Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Fasha abandi kugenda nk’uko bikwiriye abagaragu ba Yehova

Fasha abandi kugenda nk’uko bikwiriye abagaragu ba Yehova

Fasha abandi kugenda nk’uko bikwiriye abagaragu ba Yehova

‘Ntidusiba kubasabira, twifuza ko mugenda nk’uko bikwiriye ab’Umwami wacu, mumunezeze muri byose, mwere imbuto z’imirimo myiza yose.’​—ABAKOLOSAYI 1:9, 10.

1, 2. Ni iki mu buryo bwihariye gishobora kuba isoko y’ibyishimo no kunyurwa?

“TUBA mu nzu yimukanwa iri mu isambu yacu. Binyuriye mu kugira imibereho yoroheje, tubona igihe gihagije cyo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu. Twabonye imigisha ikungahaye yo kuba twaragize igikundiro cyo gufasha abantu benshi kwegurira Yehova ubuzima bwabo.”​—Byavuzwe n’umugabo n’umugore bashakanye, bakaba ari abakozi b’igihe cyose muri Afurika y’Epfo.

2 Mbese, ntiwemera ko gufasha abandi bituma umuntu agira ibyishimo? Hari bamwe bagerageza buri gihe gufasha abarwayi, abatishoboye cyangwa abari mu bwigunge—kandi kubigenza batyo bikabatera kunyurwa. Abakristo b’ukuri biringira badashidikanya ko kuba bageza ku bandi ubumenyi ku byerekeye Yehova Imana hamwe na Yesu Kristo ari bwo bufasha bukomeye cyane kurusha ubundi bwose bashobora gutanga. Ibyo ni byo byonyine bishobora gutuma abandi bemera igitambo cy’incungu cya Yesu, bakagirana n’Imana imishyikirano myiza, hanyuma bakinjira mu mubare w’abazahabwa ubuzima bw’iteka.—Ibyakozwe 3:19-21; 13:48.

3. Ni ubuhe buryo bwo gufasha dukwiriye kwerekezaho ibitekerezo?

3 Ariko se, bite ku bihereranye no gufasha abantu basanzwe bakorera Imana, bakurikiza “Inzira” (Ibyakozwe 19:9)? Nta gushidikanya ko ubu ubitaho cyane nk’uko byahoze, ariko kandi ushobora kuba utabona uko warushaho gukora byinshi birenzeho cyangwa ngo ubahe ubufasha bukomeza. Cyangwa wenda imimerere urimo ishobora gusa n’aho ishyira imipaka ku bufasha ushobora kubaha, bityo bigatuma utanyurwa nk’uko wari ubyiteze (Ibyakozwe 20:35). Ku birebana n’iyo mimerere twatangamo ubufasha yavuzwe haruguru, dushobora kuvana isomo ku byanditswe mu gitabo cy’Abakolosayi.

4. (a) Ni mu yihe mimerere imwe n’imwe Pawulo yandikiyemo urwandiko yandikiye Abakolosayi? (b) Ni gute Epafura yabigizemo uruhare?

4 Igihe intumwa Pawulo yandikiraga Abakristo b’i Kolosayi, yari iri i Roma ifungishije ijisho, nyamara yashoboraga gusurwa. Nk’uko wabyitega, Pawulo yakoresheje umudendezo uciriritse yari afite kugira ngo abwirize ibyerekeye Ubwami bw’Imana (Ibyakozwe 28:16-31). Abandi Bakristo bashoboraga gusura Pawulo, wenda rimwe na rimwe bamwe bakaba barabaga bafunganywe na we (Abakolosayi 1:7, 8; 4:10). Umwe muri bo yari umubwirizabutumwa w’umunyamwete witwaga Epafura wakomokaga mu mujyi w’i Kolosayi i Furugiya, mu gihugu cy’umurambi giherereye mu burasirazuba bwa Efeso muri Aziya Ntoya (Turukiya y’ubu). Epafura yari yaragize uruhare rukomeye mu gushinga itorero i Kolosayi, kandi yakoreraga amatorero yegereye i Lawodikiya n’i Hiyerapoli (Abakolosayi 4:12, 13). Kuki Epafura yakoze urugendo akajya gusura Pawulo i Roma, kandi se, ni irihe somo dushobora kuvana ku buryo Pawulo yabyitabiriye?

Yabereye Abakolosayi ubufasha bwagize ingaruka nziza

5. Kuki Pawulo yanditse ibyo yandikiye Abakolosayi?

5 Epafura yakoze urugendo rugoye ajya i Roma, kugira ngo avugane na Pawulo ibihereranye n’imimerere yari iri mu itorero ry’i Kolosayi. Yagize icyo amubwira ku birebana n’ukwizera, urukundo n’imihati yo kubwiriza ubutumwa bwiza yashyirwagaho n’abo Bakristo (Abakolosayi 1:4-8). Ariko kandi, agomba kuba yaranamugejejeho ikibazo cyari kimuhangayikishije gihereranye n’ibintu byashoboraga kugira ingaruka mbi ku mimerere yo mu buryo bw’umwuka y’Abakolosayi. Pawulo yabyitabiriye yandika urwandiko rwahumetswe rwarwanyaga bimwe mu bitekerezo abigisha b’ibinyoma bari barimo bakwirakwiza. Yibanze mu buryo bwihariye ku ruhare rw’ingenzi Yesu Kristo agomba kugira. * Mbese, ubufasha bwe bwibandaga gusa ku gutsindagiriza ukuri kw’ingenzi kwa Bibiliya? Ni mu buhe buryo bundi se yashoboraga gufashamo Abakolosayi, kandi se ni ayahe masomo dushobora kuvana ku gikorwa cyo gufasha abandi?

6. Ni iki Pawulo yatsindagirije mu rwandiko yandikiye Abakolosayi?

6 Mu ntangiriro z’urwandiko rwa Pawulo, yaduhaye ubumenyi bwimbitse ku bihereranye n’ubufasha dushobora kwirengagiza. Bwari uburyo bwo gutanga ubufasha umuntu yashoboraga gutanga ari kure y’abo abuha bukagira ingaruka nziza, kandi Pawulo na Epafura bari bari kure y’i Kolosayi. Pawulo yemeje agira ati “dushima Imana Se w’Umwami wacu Yesu Kristo, uko tubasabiye iteka ryose [“dusenga tubasabira iteka,” NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji].” Ni koko, ayo masengesho yari amasengesho ataziguye yo gusabira Abakristo bari i Kolosayi. Pawulo yongeyeho ati “ni cyo gituma tudasiba kubasabira, uhereye igihe twabyumviye, twifuza ko mwuzuzwa ubwenge bwose bw’[u]mwuka no kumenya kose, ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka.”—Abakolosayi 1:3, 9.

7, 8. Amasengesho yacu ya bwite n’ayo mu rwego rw’itorero akenshi aba akubiyemo ibihe bintu?

7 Tuzi ko Yehova ari ‘Uwumva ibyo asabwa,’ bityo dushobora kwiringira ko aba yiteguye kumva amasengesho tumutura mu buryo buhuje n’ibyo ashaka. (Zaburi 65:3, umurongo wa 2 muri Biblia Yera; 86:6; Imigani 15:8, 29; 1 Yohana 5:14.) Ariko se, iyo dusenze dusabira abandi, amasengesho yacu aba yifashe ate?

8 Dushobora kuba dutekereza ku ‘muryango wose w’abavandimwe bacu wo ku isi hose’ kandi tugasenga kenshi tubasabira (1 Petero 5:9, NW ). Cyangwa se dushobora kwegera Yehova tumubwira ibyerekeye Abakristo hamwe n’abandi bantu bari mu karere kayogojwe n’impanuka kamere cyangwa kagezweho n’andi makuba. Igihe abigishwa bo mu kinyejana cya mbere bari batuye mu tundi turere bumvaga iby’inzara yacaga ibintu i Yudaya, bagomba kuba baravuze amasengesho kenshi basabira abavandimwe babo ndetse na mbere y’uko baboherereza imfashanyo zo kubagoboka (Ibyakozwe 11:27-30). Muri iki gihe, twumva kenshi amasengesho yo gusabira umuryango wose w’abavandimwe cyangwa itsinda rinini ry’abavandimwe avugirwa mu materaniro ya Gikristo, aho benshi baba bagomba kuyasobanukirwa kugira ngo bavuge ngo “Amen.”—1 Abakorinto 14:16.

Vuga ugusha ku ngingo mu gihe usenga

9, 10. (a) Ni izihe ngero zigaragaza ko gusenga usabira abantu ku giti cyabo bikwiriye? (b) Ni gute Pawulo yasabiwe mu isengesho mu buryo bwihariye?

9 Ariko kandi, Bibiliya iduha ingero zihereranye n’amasengesho abantu bagiye bavuga basabira abandi, bakayavuga mu buryo busobanutse neza, kandi akavugwamo umuntu runaka wihariye. Tekereza ku magambo yavuzwe na Yesu aboneka muri Luka 22:31, 32. Yari akikijwe n’intumwa 11 zizerwa. Zose zari zikeneye ko Imana yazazishyigikira mu bihe bigoranye byari bizitegereje, maze Yesu arazisengera (Yohana 17:9-14). Nyamara, Yesu yahisemo gusengera Petero, asaba yinginga ku bw’uwo mwigishwa umwe. Hari izindi ngero: Elisa yasenze asaba ko Imana yafasha umuntu umwe wihariye, umugaragu we (2 Abami 6:15-17). Intumwa Yohana yasenze isaba ko Gayo yakomeza kugira amagara mazima kandi akamererwa neza mu buryo bw’umwuka (3 Yohana 1, 2). Hanyuma, mu yandi masengesho havugwagamo itsinda rigizwe n’umubare wihariye w’abantu.—Yobu 42:7, 8; Luka 6:28; Ibyakozwe 7:60; 1 Timoteyo 2:1, 2.

10 Urwandiko rwa Pawulo rutsindagiriza ibihereranye n’amasengesho agusha ku ngingo cyane. Yasabye ko we cyangwa we hamwe na bagenzi be bari bafatanyije bavugwa mu isengesho. Mu Bakolosayi 4:2, 3 dusoma ngo “mukomeze gusenga, muba maso, mushima. Kandi natwe mudusabire, kugira ngo Imana idukingurire urugi rwo kuvuga ijambo ryayo, tuvuge ubwiru bwa Kristo, ubwo nabohewe.” Zirikana nanone izi ngero zindi zikurikira: Abaroma 15:30; 1 Abatesalonike 5:25; 2 Abatesalonike 3:1; Abaheburayo 13:18.

11. Igihe Epafura yari ari i Roma, ni bande yari arimo asabira?

11 Uko ni na ko byari bimeze kuri mugenzi wa Pawulo wari i Roma bari bafatanyije umurimo. “Epafura mwene wanyu arabatashya . . . [a]barwanira iteka [a]kabasabira” (Abakolosayi 4:12). Ijambo ryahinduwemo “kurwana” rishobora kumvikanisha “guhatana,” nk’uko abakinnyi bakoraga imyitozo ngororangingo babigenzaga mu mikino ya kera. Mbese, Epafura yaba yari arimo asengana umwete asabira inteko y’abizera bo ku isi hose, cyangwa wenda yasabiraga abasenga by’ukuri bose bari batuye muri Aziya Ntoya? Pawulo yagaragaje ko Epafura yari arimo asabira abari batuye i Kolosayi mu buryo bwihariye. Epafura yari azi imimerere bari barimo. Bose ntitubazi amazina, ndetse nta n’ubwo tuzi ibibazo bari bahanganye na byo, ariko kandi reka dutekereze ibibazo bimwe na bimwe bashobora kuba bari bafite. Birashoboka ko Lino wari ukiri muto yari arimo arwana na za filozofiya zari zogeye zashoboraga kumugiraho ingaruka mbi, naho Rufo akaba ashobora kuba yari akeneye imbaraga zo kunanira amoshya y’abo yari yarahoze yifatanya na bo mu idini rya Kiyahudi. Kubera ko Perusi yari afite umugabo utizera, mbese, yari akeneye kugira umuco wo kwihangana n’ubwenge kugira ngo arere abana be abatoza inyigisho z’Umwami, kandi se, Asunkirito we, wari warazonzwe n’indwara idakira yaba yari akeneye guhumurizwa cyane? Ni koko, Epafura yari azi abari bagize itorero ry’iwabo, kandi yasenganye umwete abasabira bitewe n’uko we na Pawulo bifuzaga ko abo bantu bari baritanze bagenda nk’uko bikwiriye abagaragu ba Yehova.

12. Ni gute dushobora kuvuga ibintu mu buryo busobanutse neza mu masengesho yacu ya bwite?

12 Mbese, ubona icyitegererezo badusigiye—uburyo dushobora gufashamo abandi? Nk’uko byavuzwe, amasengesho avugirwa mu ruhame mu materaniro ya Gikristo akenshi usanga avuga ibintu muri rusange, bitewe n’ababa bateze amatwi banyuranye. Ariko kandi, amasengesho ya bwite cyangwa ayo mu rwego rw’umuryango tuvuga ashobora kuvugwa mu buryo bwihariye kurushaho. N’ubwo rimwe na rimwe dushobora gusaba Imana ko yayobora kandi igaha imigisha abagenzuzi basura amatorero bose cyangwa abashumba bo mu buryo bw’umwuka, mbese ntihari ubwo dushobora gusobanura neza uwo dushaka gusabira? Urugero, kuki utasengera umugenzuzi w’akarere usura itorero ryanyu cyangwa uyobora Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero wifatanyamo ubavuga mu izina? Mu Bafilipi 2:25-28 no muri 1 Timoteyo 5:23, hagaragaza ko Pawulo yari ahangayikishijwe mu buryo bwa bwite n’ubuzima bwa Timoteyo na Epafuradito. Mbese, mu buryo nk’ubwo natwe dushobora kugaragaza ko twita ku barwayi tuzi amazina?

13. Ni mu yihe mimerere dukwiriye kuvuga ibintu bikwiriye mu masengesho yacu ya bwite?

13 Ni iby’ukuri ko tugomba kwirinda kwivanga mu bibazo bwite by’abandi, ariko kandi birakwiriye ko amasengesho yacu agaragaza ko twita by’ukuri ku bo tuzi kandi twitaho (1 Timoteyo 5:13; 1 Petero 4:15). Umuvandimwe ashobora kuba yaratakaje akazi ke, kandi tukaba tudashobora kumuha akandi. Icyakora, dushobora kumuvuga mu izina mu masengesho yacu ya bwite, kandi tukerekeza ku magorwa ye (Zaburi 37:25; Imigani 10:3). Mbese, twaba tuzi mushiki wacu w’umuseribateri usaziye iwabo atagira umugabo n’abana bitewe n’uko yiyemeje gushaka “mu Mwami wacu” gusa (1 Abakorinto 7:39)? Mu masengesho yawe ya bwite, kuki utasaba ko Yehova yamuha umugisha kandi akamufasha gukomeza kuba indahemuka mu murimo we? Dufate urundi rugero: abasaza babiri bashobora kuba barahaye inama umuvandimwe wayobye. Kuki se rimwe na rimwe buri wese muri bo atajya avuga izina ry’uwo muvandimwe mu masengesho ye ya bwite?

14. Ni gute amasengesho akubiyemo ibintu bisobanutse neza afitanye isano no gufasha abandi?

14 Hari uburyo bwinshi ushobora kubona bwo gushyira mu masengesho yawe ya bwite abantu uzi bakeneye ko Yehova abaha ubufasha, ihumure, ubwenge n’umwuka wera, cyangwa iyo ari yo yose mu mbuto zawo. Ushobora kumva udafite ubushobozi buhagije bwo kugira icyo ubafashisha mu buryo bw’umubiri cyangwa bwo kubaha ubufasha butaziguye, bitewe n’intera igutandukanya na bo cyangwa indi mimerere. Ariko kandi, ntiwibagirwe gusenga usabira abavandimwe na bashiki bawe. Uzi ko bifuza kugenda nk’uko bikwiriye abagaragu ba Yehova, nyamara mu by’ukuri bashobora kuba bakeneye ubufasha kugira ngo babikore mu buryo burambye. Urufunguzo rwo kubafasha ni amasengesho yawe.—Zaburi 18:3, umurongo wa 2 muri Biblia Yera; 20:2, 3, umurongo wa 1 n’uwa 2 muri Biblia Yera; 34:16, umurongo wa 15 muri Biblia Yera; 46:2, umurongo wa 1 muri Biblia Yera; 121:1-3.

Haranira gukomeza abandi

15. Kuki twagombye gushishikazwa n’agace gasoza igitabo cy’Abakolosayi?

15 Birumvikana ko isengesho rivuganywe umwete kandi rigusha ku ngingo atari bwo buryo bwonyine ushobora kubona bwo gufasha abandi, cyane cyane abo ukunda. Igitabo cy’Abakolosayi kirabigaragaza neza. Intiti nyinshi zitekereza ko mu gihe Pawulo yari amaze gutanga ubuyobozi mu bihereranye n’inyigisho hamwe n’inama z’ingirakamaro, yongereyeho intashyo za bwite gusa (Abakolosayi 4:7-18). Ibinyuranye n’ibyo, twamaze kubona ko ako gace ka nyuma muri icyo gitabo gakubiyemo inama zikwiriye kwitabwaho, kandi hari amasomo menshi dushobora kukavanamo.

16, 17. Twavuga iki ku bihereranye n’abavandimwe bavugwa mu Bakolosayi 4:10, 11?

16 Pawulo yaranditse ati “Arisitariko, uwo tubohanywe, arabatashya; na Mariko mwene se wabo wa Barinaba, arabatashya na we. (Uwo ni we mwategetswe; naramuka aje iwanyu, muzamwakire.) Na Yesu witwa Yusito arabatashya: abo ni bo bonyine bo mu bakebwe bakorana nanjye ku bw’ubwami bw’Imana, kandi bamaze umubabaro [“bambereye ubufasha bunkomeza,” NW].”​—Abakolosayi 4:10, 11.

17 Aho ngaho, Pawulo yagaragaje abavandimwe bamwe na bamwe bari bafite imico yihariye. Yavuze ko bari mu bakebwe, bari baravutse ari Abayahudi. I Roma, hari hari Abayahudi benshi bakebwe, kandi bamwe muri bo icyo gihe bari Abakristo. Nyamara, abo Pawulo yavuze bari baramufashije. Birashoboka ko batajijinganyije kwifatanya n’Abakristo bari barahoze ari Abanyamahanga, kandi bagomba kuba barifatanyije na Pawulo mu kubwiriza Abanyamahanga banezerewe.—Abaroma 11:13; Abagalatiya 1:16; 2:11-14.

18. Ni gute Pawulo yashimiye bamwe mu bari bari kumwe na we?

18 Zirikana amagambo ya Pawulo agira ati “abo bambereye ubufasha bunkomeza” (NW). Yakoresheje ijambo ry’Ikigiriki riboneka iyo ncuro imwe gusa muri Bibiliya. Abahinduzi benshi bayihinduramo “ihumure.” Ariko kandi, hari irindi jambo ry’Ikigiriki (pa·ra·ka·le’o) rikunze guhindurwamo “ihumure.” Iryo jambo Pawulo yagiye arikoresha ahandi hantu muri urwo rwandiko, ariko si ryo yakoresheje mu Bakolosayi 4:11.—Matayo 5:4; Ibyakozwe 4:36; 9:31; 2 Abakorinto 1:4; Abakolosayi 2:2; 4:8.

19, 20. (a) Imvugo Pawulo yakoresheje yerekeza ku bavandimwe bamufashije ari i Roma yumvikanisha iki? (b) Ni mu buhe buryo abo bavandimwe bashobora kuba barafashijemo Pawulo?

19 Abo Pawulo yavuze amazina bagomba kuba barakoze byinshi birenze ibyo kumuhumuriza mu magambo gusa. Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “ubufasha bukomeza” mu Bakolosayi 4:11 (NW), rimwe na rimwe ryakoreshwaga mu nyandiko z’isi ryerekeza ku muti woroshya ububabare. Ubuhinduzi bwitwa New Life Version busomwa ngo “mbega ukuntu bamfashije!” Ubwa Today’s English Version bukoresha interuro igira iti “baramfashije cyane.” Ni iki abo bavandimwe b’Abakristo bari hafi ya Pawulo bashobora kuba barakoze kugira ngo bamufashe?

20 Pawulo yashoboraga gusurwa, ariko hari ibintu byinshi atashoboraga gukora, urugero nko kugura ibintu by’ibanze yabaga akeneye—ibyokurya n’ibyo yagombaga kwambara mu gihe cy’itumba. Ni gute yashoboraga kubona imizingo yo kwiyigisha cyangwa kugura ibyo yagombaga kwifashisha mu kwandika (2 Timoteyo 4:13). Mbese, ntushobora kwiyumvisha ukuntu abo bavandimwe bafashije Pawulo mu bintu yari akeneye, bamukorera ibintu by’ibanze nko kumugurira ibyo bintu cyangwa kumuhahira? Yashoboraga kuba akeneye kugenzura imimerere yari iri mu itorero runaka no kuryubaka. Kubera ko yari afunzwe, ntiyashoboraga kubikora, bityo abo bavandimwe bashobora kuba barasuraga ayo matorero mu cyimbo cya Pawulo, bayashyiriye ubutumwa, bakagaruka kumubwira ibyo babaga bahasanze. Mbega ukuntu ibyo byamukomezaga!

21, 22. (a) Kuki amagambo aboneka mu Bakolosayi 4:11 yagombye kudushishikaza? (b) Ni mu buhe buryo bumwe na bumwe dushobora gukurikizamo urugero rw’abantu bari bari kumwe na Pawulo?

21 Ibyo Pawulo yanditse ku bihereranye no gutanga “ubufasha bukomeza” (NW), bitumenyesha byinshi ku birebana n’ukuntu dushobora gufasha abandi. Bashobora kuba barimo bagenda nk’uko bikwiriye abagaragu ba Yehova mu byerekeranye n’amahame ye arebana n’umuco, bajya mu materaniro ya Gikristo kandi bakifatanya mu murimo wo kubwiriza. Kuri iyo ngingo, dukwiriye kubashimira. Ariko se, dushobora gukora ibirenze ibyo tukababera ‘ubufasha bubakomeza’ (NW) nk’uko abo babigenjereje Pawulo?

22 Niba uzi mushiki wacu wakomeje kwizirika ku bivugwa mu 1 Abakorinto 7:37 abigiranye ubwenge, ariko ubu akaba atagira umuryango umuba hafi, mbese, ushobora kumusaba ko mwakwifatanya mu bikorwa runaka by’umuryango, wenda mukaba mwamutumira mugasangira ifunguro cyangwa mukajyana mu iteraniro mbonezamubano rito rigizwe n’incuti cyangwa bene wanyu? Bite se ku bihereranye no kuba mwamutumira akajyana n’umuryango wanyu mu ikoraniro cyangwa mu biruhuko? Cyangwa se mukaba mwamusaba ko mwamutwara mukajyana guhaha ibyokurya mu gihe gikwiriye. Uko ni na ko mwabigenzereza abapfakazi cyangwa se wenda abadashobora kwitwara mu modoka. Kumva inkuru z’ibyababayeho cyangwa kunguka ubumenyi bw’ibyo bazi ku bintu bisanzwe mu buzima nko guhitamo imbuto nziza cyangwa gutoranya imyenda y’abana, bishobora kuguhesha ingororano (Abalewi 19:32; Imigani 16:31). Ingaruka ibyo bishobora kuzagira, ni ubucuti bwa bugufi cyane. Bityo bashobora kumva barushijeho kwisanzura, bakagusaba ubufasha igihe bazaba bakeneye umuti muri farumasi, cyangwa ibindi nk’ibyo. Abavandimwe bari bari kumwe na Pawulo i Roma, bagomba kuba baratanze ubufasha bw’ingirakamaro bukomeza, nk’uko bishobora kumera ku bwo watanga. Haba icyo gihe ndetse no muri iki gihe, umugisha w’inyongera tubona ni uko imirunga y’urukundo irushaho gukomera, n’icyemezo twafashe cyo gukorera Yehova mu budahemuka dufatanye urunana kikarushaho gushimangirwa.

23. Byaba byiza ko buri wese muri twe yamara igihe akora iki?

23 Buri wese muri twe ashobora gutekereza ku mimerere ivugwa muri iki gice. Ni ingero gusa, ariko zishobora kutwibutsa imimerere nyayo dushobora kurushaho kuberamo abavandimwe na bashiki bacu “ubufasha bukomeza” (NW ). Icy’ingenzi si uko twakwigana imyifatire y’abantu b’abagiraneza. Iyo si yo yari intego y’abavandimwe bavugwa mu Bakolosayi 4:10, 11. ‘Bakoranaga ku bw’ubwami bw’Imana.’ Kuba barakomejwe byari bifitanye isano ritaziguye n’ibyo ngibyo. Turifuza ko ari uko byatugendekera.

24. Ni iyihe mpamvu y’ingenzi ituma dusenga dusabira abandi kandi tukifuza kubakomeza?

24 Mu masengesho yacu ya bwite, tuvuga abandi mu mazina kandi tugashyiraho imihati yo kubakomeza bitewe n’iyi mpamvu: twizera ko abavandimwe na bashiki bacu bifuza ‘kugenda nk’uko bikwiriye ab’Umwami wacu, bamunezeza muri byose’ (Abakolosayi 1:10). Uko kuri gufitanye isano n’ikindi kintu Pawulo yavuze igihe yandikaga ibihereranye n’ibyo Epafura yari yashyize mu masengesho asabira Abakolosayi, ko ‘bahagarara bashikamye, bakamenya neza badashidikanya ibyo Imana ishaka’ (Abakolosayi 4:12). Ni gute twebwe mu buryo bwa bwite dushobora kubigeraho? Nimucyo tuzabirebe.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Reba igitabo Étude perspicace des Écritures, Umubumbe wa 1, ipaji ya 501-502, na “Toute Écriture est inspirée de Dieu et utile,” ipaji ya 226-228, byanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.

Mbese, wazirikanye?

• Ni gute dushobora kurushaho gufasha abandi mu masengesho yacu ya bwite?

• Ni mu buhe buryo Abakristo bamwe na bamwe babereye Pawulo ‘ubufasha bumukomeza’ (NW )?

• Ni mu yihe mimerere dushobora kuba “ubufasha bukomeza” (NW) abandi?

• Ni iyihe ntego ituma dusenga dusabira abavandimwe na bashiki bacu kandi tukifuza kubakomeza?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Mbese, ushobora gutumira undi Mukristo agasohokana n’umuryango wawe?

[Aho ifoto yavuye]

Uburenganzira bwatanzwe na Green Chimney’s Farm