Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bibiliya yarakunzwe kandi irakumirwa

Bibiliya yarakunzwe kandi irakumirwa

Bibiliya yarakunzwe kandi irakumirwa

Intiti y’ikirangirire y’Umuholandi yo mu kinyejana cya 16 yitwaga Desiderius Erasmus yaranditse iti “nifuzaga ko ibitabo byera byahindurwa mu ndimi zose.”

IBYIRINGIRO Erasmus yari ashyizeho umutima cyane, byari uko abantu bose bashobora gusoma Ibyanditswe kandi bakabisobanukirwa. Icyakora, abanzi ba Bibiliya banze icyo gitekerezo babigiranye ubukana. Mu by’ukuri, icyo gihe u Burayi bwari ahantu hateje akaga bikabije ndetse no ku muntu uwo ari we wese wari ufite amatsiko mu rugero ruto cyane, yo kumenya ibikubiye muri Bibiliya. Mu Bwongereza, inteko ishinga amategeko yashyizeho itegeko ryavugaga ko “umuntu wese usoma Ibyanditswe mu Cyongereza agomba kwamburwa isambu, umutungo wimukanwa, ibyo atunze n’ubuzima . . . kandi baramutse bakomeje kwinangira cyangwa bakagwa bamaze kubabarirwa, bagomba mbere na mbere kumanikwa bazira ko bagomeye umwami, hanyuma bagatwikwa bazira ko bafite ibitekerezo binyuranya n’Imana.”

Ku mugabane w’u Burayi, Urukiko rwa Kiliziya Gatolika rwaciraga imanza abataravugaga rumwe na yo rwahigaga bunyamaswa udutsiko tw’idini twitwaga ko “dufite inyigisho ziyobya,” urugero nk’Abavoduwa bo mu Bufaransa, maze rubarobanura mu tundi dutsiko kugira ngo batotezwe bitewe n’uko bari bafite akamenyero ko kubwiriza “ibyo bakuraga mu mavanjiri, mu mabaruwa no mu bindi byanditswe byera, . . . kubera ko kubwiriza no gushyira ahagaragara ibyanditswe byera [byari] bibujijwe burundu ku bantu batari abakuru b’idini.” Abagabo n’abagore batabarika bababajwe urubozo bikabije kandi baricwa bitewe n’uko bakundaga Bibiliya. Babaga bari mu kaga ko guhabwa igihano kiruta ibindi byose kubera ko gusa basubiyemo Isengesho ry’Umwami cyangwa Amategeko Cumi kandi bakabyigisha abana babo.

Uko kwitangira Ijambo ry’Imana byakomeje kuba mu mitima y’abantu benshi bambutse bajya gukoroniza Amerika y’Amajyaruguru. Igitabo cyitwa A History of Private Life​—Passions of the Renaissance kivuga ko muri Amerika yo hambere “gusoma n’idini byari byarivanze ku buryo utabitandukanya, bigatuma habaho umuco ushingiye ahanini ku kumenya neza Bibiliya.” Mu by’ukuri, ikibwiriza cyatangiwe i Boston mu mwaka wa 1767 cyateraga abantu iyi nkunga igira iti “mugire umwete wo gusoma ibyanditswe byera. Buri gitondo na nimugoroba, ugomba gusoma igice kimwe muri Bibiliya yawe.”

Dukurikije uko itsinda rya Barna rikora ubushakashatsi riri i Ventura ho muri Kaliforuniya ribivuga, Abanyamerika basaga 90 ku ijana batunze Bibiliya eshatu buri muntu ukoze mwayeni. Ariko kandi, ubushakashatsi buherutse gukorwa, bugaragaza ko n’ubwo Bibiliya igifatanwa uburemere cyane aho ngaho, “kugira ngo umuntu amare igihe ayisoma, ayiga ari na ko ayishyira mu bikorwa . . . ntibikibaho.” Abantu benshi bazi ibikubiyemo mu buryo bwa nyirarureshwa gusa. Umuntu umwe wandika inkuru z’ibinyamakuru yagize ati “igitekerezo cy’uko [Bibiliya] ishobora kuba igifite aho ihuriye n’ibibazo n’imihangayiko byo muri iki gihe mu buryo bwihutirwa ntigikunze kubaho.”

Inkubi y’imitekerereze y’isi

Abantu benshi batekereza ko dushobora kugira icyo tugeraho mu buzima binyuriye gusa ku gukoresha ubushobozi bwo gutekereza no ku bufatanye bw’abantu. Bibiliya ifatwa nk’aho ari kimwe gusa mu bitabo byinshi bivuga ibitekerezo byo mu rwego rw’idini n’ibyabaye ku bantu, aho gufatwa nk’aho ari igitabo kivuga ibintu byabayeho kandi cy’ukuri.

None se, ni gute abantu benshi bahangana n’ibibazo byo mu buzima bigenda birushaho kuba insobe kandi bibabuza amahwemo? Mu buryo bw’umwuka usanga bapfa gukora, nta mabwiriza n’ubuyobozi bihamye byo mu rwego rw’umuco n’idini bafite. Babaye nk’ubwato butagira ingashya “buteraganwa n’umuraba ubujyana imbere n’inyuma, buhuhwa n’umuyaga wose w’inyigisho za kimuntu, . . . n’uburiganya n’amayeri by’abantu.”​—Abefeso 4:14, The Twentieth Century New Testament.

Ku bw’ibyo, tugomba kwibaza tuti mbese, Bibiliya ni ikindi gitabo cyo mu rwego rw’idini gusa? Cyangwa se, ni Ijambo ry’Imana koko, rikubiyemo ibintu by’ingirakamaro kandi bya ngombwa (2 Timoteyo 3:16, 17)? Mbese, dukwiriye gusuzuma Bibiliya? Igice gikurikira kiri bugire icyo kivuga kuri ibyo bibazo.

[Ifoto yo ku ipaji ya 3]

Desiderius Erasmus

[Aho ifoto yavuye]

Bavanywe mu gitabo cyitwa Deutsche Kulturgeschichte

[Ifoto yo ku ipaji ya 4]

Abavoduwa barobanuwe mu bandi kugira ngo batotezwe bazira umurimo wo kubwiriza bakoresheje Ibyanditswe

[Aho ifoto yavuye]

Stichting Atlas van Stolk, Rotterdam