Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko wakunguka incuti

Uko wakunguka incuti

Uko wakunguka incuti

“KUGIRA INCUTI IMWE MU BUZIMA BIRAHAGIJE; EBYIRI NI NYINSHI; KUGIRA ESHATU BYO BISA N’IBIDASHOBOKA.”​—Byavuzwe na Henry Brooks Adams.

AYO magambo agaragaza ko incuti nyakuri zidakunze kuboneka. Incuro nyinshi cyane, usanga abantu bafite irungu cyane bifuza kubona incuti bavuga bati “nta we mfite niyambaza,” “nta muntu nshobora kwizera,” cyangwa ngo “imbwa yanjye ni yo ncuti yanjye magara.”

Kubona incuti no gukomeza kugirana na zo ubucuti, ni ikibazo cy’ingorabahizi. Iperereza ryakozwe ku bihereranye n’abantu bashobora kugura ibintu ryagaragaje ko “muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika abaturage bakuru bagera kuri 25 ku ijana, bafite ikibazo cy’ ‘irungu ryababayeho akarande’ kandi . . . mu Bufaransa abaturage baho bagera kuri kimwe cya kabiri babaye intabwa.” Ukwiyongera kw’amashyirahamwe y’abantu barambagizanya, imiyoboro ya orudinateri abantu baganiriraho hamwe n’amatangazo menshi yamamaza yo mu binyamakuru atangwa n’abantu bashakisha incuti, byose bigaragaza ko abantu bifuza cyane kugirana ubucuti na bagenzi babo.

Umuhanga mu byerekeye ingirabuzimafatizo nyamwakura witwa Dr. David Weeks, yavuze ko irungu ritagira ingaruka ku bwenge bw’umuntu gusa, ahubwo ko rinamugiraho ingaruka ku mubiri. “Mfite umubare munini w’abarwayi bafite ikibazo cy’imihangayiko no kwiheba bashobora kuvugwaho ko bafite irungu. Ikibazo cyo kwiheba kirushaho gukomera biturutse ku kuntu ikibazo cy’irungu gikaze.”

Gutana kw’abashakanye hamwe no gusenyuka kw’imiryango bituma abantu benshi kurushaho bahatirwa kuba bonyine. Iperereza ryakozwe mu Bwongereza ryageze ku mwanzuro w’uko mu ntangiriro z’ikinyejana cya 21, abaturage b’icyo gihugu bagera kuri 30 ku ijana baba mu ngo zigizwe n’umuntu umwe.

Ibyanditswe byahumetswe byahanuye ko umwuka w’ubwikunde wari kuba wogeye mu “minsi y’imperuka” (2 Timoteyo 3:1-5). Biragaragara ko abantu benshi bashishikazwa cyane n’ubutunzi, urugero nk’inzu cyangwa imodoka, cyangwa akazi kabo kuruta uko bashishikazwa no gushaka uko bagirana imishyikirano myiza na bagenzi babo. Umwanditsi witwa Anthony Storr yagize ati “aho gushingira ubuzima bwabo ku wo bashakanye n’abana, usanga imibereho yabo ishingiye ku biro.”

KUGIRA INCUTI NYAKURI NTA KO BISA

Imimerere y’ubuzima bwawe ishingiye ahanini ku kuntu incuti uhitamo kwifatanya na zo zimeze. Akenshi, abantu babaho ari ba nyamwigendaho nta byishimo bagira bitewe n’uko batagira incuti basangira ibyabo cyangwa bagezaho ibitekerezo byabo. Amagambo yavuzwe na Yesu Kristo ni ay’ukuri, amagambo agira ati “gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Mu kugaragaza uko kuri, umusizi w’Umwongereza witwaga George Byron yaranditse ati “abantu bose baronka ibyishimo, bagomba kubisangira n’abandi.”

Incuti ni iki? Inkoranyamagambo imwe yasobanuye ko incuti ari “umuntu ufitanye n’undi imishyikirano y’urukundo no kubahana.” Incuti nyakuri ishobora kugira uruhare mu kwerekeza ibitekerezo byawe ku bintu by’ingirakamaro. Ishobora kugutera inkunga kandi ikagushyigikira mu gihe uri mu bukene. Ndetse ishobora no kwifatanya nawe mu kababaro. Umwami Salomo yaravuze ati “incuti zikundana ibihe byose; kandi umuvandimwe avukira gukūra abandi mu makuba” (Imigani 17:17). Mu gihe incuro nyinshi ibintu byo mu buryo bw’umubiri bigenda bitakaza agaciro kabyo uko igihe kigenda gihita, ubucuti nyakuri bwo bugenda bukura kandi bugasagamba.

Ibyanditswe bigira Abakristo inama yo ‘kwaguka’ mu bihereranye no gukundana (2 Abakorinto 6:13). Ni iby’ubwenge kugira ubushake bwo gushyikirana n’abandi. Mu Mubwiriza 11:1, 2, dusoma ngo “nyanyagiza imbuto yawe ku mazi; kuko igihe nigisohora, uzayibona hashize iminsi myinshi. Ubigabanye barindwi, ndetse n’umunani; kuko utazi ibyago bizatera ku isi ibyo ari byo.” Ni gute iryo hame ryerekeza ku bucuti? Niba waragiranye ubucuti n’abantu benshi, bamwe muri bo bashobora kuzakugoboka mu gihe hazaba havutse ingorane.

Incuti nyakuri ni uburinzi kuri wowe no mu bundi buryo. Mu Migani 27:6, hagira hati “ibikomere by’umukunzi bizanwa n’ukuri.” N’ubwo abantu benshi bashobora kukubwira amagambo yo kugushyeshyenga, incuti nyakuri ni zo zonyine zizagutekerezaho bihagije kugira ngo zikumenyeshe ikosa rikomeye, kandi ziguhe inama zubaka mu buryo burangwa n’urukundo.​—Imigani 28:23.

Incuti nziza, z’inkoramutima ni zimwe mu mpano zidakunze kuboneka kenshi zishobora kukugiraho ingaruka nziza. Mu Byakozwe n’Intumwa igice cya 10, tuhasoma ibintu byabayeho mu mibereho ya Koruneliyo, wari umutware w’Umuroma wategekaga umutwe w’abasirikare, wamenyeshejwe na marayika ko amasengesho ye yari yumviswe. Igihe Koruneliyo yari ategereje ko asurwa n’intumwa Petero, “yateranije bene wabo n’incuti z’amagara.” Izo ncuti za Koruneliyo z’amagara zari mu bantu ba mbere b’Abanyamahanga batakebwe bakiriye ubutumwa bwiza maze bagasigwa umwuka wera, bagahabwa ibyiringiro byo kuzategekana na Kristo mu Bwami bw’Imana. Mbega ukuntu incuti z’amagara za Koruneliyo zahawe imigisha!​—Ibyakozwe 10:24, 44.

None se, wabyifatamo ute mu gihe ushaka incuti? Bibiliya, yo yagiye ivuga byinshi ku bihereranye n’ubucuti, isubiza iduha inama z’ingirakamaro. (Reba agasanduku kari ahagana hasi.)

AHO WASHAKIRA INCUTI NYAKURI

Ahantu heza cyane kurusha ahandi wakura incuti nyakuri hafitanye isano n’itorero rya Gikristo. Mbere na mbere, ushobora kuhabonera uburyo bwo kugirana ubucuti na Yehova, Umuremyi wawe akaba na Data wo mu ijuru, hamwe na Yesu Kristo, Umukiza wawe. Yesu, we ugutumirira kumubera incuti, yagize ati “nta wufite urukundo ruruta urw’umuntu upfira incuti ze” (Yohana 15:13, 15). Binyuriye mu kugirana ubucuti na Yehova hamwe na Yesu Kristo, ushobora kugira icyizere cy’uko ‘bazakwakira mu buturo bw’iteka.’ Ni koko, kugirana ubucuti na Yehova hamwe na Yesu bisobanura ubuzima bw’iteka.​—Luka 16:9; Yohana 17:3.

Ni gute wagirana na bo ubucuti bususurutsa? Ibyo dusabwa kugira ngo tube abashyitsi mu ihema rya Yehova turi incuti ze bivugwa muri Zaburi ya 15. Harebe muri Bibiliya, maze usome imirongo itanu yo muri iyo Zaburi. Byongeye kandi, Yesu Kristo yagize ati “muri incuti zanjye, nimukora ibyo mbategeka.”​—Yohana 15:14.

Ni koko, ugaragaza ko wifuza kuba incuti ya Yehova na Yesu binyuriye mu kwiga amabwiriza yo mu Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya, ubigiranye ubwitonzi no kuyashyira mu bikorwa. Kugira ngo ubigereho, ugomba no kujya mu materaniro ya Gikristo buri gihe, aho ubumenyi ku byerekeye Yehova Imana butangirwa. Ihatire kumvira Yehova mu budahemuka, bityo uzarushaho kugirana na we hamwe n’Umwana we imishyikirano ya bugufi.

Nanone kandi, mu materaniro ushobora kumenyana n’abantu bakunda Yehova kandi mu mibereho yabo bakera imbuto z’umwuka​—urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, ingeso nziza, kwizera, kugwa neza no kwirinda (Abagalatiya 5:22, 23). Niba wumva wifuza nta buryarya kuronka incuti maze ukimara irungu, uzajye ujya mu materaniro ya Gikristo buri cyumweru. Kubigenza utyo bituma uba ahantu hakwiriye igihe gikwiriye kugira ngo ugirane ubucuti burambye n’abagize ubwoko bw’Imana bahawe umugisha.

INCUTI KUGEZA ITEKA RYOSE

Ubucuti nyakuri ni impano ihebuje ituruka kuri Yehova Imana. Bukomoka muri kamere ye n’uko ateye. Kubera ko afite umutima wuje urukundo kandi ukunda gutanga, yujuje isi ibiremwa bifite ubwenge ushobora kugirana na byo ubucuti. Ifatanye n’Abakristo bagenzi bawe. Batere inkunga. Korana na bo mu murimo. Sengana na bo buri gihe kandi ubasengere. Icyo gihe uzaba urimo wigana Yehova n’Umwana we, Yesu Kristo.

Ubucuti ni impano buri wese ashobora gutanga kandi akakira. Mu gihe kizaza cya vuba aha, uzabona uburyo bwo kongera incuti zawe. Ushobora kuzagirana ubucuti n’abantu babarirwa muri za miriyoni bariho ubu, ndetse n’ababayeho mu bihe bya kera cyane ubu basinziririye mu rupfu, bakaba bategereje kuzazuka igihe ‘urupfu ruzaba rutakiriho’ (Ibyahishuwe 21:4; Yohana 5:28, 29). Shyiraho imihati uhereye ubu kugira ngo ugaragaze ubucuti, kandi ugirane ubucuti n’abantu bakunda Yehova. Komeza kugirana ubucuti na Yehova Imana hamwe na Yesu Kristo binyuriye mu gutega amatwi Ijambo ry’Imana ryahumetswe. Nubigenza utyo, ntuzongera kugira irungu ukundi mu gihe cy’iteka ryose.

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 22 n’iya 23]

INTAMBWE ESHESHATU ZIGANISHA KU BUCUTI BURAMBYE

1. GARAGAZA UBUCUTI. Aburahamu yiswe “incuti y’Imana” bitewe n’uko yari afite ukwizera kutajegajega (Yakobo 2:23). Ariko kandi, hari indi mpamvu yabiteye. Bibiliya ivuga ko Aburahamu yagaragaje urukundo yakundaga Imana (2 Ngoma 20:7). Yafashe iya mbere maze amenyesha Yehova ibyiyumvo bye (Itangiriro 18:20-33). Koko rero, bisaba ko ufata iya mbere ugatanga igihamya kigaragaza ubucuti bwawe. Yesu yagize ati “mutange, namwe muzahabwa” (Luka 6:38). Ijambo ryo gutera inkunga cyangwa gutanga ubufasha runaka bishobora kuba isoko ubucuti bukomeye buzakomokaho. Igihe kimwe, umwanditsi w’Umunyamerika witwaga Ralph Waldo Emerson yigeze kuvuga ati “uburyo bumwe rukumbi bwo kugira incuti ni ukuba yo.”

2. FATA IGIHE CYO KUGIRANA UBUCUTI N’ABANDI. Abantu benshi bifuza inyungu zibonerwa mu bucuti. Nyamara, usanga bahora bahuze cyane ku buryo badashobora kubigenera igihe gikenewe. Mu Baroma 12:15, 16 hadutera inkunga yo kwifatanya mu byishimo by’abandi n’ibyiza bageraho, kwifatanya na bo mu kababaro ndetse n’ibibi bibageraho. Hagira hati “mwishimane n’abishima, murirane n’abarira. Muhuze imitima.” N’ubwo Yesu Kristo yari umuntu wahoraga ahugiye mu bintu byinshi, buri gihe yafataga igihe cyo kugirana imishyikirano n’incuti ze (Mariko 6:31-34). Wibuke ko ubucuti, kimwe n’indabo, bukeneye kuvomerwa no kwitabwaho kugira ngo busagambe​—kandi ibyo bisaba igihe.

3. TEGA AMATWI MU GIHE ABANDI BAVUGA. Abantu bazi gutega amatwi babishishikariye akenshi babona incuti bitabagoye. Umwigishwa Yakobo yagize ati “umuntu wese yihutire kumva, ariko atinde kuvuga” (Yakobo 1:19). Mu gihe uganira n’abandi, garagaza ko wita mu buryo bwa bwite ku byiyumvo byabo. Batere inkunga yo kuvuga ibiberekeyeho. Fata iya mbere mu kubagaragariza icyubahiro (Abaroma 12:10, NW ). Nubigenza utyo bazumva bifuza kuba bari kumwe nawe. Ibinyuranye n’ibyo, niwiharira ijambo mu biganiro byose, cyangwa se buri mwanya wose ugashaka ko ari wowe werekezwaho ibitekerezo, bizakugora cyane kubona umuntu witeguye kugutega amatwi cyangwa wita ku byiyumvo byawe no ku byo ukeneye.

4. BA UMUNTU UBABARIRA. Igihe kimwe Yesu yabwiye Petero ko agomba kuba yiteguye kubabarira incuro “mirongo irindwi karindwi” (Matayo 18:21, 22). Incuti nyancuti yihutira kwirengagiza udukosa duto duto. Dufate urugero: hari abantu badakunda kurya inkeri bitewe n’uko zigira utubuto duto cyane. Nyamara kandi, abakunda izo nkeri ntibabona ko zifite utwo tubuto. Incuti nyakuri zikundirwa imico yazo myiza; udukosa duto duto turirengagizwa. Pawulo yaduteye inkunga agira ati ‘mwihanganirane kandi mubabarirane ibyaha’ (Abakolosayi 3:13). Abitoza kuba abantu bababarira ntibatakaza incuti zabo.

5. IRINDE KUVUNDIRA ABANDI. Buri wese agira igihe runaka aba akeneye kwiherera, hakubiyemo n’incuti zawe. Mu Migani 25:17 hagira hati “ntugahoze ikirenge cyawe mu nzu y’umuturanyi, kugira ngo ataguhararuka, akakwanga.” Ku bw’ibyo rero, shyira mu gaciro mu bihereranye n’incuro usura incuti zawe n’igihe umarayo. Irinde kuziharira wenyine, kuko bishobora gutuma habaho ishyari. Gira amakenga mu gihe uvuga ibyo wowe ukunda n’ukuntu ubona ibintu. Ibyo bituma uba incuti igarurira abandi ubuyanja kandi yishimirwa.

6. BA UMUNYABUNTU. Abantu bagirana ubucuti binyuriye mu kugira ubuntu bwo gutanga. Intumwa Pawulo yatanze inama yo ‘kuba abanyabuntu bakunda gutanga’ (1 Timoteyo 6:18). Urugero, bwira abandi amagambo atera inkunga (Imigani 11:25). Ntugire ipfunwe ryo gushimira abandi ubivanye ku mutima no kubabwira amagambo yubaka. Nugaragaza ko wita by’ukuri ku cyatuma abandi bamererwa neza, bazagukunda. Tekereza ku cyo wabakorera aho kwibanda ku cyo bo bashobora kugukorera.