantu biyandarika gusa, ahubwo ashyira ahagaragara uburyo bakoresha asobanura mu buryo bufite ireme imimerere igaragaza umusore urimo ashukwa n’umugore ufite imyifatire y’akahebwe.

‘Uhambire [amategeko yanjye] ku ntoki zawe’

Umwami atangira atanga inama ya kibyeyi igira iti “mwana wanjye, komeza amagambo yanjye, kandi amategeko yanjye uyizirike. Komeza amategeko yanjye, ukunde ubeho; n’ibyigisho byanjye ubirinde nk’imboni y’ijisho ryawe.”​—Imigani 7:1, 2.

Ababyeyi, cyane cyane ab’abagabo, bafite inshingano bahawe n’Imana yo kwigisha abana babo amahame y’Imana arebana n’icyiza n’ikibi. Mose yateye abo babyeyi inkunga agira ati “aya mategeko ngutegeka uyu munsi, ahore ku mutima wawe; ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe, ujye uyavuga wicaye mu nzu yawe, n’uko ugenda mu nzira, n’uko uryamye, n’uko ubyutse” (Gutegeka 6:6, 7). Kandi intumwa Pawulo yaranditse iti “namwe ba se, ntimugasharirire abana banyu, ahubwo mubarere, mubahana mubigisha iby’Umwami wacu” (Abefeso 6:4). Bityo, mu mabwiriza y’umubyeyi agomba guhabwa agaciro cyane, nta gushidikanya ko hakubiyemo ibyibutswa hamwe n’amategeko aboneka mu Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya.

Nanone kandi, inyigisho za kibyeyi zishobora kuba zikubiyemo andi mategeko​—amategeko y’umuryango. Ayo mategeko yashyizweho ku bw’inyungu z’abagize umuryango. Ni iby’ukuri ko ayo mategeko ashobora gutandukana hakurikijwe ibikenewe mu miryango. Ariko kandi, ababyeyi bafite inshingano yo kugena icyaba cyiza kurusha ibindi mu muryango wabo. Kandi amategeko bashyiraho, ubusanzwe aba agaragaza urukundo rwabo nyakuri n’ukuntu bawuhangayikira. Inama abakiri bato bagirwa ni uko bakurikiza ayo mategeko hamwe n’inyigisho zishingiye ku Byanditswe bahabwa n’ababyeyi babo. Ni koko, ni ngombwa gufata izo nyigisho “nk’imboni y’ijisho ryawe”​—ukazisegasira uzitwararitse cyane. Ubwo ni bwo buryo bwo kwirinda ingaruka zica zo kwirengagiza amahame ya Yehova, maze ‘tugakunda tukabaho.’

Salomo akomeza agira ati “ubihambire [amategeko yanjye] ku ntoki zawe; ubyandike ku nkingi z’umutima wawe” (Imigani 7:3). Nk’uko intoki ziba imbere y’amaso yacu mu buryo bugaragara cyane kandi zikaba ari iz’ingenzi mu gusohoza imigambi yacu, amasomo umuntu yiga binyuriye mu guhabwa uburere bushingiye ku Byanditswe cyangwa kugira ubumenyi bwa Bibiliya agomba guhora atwibutsa kandi akatuyobora mu byo dukora byose. Tugomba kuyandika ku nkingi z’umutima wacu, tukayagira kimwe mu bigize kamere yacu.

Umwami ntiyibagiwe akamaro k’ubwenge n’ubuhanga, yatanze inama igira iti “ubwire Bwenge, uti ‘uri mushiki wanjye,’ n’ubuhanga ubwite incuti yawe” (Imigani 7:4). Ubwenge ni ubushobozi bwo gukoresha ubumenyi butangwa n’Imana mu buryo bukwiriye. Twagombye gukunda ubwenge nka mushiki wacu ukundwa cyane. Ubuhanga ni iki? Ni ubushobozi bwo kureba uko ikibazo giteye, maze ugasobanukirwa ibyacyo binyuriye mu kwiyumvisha aho ibice bikigize bihuriye n’icyo kibazo muri rusange. Ubuhanga bugomba kutuba hafi cyane nk’incuti magara.

Kuki twagombye gukomera ku nyigisho zishingiye ku Byanditswe kandi tukihingamo kwiyegereza cyane ubwenge n’ubuhanga? Ni ukugira ngo “bi[tu]rinde umugore w’inzaduka, n’umunyamahangakazi ushyeshyengesha amagambo ye” (Imigani 7:5). Ni koko, kubigenza dutyo bizaturinda inzira ziryohereye kandi zireshya z’umunyamahanga​—ni ukuvuga umuntu wiyandarika. *

Umusore ahura n’ ‘umugore w’incakura’

Hanyuma umwami wa Isirayeli avuga ibintu we ubwe yari arimo yirebera ati “nari mpagaze ku tubambano tw’idirishya ry’inzu yanjye; ndunguruka; nuko ndeba mu baswa, nitegereje mu basore, mbona umusore utagira umutima; anyura mu nzira ikikiye ikibero cy’inzu ya maraya; nuko ayembayemba, ajya ku nzu ye, ari mu kabwibwi, bugorobye, ageza mu mwijima w’igicuku.”​—Imigani 7:6-9.

Idirishya Salomo yareberagamo hanze ryari rifite utubambano​—uko bigaragara tukaba twari dukozwe mu duti tugororotse, kandi wenda turiho ibishushanyo bihambaye. Uko umucyo wo mu kabwibwi ugenda ukendera, ni na ko mu mihanda bugenda buhumana. Yabonye umusore ushobora kwibasirwa mu buryo bwihariye. Kubera ko atarangwa n’ubushishozi kandi akaba adashobora kwiyumvisha ibintu neza, ntagira umutima. Birashoboka ko yaba azi abantu batuye muri ako karere abo ari bo, n’ibishobora kumubaho aho ngaho. Uwo musore yaraje agera hafi y’ “inzira ikikiye ikibero cy’inzu” y’umugore, mu nzira igana ku nzu ye. Uwo ni nde? Umwuga we ni uwuhe?

Umwami wari urimo abyitegereza yakomeje agira ati “maze umugore a[ra]musanganira, yambaye imyambaro y’abamaraya, kandi afite umutima w’ubucakura; ni umugore usamara, kandi ntiyifata; ibirenge bye ntibirenga mu nzu ye. Rimwe aba ari mu mayira, ubundi aba ari mu maguriro; kandi ategera mu mahuriro y’inzira yose.”​—Imigani 7:10-12.

Imyambarire y’uwo mugore ivuga byinshi ku bihereranye n’uwo ari we (Itangiriro 38:14, 15). Ntiyambaye mu buryo burangwa no kwiyoroshya, yambaye nk’indaya. Byongeye kandi, afite umutima w’ubucakura​—ubwenge bwe “burariganya,” kandi afite intego yo “gukoresha amayeri” (An American Translation; New International Version). Arasamara kandi ntiyifata, avuga utugambo twinshi kandi ni indakoreka, arasakuza kandi ntakurwa ku izima, ni imbambare kandi arahangara. Aho kuguma imuhira, ahitamo kujya mu maguriro, agategerereza mu mahuriro y’imihanda kugira ngo acakire umuhigo we. Aba ategereje umuntu umeze nk’uriya musore.

‘Akarimi kareshya’

Nuko uwo musore ahuye n’umugore ufite imyifatire y’akahebwe, ufite imigambi y’amayeri. Mbega ukuntu ibyo bigomba kuba byarashishikaje Salomo! Yagize ati “nuko aramufata, aramusoma, avugana na we adafite imbebya, ati ‘mfite ibitambo by’uko ndi amahoro; uyu munsi nahiguye imihigo yanjye. Ni cyo gitumye nza kugusanganira, nshaka cyane kureba mu maso hawe; none ndakubonye.’ ”​—Imigani 7:13-15.

Iminwa y’uwo mugore irashyeshya. Ahagarara adafite imbebya, akavuga amagambo ye afite icyizere. Ikintu cyose ajya kukivuga yabanje kugitekerezaho abigiranye ubwitonzi kugira ngo areshye uwo musore. Mu kuvuga ko uwo munsi afite ibitambo by’uko ari amahoro, kandi ko yahiguye imihigo ye, aba yibonekeza ko ari umukiranutsi, yumvikanisha ko na we ari umuntu w’umwuka. Mu rusengero rw’i Yerusalemu, ibitambo by’uko umuntu ari amahoro byabaga bigizwe n’inyama, ifu, amavuta na vino (Abalewi 19:5, 6; 22:21; Kubara 15:8-10). Kubera ko uwatanze igitambo yashoboraga gufata umugabane ku gitambo cy’uko ari amahoro akawusangira n’umuryango we, muri ubwo buryo yari arimo yumvikanisha ko mu nzu ye harimo ibyokurya n’ibyo kunywa bitubutse. Icyo ashaka kuvuga kirumvikana neza: uwo musore yari bwishimishe aho ngaho. Uwo mugore yavuye mu nzu ye ari nta kindi kimuzanye, azanywe no kumushakisha. Mbega ukuntu byaba bibabaje​—haramutse hagize umuntu uwo ari we wese wemera ibintu nk’ibyo! Intiti imwe mu bya Bibiliya yagize iti “ni iby’ukuri ko yari yaje gushaka umuntu runaka, ariko se mu by’ukuri yari yaje gushaka uwo musore nyir’izina? Umuntu w’umupfapfa​—wenda umeze nk’uwo musore​—ni we wenyine wakwemera amagambo y’uwo mugore.”

Igihe uwo mugore washakaga kureshya yari amaze kwimeza neza binyuriye ku myambarire ye, ku tugambo twe dushyeshya, kumuhobera mu buryo bususurutse no kumwumvisha ku buryohe bw’iminwa ye, yamwijeje ko ari bwumve ibihumura neza. Yagize ati “uburiri bwanjye nabushasheho ibidarafu byoroshye, bidozweho amabara y’ubudodo bwo mu Egiputa. Uburiri bwanjye nabuminjagiyeho ibihumura neza, ishangi n’umusagavu na mudarasini” (Imigani 7:16, 17). Yari yashashe uburiri bwe mu buryo buteye amabengeza abushyiraho ubudodo bw’amabara bwo mu Egiputa kandi abushyiraho ibihumura, abushyiraho imibavu y’akataraboneka y’ishangi, umusagavu na mudarasini.

Yakomeje agira ati “ngwino dusohoze urukundo rwacu tugeze mu gitondo, twinezeze mu byo urukundo.” Arimo aramutumirira ikintu kirenze ibyo gusangira ibyokurya bishimishije bari bombi. Arimo aramusezeranya ko bari bwishimire imibonano mpuzabitsina. Kuri uwo musore, ibyo arimo ahamagarirwa ni ibintu biri butume yimara amatsiko yishora mu bintu bimukururira akaga kandi bishishikaje! Kugira ngo arusheho kumutera inkunga yo kwemera, yongeyeho ati “kuko umugabo wanjye atari imuhira; yazindukiye mu rugendo rwa kure. Yajyanye uruhago rw’impiya; kandi azagaruka mu mboneko z’ukwezi gutaha” (Imigani 7:18-20). Yamwijeje ko bari kuba bafite umutekano wose kubera ko umugabo we yari yaragiye mu rugendo rw’ubucuruzi, kandi akaba yari yitezweho kutazagaruka mbere y’igihe runaka. Mbega ukuntu ari umuhanga mu gushuka uwo musore! “Nuko amushukisha akarimi ke kareshya; amukuruza kuryarya k’ururimi rwe” (Imigani 7:21). Byari gusaba umuntu ufite imbaraga mu by’umuco nk’iza Yozefu kugira ngo ananire amoshya y’icyo gishuko (Itangiriro 39:9, 12). Mbese, uwo musore afite izo mbaraga?

“Nk’ikimasa kigiye kubagwa”

Salomo yagize ati “aherako aramukurikira, nk’ikimasa kigiye kubagwa, cyangwa nk’umusazi uboshywe ajya guhanwa. Kugeza ubwo umwambi uhinguranya umwijima we, ameze nk’inyoni yihutira kugwa mu mutego, itazi ko yategewe ubugingo bwayo.”​—Imigani 7:22, 23.

Uwo musore yumvise atashobora kwanga iryo tumira. Kubera ko nta mutima agira, yamwomye mu nyuma “nk’ikimasa kigiye kubagwa.” Kimwe n’uko umuntu baboshye adashobora gucika igihano cye, ni na ko uwo musore agiye kugushwa mu cyaha. Ntabona akaga ibyo byose bishobora kumuteza “kugeza ubwo umwambi uhinguranya umwijima we,” ni ukuvuga ko ari ukugeza igihe azagirira ibikomere bishobora kumwica. Urupfu rushobora kuba ari urupfu rw’umubiri mu buryo bw’uko yitegera indwara zica zandurira mu myanya ndangabitsina. * Nanone kandi, icyo gikomere gishobora kumwica mu buryo bw’umwuka; ‘yategewe ubugingo bwe.’ We wese uko yakabaye hamwe n’ubuzima bwe bazagerwaho n’ingaruka mu buryo bukomeye, kandi yakoze icyaha gikomeye ku Mana. Muri ubwo buryo, yihutira kugwa mu nzara z’urupfu nk’uko inyoni yihutira kugwa mu mutego!

“Ntukayobere mu migenzereze ye”

Mu gihe umwami w’umunyabwenge yakuraga isomo ku byo yari amaze kubona, yateye inkunga abasomyi be ati “none rero, bahungu banjye, muntegere amatwi, kandi mwitondere amagambo ava mu kanwa kanjye. Ntukunde ko umutima wawe utanyukira mu nzira ze; ntukayobere mu migenzereze ye; kuko yagushije benshi abakomeretsa; ni ukuri, abo yishe ni umutwe w’ingabo munini. Inzu ye ni inzira igana ikuzimu, imanuka ijya mu buturo bw’urupfu.”​—Imigani 7:24-27.

Uko bigaragara, inama duhabwa na Salomo ni iyo kwitaza inzira ziganisha ku rupfu z’umuntu wiyandarika kugira ngo ‘dukunde tubeho’ (Imigani 7:2). Mbega ukuntu iyo nama ihuje n’iki gihe turimo! Rwose, ni ngombwa kwirinda uturere tubamo abantu baba bubikiriye bategereje gucakira umuhigo wabo. Kuki wakwigusha mu mutego w’amayeri yabo ujya muri utwo turere? Mu by’ukuri se, kuki waba umuntu “utagira umutima” ukajya kuzerera mu nzira z’ “umunyamahangakazi”?

“Umugore w’inzaduka” umwami yabonye yashutse umusore amutumira ngo aze ‘basohoze urukundo rwabo.’ Mbese, abakiri bato benshi​—cyane cyane abakobwa​—ntibagiye bagirwa ibikoresho muri ubwo buryo? Ariko tekereza kuri ibi bikurikira: mu gihe umuntu agerageje kugukururira mu busambanyi, mbese urwo ni urukundo nyakuri, cyangwa ni irari rishingiye ku bwikunde? Kuki umugabo ukunda umugore by’ukuri yamuhatira gukora ibinyuranye n’inyigisho za Gikristo yatojwe hamwe n’umutimanama we? Salomo yatanze inama igira iti “ntukunde ko umutima wawe utanyukira” muri bene izo nzira.

Ubusanzwe, amagambo y’umuntu ushaka gushuka aba ashyeshya kandi yateguwe neza. Gukomeza kwiyegereza ubwenge n’ubuhanga, bizadufasha kuyatahura. Kutazigera twibagirwa ibyo Yehova yategetse bizaturinda. Ku bw’ibyo, nimucyo buri gihe twihatire ‘gukomeza amategeko y’Imana, dukunde tubeho,’ ndetse iteka ryose.​—1 Yohana 2:17.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 11 Ijambo “umunyamahanga” ryerekezwaga ku bantu bitandukanyije na Yehova binyuriye mu gutera umugongo Amategeko. Bityo, umugore wiyandarika, urugero nk’indaya, yerekezwaho yitwa “umugore w’umunyamahangakazi.”

^ par. 24 Indwara zimwe na zimwe zandurira mu myanya ndangabitsina zangiza umwijima. Urugero, iyo mburugu imaze kuba ikigugu, za mikorobe zayo zibasira umwijima. Kandi za mikorobe z’imitezi zishobora kubyimbisha umwijima.

[Amafoto yo ku ipaji ya 29]

Ubona ute amategeko uhabwa n’ababyeyi?

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Gukomeza amategeko y’Imana bisobanura ubuzima