Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kubwiriza iby’Ubwami muri Altiplano ho muri Peru

Kubwiriza iby’Ubwami muri Altiplano ho muri Peru

Turi abantu bafite ukwizera

Kubwiriza iby’Ubwami muri Altiplano ho muri Peru

HAGATI y’uburasirazuba n’uburengerazuba bw’uruhererekane rw’Imisozi ya Andes​—aho Boliviya ihurira na Peru​—hari akarere ka Altiplano. Izina ry’ako karere risobanurwa ngo “ikibaya cyegutse” cyangwa “umurambi.” Ako karere hafi ya kose kari muri Boliviya.

Akarere ka Altiplano gafite ubugari bw’ibirometero 100 n’uburebure busaga ibirometero 1.000, kandi ukoze mwayeni gafite ubutumburuke bwa metero zigera ku 3.700 uvuye ku nyanja. Iyo uri mu ndege iguruka ijya muri ako karere ivuye i Lima, umurwa mukuru wa Peru wubatswe ku nkombe, unyura ku kirunga gitwikiriwe n’urubura cyitwa El Misti, kikaba kigera mu bicu ku butumburuke bwa metero 5.822. Hari impinga z’imisozi yitaruranye ya Nevado Ampato na Nevado Coropuna zitwikiriwe n’urubura, zifite ubutumburuke bwa metero zisaga 6.000. Ikintu uhita ubona mu buryo butunguranye, ni umurambi munini​—akarere ka Altiplano kari mu majyepfo ya Peru.

Umurwa mukuru w’akarere ka Altiplano ko ku ruhande rwa Peru ni Puno, uherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umutwe w’ikiyaga cya Titicaca, akaba ari cyo kiyaga amato ashobora kugendamo kiri ku butumburuke burebure kurusha ibindi ku isi. Kubera ko ako karere kari ku butumburuke busaga ibirometero 3, bifata igihe runaka kugira ngo abahasuye bamenyere umuyaga waho uhuha cyane. Ku nkombe z’ikiyaga cya Titicaca hatuye Abahindi bo mu bwoko bwa Quechua na Aymara. Ushobora kubabona bakora mu mirima yabo mito bita Chacras bambaye imyenda y’amabara y’umutuku, icyatsi n’ubururu. N’ubwo Igihisipaniya ari rwo rurimi rw’ibanze ruvugwa muri Peru, indimi za Quechua na Aymara na zo zivugwa muri Altiplano.

Kuyobora umurimo wo kubwiriza

Benshi mu baturage bicisha bugufi, kandi bakorana umwete bavuga indimi za Quechua na Aymara, vuba aha babonye ubumenyi nyakuri bw’ukuri kwa Bibiliya. Ibyo ahanini byatewe n’uko Yehova yahaye imigisha ikungahaye imihati idacogora y’ababwiriza b’Ubwami b’igihe cyose b’abapayiniya ba bwite.

Urugero, abapayiniya ba bwite, José na Silvia boherejwe mu mujyi wa Putina, uri ku birometero bigera kuri 50 uvuye ku kiyaga cya Titicaca. Mu gihe cy’amezi abiri, Silvia yayoboraga ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo 16, na ho José akayobora 14. Mu mezi atandatu gusa, umubare w’ababwiriza b’itorero wariyongereye, uva ku babwiriza 23 ugera ku babwiriza 41. Hagati aho, umubare w’abajya mu materaniro wariyongereye uva kuri 48 ugera ku 132.

José yagize ati “igihe twatangizaga amateraniro y’itorero muri utwo turere twitaruye, twasanze ari iby’ingirakamaro gutangiza Iteraniro ry’Abantu Bose n’Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero. Ibyo bituma abashya bashimishijwe batangira kuza mu materaniro bitabagoye.”

Bashiki bacu babiri bavukana​—umwe akaba ari umupayiniya​—babanje kugeza ubutumwa bwiza mu karere kitaruye ka Muñani kari ku birometero 20 uturutse i Putina. Bagezeyo batangiye kwigana Bibiliya n’umugabo w’impumyi witwa Lucio. * Yatumiye murumuna we witwa Miguel, akaba yari umwigisha w’umulayiki muri kiliziya Gatolika akaba n’umuyobozi w’akarere kegeranye n’ako. Igihe incuti ya Miguel yamubazaga impamvu ajya i Muñani buri cyumweru, yayishubije ko ari ukugira ngo yige ibyerekeranye na Yehova hamwe n’Ijambo rye. Hanyuma yaramubajije ati “kuki tutigira Bibiliya hano?” Kubera ko Miguel hamwe n’abantu bo mu karere k’iwabo bagaragaje ko bashimishijwe, bidatinze Abahamya bakoze gahunda zo gukorerayo amateraniro.

Miguel yatangiye kugeza ku bandi ibyo yari arimo yiga. Ariko se, byagenze bite ku birebana n’umwanya yari afite wo kuba umwigisha w’umulayiki muri kiliziya Gatolika kandi akaba n’umuyobozi w’akarere k’iwabo? Mu nama yabereye ku biro by’akarere k’iwabo, yatangaje ko asezeye atakiri umwigisha muri kiliziya Gatolika. Mbese, hari undi muntu wari gushyirwaho? Hari umuntu mu bari bateze amatwi wagize ati “dukeneye undi mwigisha w’iki kandi turimo twiga ukuri?” Birumvikana ko ibyo byerekezaga ku bintu bari barimo bigishwa n’Abahamya ba Yehova. Undi muntu yongeyeho ati “ntitwemera ko usezera wenyine. Kuki tutasezera twese?” Abari bateranye bose bateye hejuru icyarimwe bati “twese turasezeye!”

Nyuma y’aho gato, ikibazo cy’ibishushanyo n’imisaraba cyizweho mu nama y’akarere. Umugabo umwe yasabye ko abari aho bose basoma mu Gutegeka kwa Kabiri 7:25, hagira hati “ibishushanyo bibajwe by’imana zabo uzabitwike; ntuzifuze ifeza cyangwa izahabu zabiyagirijweho, ntuzazijyane, we gutegwa na zo, kuko ari ikizira, Uwiteka Imana yanyu yanga urunuka.”

Hanyuma, uwo mugabo yasabye ko abari bashyigikiye ko ibyo bishushanyo bitwikwa bashyira amaboko hejuru. Ako kanya bose bahise bashyira amaboko hejuru (Ibyakozwe 19:19, 20). Ubu imiryango 23 mu miryango 25 ituye muri ako karere irimo iriga Ijambo ry’Imana. Abantu babiri ni ababwiriza batarabatizwa, kandi abagabo batanu n’abagore babo barateganya gusezerana mu butegetsi kugira ngo bagire igihagararo kitanduye imbere ya Yehova.​—Tito 3:1; Abaheburayo 13:4.

Kwigisha hakoreshejwe kaseti

Kubera ko abantu benshi muri Altiplano batazi gusoma, za kaseti videwo na kaseti za radiyo zateguwe na Watch Tower mu ndimi zivugwa muri ako karere ni ubufasha bukomeye​—ndetse no mu gihe cyo kuyobora ibyigisho bya Bibiliya. Umupayiniya wa bwite witwa Dora yifashisha kaseti ya radiyo akayobora ibyigisho mu gatabo Ni Iki Imana Idusaba? Abumvisha paragarafu imwe kuri kaseti, yarangira akabaza umwigishwa wa Bibiliya ibibazo bishingiye ku byo amaze kumva.

Radiyo yo muri ako karere na yo ihitisha buri gihe ibice bya Ni Iki Imana Idusaba? mu rurimi rwa Quechua. Inahitisha ibice bimwe by’igazeti ya Réveillez-vous! mu Gihisipaniya. Ku bw’ibyo, abantu benshi bamenya ubutumwa bw’Ubwami maze bakifuza kumenya byinshi kurushaho igihe Abahamya ba Yehova babasuye mu ngo zabo.

Akarere ka Altiplano muri rusange isi ntikabona ariko Imana irakabona. Binyuriye ku rukundo Yehova akunda abantu, abantu benshi batuye mu karere ka Altiplano ko mu misozi ya Andes barimo baraba bamwe mu bagize imbaga y’abantu bahesha ikuzo inzu ye nini y’ugusenga k’ukuri.​—Hagayi 2:7.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 10 Muri iki gice, amazina amwe n’amwe yarahinduwe.