Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese, gusenga hari icyo bimara?

Mbese, gusenga hari icyo bimara?

Mbese, gusenga hari icyo bimara?

HARI igihe hafi buri wese yumva akeneye gusenga. Mu by’ukuri, abantu bo mu madini hafi ya yose basengana umwete. Urugero, umuyoboke w’idini ry’Ababuda ashobora gusubiramo isengesho ryitwa “nizera Amida Buddha” incuro zibarirwa mu bihumbi mu munsi.

Iyo urebye ibibazo byiganje hirya no hino ku isi, bihuje n’ubwenge kwibaza tuti ‘ni iki abantu baba biteze kugeraho iyo basenga?’ Mbese, ayo masengesho yose hari icyo amara?

Kuki abantu basenga?

Abantu benshi b’i Burasirazuba basenga abakurambere babo hamwe n’imana za Shinto cyangwa Tao. Ibyo babikora biringiye ko bazatsinda ikizamini ku ishuri, ko bazabona umusaruro mwiza, cyangwa se ko bizabarinda indwara. Binyuriye ku mihati yabo, Ababuda biringira ko bazagera mu mimerere itarangwa n’imibabaro no kwifuza. Abahindu basengana umwete imana n’imanakazi zabo bakunda bazisaba ubumenyi, ubukungu n’uburinzi.

Abagatolika bamwe na bamwe biringira ko baramutse batanze ubuzima bwabo bakaba abihaye Imana cyangwa ababikira baba mu bigo by’abihaye Imana, bagasenga buri gihe, bishobora gutuma umuryango wa kimuntu wungukirwa. Abagatolika babarirwa muri za miriyoni biyambaza Mariya binyuriye mu kuvuga amasengesho bafashe mu mutwe, wenda bifashishije n’ishapure. Mu bihugu by’i Burasirazuba, abantu benshi bakoresha inziga z’amasengesho. Abaporotesitanti basubiramo Isengesho ry’Umwami, n’ubwo nanone bashobora kubwira Imana ibyiyumvo byabo mu buryo bufatiweho. Abayahudi benshi bakora ingendo ndende bagiye gusengera ku Rukuta rw’i Burengerazuba ruri i Yerusalemu, biringiye ko urusengero rwakongera gusanwa kandi hakabaho igihe gishya cy’uburumbuke n’amahoro.

N’ubwo abantu babarirwa muri za miriyoni bashyiraho umwete bakavuga amasengesho, umuryango wa kimuntu ugenda urushaho guhura n’ibibazo by’ubukene, gusabikwa n’ibiyobyabwenge, imiryango isenyuka, ubugizi bwa nabi n’intambara. Mbese, byaba biterwa n’uko abo bantu bose badasenga mu buryo bukwiriye? Ku byerekeranye n’icyo kibazo se, haba hari umuntu koko wumva amasengesho?

Mbese, hari umuntu wumva amasengesho?

Amasengesho ntashobora kugira icyo amara by’ukuri, keretse yumviswe. Mu gihe umuntu asenga, uko bigaragara aba yiringiye ko hari umuntu wumva uri mu buturo bw’umwuka butaboneka. Ariko kandi, amasengesho ntagera aho agomba kugera bitewe n’uko gusa ijwi ryasohotse. Abantu benshi biringira ko hari umuntu ushobora ndetse no gusoma ibitekerezo by’umuntu usenga. Uwo muntu yaba ari nde?

Uko ibitekerezo bivuka mu myakura ibarirwa muri za miriyari igize ubwonko bwacu, ni amayobera akomeye abashakashatsi batarashobora gusobanukirwa. Ariko kandi, bihuje n’ubwenge ko Uwaremye ubwonko ashobora gusoma ibyo bitekerezo. Uwo nta wundi utari Umuremyi wacu, ari we Yehova Imana (Zaburi 83:18, NW; Ibyahishuwe 4:11). Ni we ugomba guturwa amasengesho. Ariko se, Yehova yumva bene ayo masengesho yose?

Mbese, amasengesho yose arumvwa?

Umwami Dawidi wa Isirayeli ya kera, yari umuntu wakundaga gusenga. Kubera ko yahumekewe n’Imana kugira ngo yandike za zaburi, yararirimbye ati “ni wowe wumva ibyo usabwa, abantu bose bazajya aho uri.” (Zaburi 65:3, umurongo wa 2 muri Biblia Yera.) Yehova ashobora kumva amasengesho avugwa mu rurimi urwo ari rwo rwose mu ndimi zibarirwa mu bihumbi zivugwa n’abantu. Kuba ari nta bwenge bw’umuntu bushobora kwakira ibintu bingana bityo, ntibishaka kuvuga ko Imana idashobora gutegera amatwi ibyo abantu bose bayisenga mu buryo bwemewe bavuga.

Icyakora, Yesu Kristo​—⁠na we akaba yari umuntu ukunda gusenga​—⁠yagaragaje ko amasengesho yose atari ko ashimisha Imana. Zirikana ibyo Yesu yavuze ku bihereranye n’uburyo bwari bwogeye bwo gusubiramo amasengesho yafashwe mu mutwe. Dukurikije uko Bibiliya y’Abagatolika yitwa Bibiliya Ntagatifu ibivuga, yagize ati “igihe musenga, ntimugasukiranye amagambo nk’abatazi Imana, bibwira ko amagambo menshi ari yo atuma bumvwa neza” (Matayo 6:7). Ntidushobora kwitega ko Yehova yakumva amasengesho atagaragaza ibyiyumvo byacu nyakuri.

Umugani wa Bibiliya ugaragaza impamvu amasengesho amwe n’amwe adashimisha Imana ugira uti “uwiziba amatwi ngo atumva amategeko, gusenga kwe na ko ni ikizira” (Imigani 28:9). Undi mugani ugira uti “Uwiteka aba kure y’inkozi z’ibibi; ariko yumva gusaba k’umukiranutsi” (Imigani 15:29). Igihe abayobozi b’u Buyuda bwa kera bakoraga amakosa aremereye, Yehova yagize ati “nimutega ibiganza, nzabima amaso, ndetse nimusenga amashengesho menshi sinzayumva; ibiganza byanyu byuzuye amaraso.”​—Yesaya 1:1, 15.

Intumwa Petero yavuze ikindi kintu gishobora gutuma amasengesho atemerwa n’Imana. Petero yaranditse ati “namwe bagabo nuko; mubane n’abagore banyu, mwerekane ubwenge mu byo mubagirira, kuko bameze nk’inzabya zidahwanije namwe gukomera: kandi mubūbahe, nk’abaraganwa namwe ubuntu bw’ubugingo, kugira ngo amasengesho yanyu ye kugira inkomyi” (1 Petero 3:7). Amasengesho y’umugabo wirengagizaga iyo nama, ntiyashoboraga kurenga icyumba cye!

Uko bigaragara, hari ibintu bisabwa bigomba kubahirizwa kugira ngo amasengesho yumvwe. Nyamara abantu benshi basenga, usanga nta cyo bitayeho ku birebana no gukora ibyo Imana idusaba. Ni yo mpamvu umwete abantu bagira mu gusenga utigeze utuma habaho isi nziza kurushaho.

None se, ni iki Imana idusaba kugira ngo amasengesho yacu yumvwe? Igisubizo gifitanye isano n’impamvu nyir’izina ituma dusenga. Mu by’ukuri, niba twifuza kumenya niba amasengesho hari icyo amara, tugomba gusobanukirwa icyo agamije. Kuki Yehova yatumye dushobora kumuvugisha?

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 3 yavuye]

G.P.O., Jerusalem