Korera Imana ufite umutima ukunze
Korera Imana ufite umutima ukunze
INTUMWA PAWULO yaravuze iti “nanezezwa cyane no gutanga ibyanjye, ndetse no kwitanga rwose, nitangira ubugingo bwanyu” (2 Abakorinto 12:15). Ni iki ayo magambo akubwira ku bihereranye n’imitekerereze hamwe n’imyifatire abagaragu ba Yehova bagomba kugerageza kwihingamo? Dukurikije uko umuhanga mu bya Bibiliya umwe abivuga, igihe Pawulo yandikiraga Abakristo b’i Korinto ayo magambo, yashakaga kuvuga ngo “niteguye gukoresha imbaraga, igihe n’ubuzima byanjye hamwe n’ibyo mfite byose kugira ngo mukunde mumererwe neza, nk’uko umubyeyi abigenzereza abana be abigiranye ibyishimo.” Pawulo yari yiteguye “kwitanga rwose,” cyangwa se “kugwa agacuho kandi akanegekara rwose,” niba ibyo ari byo byari gusabwa kugira ngo asohoze umurimo we wa Gikristo.
Byongeye kandi, ibyo byose Pawulo yabikoraga ‘anezerewe cyane.’ La Bible de Jérusalem ivuga ko yari “yiteguye mu buryo butunganye” kubikora. Byifashe bite se kuri wowe? Mbese, witeguye gukoresha igihe cyawe, imbaraga zawe, ubushobozi bwawe n’ubutunzi bwawe mu gukorera Yehova Imana no kubikoresha ku bw’inyungu z’abandi, n’ubwo kubigenza utyo byaba bigusaba ko rimwe na rimwe ‘ugwa agacuho kandi ukanegekara’? Kandi se, ibyo wabikora ‘unezerewe cyane’?
Banga gukora umurimo rwose
Abantu benshi ntibajijinganya gukorera Imana gusa, ahubwo usanga banga kuyikorera rwose. Bafite umutima udashimira, wo kwigenga bitewe n’ubwikunde, ndetse wo kwigomeka. Satani yarehereje Adamu na Eva kugira imitekerereze nk’iyo. Yababeshye ababwira ko bari ‘guhinduka nk’Imana, bakamenya icyiza n’ikibi’—mu yandi magambo bagashobora kwihitiramo icyiza n’ikibi (Itangiriro 3:1-5). Abantu bafite umutima nk’uwo muri iki gihe batekereza ko bagomba kugira umudendezo usesuye wo gukora ibyo bifuza byose ntibagire icyo babazwa n’Imana cyangwa ngo yivange mu bibazo byabo. (Zaburi 81:12, 13, umurongo wa 11 n’uwa 12 muri Biblia Yera.) Bifuza gukoresha ibyo batunze byose mu kwishakira inyungu zabo bwite.—Imigani 18:1.
Wenda ushobora kuba utabona ibintu mu buryo bukabije gutyo. Birashoboka ko wishimira ubivanye ku mutima impano y’ubuzima ufite ubu ndetse ukaba unishimira ibyiringiro bihebuje byo kuzabaho iteka ku isi izahinduka paradizo (Zaburi 37:10, 11; Ibyahishuwe 21:1-4). Ushobora kuba ushimira Yehova mu buryo bwimbitse ku bw’ineza yakugiriye. Ariko kandi, twese tugomba kuba maso tukirinda akaga ko kuba Satani yagoreka imitekerereze yacu ku buryo umurimo dukora ushobora rwose kutemerwa n’Imana (2 Abakorinto 11:3). Ibyo bishoboka bite?
Dusabwa gukora umurimo tubigiranye umutima ukunze
Yehova ashaka ko tumukorera tubikunze kandi tubigiranye umutima wacu wose. Nta na rimwe yigera aduhatira gukora ibyo ashaka. Satani ni we ukora uko ashoboye kose kugira ngo ahatire abantu cyangwa se aboshyoshye gukora ibyo ashaka. Mu birebana no gukorera Imana, Bibiliya ivuga ibihereranye n’inshingano, amategeko, ibyo dusabwa n’ibindi n’ibindi (Umubwiriza 12:13; Luka 1:6). Nyamara, intego yacu y’ibanze idusunikira gukorera Imana ni uko tuyikunda.—Kuva 35:21; Gutegeka 11:1.
Uko Pawulo yaba yaritanze mu murimo w’Imana 1 Abakorinto 13:1-3). Iyo abanditsi ba Bibiliya berekeza ku Bakristo bavuga ko ari imbata z’Imana, ntibaba barimo berekeza ku buretwa bukabije bushingiye ku gahato (Abaroma 12:11; Abakolosayi 3:24). Icyo baba bashaka kumvikanisha ni ukuganduka babikunze bishingiye ku rukundo rwimbitse, ruvuye ku mutima bakunda Imana n’Umwana wayo, ari we Yesu Kristo.—Matayo 22:37; 2 Abakorinto 5:14; 1 Yohana 4:10, 11.
kose, yari azi ko ibyo byose nta cyo byari kuba bivuze iyo aza kuba ‘adafite urukundo’ (Umurimo dukorera Imana ugomba nanone kuba ugaragaza urukundo rwimbitse dukunda abantu. Pawulo yandikiye itorero ry’i Tesalonike ati “twitonderaga muri mwe, nk’uko umurezi akuyakuya abana be” (1 Abatesalonike 2:7). Mu bihugu byinshi muri iki gihe, ababyeyi b’abagore bafite inshingano bahabwa n’amategeko yo kwita ku bana babo. Ariko mu by’ukuri, ababyeyi benshi ntibabikorera gusa kugira ngo bubahirize amategeko, si byo se? Oya. Babikora kubera ko bakunda abana babo. N’ikimenyimenyi, umubyeyi wonsa yishimira kwigomwa byinshi ku bw’abana be! Kubera ko Pawulo ‘yakundaga cyane’ atyo abo yakoreraga, ‘yishimiraga’ (“yari afite umutima ukunze wo,” King James Version; “yari ashimishijwe cyane no,” New International Version) gukoresha ubuzima bwe mu kubafasha (1 Abatesalonike 2:8). Urukundo rudusunikira kwigana urugero rwa Pawulo.—Matayo 22:39.
Bite se ku bihereranye n’umurimo ukoranywe akangononwa?
Birumvikana ko tutagomba kureka ngo kwikunda biryamire urukundo dukunda Imana n’abantu. Naho ubundi, haba hari akaga gakomeye ko kuba twakora umurimo gusa tuwukorana imitima ibiri, tubigiranye akangononwa. Ndetse dushobora no gutangira kubika inzika mu buryo runaka, tukarakazwa n’uko tudashobora kwiberaho dukurikije irari ryacu. Uko ni ko byagendekeye Abisirayeli bamwe na bamwe batakaje urukundo bakundaga Imana ariko bagakomeza kuyikorera mu buryo runaka babitewe n’uko bumvaga ari inshingano yabo. Ibyo byagize izihe ngaruka? Gukorera Imana baje ‘kubyinuba.’—Malaki 1:13.
Ibitambo ibyo ari byo byose bitambirwa Imana buri gihe bigomba kuba ‘bidafite inenge,’ bitunganye, ‘ibyiza cyane kurusha ibindi’ bishobora kuboneka (Abalewi 22:17-20; Kuva 23:19, NW ). Nyamara kandi, aho kugira ngo abantu bo mu gihe cya Malaki bahe Yehova amatungo meza cyane kurusha ayandi, batangiye kujya batamba ayo bo ubwabo batifuzaga gutunga rwose. Yehova se yabyifashemo ate? Yabwiye abatambyi ati “ ‘iyo mutambye impumyi, mugira ngo nta cyo bitwaye; n’iyo mutambye icumbagira n’irwaye; nabwo ngo nta cyo bitwaye. Mbese bene iyo wayitura shobuja, aho yagushima, cyangwa yakwemera kukwakira?’ ‘Kandi muzana icyo munyaze ku maboko n’igicumbagira n’ikirwaye: ayo ni yo maturo muntura. Mbese, ibyo muzana bene ibyo nabyakira?’ ”—Malaki 1:8, 13.
Ni gute ibyo bishobora kugendekera bityo uwo ari we wese muri twe? Dushobora ‘kwinubira’ ibitambo byacu mu gihe twaba tutabitanganye umutima ukunze by’ukuri (Kuva 35:5, 21, 22; Abalewi 1:3; Zaburi 54:8, umurongo wa 6 muri Biblia Yera; Abaheburayo 13:15, 16). Urugero, mbese duha Yehova igihe kidusagutse?
Mbese, hari uwo ari we wese watekereza akomeje ko byari kuba byemewe n’Imana iyo umuntu ufite intego nziza wo mu muryango cyangwa Umulewi w’umunyamwete ahatira mu buryo runaka Umwisirayeli udafite umutima ukunze, ko atoranya itungo rye ryiza cyane kuruta ayandi, akaba ari ryo atangaho igitambo mu gihe mu by’ukuri yari kuba adashaka kuritamba (Yesaya 29:13; Matayo 15:7, 8)? Yehova yangaga bene ayo maturo, kandi amaherezo yaje kwanga n’abantu bayatambaga.—Hoseya 4:6; Matayo 21:43.
Twishimire gukora ibyo Imana ishaka
Kugira ngo dukorere Imana umurimo yemera, tugomba gukurikiza urugero rwa Yesu Kristo. Yaravuze ati ‘sinkurikiza ibyo nkunda ubwanjye, ahubwo nkurikiza ibyo uwantumye akunda’ (Yohana 5:30). Yesu yaboneraga ibyishimo byinshi mu gukorera Imana abigiranye umutima ukunze. Yesu yasohoje amagambo y’ubuhanuzi yavuzwe na Dawidi, amagambo agira ati “Mana yanjye, nishimira gukora ibyo ukunda.”—Zaburi 40:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.
N’ubwo Yesu yishimiraga gukora ibyo Yehova ashaka, si ko buri gihe byabaga bimworoheye. Reka turebe ibyabayeho mbere gato y’uko afatwa, akaburanishwa kandi akicwa. Igihe Yesu yari ari mu busitani bwa Getsemani, ‘yagize agahinda kenshi’ kandi ‘arababara bikabije.’ Yari ahangayitse cyane ku buryo igihe yari arimo asenga “ibyuya bye byari bimeze nk’ibitonyanga by’amaraso bitonyanga hasi.”—Matayo 26:38; Luka 22:44.
Matayo 16:21-23). Icyari gihangayikishije Yesu ni ukuntu urupfu yapfuye nk’umugizi wa nabi ugayitse rwari kugira ingaruka kuri Yehova no ku izina Rye ryera. Yesu yari azi ko Se yari kubabazwa cyane no kubona Umwana we akunda akorerwa ibikorwa bya kinyamaswa bene ako kageni.
Kuki Yesu yagezweho n’ako kababaro kose? Nta gushidikanya, ntibyatewe no kwishakira inyungu ze bwite cyangwa ngo biterwe n’uko yari afite akangononwa ako ari ko kose mu bihereranye no gukora ibyo Imana ishaka. Yari yiteguye gupfa, ndetse yamaganye yivuye inyuma amagambo ya Petero agira ati “biragatsindwa, Mwami; ibyo ntibizakubaho na hato” (Nanone kandi, Yesu yari asobanukiwe ko yari arimo yegereza igihe gikomeye mu bihereranye n’isohozwa ry’umugambi wa Yehova. Kwizirika ku mategeko y’Imana ari uwizerwa byari kugaragaza rwose ko Adamu na we yashoboraga kugira amahitamo nk’ayo. Imyifatire ya Yesu y’ubudahemuka yari kugaragaza mu buryo budasubirwaho ko amagambo ya Satani avuga ko abantu badashobora gukorera Imana babikunze kandi ari abizerwa igihe bari mu bigeragezo ari ibinyoma byambaye ubusa. Binyuriye kuri Yesu, amaherezo Yehova yari kuzajanjagura Satani maze akavanaho ingaruka z’ukwigomeka kwe.—Itangiriro 3:15.
Mbega inshingano ikomeye Yesu yagombaga gusohoza! Izina rya Se, amahoro yo mu rwego rw’isi yose n’agakiza k’umuryango wa kimuntu byose byari bishingiye ku myifatire ya Yesu y’ubudahemuka. Mu kuzirikana ibyo, yarasenze ati “Data, niba bishoboka, iki gikombe kindenge; ariko bye kuba uko jyewe nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka” (Matayo 26:39). Ndetse n’igihe Yesu yari ahangayitse cyane bikabije, ntiyigeze acogora mu birebana no kugandukira gukora ibyo Se ashaka abigiranye umutima ukunze.
“Umutima ni wo ukunze ariko umubiri ufite intege nke”
Kimwe n’uko Yesu yagezweho n’imihangayiko ikomeye yo mu byiyumvo igihe yakoreraga Yehova, dushobora kwitega ko Satani aduteza ibigeragezo twebwe abagaragu b’Imana (Yohana 15:20; 1 Petero 5:8). Byongeye kandi, ntidutunganye. Ku bw’ibyo, n’ubwo twakorera Imana tubigiranye umutima ukunze, ntibizatworohera kubikora. Yesu yabonye ukuntu intumwa ze zahatanaga kugira ngo zikore ibyo yazisabaga gukora byose. Ni yo mpamvu yagize ati “umutima ni wo ukunze ariko umubiri ufite intege nke” (Matayo 26:41). Mu mubiri we wa kimuntu utunganye nta kintu cyari muri kamere ye cyarangwaga n’intege nke. Nyamara, yazirikanaga intege nke zo mu buryo bw’umubiri abigishwa be bari bafite, ukudatungana bari bararazwe na Adamu wari udatunganye. Yesu yari azi ko bagombaga guhatana kugira ngo bakore ibyo bifuzaga gukora byose mu murimo wa Yehova, bitewe n’ukudatungana barazwe n’intege nke za kimuntu ziguturukaho.
Bityo rero, dushobora kugira ibyiyumvo nk’iby’intumwa Pawulo, yo yihebye mu buryo bukabije igihe ukudatungana kwayibuzaga gukorera Imana mu buryo bwuzuye. Pawulo yaranditse ati “mpora nifuza gukora i[cy]iza, ariko kugikora nta ko” (Abaroma 7:18). Natwe hari ubwo dusanga tudashobora gusohoza mu buryo bwuzuye ibyiza byose twifuza gukora (Abaroma 7:19). Ibyo ntibiterwa n’uko hari akangononwa ako ari ko kose tubikorana. Ni uko gusa intege nke z’umubiri zitambamira ndetse n’imihati myiza kurusha iyindi dushyiraho.
Ntitukihebe. Niba tuba twiteguye tubikuye ku mutima gukora ibyo dushobora byose, nta gushidikanya ko Imana izemera umurimo tuyikorera (2 Abakorinto 8:12). Nimucyo ‘tugire umwete’ wo kwigana umutima wa Kristo wo kugandukira gukora ibyo Imana ishaka mu buryo bwuzuye (2 Timoteyo 2:15; Abafilipi 2:5-7; 1 Petero 4:1, 2). Yehova azagororera kandi ashyigikire bene uwo mutima ukunze. Azaduha “imbaraga zisumba byose” kugira ngo azibe icyuho gituruka ku ntege nke zacu (2 Abakorinto 4:7-10). Tubifashijwemo na Yehova, kimwe na Pawulo, ‘tuzanezezwa cyane no gutanga ibyacu, ndetse no kwitanga rwose’ mu murimo We w’agaciro kenshi.
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Pawulo yakoreye Imana uko ashoboye kose abigiranye umutima ukunze
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Ndetse n’igihe Yesu yari ahangayitse cyane bikabije, yakoze ibyo Se ashaka