Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese, uribuka?

Mbese, uribuka?

Mbese, uribuka?

Mbese, waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi yasohotse vuba aha? Niba ari ko biri, reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:

Ni ikihe kintu cy’ingenzi twakora kugira ngo dushobore guhosha amakimbirane twaba dufitanye n’umuntu runaka?

Mbere na mbere, tugomba kwemera ko twese dushobora kugira ibitekerezo bibi n’imyifatire idahwitse. Hanyuma, twagombye gusuzumana ubwitonzi tukareba niba ari twe soko y’ikibazo aho kuba uwo muntu wundi.—15/8, ipaji ya 23.

Ni ryari “ibihe ibintu byose bizongera gutunganyirizwa” bivugwa mu Byakozwe 3:21 bizabaho?

Ibihe byo kongera gutunganya ibintu bibaho mu byiciro bibiri. Ubwa mbere, hari igikorwa cyo kongera gusubizaho paradizo yo mu buryo bw’umwuka kirimo gikorwa uhereye mu mwaka wa 1919. Ikindi gikorwa cyo kongera gutunganya ibintu kizabaho igihe isi yacu izaba yahindutse paradizo nyayo.—1/9, ipaji 17 n’iya 18.

Ni gute ikimonyo kitagira umutware nk’uko bivugwa mu Migani 6:6-8, nyamara kikaba kiduha urugero rwiza?

Mu kiguri cy’ibimonyo, haba umwamikazi, ariko ni umwamikazi mu buryo bw’uko gusa atera amagi kandi akaba ari nyina w’ikiguri. Ibimonyo bikorana umwete, bityo natwe ni uko twagombye kubigenza, duhatanira kurushaho kunoza umurimo wacu, n’iyo nta muntu waba aducunga.—15/9, ipaji ya 26.

Mbese, ubuhanuzi bwa Hulida, bwanditswe mu 2 Abami 22:20 bwari ukuri, ubuhanuzi bwavugaga ko Yosiya yari gupfa mu ‘mahoro,’ kandi yarakomerekejwe akagwa ku rugamba?

Yego, yapfuye mu mahoro mu buryo bw’uko yapfuye mbere y’uko habaho ibyago byo mu mwaka wa 609-607 M.I.C., igihe Abanyababuloni bagotaga Yerusalemu kandi bakayirimbura.—15/9, ipaji ya 30.

Ni gute Salomo yari arimo avuga neza umugore igihe yavugaga ko ameze “nk’ihene nziza yo mu misozi”? (Imigani 5:18, 19, NW)

Isha y’ingore, cyangwa ihene yo mu misozi, itambuka neza kandi ifite umubyimba uteye neza. Byongeye kandi, ishobora kuba mu karere k’ibihanamanga karuhije kandi ikahabyarira, aho ibiribwa biba ari ingume.—1/10, ipaji ya 30 n’iya 31.

Henry Grew na George Storrs bari bantu ki?

Abo bagabo bombi babayeho mu myaka ya 1800 kandi bari abigishwa ba Bibiliya bashishikaye. Grew yamenye ko inyigisho y’Ubutatu idashingiye ku Byanditswe, nk’uko bimeze ku nyigisho y’ukudapfa k’ubugingo n’iy’umuriro w’ikuzimu. Storrs yaje gusobanukirwa ko hari abantu bazahabwa ubuzima budashira hano ku isi. Bombi babanjirije Charles Taze Russell, watangiye kwandika iyi gazeti mu mwaka wa 1879.—15/10, ipaji ya 26-30.

Ni gute Abahamya ba Yehova babona uburyo bwo kuvura umuntu hakoreshejwe amaraso ye bwite?

Kubera ko imyizerere yabo ishingiye kuri Bibiliya, ntibabika amaraso yabo ngo hanyuma bazemere kuyaterwa. Buri Mukristo wese yifatira umwanzuro ku giti cye ku birebana n’uburyo amaraso ye bwite azafatwa mu gihe cyo kubagwa, cyo gufata ibizami kwa muganga cyangwa mu gihe azaba arimo avurwa. Agomba kuzirikana icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’amaraso kandi akibuka ko yiyeguriye Imana wese.—15/10, ipaji ya 30 n’iya 31.

Igenzura ryakozwe mu ntangiriro z’uyu mwaka ryahishuye ko Abahamya ba Yehova batuye hirya no hino ku isi bakeneye ikihe kintu cy’ingenzi cyane?

Mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere aho usanga hataboneka amafaranga ahagije, hakenewe Amazu y’Ubwami asaga 11.000. Impano zitangwa n’Abakristo bo mu bihugu byinshi zirimo ziratangwa kugira ngo zigire uruhare mu kubaka ahantu hahagije ho guteranira.—1/11, ipaji ya 30.

Ni ayahe magambo amwe n’amwe yo mu rurimi rw’umwimerere akoreshwa muri Bibiliya afitanye isano no gusenga?

Rimwe ni lei·tour·giʹa, rihindurwamo ngo “umurimo ugenewe abantu bose.” Irindi ni la·treiʹa, rihindurwamo ngo “umurimo wera” (Abaheburayo 10:11, NW; Luka 2:36, 37, NW ).—15/11, ipaji ya 11-13.

Ni irihe somo ry’ingenzi dushobora kuvana mu nkuru ya Bibiliya ivuga ibihereranye na Adamu na Eva?

Igikorwa icyo ari cyo cyose cy’ubwibone cyo gushaka kubaho umuntu atayobowe na Yehova Imana ni ubupfu bukabije.—15/11, ipaji ya 24-27.

Ni ikihe gihamya gishingiye ku Byanditswe kigaragaza ko Imana iha imbaraga abagaragu bayo?

Dawidi, Habakuki n’intumwa Pawulo, bose batanze ubuhamya bwa bwite bugaragaza ko Yehova Imana yari yarabahaye imbaraga (Zaburi 60:14, umurongo wa 12 muri Biblia Yera; Habakuki 3:19; Abafilipi 4:13). Ku bw’ibyo, dushobora kwiringira tudashidikanya ko Imana yiteguye kuduha imbaraga kandi ko ibishoboye.—1/12, ipaji ya 10 n’iya 11.