Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Muhagarare mushikamye mumenye neza mudashidikanya

Muhagarare mushikamye mumenye neza mudashidikanya

Muhagarare mushikamye mumenye neza mudashidikanya

‘Abarwanira iteka abasabira, kugira ngo muhagarare mushikamye, kandi mutunganye rwose, mumenye neza mudashidikanya ibyo Imana ishaka byose.’​—ABAKOLOSAYI 4:12.

1, 2. (a) Ni iki abantu batizera babonye ku Bakristo ba mbere? (b) Ni gute igitabo cy’Abakolosayi kigaragaza umuco wo kwita ku bandi mu buryo bwuje urukundo?

ABIGISHWA ba Yesu bitaga mu buryo bwimbitse kuri bagenzi babo bari bahuje ukwizera. Uwitwa Tertullien (umwanditsi wo mu kinyejana cya kabiri n’icya gatatu I.C.) yavuze ibihereranye n’ubugwaneza bagaragarizaga imfubyi, abakene n’abageze mu za bukuru. Ibyo bintu byerekanaga urukundo rugaragarira mu bikorwa byashimishije abatizera cyane ku buryo bamwe berekeje ku Bakristo bagira bati ‘nimwirebere ukuntu bakundana.’

2 Igitabo cy’Abakolosayi kigaragaza ukuntu intumwa Pawulo hamwe na mugenzi wayo Epafura na bo bitaga ku bavandimwe na bashiki bacu bari i Kolosayi mu buryo bwuje urukundo. Pawulo yabandikiye ababwira ko Epafura ‘abarwanira iteka abasabira, kugira ngo bahagarare bashikamye, kandi batunganye rwose, bamenye neza badashidikanya ibyo Imana ishaka byose.’ Mu mwaka wa 2001, ayo magambo aboneka mu Bakolosayi 4:12 agira ati ‘muhagarare mushikamye mumenye neza mudashidikanya ibyo Imana ishaka byose,’ ni yo azaba agize isomo ry’umwaka ry’Abahamya ba Yehova.

3. Epafura yasenze asaba ibihe bintu bibiri?

3 Ushobora kubona ko amasengesho Epafura yavugaga asabira abo akunda yari akubiyemo ibintu bibiri: (1) ko ‘bahagarara bashikamye’ kandi (2) ko bahagarara ‘bazi neza badashidikanya ibyo Imana ishaka byose.’ Ayo magambo yashyizwe mu Byanditswe ku bw’inyungu zacu. Bityo rero, ibaze uti ‘ni iki jye ubwanjye nkeneye gukora kugira ngo amaherezo nzahagarare nshikamye kandi nzi neza ntashidikanya ibyo Imana ishaka byose? Kandi se nimbigenza ntyo, ingaruka zizaba izihe? Nimucyo tubirebe.

Hatanira ‘guhagarara ushikamye’

4. Ni mu buhe buryo Abakolosayi bari bakeneye kuba abantu ‘bashikamye’?

4 Epafura yifuzaga cyane ko abavandimwe na bashiki be bo mu buryo bw’umwuka b’i Kolosayi ‘bazahagarara bashikamye.’ Ijambo Pawulo yakoresheje, aha ngaha ryahinduwemo “mushikamye,” rishobora kumvikanisha igitekerezo cyo gutungana, kuba umuntu ushyitse, cyangwa ukuze mu buryo bw’umwuka (Matayo 19:21; Abaheburayo 5:14; Yakobo 1:4, 25). Ushobora kuba uzi ko kuba umuntu ari Umuhamya wa Yehova wabatijwe byonyine ubwabyo bidasobanura byanze bikunze ko ari Umukristo ukuze rwose. Pawulo yandikiye Abefeso, bari batuye mu burengerazuba bw’i Kolosayi, ababwira ko abungeri n’abigisha bagerageza gufasha bose ‘kuzagira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo bazaba abantu bashyitse, bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo.’ Hari ahandi Pawulo yateye Abakristo inkunga ababwira ko “ku bwenge” bagombaga ‘kuba bakuru.’—Abefeso 4:8-13; 1 Abakorinto 14:20.

5. Ni gute ibyo kuba abantu bashikamye dushobora kubigira intego y’ibanze?

5 Niba hari Abakristo bamwe na bamwe b’i Kolosayi bari bataraba abantu bashyitse cyangwa bakuze mu buryo bw’umwuka, iyo ni yo yagombaga kuba intego yabo. Mbese, si uko byagombye kumera muri iki gihe? Twaba tumaze imyaka ibarirwa muri za mirongo tubatijwe cyangwa twaba tumaze igihe gito, mbese, dushobora kubona ko twagize amajyambere mu buryo bugaragara mu birebana n’ubushobozi bwacu bwo gutekereza no mu birebana n’uko tubona ibintu? Mbese, tubanza gusuzuma amahame ya Bibiliya mbere y’uko dufata imyanzuro? Mbese, ibintu byerekeye Imana n’ibirebana n’inyungu z’itorero bigenda birushaho kugira uruhare rukomeye mu mibereho yacu, aho kubikora nk’aho atari iby’ingenzi? Aha ngaha, ntidushobora gutanga ingero z’uburyo bwose dushobora kugaragazamo ko twakuze ku buryo tugera ubwo dushikama, ariko kandi reka turebe ingero ebyiri.

6. Ni mu biki umuntu ashobora kugira amajyambere akaba umuntu utunganye nk’uko bimeze kuri Yehova?

6 Urugero rwa mbere: reka tuvuge ko twakuriye mu mimerere yiganjemo urwikekwe cyangwa aho abantu barwanya abo badahuje ubwoko, ubwenegihugu, cyangwa abo mu tundi turere. Ubu noneho tuzi ko Imana itarobanura ku butoni kandi ko natwe tutagombye kurobanura ku butoni (Ibyakozwe 10:14, 15, 34, 35). Mu itorero ryacu cyangwa mu karere kacu, hari abantu turi kumwe badakomoka mu mimerere nk’iyo dukomokamo. Ariko se, ni mu rugero rungana iki tubika mu mitima yacu ibyiyumvo bitari byiza cyangwa urwikekwe tugirira abantu bakuriye muri iyo mimerere? Mbese, dushotora abandi twihutira gutekereza ikintu kibi niba hari umuntu ukomoka mu yindi mimerere wibeshye cyangwa akadukorera agakosa gato mu buryo runaka? Ibaze uti ‘mbese, naba nkeneye kurushaho kugira amajyambere nkagera ubwo ngira imyifatire nk’iy’Imana yo kutarobanura ku butoni’?

7. Kuba Umukristo ushikamye bishobora kuba bikubiyemo kubona abandi dute?

7 Urugero rwa kabiri: dukurikije ibivugwa mu Bafilipi 2:3, twagombye ‘kutagira icyo dukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko tutari, ahubwo tukicisha bugufi mu mitima, umuntu wese akibwira ko mugenzi we amuruta.’ Ni gute turimo tugira amajyambere mu birebana n’ibyo? Buri muntu agira aho agaragaza intege nke n’aho agaragaza imbaraga. Niba mu gihe cyahise twarabangukirwaga no kubona intege nke z’abandi, mbese, twaba twaragize amajyambere, tukaba tutakibitegaho kumera nk’ ‘abatunganye’ (Yakobo 3:2)? Ubu se, kuruta mbere hose, twaba dushobora kubona—ndetse no gushakisha—uburyo abandi baturuta? ‘Ngomba kwemera rwose ko uyu mushiki wacu andusha kwihangana.’ ‘Uriya muntu we afite ukwizera gukomeye kurushaho.’ ‘Mvugishije ukuri, andusha kwigisha.’ ‘Andusha gutegeka uburakari bwe.’ Wenda hari bamwe mu Bakolosayi bari bakeneye kugira amajyambere mu birebana n’ibyo. Mbese, natwe ni uko?

8, 9. (a) Ni mu buhe buryo Epafura yasenze asabira Abakolosayi ko ‘bahagarara’ bashikamye? (b) ‘Guhagarara bashikamye’ byumvikanishaga iki ku bihereranye n’igihe kizaza?

8 Epafura yasenze asaba ko Abakolosayi ‘bahagarara bashikamye.’ Uko bigaragara, Epafura yari arimo asenga asaba Imana ko mu rugero Abakolosayi bagezemo baba Abakristo bashikamye, bakuze, bashyitse, ‘bahagarara,’ cyangwa bagakomeza kumera batyo.

9 Ntidushobora kuvuga ko buri wese uba Umukristo, ndetse Umukristo ukuze, azakomeza kumera atyo. Yesu yavuze ko umwana w’Imana w’umumarayika ‘atahagaze mu kuri’ (Yohana 8:44). Kandi Pawulo yibukije Abakorinto ibya bamwe bo mu bihe byahise bari baramaze igihe runaka bakorera Yehova hanyuma bikaza kubananira. Yaburiye abavandimwe basizwe n’umwuka agira ati “uwibwira ko ahagaze, yirinde atagwa” (1 Abakorinto 10:12). Ibyo bituma isengesho ryo gusabira Abakolosayi kugira ngo ‘bahagarare bashikamye,’ rirushaho kugira ireme. Igihe bari kuba bamaze gushikama, bakaba abantu bakuze, bagombaga gukomeza kumera batyo, ntibasubire inyuma, ngo bacogore, cyangwa ngo batembanwe babivemo (Abaheburayo 2:1; 3:12; 6:6; 10:39; 12:25). Muri ubwo buryo, bari kuzaba ‘bashikamye’ ku munsi wo kugendererwamo no kwemerwa bwa nyuma.—2 Abakorinto 5:10; 1 Petero 2:12.

10, 11. (a) Ni uruhe rugero twasigiwe na Epafura ku bihereranye no gusenga? (b) Mu buryo buhuje n’ibyo Epafura yakoze, ni ikihe cyemezo wifuza gufata?

10 Twamaze kuvuga akamaro ko gusenga usabira abandi ubavuga mu izina, ukagusha ku ngingo igihe usaba ko Yehova yabafasha, akabahumuriza, akabaha imigisha, kandi akabaha umwuka wera. Amasengesho yavuzwe na Epafura asabira Abakolosayi na yo ni uko yari ateye. Kandi natwe dushobora—mu by’ukuri twagombye—kubona muri ayo magambo inama y’agaciro ku bihereranye n’ibyo tubwira Yehova mu isengesho, tumutura ibitwerekeyeho. Nta gushidikanya, tugomba gusaba ko Yehova yadufasha kugira ngo twebwe, buri muntu ku giti cye, ‘tuzahagarare dushikamye.’ Mbese, ujya ubikora?

11 Kuki se mu isengesho utavuga imimerere urimo? Bwira Imana ibyerekeye urugero wagizemo amajyambere mu birebana no kuba umuntu ‘ushikamye,’ ushyitse kandi ukuze mu buryo bw’umwuka. Yinginge uyisaba ko yagufasha kumenya aho ugikeneye gukura mu buryo bw’umwuka (Zaburi 17:3; 139:23, 24). Nta gushidikanya, ufite ahantu nk’aho. Hanyuma, aho gucika intege bitewe n’aho hantu, inginga Imana uyisaba ko yagufasha kugira amajyambere, uvuga ibintu mu buryo bweruye, ugusha ku ngingo. Bikore incuro zirenze imwe. Mu by’ukuri se, kuki utakwiyemeza ko mu cyumweru gitaha uzamara igihe kirekire usenga usaba ko ‘wazahagarara ushikamye.’ Kandi teganya kuzagenda urushaho kubikora mu gihe uzaba urimo usuzuma isomo ry’umwaka. Mu masengesho yawe, ibande kuri kamere ushobora kuba ufite yatuma usubira inyuma ugacogora, cyangwa ugatembanwa ukava mu murimo w’Imana n’uko ushobora kubyirinda.—Abefeso 6:11, 13, 14, 18.

Senga usaba ko wamenya neza udashidikanya

12. Kuki Abakolosayi bari bakeneye mu buryo bwihariye ‘kumenya neza badashidikanya’?

12 Nanone kandi, hari ikindi kintu Epafura yavuze mu isengesho cyari icy’ingenzi kugira ngo amaherezo Abakolosayi bazasangwe mu mimerere yo kwemerwa n’Imana. No kuri twe ni icy’ingenzi. Icyo kintu cyari iki? Yasenze asaba ko bahagarara ‘bazi neza badashidikanya ibyo Imana ishaka byose.’ Bari bakikijwe n’ubuyobe hamwe na za filozofiya zimunga, bimwe muri byo bikaba byari byorosheho agasura kayobya k’ugusenga k’ukuri. Urugero, bahatirwaga kwizihiza iminsi mikuru yihariye no kwiyiriza ubusa cyangwa gukora ibirori, nk’uko byari byarigeze gusabwa muri gahunda yo gusenga kwa Kiyahudi. Abigisha b’ibinyoma bibandaga ku bamarayika, ibyo biremwa by’umwuka by’ibinyembaraga byakoreshwaga mu kugeza Amategeko kuri Mose. Tekereza uhanganye n’ibigeragezo bimeze bityo! Hari ibitekerezo byinshi bivuguruzanya bitera urujijo.—Abagalatiya 3:19; Abakolosayi 2:8, 16-18.

13. Abakolosayi bashoboraga gufashwa no kumenya iki, kandi se, ni gute icyo kintu gishobora kudufasha?

13 Pawulo yarwanyije ibyo bigeragezo binyuriye mu gutsindagiriza uruhare rwa Yesu Kristo. “Nk’uko mwakiriye Kristo Yesu Umwami wacu, abe ari ko mugendera muri we, mushōreye imizi muri we, kandi mwubatswe muri we, mukomejwe no kwizera nk’uko mwigishijwe.” Ni koko, byari ngombwa (haba ku Bakolosayi ndetse no kuri twe) kugira ubumenyi budashidikanywaho ku byerekeye uruhare Kristo afite mu migambi y’Imana no mu mibereho yacu. Pawulo yarasobanuye ati “muri we ni ho hari kūzura k’Ubumana kose mu buryo bw’umubiri. Kandi mwuzuriye muri we, ari we Mutwe w’ubutware bwose n’ubushobozi bwose.”—Abakolosayi 2:6-10.

14. Kuki ibyiringiro byari ikintu cy’ingenzi ku bantu bari batuye i Kolosayi?

14 Abakolosayi bari Abakristo basizwe n’umwuka. Bari bafite ibyiringiro byihariye, byo kuzabona ubuzima bwo mu ijuru, kandi bari bafite impamvu zose zo gutuma ibyo byiringiro bikomeza kuba bizima (Abakolosayi 1:5). ‘Imana yashakaga’ ko bamenya badashidikanya ko ibyiringiro byabo bidashidikanywaho. Mbese, uwo ari we wese muri bo yagombaga gushidikanya ibyo byiringiro? Ashwi da! Mbese muri iki gihe, byagombye kuba ibintu bitandukanye n’ibyo ku bantu bose bafite ibyiringiro bahawe n’Imana byo kuzaba ku isi izahinduka paradizo? Oya rwose! Biragaragara ko ibyo byiringiro nyakuri ari kimwe mu ‘byo Imana ishaka.’ Reka noneho dusuzume ibibazo bikurikira: niba uhatanira kuba umwe mu bagize “[imbaga y’]abantu benshi” bazarokoka ‘umubabaro mwinshi,’ ibyiringiro byawe ni iby’ingenzi mu rugero rungana iki (Ibyahishuwe 7:9, 14)? Mbese, ni kimwe mu bigize ‘ukumenya neza’ kwawe ‘udashidikanya ibyo Imana ishaka byose’?

15. Pawulo yagaragaje urutonde rw’ibihe bintu by’uruhererekane byari bikubiyemo n’ibyiringiro?

15 Iyo tuvuze ngo “ibyiringiro,” ntituba dushaka kuvuga intego idafututse neza umuntu aba yifuza kugeraho, cyangwa ibintu byo mu nzozi. Ibyo dushobora kubibonera mu ruhererekane rw’ingingo mbere y’aho Pawulo yari yaragejeje ku Baroma. Muri urwo ruhererekane, buri kintu kigenda kivugwa kigiye kigirana isano n’igikurikiraho. Itondere aho Pawulo ashyira ijambo “ibyiringiro” mu bitekerezo yatanze: “twishimir[e] no mu makuba yacu, kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana, kandi kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza; uko kunesha kugatera ibyiringiro. Bene ibyo byiringiro ntibikoza isoni, kuko urukundo rw’Imana rwasābye mu mitima yacu ku bw’[u]mwuka [w]era twahawe.”—Abaroma 5:3-5.

16. Uko wagendaga wiga ukuri kwa Bibiliya, ni ibihe byiringiro wagize?

16 Igihe Abahamya ba Yehova bakugezagaho ubutumwa bwo muri Bibiliya ku ncuro ya mbere, ukuri runaka gushobora kuba kwaragushishikaje, urugero nk’imimerere y’abapfuye cyangwa umuzuko. Kuri benshi, ikintu cy’ibanze basobanukiwe, ni inyigisho ishingiye kuri Bibiliya ivuga ko hari abantu bashobora kuzaba ku isi izaba yahindutse paradizo. Ibuka igihe wumvaga iyo nyigisho ku ncuro ya mbere. Mbega ibyiringiro bihebuje—kurwara no gusaza ntibizongera kubaho ukundi, ushobora kuzakomeza kubaho kugira ngo wishimire imbuto z’imirimo yawe, kandi hazabaho amahoro hagati y’abantu n’inyamaswa (Umubwiriza 9:5, 10; Yesaya 65:17-25; Yohana 5:28, 29; Ibyahishuwe 21:3, 4)! Wabonye ibyiringiro bihebuje!

17, 18. (a) Ni gute ibintu by’uruhererekane Pawulo yagejeje ku Baroma bituma umuntu agira ibyiringiro? (b) Ni byiringiro bwoko ki bivugwa mu Baroma 5:4, 5, kandi se, urabifite?

17 Nyuma y’igihe runaka, ushobora kuba warahuye n’ukurwanywa cyangwa gutotezwa mu rugero runaka (Matayo 10:34-39; 24:9). Ndetse no mu bihe bya vuba aha, ingo z’Abahamya bo mu bihugu byinshi zagiye zisahurwa cyangwa bagahatirwa kuba impunzi. Bamwe bagiye bagirirwa nabi, bakamburwa ibitabo byabo, cyangwa bakavugwaho inkuru z’ibinyoma mu itangazamakuru. Nk’uko bivugwa mu Baroma 5:3, ibitotezo ibyo ari byo byose byaba byarakugezeho, washoboraga kugira ibyishimo n’ubwo wari uri muri ayo makuba, kandi ibyo bigira ingaruka nziza. Nk’uko Pawulo yabyanditse, ayo makuba yatumye ugira umuco wo kwihangana. Hanyuma, kwihangana kwatumye ugera mu mimerere yo kwemerwa. Wari uzi ko wari urimo ukora ibikwiriye, ukora ibyo Imana ishaka, bityo wumvaga udashidikanya rwose ko ikwemera. Nk’uko Pawulo yabivuze, wumvaga uri mu ‘mimerere yo kwemerwa’ (NW ). Pawulo yakomeje yandika ko “imimerere yo kwemerwa, na yo [itera] ibyiringiro” (NW ). Ibyo bishobora gusa n’aho bidasanzwe. Kuki muri urwo ruhererekane, Pawulo yashyize “ibyiringiro” mu mwanya wa kure? Mbese, ntiwari ufite ibyiringiro mbere cyane, igihe wumvaga ubutumwa bwiza ku ncuro ya mbere?

18 Uko bigaragara, aha ngaha Pawulo ntarimo yerekeza ku byiyumvo byacu bya mbere byo kuba twaragize ibyiringiro byo kuzabona ubuzima butunganye. Icyo yerekezaho kirenze ibyo ngibyo; ni ikintu cyimbitse cyane, kandi kigusunikira kurushaho kugira icyo ukora. Iyo twihanganye turi abizerwa, bityo tukamenya ko twemewe n’Imana, ibyo bigira ingaruka zimbitse zo gutuma ibyiringiro twari dufite tugitangira birushaho kugira ireme kandi bigakomezwa. Ibyo byiringiro noneho birushaho kuba iby’ingenzi, bikarushaho gukomera, kandi bikarushaho kuba ibya bwite. Ibyo byiringiro bimaze gushinga imizi birushaho kuba bizima. Bikwirakwira mu muntu wacu wese, muri kamere yacu. “Bene ibyo byiringiro ntibikoza isoni, kuko urukundo rw’Imana rwasābye mu mitima yacu ku bw’[u]mwuka [w]era twahawe.”

19. Ni gute ibyiringiro byawe byagombye kuba kimwe mu bikubiye mu masengesho yawe ya buri gihe?

19 Epafura yasenze abivanye ku mutima asaba ko ibyo abavandimwe na bashiki be bari i Kolosayi bari barashyizwe imbere byakomeza kubagiraho ingaruka kandi bakabyemera badashidikanya, ‘bakamenya neza badashidikanya ibyo Imana ishaka byose.’ Nimucyo mu buryo nk’ubwo buri wese muri twe yegere Imana buri gihe ayibwira ibihereranye n’ibyiringiro byacu. Mu masengesho ya bwite utura Imana, shyiramo ibyiringiro byawe bihereranye n’isi nshya. Garagariza Yehova ukuntu wifuza cyane kuzayibamo, ukaba wiringiye udashidikanya ko izaza. Mwinginge umusaba ko yagufasha kugira ngo urusheho kwizera udashidikanya mu buryo bwimbitse kandi bwagutse. Nk’uko Epafura yasenze asaba ko Abakolosayi ‘bamenya neza ibyo Imana ishaka byose,’ nawe bigenze utyo. Bikore kenshi.

20. Niba abantu bake ugereranyije bateshutse bakava mu nzira ya Gikristo, kuki ibyo bitagomba kuba impamvu yo gucika intege?

20 Ntiwagombye kurangazwa cyangwa ngo ucibwe intege n’uko abantu bose atari ko bahagarara bashikamye cyangwa ngo babe badashidikanya. Bamwe bishobora kubananira, bagateshuka, cyangwa wenda bakabivamo. Ibyo byabaye kuri bamwe bari incuti za bugufi za Yesu, ni ukuvuga intumwa ze. Ariko se, igihe Yuda yahindukaga umugambanyi, izindi ntumwa zaba zaracogoye cyangwa zaba zarabivuyemo? Oya rwose! Petero yifashishije amagambo aboneka muri Zaburi 109:8 kugira ngo agaragaze ko hari undi muntu wari gusimbura Yuda. Hatoranyijwe uwari kumusimbura, maze abantu b’indahemuka b’Imana bakomeza gusohoza inshingano yabo yo kubwiriza (Ibyakozwe 1:15-26). Bari bariyemeje bamaramaje gukomeza guhagarara bashikamye no kumenya neza badashidikanya.

21, 22. Ni mu buhe buryo guhagarara kwawe ushikamye kandi udashidikanya bizabonwa n’abantu?

21 Ushobora kwiringira rwose ko kuba uhagaze ushikamye no kuba uzi neza udashidikanya ibyo Imana ishaka byose bitisoba abantu. Bazabyitegereza kandi babifatane uburemere. Bizabonwa na bande?

22 Mu by’ukuri, abavandimwe na bashiki bawe bakuzi kandi bagukunda, bazabibona. N’ubwo abenshi batabivuga mu magambo, ingaruka bizagira zizaba zihuje n’ibivugwa mu 1 Abatesalonike 1:2-6; hagira hati “mwese tubashimira Imana iminsi yose, tubasabira uko dusenze, twibuka iteka imirimo yanyu yo kwizera, n’umuhati w’urukundo mugira, no kwihangana ku bwo kwiringira Umwami wacu Yesu Kristo, imbere y’Imana yacu, ni yo Data wa twese . . . [K]uko ubutumwa twahawe butabagezeho ari amagambo gusa, ahubwo bwabagezeho bufite imbaraga n’[u]mwuka [w]era no kubemeza mudashidikanya . . . Namwe ni ko mwadukurikije, mukurikiza n’Umwami wacu.” Abakristo b’indahemuka bagukikije bazagira ibyiyumvo nk’ibyo mu gihe bazabona ko ‘uhagaze ushikamye waramenye neza udashidikanya ibyo Imana ishaka byose.’—Abakolosayi 1:23.

23. Muri uyu mwaka, ni iki wagombye kwiyemeza umaramaje?

23 Nta gushidikanya rwose ko na So wo mu ijuru azabibona kandi bikamushimisha. Ibyo ubyizere udashidikanya. Kubera iki? Ni ukubera ko uhagaze ushikamye uzi neza udashidikanya ‘ibyo Imana ishaka byose.’ Pawulo yandikiye Abakolosayi mu buryo butera inkunga ibihereranye n’uko ‘bagendaga nk’uko bikwiriye ab’Umwami wacu, bamunezeza muri byose’ (Abakolosayi 1:10). Ni koko, birashoboka ko abantu badatunganye bamunezeza muri byose. Abavandimwe na bashiki bawe b’i Kolosayi barabikoze. Abakristo bagukikije ubu barimo barabikora. Nawe ushobora kubikora! Ku bw’ibyo rero, muri uyu mwaka, turifuza ko amasengesho yawe ya buri munsi n’ibikorwa byawe bya buri gihe byagaragaza ko wiyemeje umaramaje ‘kuzahagarara ushikamye uzi neza udashidikanya ibyo Imana ishaka byose.’

Mbese, ushobora kwibuka?

• ‘Guhagarara ushikamye’ bikubiyemo iki?

• Ni ibihe bintu bikwerekeyeho wagombye gushyira mu isengesho?

• Nk’uko bigaragazwa mu Baroma 5:4, 5, wakwifuza kugira byiringiro bwoko ki?

• Icyigisho cyacu cyagusunikiye kugira iyihe ntego muri uyu mwaka?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

Epafura yasenze asaba ko abavandimwe be bahagarara bashikamye, bazi neza badashidikanya ibyerekeye Kristo hamwe n’ibyiringiro byabo

[Amafoto yo ku ipaji ya 23]

Ibyiringiro byawe bidashidikanywaho hamwe no kumenya neza udashidikanya ubihuriyeho n’abandi bantu babarirwa muri za miriyoni