Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova aha ubwoko bwe uburuhukiro

Yehova aha ubwoko bwe uburuhukiro

Ababwiriza b’Ubwami barabara inkuru

Yehova aha ubwoko bwe uburuhukiro

IYO umugenzi wananiwe ageze mu nzira iterera umusozi akabona ahantu hari agacucu ashobora kuruhukira, ahakiriza yombi. Mu gihugu cya Nepali, bene aho hantu umuntu ashobora kuruhukira hitwa chautara. Iyo chautara ishobora kuba iri iruhande rw’igiti gitohagiye cyitwa banian, ahantu hari agacucu umuntu yicara akaharuhukira. Gutanga chautara ni igikorwa cy’ubugwaneza, kandi abagiraneza benshi bayitanga ntibavugwa izina.

Inkuru z’ibyabaye muri Nepali zigaragaza ukuntu Yehova Imana yabaye Isoko y’ibyishimo ku ‘bagenzi’ benshi bananiwe bagenda muri iyi gahunda y’ibintu kandi akaba yarabagaruriye ubuyanja mu buryo bw’umwuka.​—Zaburi 23:2.

• Uwitwa Lil Kumari atuye mu mujyi mwiza wa Pokhara, iyo uri muri uwo mujyi uba wirebera neza Imisozi ya Himalaya itwikiriwe n’urubura. Ariko kandi, kubera ko Lil Kumari yari ahangayikishijwe n’amafaranga yo gutunga umuryango, yumvaga nta byiringiro bikabije afite. Igihe umwe mu Bahamya ba Yehova yamusuraga, yakozwe ku mutima n’ibyiringiro bishimishije byo muri Bibiliya maze ako kanya ahita asaba ko yayoborerwa icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo.

N’ubwo Lil Kumari yishimiraga icyo cyigisho, kugikomeza ntibyamworoheye bitewe n’uko yarwanyijwe bikomeye n’abagize umuryango we. Ariko kandi, ntiyigeze acogora. Yajyaga mu materaniro ya Gikristo buri gihe kandi agashyira mu bikorwa ibyo yari arimo yiga, cyane cyane mu bihereranye no kuba umugore agomba kugandukira umugabo we. Ingaruka yabaye iy’uko umugabo we na nyina baje kubona ko kuba Lil Kumari yari arimo yiga Bibiliya byunguraga umuryango wose.

Umugabo we hamwe na bene wabo benshi ubu barimo bariga Ijambo ry’Imana. Mu ikoraniro riherutse kubera ahitwa i Pokhara, Lil Kumari yifatanyije kuri iyo porogaramu ari kumwe na bene wabo 15. Yagize ati “iwanjye habaye ahantu h’uburuhukiro kubera ko umuryango wacu ubu wunze ubumwe mu gusenga k’ukuri, kandi nabonye amahoro nyakuri yo mu mutima.”

• N’ubwo muri Nepali ibyo kwironda bitemewe n’amategeko, bikomeje kugira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abantu. Ku bw’ibyo, abantu benshi bashishikazwa n’ibyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’uburinganire hamwe no kutarobanura ku butoni. Kumenya ko “Imana itarobanura ku butoni” byahinduye imibereho ya Surya Maya hamwe n’umuryango we mu buryo bukomeye.​—Ibyakozwe 10:34.

Surya Maya yaterwaga agahinda n’akarengane gaturuka ku kwironda hamwe n’umutwaro uremereye w’imigenzo hamwe n’imico byashinze imizi mu buryo bukomeye. Kubera ko Surya Maya yari umugore wubahaga Imana, yamaze imyaka myinshi asaba ibigirwamana bye ko byamuha ubufasha. Ariko kandi, amasengesho ye ntiyigeze asubizwa. Igihe kimwe, ubwo yari arimo atakamba asaba ubufasha, umwuzukuru we wari ufite imyaka itandatu witwa Babita yaramwegereye aramubaza ati “kuki utakamba usaba ubufasha ibigirwamana bidashobora kugira ikintu cyose bikora?”

Byaje kumenyekana ko nyina wa Babita yiganaga Bibiliya n’umwe mu Bahamya ba Yehova. Babita yatumiye nyirakuru abigiranye ibyishimo kugira ngo azajye mu materaniro ya Gikristo. Igihe Surya Maya yajyaga mu materaniro, yatangajwe no kubona abantu b’ingeri zinyuranye basabana nta rwikekwe na busa. Ako kanya yahise asaba ko yayoborerwa icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo. N’ubwo ibyo byatumye ahabwa akato n’abaturanyi be, ntiyigeze acika intege; ndetse nta n’ubwo ubushobozi bwe buciriritse bwo gusoma no kwandika bwamubujije kugira amajyambere mu buryo bw’umwuka.

Ubu hashize imyaka umunani, kandi abantu batandatu bo mu muryango we hakubiyemo n’umugabo we n’abana be batatu, babaye Abahamya ba Yehova. Ubu, Surya Maya ni umukozi w’igihe cyose, ni ukuvuga umupayiniya w’igihe cyose, akaba arimo afasha abandi gutura umutwaro uremereye bikoreye bakawutura ahantu h’uburuhukiro nyakuri hashobora gutangwa na Yehova wenyine.