Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Ntimuzi ibizaba ejo’

‘Ntimuzi ibizaba ejo’

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

‘Ntimuzi ibizaba ejo’

BYAVUZWE NA HERBERT JENNINGS

“Nari ndimo nsubira ku biro by’ishami rya Watch Tower Society muri Gana mvuye mu mujyi wa Tema uri ku cyambu, maze ndahagarara kugira ngo ntware umusore washakaga imodoka imugeza mu mujyi. Naboneyeho uburyo bwo kumubwiriza. Natekerezaga ko nari ndimo mbwiriza mu buryo bwiza bihebuje! Nyamara, tugeze aho uwo musore yari agiye, yarasimbutse ava mu modoka maze ariruka.”

IBYO bintu byabaye ikimenyetso cya mbere cyangaragarizaga ko hari ikintu kidasanzwe cyari kigiye kumbaho. Mbere y’uko mbabwira uko byagenze, reka mbabwire ukuntu jyewe, Umunyakanada, naje kugera muri Gana.

Hari mu kwezi k’Ukuboza rwagati mu mwaka wa 1949, mu gace k’amajyaruguru y’umujyi wa Toronto ho muri Kanada. Twari tumaze gucukura nka metero imwe mu rubura kugira ngo tujyane amazi mu nzu nshya. Kubera ko twari twakonje kandi tunaniwe, jye n’abakozi twari kumwe twirundanyije iruhande rw’iziko ry’inkwi dutegereje ko imodoka iza kutujyana. Ako kanya, umwe mu bakozi witwa Arnold Lorton yatangiye kuvuga ibyerekeranye n’ “intambara n’impuha z’intambara,” “imperuka y’isi” akoresha n’andi magambo ntari nzi na busa. Bose bahise baceceka, bararakara, ndetse hari bamwe batangiye kumurwanya. Ndibuka ntekereza nti ‘uyu muntu afite ubutwari cyane! Nta muntu ushaka kumutega amatwi muri aba, nyamara agakomeza akavuga.’ Ariko kandi, ibyo yavugaga byankoze ku mutima. Hari hashize imyaka mike gusa nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, kandi sinari narigeze numva ibintu nk’ibyo mu idini rya Christadelphian, ari ryo ba sogokuru na ba sogokuruza banjye bari barayobotse kuva kera. Nateze amatwi mbishishikariye, nshimishwa cyane n’ibisobanuro bye.

Ntibyatinze nahise negera Arnold musaba ibisobanuro birenzeho. Iyo nshubije amaso inyuma, nibonera ukuntu we n’umugore we Jean banyihanganiye bakanangaragariza ubugwaneza, jyewe wari umusore w’imyaka 19 utazi ibintu byinshi. Incuro nyinshi najyaga njya iwabo kubaganiriza ntabamenyesheje kandi batantumiye. Bagiye bakosora imitekerereze yanjye kandi bakamfasha kubona neza intambara y’amahame mbwirizamuco yarwaniraga mu bwenge bwanjye bwari butarakura. Hashize amezi icumi nyuma y’ibintu byambayeho bwa mbere twota umuriro ku muhanda, ku itariki ya 22 Ukwakira 1950 narabatijwe mba umwe mu Bahamya ba Yehova kandi nifatanya n’itorero rya Willowdale muri North York, ubu akaba ari agace k’umujyi wa Toronto.

Njya mbere ndi kumwe na bagenzi banjye duhuje ukwizera

Imuhira ubuzima bwarushijeho gukomera igihe papa yabonaga ko niyemeje gukomeza idini ryanjye nari maze kubona. Hari hashize igihe gito Data agonzwe n’imodoka yari itwawe n’umushoferi wari wasinze, bituma akenshi yarajyaga aba umuntu utisukirwa. Ubuzima bwari bukomereye Mama, barumuna banjye babiri na bashiki banjye babiri. Intonganya zishingiye ku kuri kwa Bibiliya zariyongereye cyane. Bityo, byasaga n’aho nari kuba ngize amakenga mvuye mu rugo kugira ngo nkomeze kubana amahoro n’ababyeyi banjye kandi nkomere mu ‘nzira y’ukuri.’​—2 Petero 2:2.

Mu mpeshyi yo mu mwaka wa 1951, nagiye mu itorero rito ry’i Coleman muri Alberta. Hari abasore babiri Ross Hunt na Keith Robbins bari bariyo bahugiye mu murimo w’igihe cyose wo kubwiriza abantu bose, ubu witwa umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose. Bagize uruhare mu kunyobora kuri uwo murimo ukorwa ku bushake. Ku itariki ya 1 Werurwe 1952, ninjiye mu murongo w’abakozi b’abapayiniya b’igihe cyose.

Nibuka inkunga nagiye nterwa bikanshimisha. Nari mfite ibintu byinshi ngomba kwiga, kandi aho ngaho ni ho naherewe imyitozo. Nyuma y’aho, maze hafi umwaka mu murimo w’ubupayiniya mu Itorero rya Lethbridge, muri Alberta, nabonye itumira ritari ryitezwe rinsaba kuba umugenzuzi usura amatorero. Nagombaga gukorera amatorero y’Abahamya ba Yehova yari atataniye ku nkombe y’iburasirazuba bwa Kanada uhereye i Moncton, New Brunswick ukageza i Gaspé mu ntara ya Québec.

Kubera ko nari mfite imyaka 24 gusa kandi ugereranyije nkaba nari mushya mu kuri, numvise rwose ntakwiriye, cyane cyane ugereranyije n’Abahamya bakuze nagombaga gukorera. Mu mezi menshi yakurikiyeho, nashyizeho imihati ivuye ku mutima. Hanyuma, haje ikindi kintu cyantunguye.

Njya mu Ishuri rya Galeedi hanyuma nkajya muri Gana

Muri Nzeri 1955, natumiriwe kwifatanya n’abandi banyeshuri bageraga ku ijana bagombaga kwiga mu ishuri rya 26 mu Ishuri rya Bibiliya rya Galeedi rya Watchtower ryari i South Lansing, muri New York. Amezi atanu y’imyitozo n’inyigisho zihuse ni yo rwose nari nkeneye. Igishyuhirane nari mfite cyariyongereye bitewe no kuba nari ndi kumwe n’itsinda ry’abantu bashishikaye mu buryo bukomeye batyo. Muri icyo gihe, hari ibindi bintu byakungahaje imibereho yanjye kugeza n’uyu munsi.

Mu banyeshuri biteguraga gutangira umurimo w’ubumisiyonari hari harimo mushiki wacu wari ukiri muto witwaga Aileen Stubbs. Nabonye ko Aileen yari afite imico runaka, yari atuje, atari umwasama mu byo yakoraga, kandi afite imyifatire yo kwiyoroshya n’ibyishimo. Ntekereza ko naba naramuteye ubwoba igihe namumenyeshaga mu buryo bukocamye ko nshaka kumurongora. Icyakora, ntiyabihunze. Tumaze kubyumvikanaho, Aileen yagiye aho yoherejwe gukorera ubumisiyonari muri Costa Rica, nanjye njya muri Gana (hitwaga Côte-de-l’Or), muri Afurika y’i Burengerazuba.

Umunsi umwe ari mu gitondo muri Gicurasi 1956, nagiye mu biro by’Umuvandimwe Nathan Knorr byari mu igorofa rya cumi i Brooklyn ho muri New York. Icyo gihe yari perezida wa Watch Tower Society. Nari ngiye guhabwa inshingano yo kuba umukozi w’ishami kugira ngo ngenzure umurimo wo kubwiriza muri Côte-de-l’Or, Togoland (ubu ni Togo), Ivory Coast (ubu ni Côte d’Ivoire), Haute-Volta (ubu ni Burkina Faso), na Gambiya.

Ndibuka amagambo y’Umuvandimwe Knorr nk’aho yayambwiye ejo. Yagize ati “si ngombwa ko uhita utangira iyo nshingano ako kanya. Uzitonde; wigire ku bavandimwe b’inararibonye bariyo. Hanyuma, igihe uzumva witeguye, uzatangire ube umukozi w’ishami. . . . Dore ibaruwa igushyiraho. Nihashira iminsi irindwi ugezeyo, uzatangire inshingano zawe.”

Naratekereje nti ‘iminsi irindwi gusa. None se kuki yambwiye ngo “uzitonde”?’ Navuye aho twaganiriraga numiwe.

Iminsi mike yakurikiyeho yahise vuba. Mu gihe gito cyane, nari mpagaze mu bwato bwagendaga mu bunigo bwa East River hirya y’ibiro bya Sosayiti i Brooklyn, bwari butangiye urugendo rwo mu nyanja rw’iminsi 21 bugana muri Côte-de-l’Or.

Jye na Aileen twandikiranaga amabaruwa menshi. Twongeye kubonana mu mwaka wa 1958 maze dushyingiranwa ku itariki ya 23 Kanama muri uwo mwaka. Buri gihe mpora nshimira Yehova ku bwo kuba yarampaye mugenzi wanjye mwiza cyane.

Mu gihe cy’imyaka 19, nishimiye igikundiro cyo gukorana na bagenzi banjye b’abamisiyonari hamwe n’abavandimwe na bashiki banjye bo muri Afurika ku biro by’ishami bya Sosayiti. Muri iyo myaka, abagize umuryango wa Beteli bariyongereye bava ku bantu babarirwa ku ntoki, bagera hafi kuri 25. Kuri twe iyo yari iminsi ikomeye, yabayemo ibintu byinshi kandi y’ingirakamaro. Ariko kandi, ngomba kuvugisha ukuri. Ku bwanjye, nasanze ikirere gishyuha kandi kigira imvura nyinshi ari ikibazo cy’ingorabahizi mu buryo bwihariye. Byasaga n’aho buri gihe nabaga ntutubikana, ntasusurutse, kandi rimwe na rimwe nkarakazwa n’ubusa. Ibyo ari byo byose ariko, umurimo wari uteye ibyishimo nyakuri igihe umubare wacu muri Gana wiyongeraga ukava ku babwiriza b’Ubwami basaga 6.000 gusa mu mwaka wa 1956 ukagera ku babwiriza 21.000 mu mwaka wa 1975. Kandi birashimishije kurushaho kubona Abahamya basaga 60.000 ubu bakorerayo babigiranye umwete.

“Ejo” tutari twiteze

Ahagana mu mwaka wa 1970, natangiye kugira ibibazo by’ubuzima, bikaba byaragoranye cyane gutahura ibyo ari byo. Nakoresheje ibizami byose byo kwa muganga, ariko bakambwira bati “nta cyo urwaye.” None se, kuki buri gihe numvaga ntameze neza, naniwe cyane, ntatuje? Hari ibintu bibiri byatanze igisubizo kandi byatumye tugwa mu kantu. Koko rero, nk’uko Yakobo yabyanditse, ‘ntimuzi ibizaba ejo.’​—Yakobo 4:14.

Icya mbere ni ibyambayeho ndi kumwe na wa musore nabwirije igihe nari mutwaye mu modoka ngo mugeze mu mujyi. Sinigeze menya ko nari ndimo mvuga amagambo menshi ntahumeka, mvuga vuba vuba kandi ndushaho gukaza umurego uko igihe cyagendaga gihita. Tugeze aho uwo musore yajyaga, naratangaye ubwo yasimbukaga akava mu modoka akiruka. Abenshi mu Banyagana ni abantu muri kamere yabo badapfa gukuka umutima, batuje, badapfa kurakazwa n’ubusa. Imyifatire yagize ntiyari ihuje n’uko nari mbazi. Naricaye mbitekerezaho. Nasanze mfite ikibazo. Sinari nzi icyo kibazo icyo ari cyo. Ariko kandi, nari mfite ikibazo rwose.

Icya kabiri, tumaze kugirana ikiganiro cyimbitse mu buryo bwihariye, Aileen yagize ati “niba icyo kibazo atari icyo mu mubiri, kigomba kuba ari icyo mu mutwe.” Bityo, nanditse ibimenyetso byose nari mfite, maze njya kwa muganga w’indwara zo mu mutwe. Igihe namusomeraga urutonde rw’ibintu byose nari nanditse, yaranshubije ati “icyo ni ikibazo gisanzwe kibaho. Urwaye indwara yitwa psychose maniaco-dépressive.”

Naguye mu kantu! Imimerere yakomezaga kugenda irushaho kuzamba mu gihe narwanyarwanyaga mu myaka mike yakurikiyeho. Nakomeje gushakisha umuti. Ariko kandi, nta wari uzi mu by’ukuri icyo twakora. Mbega ukuntu ibyo byabaye intambara ibabaje!

Buri gihe twifuzaga gukomera ku gikundiro cyo gukora umurimo w’igihe cyose tukawugira umwuga mu mibereho yacu, kandi hari hari byinshi cyane byari bikeneye gukorwa. Navuze isengesho kenshi rivuye ku mutima kandi ndivugana umwete nti “Yehova, nubishaka ‘nzarama, kandi nzakora ntya’ ” (Yakobo 4:15). Ariko si ko byagenze. Bityo, twahanganye n’ukuri kw’iyo mimerere, twitegura kuva muri Gana dusiga n’incuti zacu nyinshi, maze dusubira muri Kanada muri Kamena 1975.

Yehova atanga ubufasha binyuriye ku bwoko bwe

Bidatinze naje kumenya ko atari jye wari kamara, kandi ko atari jye jyenyine wari wihariye icyo kibazo. Amagambo yo muri 1 Petero 5:9 yarushijeho kugira ireme kuri jye, amagambo agira ati “muzi yuko bene Data bari mu isi muhuje imibabaro.” Maze kubisobanukirwa, natangiye kumva ukuntu mu by’ukuri Yehova yadushyigikiye twembi n’ubwo hari habayeho iryo hinduka ribi. Mbega ukuntu ‘umuryango w’abavandimwe’ wadufashije muri byinshi mu buryo bwiza cyane!

N’ubwo tutari dufite ibintu byinshi mu buryo bw’umubiri, Yehova ntiyigeze adutererana. Yasunikiye incuti zacu zo muri Gana kudufasha mu buryo bw’umubiri no mu bundi buryo. Tumaze gushoberwa bikomeye, twasize abantu twari twaramaze kugirana ubucuti bukomeye cyane, maze tujya guhangana n’ “ejo” tutari twiteze.

Mukuru wa Aileen witwa Lenora hamwe n’umugabo we Alvin Friesen baducumbikiye babigiranye ubugwaneza, kandi badutunga babigiranye ubuntu mu gihe cy’amezi menshi. Umuganga wazobereye mu byo kuvura indwara zo mu mutwe w’icyamamare yambwiye afite icyizere uko yatekerezaga byari kuzagenda ati “mu mezi atandatu uzaba wakize.” Wenda ibyo yabivugiye kugira ngo atume ngira icyizere, ariko ibyo yavuze ntibyagezweho na nyuma y’imyaka itandatu. Kugeza n’uyu munsi ndacyahanganye n’indwara noneho basigaye bita mu buryo bw’ikinyabupfura bipolar mood disorder (indwara ituma ibyiyumvo by’umuntu bihindagurika cyane). Rwose ni izina ryiza, ariko nk’uko abayirwaye babizi, izina ryiza nta bwo mu buryo ubwo ari bwo bwose rigabanya imibabaro iterwa n’ibimenyetso bikabije by’iyo ndwara.

Icyo gihe, Umuvandimwe Knorr yari arwaye indwara amaherezo yaje kumuhitana muri Kamena 1977. N’ubwo byari bimeze bityo ariko, yabonaga igihe n’imbaraga byo kunyandikira amabaruwa maremare, atera inkunga, arimo amagambo ahumuriza kandi akubiyemo inama. Ndacyafite ayo mabaruwa. Amagambo ye yagize uruhare rukomeye mu gucubya ibyiyumvo bidashyize mu gaciro byakomezaga kunzamo byo kumva ko nta cyiza nageraho.

Mu mpera z’umwaka wa 1975, byabaye ngombwa ko tureka igikundiro cy’agaciro kenshi cyo gusohoza inshingano z’umurimo w’igihe cyose kugira ngo twibande ku kubungabunga ubuzima bwanjye. Ubusanzwe, urumuri rwo ku manywa rwandyaga mu maso. Amajwi atunguranye asakuza numvaga ameze nk’urusaku rw’imbunda irasa. Abantu b’uruvunganzoka bancuraga umwuka. Kujya mu materaniro ya Gikristo byari intambara ikomeye. Icyakora, nemeraga mu buryo budasubirwaho agaciro ko kwifatanya mu bintu by’umwuka. Kugira ngo nshobore kuyajyamo, ubusanzwe ninjiraga mu Nzu y’Ubwami abantu bose bamaze kwicara maze ngasohoka mbere gato y’uko batangira guhaguruka porogaramu irangiye.

Kwifatanya mu murimo wo kubwiriza na byo byari ikindi kibazo cy’ingorabahizi. Rimwe na rimwe, ndetse n’iyo nabaga nageze ku nzu, sinashoboraga kubona ubutwari ku buryo nagera ubwo nkanda ku nzogera yo ku muryango. Icyakora, sinawuretse kuko nari nzi ko umurimo wacu usobanura agakiza kuri twe ubwacu no ku muntu uwo ari we wese uzawitabira neza (1 Timoteyo 4:16). Nyuma y’akanya gato, nashoboraga gutegeka ibyiyumvo byanjye, nkajya ku rugo rukurikiyeho, maze nkongera nkagerageza. Binyuriye mu gukomeza kwifatanya mu murimo, nakomeje kugira ubuzima bwo mu buryo bw’umwuka bushyize mu gaciro, kandi ibyo byatumye ndushaho kugira ubushobozi bwo guhangana n’ikibazo cyanjye.

Kubera ko indwara ituma ibyiyumvo by’umuntu bihindagurika cyane imubaho akarande, naje kubona ko ishobora kuzangiraho ingaruka zidashira mu buzima bwanjye bwo muri iyi gahunda y’ibintu ya none. Mu mwaka wa 1981, hari uruhererekane rw’ingingo zihebuje zasohotse muri Réveillez-vous! * Binyuriye kuri izo ngingo, natangiye gusobanukirwa imiterere y’iyo ndwara neza kurushaho, kandi menya uburyo bugira ingaruka nziza kurushaho bwo guhangana na yo.

Nitoza guhangana n’indwara yanjye

Ibyo byose ntibyabuze gusaba ko umugore wanjye agira ibyo yigomwa kandi akagira ibyo ahindura. Niba ufite umurwayi witaho uri mu mimerere nk’iyo, birashoboka ko wasobanukirwa icyo yashakaga kuvuga:

“Indwara ituma ibyiyumvo bihindagurika cyane, isa n’aho ituma umuntu agira ihinduka rititezwe muri kamere ye. Mu masaha make, umuntu uyirwaye ashobora guhinduka yari umuntu ususurutse, utera inkunga, ufite imishinga n’ibitekerezo bishya, akaba umuntu unaniwe, ufite ibitekerezo bibi ndetse urakaye. Abandi baramutse batabifashe nk’indwara, bishobora gutuma bagira ibyiyumvo by’uburakari kandi bakaba mu rujijo. Uko bigaragara, imishinga igomba guhindurwa vuba na bwangu, kandi umuntu ahita atangira kurwana n’ibyiyumvo byo gushoberwa no kumva yaratereranywe.”

Naho jye, iyo numva meze neza cyane, bintera ubwoba. Muri kamere yanjye mba nzi ko “imimerere y’akanyamuneza” iri bukurikirwe n’ “imimerere yo gusuhererwa.” Ku ruhande rwanjye, “imimerere yo gusuhererwa” ni yo myiza kurusha iy’ “akanyamuneza” bitewe n’uko ubusanzwe iyo nasuherewe bituma mara iminsi runaka ndi hamwe, kandi ntibiba bikunze kubaho ko nakora ibintu ibyo ari byo byose bidakwiriye. Aileen aramfasha cyane akamburira igihe ngiye kugera mu mimerere yo kugira akanyamuneza bikabije, kandi akampumuriza akananshyigikira mu gihe ibyiyumvo byijimye binyigaruriye.

Hari akaga nyako ko kwitarura abantu bose igihe indwara igeze ahakomeye. Umuntu ashobora kwitaza abantu bose igihe ari mu mimerere yo guhungabana bitewe no kwiheba, cyangwa ntamenye ibyiyumvo by’abandi n’uko bitabira ibintu mu gihe ari mu mimerere y’akanyamuneza. Kera, byajyaga bingora kwemera ibihamya by’uko mfite ikibazo mu mutwe no mu byiyumvo. Byagiye biba ngombwa ko ndwana n’ibitekerezo by’uko ikibazo cyaterwaga n’ibintu biturutse hanze, urugero nk’umushinga utagenze neza cyangwa undi muntu. Incuro nyinshi, byagiye biba ngombwa ko niyibutsa ko ‘nta kintu cyahindutse mu binkikije. Ikibazo kiri muri jye, nticyatejwe n’abandi.’ Buhoro buhoro, imitekerereze yanjye yarahindutse.

Mu gihe cy’imyaka myinshi, twembi twitoje kuvuga ibintu mu buryo bweruye kandi buzira uburyarya ku birebana n’ikibazo cyanjye, haba hagati yacu cyangwa tubibwira abandi. Twihatira gukomeza kugira imyifatire irangwa n’icyizere kandi ntitwemerera iyi ndwara ngo yigarurire imibereho yacu.

“Ejo” heza cyane

Binyuriye ku masengesho avuganywe umwete n’intambara nyinshi turwana, twungutse imigisha ya Yehova n’inkunga ye. Ubu twembi twageze mu myaka y’ikiruhuko cy’iza bukuru. Buri gihe nkurikiranwa n’abaganga, kandi mpabwa imiti itari myinshi cyane ariko nkayibona buri gihe, kandi nkomeje kugira amagara mazima ugereranyije. Twishimira inshingano iyo ari yo yose dushobora kubona. Ndacyari umusaza w’itorero. Buri gihe tugerageza gushyigikira abandi mu byo kwizera.

Mu by’ukuri, nk’uko muri Yakobo 4:14 habivuga, ‘ntimuzi ibizaba ejo.’ Ni uko bizahora igihe cyose iyi gahunda y’ibintu izaba ikiriho. Icyakora, amagambo yo muri Yakobo 1:12 na yo ni ukuri, agira ati “hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa, azahabwa ikamba ry’ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda.” Nimucyo twese duhagarare dushikamye muri iki gihe, bityo tuzibonere imigisha Yehova aduhishiye ejo.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 35 Reba ingingo zifite umutwe uvuga ngo “Ushobora Kunesha Ingorane z’Ubuzima,” muri Réveillez-vous! yo ku itariki ya 8 Ugushyingo 1981; “Uko Warwanya Indwara yo Kwiheba,” mu nomero yo ku itariki ya 8 Ukuboza 1981; na “Umuti w’Ikibazo Gikomeye cyo Kwiheba” mu nomero yo ku itariki ya 22 Mutarama 1982.

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Ndi jyenyine aho nkorera ibihangano by’ubugeni

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Ndi kumwe n’umugore wanjye Aileen

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Mu Ikoraniro ryabereye i Tema ho muri Gana mu mwaka wa 1963, ryari rifite umutwe uvuga ngo “Ubutumwa Bwiza bw’Iteka Ryose”