Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova aha imbaraga unaniwe

Yehova aha imbaraga unaniwe

Yehova aha imbaraga unaniwe

“[Yehova] ni [we u]ha intege abarambiwe, kandi utibashije [a]mwongerera imbaraga.”​—YESAYA 40:29.

1. Tanga ingero zigaragaza imbaraga ziba mu bintu Imana yaremye.

YEHOVA afite imbaraga zitagira ingano. Kandi se mbega ingufu nyinshi ziboneka mu bintu yaremye! Atome nto​—ikaba ari ko gace kagize ibintu byose​—ni nto cyane ku buryo igitonyanga kimwe gusa cy’amazi kirimo za atome miriyari ijana incuro miriyari. * Ubuzima bwose kuri uyu mubumbe wacu bubeshwaho n’imbaraga zitangwa n’imikorere ya za atome zo mu zuba. Ariko se, hakenewe ingufu z’izuba zingana iki kugira ngo zibesheho ubuzima ku isi? Isi ibona utugufu duke cyane muri za miriyari z’ingufu zitangwa n’izuba.” Nyamara kandi, mu gitabo cye cyitwa Astronomy, Bwana Fred Hoyle, umuhanga mu byerekeye imibare, yavuze ko “agace gato cyane k’ingufu zitangwa n’Izuba kagera ku Isi . . . karuta ingufu zose zikoreshwa mu nganda zose zo ku isi ho incuro hafi 100.000.”

2. Ni iki muri Yesaya 40:26 havuga ku byerekeye imbaraga za Yehova?

2 Twatekereza kuri atome cyangwa se tukerekeza ibitekerezo ku isanzure rinini ry’ikirere, dutangazwa n’imbaraga ziteye ubwoba za Yehova. Ntibitangaje kuba yarashoboraga kuvuga ati “nimwubure amaso yanyu murebe hejuru. Ni nde waremye biriya, agashora ingabo zabyo mu mitwe, zose akazihamagara mu mazina? Kuko afite imbaraga nyinshi akagira amaboko n’ububasha, ni cyo gituma nta na kimwe kizimira” (Yesaya 40:26)! Ni koko, Yehova afite “amaboko n’ububasha,” kandi ni we Soko y’ “imbaraga nyinshi” zakoreshejwe mu kurema isanzure ry’ikirere ryose uko ryakabaye.

Aduha imbaraga zirenze izo dusanzwe dukenera

3, 4. (a) Ni ibihe bintu bimwe na bimwe bishobora kutunaniza? (b) Ni ikihe kibazo gikwiriye gusuzumwa?

3 Mu gihe Imana yo ifite imbaraga zitagira imipaka, abantu bo barananirwa. Aho tugiye hose tuhabona abantu bananiwe. Babyuka bananiwe, bakajya ku kazi cyangwa ku ishuri bananiwe, bagataha bananiwe, kandi bakajya kuryama batananiwe gusa ahubwo baguye agacuho. Hari bamwe bifuza kuba bakwigira ahandi hantu bakabona akaruhuko gato bakeneye cyane. Twebwe abagaragu ba Yehova, natwe tujya tunanirwa, kubera ko kugira imibereho irangwa no kwiyegurira Imana bisaba ko twihata n’imbaraga zacu zose (Mariko 6:30, 31; Luka 13:24; 1 Timoteyo 4:8). Kandi hari ibindi bintu byinshi bidutwara imbaraga.

4 N’ubwo turi Abakristo, ntitubura kugerwaho n’ibibazo bigera ku bantu bose muri rusange (Yobu 14:1). Indwara, ubukungu bwifashe nabi, cyangwa izindi ngorane zisanzwe mu buzima bishobora gutuma ducika intege, kandi tukiheba. Uretse ibyo bibazo by’ingorabahizi, hari n’ibigeragezo bikunze kwibasira abatotezwa bazira ugukiranuka (2 Timoteyo 3:12; 1 Petero 3:14). Bamwe muri twe dushobora kunanirwa cyane ku buryo twumva dusa n’aho turimo ducogora mu murimo wa Yehova bitewe n’imihangayiko ya buri munsi duterwa n’isi hamwe no kurwanywa k’umurimo wacu wo kubwiriza iby’Ubwami. Ikindi kandi, Satani Diyabule arimo arakoresha uburyo bwose ashobora kubona kugira ngo atume tudakomeza gushikama ku Mana. None se, ni gute dushobora kubona imbaraga zo mu buryo bw’umwuka dukeneye kugira ngo tutananirwa maze tukabivamo?

5. Kuki dukeneye imbaraga zirenze iza kimuntu kugira ngo dukore umurimo wa Gikristo?

5 Kugira ngo tubone imbaraga zo mu buryo bw’umwuka, tugomba kwishingikiriza kuri Yehova, we Muremyi ushobora byose. Intumwa Pawulo yagaragaje ko umurimo wa Gikristo wari gusaba ko tugira imbaraga zirenze izisanzwe z’abantu badatunganye. Yaranditse iti “dufite ubwo butunzi mu nzabya z’ibumba, kugira ngo imbaraga zisumba byose zibe iz’Imana, zidaturutse kuri twe” (2 Abakorinto 4:7). Abakristo basizwe barimo barakora “umurimo wo kuyunga n’abandi” bashyigikiwe na bagenzi babo bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi (2 Abakorinto 5:18; Yohana 10:16; Ibyahishuwe 7:9). Kubera ko twebwe abantu badatunganye turimo dukora umurimo w’Imana duhanganye n’ibitotezo, ntidushobora kuwukora tubifashijwemo gusa n’imbaraga zacu. Yehova adufasha binyuriye ku mwuka we wera, bityo intege nke zacu zikagaragaza imbaraga ze. Kandi se mbega ukuntu duhumurizwa n’icyizere cy’uko “Uwiteka aramira abakiranutsi”!​—Zaburi 37:17.

‘Yehova, ni we mbaraga zacu’

6. Ni gute Ibyanditswe bitwizeza ko Yehova ari we Soko y’imbaraga zacu?

6 Data wo mu ijuru afite “amaboko n’ububasha,” bityo ashobora kuduha imbaraga mu buryo bworoshye. Mu by’ukuri, tubwirwa ngo “[Yehova] ni [we u]ha intege abarambiwe, kandi utibashije [a]mwongeramo imbaraga. Abasore b’imigenda bazacogora baruhe; n’abasore bazagwa rwose. Ariko abategereza Uwiteka, bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukisha amababa nk’ibisiga: baziruka, be kunanirwa, bazagenda be gucogora” (Yesaya 40:29-31). Kubera ko ibintu bidutsikamira bigenda birushaho kwiyongera, hari ubwo dushobora kumva tumeze nk’umuntu wiruka wananiwe, amaguru ye akaba asa n’aho ari nta handi ashobora kumugeza. Ariko kandi, umurongo wa nyuma wo mu isiganwa ry’ubuzima turawegereye cyane, kandi ntitugomba gucogora (2 Ngoma 29:11, NW ). Umwanzi wacu, Diyabule, arimo arazerera hirya no hino “nk’intare yivuga” kandi ashaka kutubuza gukomeza isiganwa (1 Petero 5:8). Twibuke ko ‘Uwiteka ari we mbaraga zacu n’ingabo idukingira,’ kandi yateganyije uburyo bwinshi bwo ‘guha intege abarambiwe.’​—Zaburi 28:7.

7, 8. Ni ikihe gihamya kigaragaza ko Yehova yakomeje Dawidi, Habakuki na Pawulo?

7 Yehova yahaye Dawidi imbaraga yari akeneye kugira ngo akomeze gushikama mu gihe yari ahuye n’inzitizi zikomeye. Ku bw’ibyo, Dawidi yanditse afite ukwizera kuzuye n’icyizere ati “Imana izadukoresha iby’ubutwari, kuko ari yo izaribata ababisha bacu.” (Zaburi 60:14, umurongo wa 12 muri Biblia Yera.) Nanone kandi, Yehova yahaye Habakuki imbaraga kugira ngo asohoze inshingano ye yo kuba umuhanuzi. Muri Habakuki 3:19, hagira hati “Uwiteka Yehova, ni we mbaraga zanjye; ibirenge byanjye abihindura nk’iby’imparakazi, kandi azantambagiza aharengeye hanjye.” Nanone, dushishikazwa n’urugero rwatanzwe na Pawulo, we wanditse ati ‘nshobozwa byose n’[Imana] impa imbaraga.’​—Abafilipi 4:13.

8 Kimwe na Dawidi, Habakuki na Pawulo, twagombye kwizera ko Imana ifite ubushobozi bwo kudukomeza n’imbaraga zo kudukiza. Kubera ko tumaze kumenya ko Umwami w’Ikirenga w’ijuru n’isi Yehova ari we Soko y’ ‘imbaraga’ zacu, nimucyo noneho dusuzume uburyo bumwe na bumwe twakwifashisha kugira ngo tuvane imbaraga zo mu buryo bw’umwuka mu bintu byinshi twateganyirijwe n’Imana.

Ibintu byo mu buryo bw’umwuka twateganyirijwe kugira ngo bidutere imbaraga

9. Ni uruhe ruhare ibitabo by’imfashanyigisho bya Gikristo bigira mu kutugaburira?

9 Kwiga Ibyanditswe tubigiranye umwete twifashishije ibitabo by’imfashanyigisho bya Gikristo bishobora kudutera imbaraga kandi bikadukomeza. Umwanditsi wa Zaburi yararirimbye ati ‘hahirwa umuntu [wishimira] amategeko y’Uwiteka, kandi amategeko ye [akaba] ari yo yibwira ku manywa na nijoro, uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, cyera imbuto zacyo igihe cyacyo, ibibabi byacyo ntibyuma. Icyo azakora cyose kizamubera cyiza’ (Zaburi 1:1-3). Nk’uko tugomba kurya kugira ngo dukomeze kugira imbaraga zo mu buryo bw’umubiri, tugomba kwigaburira ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bitangwa n’Imana binyuriye ku Ijambo ryayo no ku bitabo by’imfashanyigisho bya Gikristo kugira ngo dukomeze kugira imbaraga zo mu buryo bw’umwuka. Ku bw’ibyo rero, ni ngombwa kugira icyigisho gifite ireme no gutekereza ku byo twiga tubishyizeho umutima.

10. Ni ryari dushobora kubona igihe cyo kwiyigisha no gutekereza ku byo twiga tubishyizeho umutima?

10 Koko rero, gutekereza ku ‘bintu byimbitse by’Imana’ tubishyizeho umutima, bihesha ingororano (1 Abakorinto 2:10, NW ). Ariko se, ni ryari dushobora kubona igihe cyo gutekereza ku byo twiga tubishyizeho umutima? Isaka umuhungu wa Aburahamu ‘yarasohotse, ajya kwibwirira [“gutekerereza,” NW ] mu gasozi nimugoroba’ (Itangiriro 24:63-67). Dawidi, umwanditsi wa Zaburi, yajyaga ‘atekereza’ ku Mana ‘mu bicuku by’ijoro.’ (Zaburi 63:7, umurongo wa 6 muri Biblia Yera.) Dushobora kwiga Ijambo ry’Imana kandi tukaritekerezaho tubishyizeho umutima haba mu gitondo, nimugoroba, nijoro​—mu by’ukuri, igihe icyo ari cyo cyose. Bene uko kwiyigisha no gutekereza ku byo twiga tubishyizeho umutima bituganisha ku kindi kintu twateganyirijwe na Yehova kidukomeza mu buryo bw’umwuka​—ni ukuvuga isengesho.

11. Kuki twagombye gufatana uburemere isengesho rya buri gihe?

11 Gusenga Imana buri gihe bigira uruhare mu kudutera imbaraga. Ku bw’ibyo rero, dushobora ‘gukomeza gusenga dushikamye’ (Abaroma 12:12). Rimwe na rimwe, hari ubwo tuba tugomba gutura Imana isengesho ryihariye tuyisaba ko yaduha ubwenge n’imbaraga dukeneye kugira ngo duhangane n’ikigeragezo (Yakobo 1:5-8). Nanone kandi, nimucyo tujye dushimira Imana kandi tuyisingize igihe twiboneye isohozwa ry’imigambi yayo cyangwa se igihe tubonye ko yadukomeje kugira ngo dukomeze gukora umurimo wayo (Abafilipi 4:6, 7). Nidukomeza kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova binyuriye ku isengesho, ntazigera adutererana. Dawidi yararirimbye ati “Dore, Imana ni umutabazi wanjye.”​—Zaburi 54:6, umurongo wa 4 muri Biblia Yera.

12. Kuki twagombye gusaba Imana ko yaduha umwuka wera wayo?

12 Data wo mu ijuru atwongerera imbaraga kandi akadukomeza binyuriye ku mwuka we wera, cyangwa imbaraga rukozi. Pawulo yaranditse ati “mpfukamira Data wa twese . . . ngo abahe, nk’uko ubutunzi bw’ubwiza bwe buri, gukomezwa cyane mu mitima yanyu ku bw’[u]mwuka we” (Abefeso 3:14-16). Twagombye gusenga dusaba umwuka wera, twiringiye ko Yehova azaduha imigisha akawuduha. Yesu yafashije abantu gutekereza abaza niba umwana aramutse asabye ifi, se wuje urukundo yamuha inzoka? Birumvikana ko atabikora rwose. Ku bw’ibyo, yanzuye agira ati “none se, ko muzi guha abana banyu ibyiza, kandi [muri abanyabyaha bityo muri rusange mukaba] muri babi, So wo mu ijuru ntazarushaho rwose guha [u]mwuka [w]era aba[w]umusabye?” (Luka 11:11-13). Nimucyo dusenge dufite icyizere kandi buri gihe tujye twibuka ko abagaragu bizerwa b’Imana bashobora “gukomezwa cyane” n’imbaraga zituruka ku mwuka wayo.

Itorero ni ubufasha bukomeza umuntu

13. Ni gute twagombye kubona amateraniro ya Gikristo?

13 Yehova aduha imbaraga binyuriye mu materaniro y’itorero rya Gikristo. Yesu yagize ati “aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo” (Matayo 18:20). Igihe Yesu yatangaga iryo sezerano, yari arimo avuga ibyerekeye ibibazo byagombaga kwitabwaho n’abari bafite ubuyobozi mu itorero (Matayo 18:15-19). Icyakora, amagambo ye ashobora kwerekezwa muri rusange ku materaniro yacu yose, ku makoraniro mato n’amanini, atangizwa kandi agasozwa n’isengesho rivugwa mu izina rye (Yohana 14:14). Bityo rero, kujya muri ayo materaniro ya Gikristo, yaba ateraniwemo n’abantu bake cyangwa se yahuje ababarirwa mu bihumbi, ni igikundiro. Nimucyo rero tugaragaze ko dushimira ku bw’ubwo buryo tuba duhawe bwagenewe kudukomeza mu buryo bw’umwuka no kudutera ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza.​—Abaheburayo 10:24, 25.

14. Ni izihe nyungu tubonera mu mihati ishyirwaho n’abasaza b’Abakristo?

14 Abasaza b’Abakristo batanga ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka n’inkunga (1 Petero 5:2, 3). Pawulo yafashije amatorero yakoreraga kandi ayatera inkunga, nk’uko abagenzuzi basura amatorero babigenza muri iki gihe. Mu by’ukuri, yifuzaga cyane kubonana na bagenzi be bari bahuje ukwizera kugira ngo bashobore guterana inkunga mu buryo bwubaka (Ibyakozwe 14:19-22; Abaroma 1:11, 12). Nimucyo buri gihe tujye tugaragaza ugushimira ku bw’abasaza dufite mu matorero y’iwacu hamwe n’abandi bagenzuzi b’Abakristo, bagira uruhare runini mu kudukomeza mu buryo bw’umwuka.

15. Ni gute bagenzi bacu duhuje ukwizera bo mu itorero ryacu batubera ‘ubufasha budukomeza’ (NW )?

15 Bagenzi bacu duhuje ukwizera bagize itorero ryacu bashobora kutubera ‘ubufasha budukomeza’ (Abakolosayi 4:10, 11, NW ). Kubera ko ari “incuti [nyakuri]” bashobora kudufasha mu bihe by’akaga (Imigani 17:17). Urugero, igihe abagaragu b’Imana bagera kuri 220 bavanwaga mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cy’i Sachsenhausen barinzwe n’abapolisi b’Ishyaka rya Nazi mu mwaka wa 1945, bakoze urugendo rugoye cyane rw’ibirometero 200 ku maguru. Bagendaga ari itsinda, maze abari bagifite agatege bagasunika abari banegekaye mu magare mato make. Byagize izihe ngaruka? Mu rugendo rwaganishaga ku rupfu rwahitanye abantu basaga 10.000 bari bavuye mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa, nta n’umwe mu Bahamya ba Yehova wapfuye. Inkuru ziboneka mu bitabo bya Watch Tower, hakubiyemo Annuaire des Témoins de Jéhovah n’igitabo Les Témoins de Jéhovah: Prédicateurs du Royaume de Dieu, zigaragaza ko Imana iha abagize ubwoko bwayo imbaraga, kugira ngo badacogora.​—Abagalatiya 6:9. *

Dukomezwa n’umurimo dukora wo kubwiriza

16. Ni gute kwifatanya mu murimo buri gihe bidukomeza mu buryo bw’umwuka?

16 Kwifatanya buri gihe mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami biradukomeza mu buryo bw’umwuka. Uwo murimo udufasha gukomeza kwerekeza ibitekerezo ku Bwami bw’Imana no gukomeza kugira ibyiringiro byo kuzabaho iteka hamwe n’imigisha twiringiye kuzabona icyo gihe (Yuda 20, 21). Amasezerano ashingiye ku Byanditswe tugenda tuvuga mu murimo wacu aduha ibyiringiro kandi ashobora gutuma twiyemeza gushikama nk’uko umuhanuzi Mika yabigenje, we wagize ati “natwe tuzagendera mu izina ry’Uwiteka [“Yehova,” NW ] Imana yacu, iteka ryose.”​—Mika 4:5.

17. Ni izihe nama zitangwa ku bihereranye no kuyobora ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo?

17 Imishyikirano yacu bwite dufitanye na Yehova irushaho gushimangirwa mu gihe turushaho gukoresha Ibyanditswe mu buryo bwagutse twigisha abandi. Urugero, igihe tuyobora ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo twifashishije igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, byaba ari iby’ubwenge dusomye kandi tukagira icyo tuvuga ku mirongo imwe n’imwe y’Ibyanditswe yatanzwe. Ibyo bifasha umwigishwa kandi bigatuma turushaho gusobanukirwa ibintu by’umwuka mu buryo buhamye. Niba umwigishwa adashoboye gusobanukirwa igitekerezo gishingiye kuri Bibiliya cyangwa urugero runaka rwatanzwe, dushobora kwiga incuro zirenze imwe kugira ngo turangize igice kimwe cyo mu gitabo Ubumenyi. Mbega ukuntu dushimishwa no gutegura neza hamwe no gushyiraho imihati y’inyongera kugira ngo dufashe abandi kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana!

18. Tanga urugero rw’ukuntu igitabo Ubumenyi kirimo gikoreshwa mu buryo bugira ingaruka nziza.

18 Buri mwaka, igitabo Ubumenyi gikoreshwa mu buryo bugira ingaruka nziza mu gufasha abantu babarirwa mu bihumbi kugira ngo babe abagaragu ba Yehova bamwiyeguriye, kandi muri abo harimo benshi bakuze badafite icyo bazi na busa kuri Bibiliya. Urugero, igihe umugabo w’Umuhindi wo muri Sri Lanka yari akiri umwana, yumvise Umuhamya avuga ibyerekeye Paradizo. Hashize imyaka runaka nyuma y’aho, yegereye uwo Muhamya, maze mu gihe gito gusa umugabo w’uwo Muhamya atangira kwigana na we Bibiliya. Mu by’ukuri, uwo musore yajyaga ajya kwiga buri munsi, bityo arangiza igitabo Ubumenyi mu gihe gito ugereranyije. Yatangiye kujya mu materaniro yose, aca ukubiri n’idini yahozemo, maze aba umubwiriza w’Ubwami. Igihe yabatizwaga, yari yaratangiye kuyoborera umuntu bari baziranye icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo.

19. Mu gihe dushaka Ubwami mbere na mbere, ni iki dushobora kwiringira tudashidikanya?

19 Gushaka mbere na mbere Ubwami biduhesha ibyishimo bidukomeza (Matayo 6:33). N’ubwo tugerwaho n’ibigeragezo binyuranye, dukomeza gutangaza ubutumwa bwiza tubigiranye ibyishimo n’umwete (Tito 2:14). Abenshi muri twe barimo baruzuza ibisabwa kugira ngo bakore umurimo w’igihe cyose w’ubupayiniya, kandi bamwe barimo barakora aho ababwirizabutumwa bakenewe kurushaho. Twateza imbere inyungu z’Ubwami tubigiranye ibyishimo muri ubwo buryo cyangwa mu bundi buryo, twiringiye tudashidikanya ko Yehova atazibagirwa umurimo wacu n’urukundo twerekana ko dukunze izina rye.​—Abaheburayo 6:10-12.

Komeza gufashwa n’imbaraga za Yehova

20. Ni gute dushobora kugaragaza ko twiyambaza Yehova kugira ngo aduhe imbaraga?

20 Mu buryo ubwo ari bwo bwose, nimucyo tugaragaze ko twiringira Yehova kandi tumwiyambaze kugira ngo aduhe imbaraga. Ibyo dushobora kubikora binyuriye mu kungukirwa n’ibintu by’umwuka adutegurira binyuriye ku “mugaragu ukiranuka” (Matayo 24:45). Kwiyigisha Ijambo ry’Imana mu buryo bwa bwite no kuryiga mu rwego rw’itorero tubifashijwemo n’ibitabo by’imfashanyigisho bya Gikristo, isengesho rivuye ku mutima, ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka duhabwa n’abasaza, ingero nziza duhabwa na bagenzi bacu bizerwa duhuje ukwizera no kwifatanya mu murimo buri gihe, ni bimwe mu bintu twateganyirijwe bituma imishyikirano dufitanye na Yehova irushaho gushimangirwa kandi bikaduha imbaraga zituma dukomeza gukora umurimo we wera nta gucogora.

21. Ni gute intumwa Petero na Pawulo zagaragaje ko dukeneye imbaraga zitangwa n’Imana?

21 N’ubwo dufite intege nke za kimuntu, Yehova azadukomeza kugira ngo dukore ibyo ashaka nitumwishingikirizaho tukamusaba ubufasha. Kubera ko intumwa Petero yari izi ko ubwo bufasha bwari bukenewe, yaranditse iti “[umuntu] nagabura ibyayo, abigabure nk’ufite imbaraga Imana itanga” (1 Petero 4:11). Kandi Pawulo yagaragaje ko yishingikirizaga ku mbaraga zitangwa n’Imana ubwo yagiraga ati “ku bwa Kristo nzishimira intege nke zanjye, no guhemurwa, nzishimira n’imibabaro no kurenganywa n’ibyago. Kuko iyo mbaye umunyantege nke, ari ho ndushaho kugira imbaraga” (2 Abakorinto 12:10). Nimucyo tugaragaze ibyiringiro nk’ibyo maze duheshe ikuzo Umwami w’Ikirenga w’ijuru n’isi Yehova, we uha imbaraga unaniwe.​—Yesaya 12:2.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 1 Uwo mubare ni 1 ikurikiwe n’amazeru 20.

^ par. 15 Byanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.

Ni gute wasubiza?

• Kuki ubwoko bwa Yehova bukeneye imbaraga zisumba izisanzwe?

• Ni ikihe gihamya gishingiye ku Byanditswe kigaragaza ko Imana iha imbaraga abagaragu bayo?

• Ni ibihe bintu bimwe na bimwe byo mu buryo bw’umwuka twateganyirijwe na Yehova kugira ngo bidukomeze?

• Ni gute twagaragaza ko twiyambaza Imana kugira ngo iduhe imbaraga?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Imishyikirano ya bwite dufitanye na Yehova irushaho gushimangirwa mu gihe dukoresha Bibiliya twigisha abandi