Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuki wagombye gusenga?

Kuki wagombye gusenga?

Kuki wagombye gusenga?

“MURASABA, ntimuhabwe, kuko musaba nabi . . . Mwegere Imana, na yo izabegera” (Yakobo 4:3, 8). Ayo magambo y’umwigishwa wa Yesu, Yakobo, ashobora kudushishikariza gusuzuma impamvu zituma dusenga.

Isengesho si uburyo bwo kubwira Imana ibyo dukeneye gusa. Mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi cyamamaye hose, Yesu yagize ati “So azi ibyo mukennye, mutaramusaba.” Ariko kandi, Yesu yanongeyeho ati “musabe, muzahabwa” (Matayo 6:8; 7:7). Bityo rero, Yehova ashaka ko tumubwira ibyo twumva dukeneye. Ariko kandi, mu isengesho hakubiyemo ibindi byinshi birenze ibyo.

Incuti nyakuri ntiziganira ari uko gusa hari ikintu zikeneye. Ziba zishishikajwe no kugezanyaho amakuru yazo, kandi ubucuti bwazo bugenda bukura igihe zigaragarizanya ibyiyumvo byazo. Mu buryo nk’ubwo, isengesho riba rigamije intego ikomeye kuruta gusa iyo gusaba ibyo umuntu akeneye. Ritanga uburyo bwo gushimangira imishyikirano dufitanye na Yehova binyuriye mu kumugaragariza ko twamwiyeguriye tubivanye ku mutima.

Ni koko, Imana yaduhaye igikundiro cy’isengesho, kugira ngo dushobore kugirana na yo imishyikirano ya bugufi. Ibyo dushobora kubigeraho ari uko tubwiye Imana ibyiyumvo byacu bwite aho gusubiramo amasengesho twafashe mu mutwe. Mbega ukuntu kuganira na Yehova mu isengesho bishimisha! Byongeye kandi, umugani wa Bibiliya ugira uti “gusenga k’umukiranutsi kuramunezeza.”​—Imigani 15:8.

Umwanditsi wa Zaburi Asafu, yararirimbye ati “jyeweho kwegera Imana ni ko kwiza kuri jye” (Zaburi 73:28). Ariko kandi, kugira ngo tugirane n’Imana imishyikirano ya bugufi, tugomba gukora ibirenze gusenga. Reba ukuntu inkuru ikurikira ibigaragaza:

“Umwe mu bigishwa [ba Yesu] aramubwira ati ‘Databuja, twigishe gusenga.’ ” Mu kumusubiza, Yesu yagize ati “nimusenga, mujye muvuga muti ‘Data wa twese, izina ryawe ryubahwe, ubwami bwawe buze’ ” (Luka 11:1, 2). Mbese, dushobora gusenga tugusha ku ngingo muri ubwo buryo tutabanje kumenya izina ry’Imana n’uko rizezwa? Kandi se, dushobora gusenga mu buryo buhuje n’ayo magambo ya Yesu turamutse tudasobanukiwe icyo Ubwami bw’Imana ari cyo? Dushobora gusobanukirwa ibyo bintu turamutse dusuzumye Bibiliya tubigiranye ubwitonzi. Ubwo bumenyi tuzaronka buzadufasha kumenya Imana no gusobanukirwa inzira zayo. Byongeye kandi, kumenya Yehova Imana bizatuma twumva dufitanye na we imishyikirano ya bugufi kandi twaramwiyeguriye kurushaho. Hanyuma, ibyo bizadufasha kumuvugisha twisanzuye rwose mu isengesho.

Isengesho rishobora gukemura ibibazo

Kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi bizadufasha gukemura ibibazo. Reba ukuntu ibyo byabaye impamo muri buri mimerere ikurikira. Igaragaza ko abantu basenga bashoboye gushimangira imishyikirano bafitanye na Yehova.

Muri Brezili, hari umugore witwa Maria wasenze Imana ayisaba ubufasha. Yari yarifuje kwigomeka ku mahame agenga imyifatire yemewe, ku ruhande rumwe akaba yarabitewe n’uburyarya yabonaga mu baturage. Ndetse Maria yari yarataye umugabo we, abana be n’urugo rwe. Nanone kandi yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge. Ariko igihe yananirwaga kubona ibyishimo, yasutse ibyari mu mutima we imbere y’Imana maze asenga asaba ubufasha.

Bidatinze, Abahamya ba Yehova babiri basuye Maria bamusigira igazeti y’Umunara w’Umurinzi yari irimo ingingo yibandaga ku gaciro ko kwemera ubuyobozi buturuka ku Mana. Yamukoze ku mutima, kandi uwo munsi yahise atangira kwigana Bibiliya n’Abahamya. Amaherezo ibyo byatumye yongera gusubira mu muryango we. Uko yagendaga amenya ibyerekeye Yehova, ni na ko yifuzaga kumugaragariza urukundo amufitiye. Maria yagize ati “narahindutse ndushaho kuba umuntu mwiza. Mu mizo ya mbere, umugabo wanjye n’abagize umuryango wanjye barwanyije icyigisho cyanjye cya Bibiliya. Ariko kandi, igihe babonaga ihinduka nari ndimo ngira, batangiye kuntera inkunga.” Nyuma y’aho, Maria yeguriye ubuzima bwe Uwumva amasengesho kugira ngo amukorere.

N’ubwo José yari afite umugore mwiza kandi ubucuruzi bwe butera imbere muri Boliviya, nta byishimo yari afite. Agakungu yari afitanye n’undi mugore katumye umugore we yahukana. Yarasindaga kandi akumva nta cyo amaze. José yagize ati “natangiye gusenga n’umutima wanjye wose, mbaza icyo nakora kugira ngo nshimishe Imana. Nyuma y’igihe gito, Abahamya ba Yehova baransuye aho nakoreraga, bansaba kuzajya banyoborera icyigisho cya Bibiliya ku buntu, ariko narabirukanye. Baje incuro eshatu mbirukana. Iteka iyo nasengaga nsaba ubufasha, barazaga. Amaherezo, niyemeje ko ubutaha nari kuzabatega amatwi. Nari narasomye Bibiliya yose kandi nari mfite ibibazo byinshi, ariko buri gihe babaga bafite ibisubizo binyuze. Kwiga ibyerekeye Yehova byatumye ngira intego nshya mu buzima, kandi incuti mfite mu Bahamya zampaye urugero rutera inkunga cyane! Naretse umukobwa wari incuti yanjye hamwe n’abo twasangiraga inzoga. Bidatinze, nasubiranye n’umugore wanjye n’abana banjye. Nabatijwe mu ntangiriro z’umwaka wa 1999.”

Mu Butaliyani, ishyingiranwa ry’uwitwa Tamara ryari rigeze aharindimuka, bityo yasenze asaba ubwenge. Kubera ko igihe yari afite imyaka 14 yakubiswe kandi akirukanwa mu muryango, yabaye umurakare. Tamara yagize ati “naje kubona Bibiliya maze ntangira kuyisoma. Umunsi umwe ari nimugoroba nasomye ahantu havuga ko ‘kubona ubwenge ari nko kubona ubutunzi buhishwe.’ Nasenze nsaba ubwo bwenge (Imigani 2:1-6). Bukeye bwaho mu gitondo, Abahamya ba Yehova baransuye. Natangiye kwigana na bo Bibiliya, ariko byansabye igihe runaka kugira ngo nshyire mu bikorwa ibyo nigaga. Amaherezo niyemeje gukurikiza inzira y’ubuzima ya Gikristo maze ndabatizwa. Ubu, mfatanyije n’umugabo wanjye, mfasha abandi kungukirwa n’ubwenge bw’Imana.”

Uwitwa Beatriz yari yaravukiye mu muryango w’abantu bakomeye muri Caracas ho muri Venezwela. Nyamara yaje gutana n’umugabo we maze ibibazo biramwibasira. Igihe kimwe amaze kwiheba, yamaze amasaha menshi asenga. Bukeye bwaho mu gitondo, inzogera yo ku muryango yaravuze. Yarungurukiye mu kenge k’urugi arakaye, abona abantu babiri bafite amasakoshi. Yarijijishije asa nk’utari imuhira, ariko mbere y’uko uwo mugabo n’umugore we bagenda, basunikiye agapapuro munsi y’urugi. Kari kanditseho ngo “Menya Bibiliya Yawe.” Mbese, kuba bari baje kumusura hari isano byari bifitanye n’amasengesho yari yaraye avuze? Yarabahamagaye ngo bagaruke. Nyuma y’igihe gito yatangiye kwiga Bibiliya maze nyuma y’aho arabatizwa. Kubera ko noneho Beatriz yishimye, yigisha abandi ibihereranye n’uko babona ibyishimo.

Uwitwa Carmen yasenze avuga ibihereranye n’ukuntu yarwanaga n’ikibazo cy’ubukene. Yari afite abana icumi n’umugabo w’umusinzi witwa Rafael. Carmen yagize ati “nageragezaga gukorera amafaranga mesa imyenda.” Ariko kandi, ubusinzi bwa Rafael bwarushijeho gukomera. “Igihe twatangiraga kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, ni bwo umugabo wanjye yatangiye guhinduka. Twamenye ibihereranye n’isezerano ry’Ubwami​—ko vuba aha Yehova azakura ubukene no gukandamizwa ku isi. Amasengesho natuye Imana amaherezo yari ashubijwe!” Kwiga ibyerekeranye n’inzira za Yehova byafashije Rafael kureka gusinda, kandi yambaye “umuntu mushya” (Abefeso 4:24). We n’umuryango we bashoboye kuzahura imibereho yabo, irushaho kuba myiza. Rafael yagize ati “n’ubwo tudakize, kandi n’inzu tubamo ikaba itari iyacu, dufite ibintu bya ngombwa mu buzima kandi turishimye.”

Igihe amasengesho yose azasubizwa

Mbese, gusenga hari icyo byigeze bimarira abo bantu? Kirahari rwose! Kandi se, waba wabonye ko incuro hafi ya zose amasengesho yabo yashubijwe igihe umuntu wo mu itorero rya Gikristo yabafashaga kugirana na Yehova Imana imishyikirano ya bugufi binyuriye mu kwiga Bibiliya?​—Ibyakozwe 9:11.

Bityo rero, dufite impamvu zumvikana zituma dusenga. Vuba aha, isengesho risaba ko Ubwami bw’Imana buza kandi ko ibyo ishaka byakorwa mu isi rizasubizwa (Matayo 6:10). Mu gihe Imana izaba imaze gusukura uyu mubumbe wacu iwukuraho abayirwanya, “isi izakwirwa no kumenya Uwiteka” (Yesaya 11:9). Hanyuma, abantu bose bakunda Yehova bazishimira kugira ‘umudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana’​—kandi nta gushidikanya ko amasengesho yabo azasubizwa.​—Abaroma 8:18-21.

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Mbese, uzi impamvu twagombye gusenga?