Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese, ukunda cyane ibyo Yehova atwibutsa?

Mbese, ukunda cyane ibyo Yehova atwibutsa?

Mbese, ukunda cyane ibyo Yehova atwibutsa?

“Umutima wanjye ujya witondera ibyo wahamije [“ibyo utwibutsa,” “NW” ]; kandi mbikunda rwose.”​—ZABURI 119:167.

1. Ni hehe cyane cyane dusanga amagambo yerekeza kenshi ku byo twibutswa na Yehova?

YEHOVA yifuza ko ubwoko bwe bwagira ibyishimo. Birumvikana ariko ko kugira ngo tugire ibyishimo nyakuri, tugomba kugendera mu mategeko y’Imana kandi tukitondera amabwiriza yayo. Kugira ngo tubigereho, hari ibyo igenda itwibutsa. Ibyo byibutswa bivugwa kenshi mu Byanditswe, cyane cyane muri Zaburi ya 119, ikaba ishobora kuba yarahimbwe na Hezekiya, igihe yari akiri muto ari Igikomangoma cy’u Buyuda. Iyo ndirimbo nziza cyane ibimburirwa n’amagambo agira ati “hahirwa abagenda batunganye, bakagendera mu mategeko y’Uwiteka. Hahirwa abitondera ibyo yahamije [“ibyo atwibutsa,” NW ] , bakamushakisha umutima wose.”​—Zaburi 119:1, 2.

2. Ni gute ibyo twibutswa n’Imana bifitanye isano no kugira ibyishimo?

2 ‘Tugendera mu mategeko y’Uwiteka’ binyuriye mu kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Ijambo rye no kurishyira mu bikorwa mu mibereho yacu. Icyakora, kubera ko tudatunganye, dukeneye kugira ibyo twibutswa. Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “ibyibutswa” rigaragaza ko Imana itwibutsa amategeko yayo, amabwiriza, amahame n’amateka yayo bikagaruka mu bwenge bwacu (Matayo 10:18-20). Dushobora gukomeza kurangwa n’ibyishimo ari uko gusa dukomeje kwitondera ibyo bintu atwibutsa, kuko bidufasha kwirinda kugwa mu mitego yo mu buryo bw’umwuka ituma tugerwaho n’amakuba hamwe n’agahinda.

Izirike ubutanamuka ku byo Yehova atwibutsa

3. Dufatiye ku bivugwa muri Zaburi 119:60, 61, ni ikihe cyizere dufite?

3 Ibyo Imana itwibutsa byari iby’agaciro cyane ku mwanditsi w’iyo Zaburi, we waririmbye ati “ngatebuka, sintinde kwitondera ibyo wategetse. Ikigoyi cy’abanyabyaha kirambohaboshye, ariko sinibagirwa amategeko yawe” (Zaburi 119:60, 61). Ibyo Yehova atwibutsa bidufasha kwihanganira ibitotezo bitewe n’uko tuba twiringiye ko Data wo mu ijuru ashobora guca imigozi abanzi batubohesha batubuza gukora umurimo. Mu gihe gikwiriye, aratubohora akatuvaniraho izo nzitizi kugira ngo dushobore gukora umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami.​—Mariko 13:10.

4. Ni gute twagombye kwitabira ibyo twibutswa n’Imana?

4 Rimwe na rimwe, ibyo Yehova atwibutsa biradukosora. Nimucyo buri gihe tujye twishimira bene uko gukosorwa, nk’uko umwanditsi w’iyo Zaburi yabigenzaga. Binyuriye mu isengesho, yagize ati ‘ibyo utwibutsa ni byo nishimira . . . Nakunze ibyo utwibutsa’ (Zaburi 119:24, 119, NW ). Ubu twebwe dufite byinshi twibutswa n’Imana kuruta ibyo umwanditsi w’iyo Zaburi yari afite. Imirongo y’Ibyanditswe bya Giheburayo ibarirwa mu magana yagiye isubirwamo mu Byanditswe bya Kigiriki ntitwibutsa ibyerekeye amabwiriza Yehova yahaye ubwoko bwe mu gihe cy’Amategeko gusa, ahubwo nanone itwibutsa iby’imigambi ye yerekeye itorero rya Gikristo. Iyo Imana ibona ko bikwiriye kutwibutsa ibintu birebana n’amategeko yayo, dushimira ku bw’ubwo buyobozi. Kandi iyo ‘twomatanye n’ibyo Uwiteka Yehova yahamije [‘atwibutsa,’ NW ] , twirinda ibishuko biturehereza gukora ibyaha bidashimisha Umuremyi wacu kandi bikatuvutsa ibyishimo.​—Zaburi 119:31.

5. Ni gute twagera ubwo dukunda cyane rwose ibyo Yehova atwibutsa?

5 Ni mu rugero rungana iki twagombye gukunda ibyo Yehova atwibutsa? Umwanditsi w’iyo Zaburi yararirimbye ati “umutima wanjye ujya witondera ibyo wahamije [“ibyo utwibutsa,” NW ] ; kandi mbikunda rwose.” (Zaburi 119:167, iryo jambo riri mu nyuguti ziberamye ni twe twaryanditse dutyo.) Tuzagera ubwo dukunda rwose ibyo twibutswa na Yehova niba tubibona kandi tukabyemera nk’aho ari inama duhabwa n’Umubyeyi utwitaho koko (1 Petero 5:6, 7). Dukeneye ibyo bintu atwibutsa, kandi tuzagenda turushaho kubikunda uko tuzagenda tubona ukuntu bitwungura.

Impamvu dukeneye ibyo Imana itwibutsa

6. Ni iyihe mpamvu imwe ituma dukenera ibyo Yehova atwibutsa, kandi se ni iki kizadufasha kubyibuka?

6 Impamvu imwe ituma dukenera ibyo Yehova atwibutsa ni uko dukunda kwibagirwa. Igitabo cyitwa The World Book Encyclopedia, kigira kiti “muri rusange, abantu bagenda barushaho kwibagirwa uko igihe kigenda gihita. . . . Wenda ushobora kuba warigeze kunanirwa kwibuka izina cyangwa ikindi kintu runaka wari ugiye kuvuga. . . .Uko kwibagirwa by’akanya gato, bikaba ari ibintu bikunda kubaho kenshi, byitwa ko ari ukunanirwa kongera kugarura ibintu mu bwenge. Abahanga mu bya siyansi babigereranya no kugerageza gushakisha ikintu cyashyizwe mu mwanya utari uwacyo mu cyumba kirimo akaduruvayo. . . . Uburyo bwiza bushobora gutuma umuntu yiringira ko azibuka ikintu ni ubwo kucyiga mu gihe haba hashize igihe kirekire nyuma y’uko atekereza ko akizi neza rwose.” Kwigana umwete ibyo twibutswa n’Imana no kubisubiramo bizadufasha kubyibuka maze duhuze na byo ku bw’inyungu zacu bwite.

7. Kuki ibyo twibutswa n’Imana bikenewe muri iki gihe kurusha mbere hose?

7 Muri iki gihe dukeneye ibyo Yehova atwibutsa kuruta ikindi gihe cyose bitewe n’uko ububi bwafashe intera ndende kurusha ibindi bihe byose mu mateka ya kimuntu. Iyo twitondeye ibyo Imana itwibutsa, tubona ubushishozi dukeneye kugira ngo twirinde ibitwoshyoshya bidukururira mu nzira mbi z’isi. Umwanditsi w’iyo Zaburi yaravuze ati “mfite ubwenge buruta ubw’abigisha banjye bose; kuko ibyo wahamije [“ibyo utwibutsa,” NW ] ari ibyo nibwira. Ndajijuka nkarusha abasaza, kuko njya nitondera amategeko wigishije. Njya ndinda ibirenge byanjye inzira mbi zose, kugira ngo nitondere ijambo ryawe” (Zaburi 119:99-101). Binyuriye mu kwitondera ibyo twibutswa n’Imana, tuzirinda kugendera mu ‘nzira mbi zose’ kandi tuzirinda kumera nk’imbaga y’abantu, abo ‘ubwenge bwabo buri mu mwijima,’ bakaba kandi ‘baratandukanyijwe n’ubugingo buva ku Mana.’​—Abefeso 4:17-19.

8. Ni gute dushobora kugira ibikwiriye byose kugira ngo tuneshe ibigerageza ukwizera?

8 Nanone kandi, dukenera ibyo twibutswa n’Imana kubera ko bidukomeza kugira ngo twihanganire ibigeragezo byinshi bitugeraho muri iki ‘gihe cy’imperuka’ (Daniyeli 12:4). Turamutse tudafite ibyo byibutswa twaba abantu ‘bumva bakibagirwa’ (Yakobo 1:25). Ariko kandi, kwiga Ibyanditswe mu buryo bwa bwite no mu rwego rw’itorero tubigiranye umwete twifashishije ibitabo bitangwa n’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ bizadufasha kunesha mu buryo bugira ingaruka nziza ibigerageza ukwizera kwacu (Matayo 24:45-47). Ibyo bintu byo mu buryo bw’umwuka twateganyirijwe bituma dushobora kubona icyo tugomba gukora kugira ngo dushimishe Yehova mu gihe twaba tugeze mu mimerere igoranye.

Uruhare rw’ingenzi amateraniro yacu agira

9. “Impano bantu” (NW ) zigizwe na bande, kandi se, ni gute zifasha bagenzi bazo bahuje ukwizera?

9 Ku ruhande rumwe, ibyo dukeneye kwibutswa n’Imana bihazwa igihe turi mu materaniro ya Gikristo, aho abavandimwe bafite inshingano batangira inyigisho. Intumwa Pawulo yanditse igaragaza ko igihe Yesu ‘yazamukaga mu ijuru, yajyanye iminyago myinshi, agaha abantu impano [“atanga impano bantu,” NW ] .’ Pawulo yongeyeho ati “[Kristo] aha bamwe kuba intumwa ze; n’abandi kuba abahanuzi; n’abandi kuba ababwiriza butumwa bwiza; n’abandi kuba abungeri n’abigisha: kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby’Imana no gukomeza umubiri wa Kristo” (Abefeso 4:8, 11, 12). Mbega ukuntu dushobora gushimira ku bwo kuba izo ‘mpano bantu’ (NW )​—ni ukuvuga abasaza bashyizweho​—zerekeza ibitekerezo byacu ku byo twibutswa na Yehova iyo duteraniye hamwe kugira ngo dusenge!

10. Ni iyihe ngingo y’ingenzi itsindagirizwa mu Baheburayo 10:24, 25?

10 Gushimira ku bw’ibyo twateganyirijwe n’Imana bizadusunikira kuzajya duterana amateraniro y’itorero yose uko ari atanu aba buri cyumweru. Pawulo yatsindagirizaga akamaro ko guteranira hamwe buri gihe. Yaranditse ati “tujye tuzirikana[na] ubwacu, kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza. Twe kwirengagiza guteranira hamwe, nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane, kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ariko murushaho kugenza mutyo.”​—Abaheburayo 10:24, 25.

11. Ni gute buri teraniro mu materaniro ya buri cyumweru ritwungura?

11 Mbese, wishimira icyo amateraniro yacu atumarira? Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi cya buri cyumweru gikomeza ukwizera kwacu, kikadufasha kubahiriza ibyo Yehova atwibutsa, kandi kikadukomeza ku buryo twirinda ‘umwuka w’iyi si’ (1 Abakorinto 2:12; Ibyakozwe 15:31). Mu Iteraniro ry’Abantu Bose, abatanga disikuru batugezaho inyigisho zituruka mu Ijambo ry’Imana, hakubiyemo n’ibyo Yehova atwibutsa hamwe n’ “amagambo y’ubugingo buhoraho” ahebuje yavuzwe na Yesu (Yohana 6:68; 7:46; Matayo 5:1–7:29). Ubuhanga bwacu bwo kwigisha butyarizwa mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Amateraniro y’Umurimo ni ingirakamaro cyane mu kudufasha kurushaho kunoza uburyo bwacu bwo kubwiriza ubutumwa bwiza ku nzu n’inzu, igihe dusubiye gusura, mu gihe tuyobora ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo no mu bindi bice bigize umurimo wacu. Itsinda rito ry’Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero riduha uburyo bwagutse kurushaho bwo kuvuga amagambo akenshi aba akubiyemo ibyo Imana itwibutsa.

12, 13. Ni gute abagize ubwoko bw’Imana bo mu gihugu kimwe cyo muri Aziya bagaragaje ko bafatana uburemere amateraniro ya Gikristo?

12 Kujya mu materaniro buri gihe bigira uruhare mu kutwibutsa amategeko y’Imana kandi bidufasha gukomeza kuba abantu bakomeye mu buryo bw’umwuka mu gihe duhanganye n’imimerere y’intambara, imimerere igoranye y’iby’ubukungu hamwe n’ibindi bintu bigerageza ukwizera kwacu. Abakristo bagera kuri 70 bo mu gihugu kimwe cyo muri Aziya bavanywe mu byabo bagahatirwa kuba mu ishyamba ry’inzitane, biboneye rwose ko amateraniro afite akamaro. Kubera ko bari bariyemeje gukomeza guteranira hamwe buri gihe, basubiye mu mujyi wabo wari warayogojwe n’intambara, bakuraho ibyari byubatse Inzu y’Ubwami byari byarasigaye, maze babijyana kubyubakisha indi mu ishyamba.

13 Nyuma y’imyaka myinshi ubwoko bwa Yehova bumaze buhanganye n’intambara mu kandi karere k’icyo gihugu, bukomeje gukorana umwete. Umwe mu basaza bo muri ako karere baramubajije bati “ni ikihe kintu cyagize uruhare cyane mu gutuma abavandimwe bakomeza kunga ubumwe?” Uzi icyo yashubije? Yagize ati “mu gihe cy’imyaka 19 ntitwigeze dusiba iteraniro na rimwe. Rimwe na rimwe, kubera za bombe cyangwa se izindi ngorane, hari abavandimwe bamwe na bamwe batashoboraga kugera aho duteranira, ariko muri rusange ntitwigeze duhagarika iteraniro na rimwe.” Nta gushidikanya ko abo bavandimwe na bashiki bacu dukunda basobanukiwe rwose akamaro ko ‘kutirengagiza guteranira hamwe.’

14. Ni irihe somo dushobora kuvana ku kamenyero k’umukecuru witwaga Ana?

14 Umupfakazi wari ufite imyaka 84 witwaga Ana “yahoraga mu rusengero.” Ingaruka y’ibyo yabaye iy’uko igihe Yesu yazanwagamo amaze igihe gito avutse, uwo mupfakazi yari ahari (Luka 2:36-38). Mbese, wiyemeje kutazasiba amateraniro? Mbese, waba urimo ugerageza uko ushoboye kose kugira ngo ujye uterana buri cyiciro mu biba bigize amakoraniro yacu, amato n’amanini? Inyigisho zitugirira akamaro mu buryo bw’umwuka tubonera muri ayo makoraniro ziduha igihamya kigaragara neza cy’uko Data wo mu ijuru yita ku bwoko bwe (Yesaya 40:11). Nanone kandi, ibihe nk’ibyo bituma tugira ibyishimo, kandi kuba duhari bigaragaza ko dufatana uburemere ibyo Yehova atwibutsa.​—Nehemiya 8:5-8, 12.

Ibyo twibutswa na Yehova bituma tuba abantu batandukanye n’abandi

15, 16. Ni gute kwitondera ibyo Yehova atwibutsa bigira ingaruka ku myifatire yacu?

15 Kwitondera ibyo twibutswa n’Imana bigira uruhare mu gutuma twitandukanya n’iyi si mbi. Urugero, kwitondera ibyo twibutswa n’Imana biturinda kwishora mu busambanyi (Gutegeka 5:18; Imigani 6:29-35; Abaheburayo 13:4). Dushobora kunesha ibidushuka kugira ngo tubeshye, tube abahemu cyangwa twibe, binyuriye mu kubahiriza ibyo twibutswa n’Imana (Kuva 20:15, 16; Abalewi 19:11; Imigani 30:7-9; Abefeso 4:25, 28; Abaheburayo 13:18). Nanone kandi, kwitondera ibyo Yehova atwibutsa bishobora gutuma tutihorera, tutabika inzika, cyangwa ngo tugire uwo tuvuga nabi.​—Abalewi 19:16, 18; Zaburi 15:1, 3.

16 Mu gihe twitondeye ibyo twibutswa n’Imana, dukomeza kuba abantu berejwe, cyangwa, batandukanyijwe n’abandi ku bw’umurimo wayo. Kandi se mbega ukuntu ari iby’ingenzi kwitandukanya n’iyi si! Mu isengesho Yesu yatuye Yehova mu ijoro rya nyuma ry’ubuzima bwe bwo ku isi, yinginze asabira abigishwa be ati “nabahaye ijambo ryawe, kandi ab’isi barabanga, kuko atari ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi. Sinsaba ko ubakura mu isi, ahubwo ubarinde Umubi. Si ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi. Ubereshe ukuri: ijambo ryawe ni ryo kuri” (Yohana 17:14-​17). Nimucyo dukomeze gufatana uburemere Ijambo ry’Imana, ryo rituma tuba abantu barobanuriwe umurimo wayo wera.

17. Byagenda bite turamutse twirengagije ibyo twibutswa n’Imana, bityo se ni iki twagombye gukora?

17 Twebwe abagaragu ba Yehova, twifuza gukomeza kwemerwa mu murimo we. Ariko kandi, turamutse twirengagije ibyo twibutswa n’Imana, dushobora kuneshwa n’umwuka w’iyi si utezwa imbere mu mvugo nyinshi zayo, mu bitabo, mu myidagaduro no mu myifatire. Kandi nta gushidikanya ko tutifuza kuba abantu bakunda impiya, birarira, bibona, indashima, batari abera, bagira urugomo, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana​—ubwo kandi tuvuze ingeso nke gusa mu ngeso ziranga abantu bitandukanyije n’Imana (2 Timoteyo 3:1-5). Kubera ko tugeze kure mu gihe cy’imperuka y’iyi gahunda y’ibintu, nimucyo dukomeze gusenga dusaba ko Imana yadufasha kugira ngo dushobore gukomeza kubahiriza ibyo Yehova atwibutsa, bityo ‘tubyitondere nk’uko ijambo rye ritegeka.’​—Zaburi 119:9.

18. Kwitondera ibyo twibutswa n’Imana bizatuma dutera izihe ntambwe nziza?

18 Ibyo twibutswa na Yehova bigira umumaro urenze uwo kudukangurira kwirinda ibintu tutagomba gukora. Kwitondera ibyo atwibutsa bizatuma dukora igikorwa cyiza, bityo bidusunikire kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye no kumukunda n’umutima wacu wose n’ubugingo bwacu bwose n’ubwenge bwacu bwose n’imbaraga zacu zose. (Gutegeka 6:5; Zaburi 4:6, umurongo wa 5 muri Biblia Yera; Imigani 3:5, 6; Matayo 22:37; Mariko 12:30.) Ibyo twibutswa n’Imana binadusunikira gukunda bagenzi bacu (Abalewi 19:18; Matayo 22:39). Tugaragaza urukundo dukunda Imana na bagenzi bacu cyane cyane binyuriye mu gukora ibyo Imana ishaka no kugeza ku bandi ‘ubumenyi ku byerekeye Imana’ butanga ubuzima.​—Imigani 2:1-5, NW.

Kwitondera ibyo twibutswa na Yehova biduhesha ubuzima!

19. Ni gute dushobora kugaragariza abandi ko kwitondera ibyo twibutswa na Yehova biduhesha inyungu kandi ko ari ingirakamaro?

19 Nitwitondera ibyo Yehova atwibutsa kandi tugafasha abandi kubigenza batyo, tuzikizanya n’abatwumva (1 Timoteyo 4:16). Ni gute dushobora kugaragariza abandi ko kwitondera ibyo Yehova atwibutsa biduhesha inyungu by’ukuri kandi bikaba ari ingirakamaro? Twabigaragaza binyuriye mu gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya mu mibereho yacu bwite. Muri ubwo buryo, abantu ‘bari mu mimerere ikwiriye yazatuma babona ubuzima bw’iteka’ bazabona igihamya cy’uko mu by’ukuri inzira y’ubuzima ivugwa mu Ijambo ry’Imana ari yo nzira nziza cyane kurusha izindi zose umuntu akwiriye kugenderamo (Ibyakozwe 13:48, NW ). Nanone kandi, bazabona ko ‘Imana iri muri twe koko’ kandi bazumva basunikiwe kwifatanya natwe mu gusenga Umwami w’Ikirenga w’ijuru n’isi, Yehova.​—1 Abakorinto 14:24, 25.

20, 21. Ibyo twibutswa n’Imana hamwe n’umwuka wayo wera bizadufasha gukora iki?

20 Nidukomeza kwiga Ibyanditswe, tugashyira mu bikorwa ibyo twiga kandi tukungukirwa mu buryo bwuzuye n’ibintu byo mu buryo bw’umwuka duteganyirizwa na Yehova, tuzagera ubwo dukunda rwose ibyo atwibutsa. Turamutse twitondeye ibyo byibutswa, byadufasha kwambara “umuntu mushya, waremewe ibyo gukiranuka no kwera bizanywe n’ukuri, nk’uko Imana yabishatse” (Abefeso 4:20-24). Ibyo Yehova atwibutsa hamwe n’umwuka we wera bizadufasha kugaragaza urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, ingeso nziza, kwizera, kugwa neza, kwirinda​—imico idafite aho ihuriye n’ingeso z’isi iri mu maboko ya Satani (Abagalatiya 5:22, 23; 1 Yohana 5:19)! Ku bw’ibyo rero, dushobora gushimira igihe twibukijwe ibyo Yehova adusaba mu gihe cy’icyigisho cya bwite cya Bibiliya, igihe twibukijwe n’abasaza bashyizweho, turi mu materaniro yacu hamwe no mu makoraniro mato n’amanini.

21 Kubera ko twitondera ibyo twibutswa na Yehova, dushobora kwishima, ndetse n’igihe tubabara tuzira ugukiranuka (Luka 6:22, 23). Twiyambaza Imana kugira ngo idukize itugobotore mu mimerere igoranye cyane kuruta iyindi. Ibyo ni iby’ingenzi mu buryo bwihariye, dore ko ubu amahanga yose arimo akoranyirizwa “kujya mu ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose” kuri Harimagedoni.​—Ibyahishuwe 16:14-16.

22. Ni iki twagombye kwiyemeza mu bihereranye n’ibyo twibutswa na Yehova?

22 Kugira ngo tuzabone impano tutari dukwiriye y’ubuzima bw’iteka, tugomba gukunda cyane rwose ibyo Yehova atwibutsa kandi tukabyitondera tubigiranye umutima wacu wose. Nimucyo rero twihingemo umutima nk’uwo umwanditsi w’iyo Zaburi yari afite, we waririmbye ati “ibyo wahamije [“ibyo wibukije,” NW ] ni ibyo gukiranuka iteka ryose: umpe ubwenge kugira ngo mbeho” (Zaburi 119:144). Kandi nimucyo tugaragaze ko twiyemeje tumaramaje nk’uko bigaragarira mu magambo y’umwanditsi w’iyo Zaburi, agira ati “ndagutakiye [Yehova], nkiza, kugira ngo nitondere ibyo wahamije [“ibyo wibukije,” NW ]” (Zaburi 119:146). Ni koko, binyuriye mu magambo no mu bikorwa, nimucyo tugaragaze ko dukunda cyane rwose ibyo Yehova atwibutsa.

Ni gute wasubiza?

• Ni gute umwanditsi wa Zaburi ya 119 yabonaga ibyo twibutswa na Yehova?

• Kuki dukeneye kwibutswa n’Imana?

• Ni uruhe ruhare amateraniro agira mu bihereranye n’ibyo twibutswa n’Imana?

• Ni gute ibyo Yehova atwibutsa bituma tuba abantu batandukanye n’abandi bo mu isi?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Umwanditsi wa Zaburi ya 119 yakundaga cyane ibyo Yehova yibukije

[Amafoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]

Dukurikije urugero rwa Ana, mbese kudasiba amateraniro ubigira intego yawe?

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Kwitondera ibyo twibutswa na Yehova bituma tuba abantu barobanuriwe umurimo we barangwa n’isuku kandi bemewe