Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuki ukorera Imana?

Kuki ukorera Imana?

Kuki ukorera Imana?

Umwami watinyaga Imana yigeze guha umwana we inama igira iti “umenye Imana ya so, ujye uyikorera n’umutima utunganye kandi ukunze” (1 Ngoma 28:9). Uko bigaragara, Yehova yifuza ko abagaragu be bamukorera bafite imitima ishimira, irangwa no kunyurwa.

TWEBWE Abahamya ba Yehova, twiyemerera nta shiti ko igihe twasobanurirwaga amasezerano akubiye muri Bibiliya ku ncuro ya mbere, imitima yacu yari yuzuye ugushimira. Buri munsi twagendaga tumenya ikintu gishya ku byerekeranye n’imigambi y’Imana. Uko twagendaga turushaho kumenya byinshi ku byerekeye Yehova, ni na ko icyifuzo cyacu cyo kumukorera n’ “umutima utunganye kandi ukunze” cyagendaga kirushaho gukomera.

Abantu benshi babaye Abahamya ba Yehova bakomeje gukorera Yehova babigiranye ibyishimo byinshi mu mibereho yabo. Ariko kandi, hari Abakristo bamwe na bamwe batangira neza, nyamara nyuma y’igihe runaka bakibagirwa impamvu zibasunikira gukorera Imana. Mbese, ibyo byaba byarakubayeho? Niba byarakubayeho, ntukihebe. Ibyishimo bitakaye bishobora kongera kuboneka. Mu buhe buryo?

Zirikana imigisha ubona

Mbere na mbere, tekereza ubishyizeho umutima ku migisha ubona buri munsi ituruka ku Mana. Tekereza ku mpano nziza duhabwa na Yehova: imirimo myinshi yakoze y’irema—abantu bose bashobora kugeraho uko inzego zabo z’imibereho cyangwa imimerere yabo y’iby’ubukungu byaba biri kose—kuba adutegurira ibyokurya n’ibyokunywa bya kamere, ubuzima bwiza ufite mu rugero runaka, ubumenyi ufite ku byerekeye ukuri kwa Bibiliya, kandi icy’ingenzi kurushaho, impano y’Umwana we. Urupfu rwe rwaguteguriye inzira yo gukorera Imana ufite umutimanama ukeye (Yohana 3:16; Yakobo 1:17). Uko ugenda urushaho gutekereza ku neza y’Imana ubishyizeho umutima, ni na ko ugenda urushaho kuyishimira. Icyo gihe umutima wawe uzagusunikira kuyikorera ubitewe no gushimira ku bw’ibintu byose yakoze. Nta gushidikanya ko uzatangira kongera kugira ibyiyumvo nk’iby’umwanditsi wa Zaburi, we wanditse ati “Uwiteka, Mana yanjye, imirimo itangaza wakoze ni myinshi, kandi ibyo utekereza kutugirira na byo ni byinshi; ntihariho uwagereranywa nawe . . . [Biruta] ubwinshi ibyo nshoboye kubara.”—Zaburi 40:6, umurongo wa 5 muri Biblia Yera.

Ayo magambo yanditswe na Dawidi, umugabo wagize imibereho itarabuze kurangwa n’ingorane. Igihe Dawidi yari akiri umusore, yamaze igihe kinini ahunga ubwo Umwami Sawuli hamwe n’abamurindaga bamuhigaga ngo bamwice (1 Samweli 23:7, 8, 19-23). Dawidi na we yagiraga intege nke za bwite yahanganaga na zo. Ibyo yabyiyemereye muri Zaburi ya 40, agira ati “ibyago bitabarika bi[ra]ngose, ibyo nakiraniwe bingezeho, nkaba ntabasha kureba. Biruta umusatsi wo ku mutwe wanjye ubwinshi.” (Zaburi 40:13, umurongo wa 12 muri Biblia Yera.) Ni koko, Dawidi yari afite ingorane, ariko ntizamuciye intege burundu. Yibandaga ku buryo Yehova yari arimo amuha imigisha, atitaye ku bibazo yari afite, maze aza kubona ko iyo migisha yasumbaga kure cyane amakuba ye.

Mu gihe wumva ubujijwe amahwemo cyane n’ibibazo bya bwite cyangwa se ibyiyumvo byo kumva ko ufite ikintu runaka ubuze, ni byiza gufata igihe ukabara imigisha uhabwa, nk’uko Dawidi yabigenje. Nta gushidikanya, kwishimira iyo migisha ni byo byagusunikiye kwiyegurira Yehova; ibyo bitekerezo bishobora no kugufasha guhembera ibyishimo watakaje kandi bikagufasha gukorera Imana ufite umutima urangwa no gushimira.

Amateraniro y’itorero ashobora kugufasha

Uretse gutekereza twiherereye ku neza twagiriwe na Yehova tubishyizeho umutima, tugomba kwifatanya n’Abakristo bagenzi bacu. Guteranira hamwe n’abagabo n’abagore n’abakiri bato bakunda Imana kandi biyemeje bamaramaje kuyikorera, ni ibintu bitera inkunga. Urugero rwabo rushobora kudushishikariza gukorera Yehova tubigiranye ubugingo bwacu bwose. Nanone kandi, kuba turi ku Nzu y’Ubwami bishobora kubatera inkunga na bo.

Ni iby’ukuri ko mu gihe twaba tugeze imuhira twiriwe dukora akazi kagoye, cyangwa tukaba twaciwe intege n’ikibazo runaka cyangwa twanegekaye, gutekereza ibyo kujya mu materaniro ku Nzu y’Ubwami bishobora kutoroha. Mu bihe nk’ibyo, tuba tugomba kutinonera, mu buryo runaka ‘tukababaza umubiri wacu,’ kugira ngo tubone uko twumvira itegeko ridusaba guteranira hamwe n’Abakristo bagenzi bacu.—1 Abakorinto 9:26, 27; Abaheburayo 10:23-25.

Mu gihe ibyo byaba bibaye ngombwa, mbese twagombye gufata umwanzuro w’uko tudakunda Yehova by’ukuri? Oya rwose. Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka bo mu bihe bya kera bakundaga Imana mu buryo budashidikanywaho bagombaga gushyiraho imihati ikomeye cyane mu gukora ibyo Imana ishaka (Luka 13:24). Intumwa Pawulo yari umwe muri abo Bakristo. Yagaragaje ibyiyumvo bye mu buryo bweruye muri aya magambo ngo “nzi yuko muri jye, ibyo ni ukuvuga muri kamere yanjye, nta kiza kimbamo: kuko mpora nifuza gukora ikiza, ariko kugikora nta ko; kuko icyiza nshaka atari cyo nkora, ahubwo ikibi nanga akaba ari cyo nkora” (Abaroma 7:18, 19). Kandi yabwiye Abakorinto ati “iyo mbwiriza ubutumwa, singira icyo nīrāta; kuko ari byo mpatirwa gukora . . . Iyo mbikora mbikunze, ndagororerwa; ariko iyo mbikora ngononwa, [naba] mbitewe gusa n’uko mpawe ubusonga.”—1 Abakorinto 9:16, 17.

Kimwe na benshi muri twe, Pawulo yari afite kamere ibogamira ku cyaha yakumiraga ibyifuzo bye byo gukora ibyiza. Icyakora, yarwanye inkundura kugira ngo arwanye iyo kamere, kandi incuro nyinshi yarayineshaga. Birumvikana ariko ko ibyo Pawulo atabigezeho abifashijwemo n’imbaraga ze bwite. Yaranditse ati ‘nshobozwa byose n’umpa imbaraga’ (Abafilipi 4:13). Yehova, we wahaga Pawulo imbaraga, nawe azaguha imbaraga zo gukora ibyiza numusaba ko aguha ubufasha (Abafilipi 4:6, 7). Bityo rero, ‘shishikarira kurwanira ibyo kwizera,’ maze Yehova azaguha umugisha.—Yuda 3.

Si ngombwa ko urwana iyo ntambara wenyine. Mu matorero y’Abahamya ba Yehova, abasaza b’Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka, bo ubwabo bakomeza “kurwanira ibyo kwizera” badacogora, biteguye kugufasha rwose. Niwegera umusaza ukamusaba ubufasha, azihatira ‘kugukomeza’ (1 Abatesalonike 5:14). Intego ye izaba iyo kuba “nk’aho kwikinga umuyaga, n’ubwugamo bw’umugaru.”—Yesaya 32:2.

“Imana [ni] urukundo,” kandi ishaka ko abagaragu bayo bayikorera babitewe n’urukundo (1 Yohana 4:8). Niba urukundo ukunda Imana rukeneye guhemberwa, fata ingamba zikwiriye kugira ngo ubikore, nk’uko byavuzwe haruguru. Uzishimira kuba warabikoze.