Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubutumwa bwiza bw’amahoro bugera mu misozi ya Chiapas

Ubutumwa bwiza bw’amahoro bugera mu misozi ya Chiapas

Ubutumwa bwiza bw’amahoro bugera mu misozi ya Chiapas

“Mu bwicanyi bw’agahomamunwa kurusha ubundi bwose umuntu ashobora kwibuka bwabereye muri leta ya Chiapas, abaturage 45 batagira kirengera, hakubiyemo n’abana 13, bishwe n’abantu . . . bafite intwaro.” Ibyo byavuzwe n’ikinyamakuru cyitwa “El Universal” cyerekeza ku byabereye i Acteal ho muri leta ya Chiapas ku itariki ya 22 Ukuboza 1997.

CHIAPAS ni leta iri mu majyepfo cyane ya Megizike, ku mupaka wa Guatemala. Nyuma y’amateka maremare y’ubukene no kwamburwa ibyabo, Abahindi bo mu itsinda ry’abasangwabutaka bo mu bwoko bwa Maya bishyize hamwe barigomeka muri Mutarama 1994, bibumbira mu mutwe w’ingabo ziyise Ejército Zapatista de Liberación Nacional (EZLN, bisobanurwa ngo Ingabo za Zapatista Zishinzwe Kubohoza Igihugu). Imishyikirano yo gushaka umuti unyuze mu nzira y’amahoro yagiye idindizwa. Udutero shuma hamwe n’ibitero bikomeye, byaba iby’abigometse ku butegetsi cyangwa iby’ingabo za leta, byatumye hamenwa amaraso haba n’ubwicanyi. Imivurungano yabaye, yatumye abaturage benshi bava muri ako karere bahungira ahari umutekano.

Muri iyo mimerere ivurunganye, hari itsinda ry’abantu bakunda amahoro bakomeje kutagira aho babogamira mu ntambara zishingiye kuri Politiki. Bakorana umwete bagafasha abantu kwerekeza ibitekerezo byabo ku Bwami bw’Imana bemera ko ari byo byiringiro byonyine byo gukemura ibibazo abantu bahangana na byo, haba mu rwego rw’akarere no mu rwego rw’isi yose (Daniyeli 2:44). Abo bantu ni bande? Ni Abahamya ba Yehova. Mu kumvira itegeko rya Yesu, barimo barihatira kugeza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana mu turere twa kure tw’imisozi ya Chiapas (Matayo 24:14). Kubwiriza mu mimerere nk’iyo byari bimeze bite, kandi se, ni izihe ngaruka byagize?

“Ndi umwe mu Bahamya ba Yehova”

Umunsi umwe, Adolfo, akaba ari umusore wari uherutse kuba umubwiriza w’Ubwami, yari arimo akora kuri radiyo mu mujyi wa Ocosingo. Mu buryo butunguranye, yumvise abantu bahonda urugi. Itsinda ry’abagabo bipfutse mu maso bahise bihura mu nzu maze bamutunga imbunda ku mutwe. Bahise biroha mu kumba bavugiramo, bigarurira ibikoresho byaho, maze batangariza kuri iyo radiyo ko bari baratangiye kurwanya leta.

Abo bagabo bafite intwaro bahindukiranye Adolfo bamutegeka kwinjira mu muryango wabo. N’ubwo Adolfo yari atarabatizwa, yarabashubije ati “ndi umwe mu Bahamya ba Yehova.” Yabasobanuriye ko Ubwami bw’Imana ari byo byiringiro byonyine byo kuzabona amahoro, kandi yanze amaramaje imyenda ya gisirikare hamwe n’imbunda bamuhaye. Bamaze kwibonera ukuntu ashikamye amaramaje, baramuretse aragenda. Adolfo yibutse ibyo bintu maze agira ati “ibyo bintu byambayeho mu by’ukuri byakomeje ukwizera kwanjye.”

Amaherezo umutekano waragarutse, ariko ako karere kakomeje kugenzurwa n’abasirikare. N’ubwo byari bimeze bityo, Adolfo yakiranye ibyishimo itumira ry’abasaza bo mu itorero ry’aho ngaho bamusabye gukorana n’itsinda rya kure ry’Abakristo bo muri ako karere. Kuri za bariyeri yagombaga kunyuraho, abasirikare bamugaragarizaga icyubahiro mu gihe yababwiraga ko ari umwe mu Bahamya ba Yehova. Nyuma y’aho yarabatijwe, kandi yashimishijwe no gufasha iryo tsinda rya kure kuba itorero ry’Abahamya ba Yehova. Adolfo yagize ati “ubu noneho ubwo nabatijwe, nshobora kuvuga nta mususu ko ndi umwe mu Bahamya ba Yehova!”

“Yehova yaradukomeje”

Nyuma gato y’aho ingabo za EZLN zitangarije kuri radiyo ko zigiye kurwanya leta, abaturage bo mu mujyi barahunze. Uwitwa Francisco, akaba ari umukozi w’igihe cyose, cyangwa umupayiniya, yasobanuye ukuntu Yehova yamukomeje we n’umugore we mu byo banyuzemo.

“Twafashe umwanzuro wo guhungira mu karere kari ku rugendo rw’amasaha atatu ku maguru. Aho ngaho hari hari itorero, bityo twari kuba turi kumwe n’abavandimwe. Nyuma y’igihe gito, twari kugira ikoraniro ry’akarere mu mudugudu wa Palenque. Jye n’umugore wanjye ntitwashakaga kuzabura mu nama yihariye y’abapayiniya, ariko twamenye ko inzira ijya aho ikoraniro ryari kuzabera yari yafunzwe n’ingabo za EZLN. Twafashe icyemezo cyo kujyayo tunyuze iy’ishyamba, bikaba byaradutwaye amasaha icyenda. Twagereyeyo igihe kugira ngo tujye mu nama y’abapayiniya, turayishimira cyane kimwe na porogaramu y’ikoraniro yose uko yakabaye.

“Dusubiye iwacu, twasanze inzu yacu yaratwitswe n’amatungo yacu yarasahuwe. Hari hasigaye gusa agakapu gato kari karimo utwenda. Twababajwe no kuba twaratakaje ibintu byacu, ariko abavandimwe bo muri Ocosingo, batwakiriye mu ngo zabo babigiranye ubugwaneza. Nanone kandi, batweretse ukuntu twakora ibintu twebwe abahinzi tutari twarigeze dukora mbere y’aho. Umuvandimwe umwe yanyigishije gufotora, undi anyigisha kudoda inkweto. Nguko uko jye n’umugore wanjye twashoboye kwirwanaho kugeza ubu bitabaye ngombwa ko duhagarika umurimo w’ubupayiniya. Iyo dutekereje ku byatubayeho, dushobora kwibonera ko n’ubwo kwihangana bitatworoheye, Yehova yadukomeje.”

Imbuto z’umurimo wo kubwiriza

Abahamya bo muri Leta ya Chiapas ntibaretse ngo ingorane n’akaga kari kabugarije bibabuze kwifatanya mu gushyiraho imihati idasanzwe yo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bo muri ako karere. Urugero, muri Mata na Gicurasi 1995, bifatanyije n’Abakristo bagenzi babo bo hirya no hino ku isi muri kampeni yo gutanga Inkuru z’Ubwami No. 34, zari zifite umutwe ukwiriye cyane uvuga ngo Kuki Ubuzima Bwuzuyemo Ingorane Nyinshi?

Muri iyo kampeni—mu karere kitwa Pueblo Nuevo—umupayiniya w’igihe cyose witwa Ciro yabonye umuryango wagaragaje ko ushimishijwe. Igihe yasubiragayo nyuma y’iminsi itatu, yashoboye kuwutangiza icyigisho cya Bibiliya. Ariko igihe Ciro na mugenzi we basubiragayo kugira ngo bakomeze icyigisho bagiranaga n’uwo muryango, nyir’urugo ntiyari ahari. Ahubwo, hari hari itsinda ry’abagabo bipfutse mu maso bari bamutegereje kugira ngo bamugirire nabi. Babajije Ciro hamwe na mugenzi we icyo bashakaga kandi bashaka kubica. Abo Bakristo babiri bamaze gusenga Yehova bucece, basobanuye babigiranye ubutwari ko bari baje kwigisha uwo muryango Bibiliya. Abo bagabo bari bipfutse mu maso bamaze kubyumva barabaretse baragenda. Ku mpamvu runaka, uwo mugabo nyir’urugo ntiyigeze ataha iwe uwo munsi.

Umunsi umwe hashize hafi imyaka itatu nyuma y’aho, Ciro yatangajwe no kubona uwo mugabo amusanze iwe. Mbega ukuntu Ciro yashimishijwe no kumenya ko abagize umuryango bose bari barabatijwe, kandi ko icyo gihe bifatanyaga n’itorero ryo muri Guatemala! Ndetse umwe mu bakobwa be yari umupayiniya w’igihe cyose.

Bishimira ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka

N’ubwo muri Chiapas hakomeje kuba ingorane, umugenzuzi w’intara yavuze ko Abahamya bo muri ako karere mu by’ukuri basobanukiwe akamaro ko guteranira hamwe (Abaheburayo 10:24, 25). Yavuze ibyabaye mu ikoraniro ryihariye ry’umunsi umwe riherutse kuba, ryari ryateganyijwe ko rigomba gutangira hakiri kare mu gitondo ku buryo abateranye bashoboraga gutaha mu mutekano mu rugero ruciriritse butarira. N’ubwo abenshi muri bo bagombaga kugenda ku maguru amasaha arenga atatu mu ishyamba kugira ngo bagere aho ikoraniro ryari kubera, saa moya za mu gitondo zagiye kugera buri wese ari mu mwanya we. Mu bari bateranye hari harimo abagabo batandatu bo mu ngabo za EZLN, bateze amatwi kandi bakoma mu mashyi, uko bigaragara bakaba bari bishimiye iyo porogaramu. Na bo bakoze urugendo rw’amasaha atatu ku maguru kugira ngo baze muri iryo koraniro. Nanone kandi, hari abantu makumyabiri bo muri uwo mutwe baje mu Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo rwabereye ku Nzu y’Ubwami yo mu karere k’iwabo.

Undi musore wo mu nyeshyamba yashinzwe n’abamukuriye kurinda akarere kamwe k’ishyamba. Akigera muri ako karere, yasanze abaturage bose barahunze, abenshi muri bo bakaba bari Abahamya ba Yehova. Bityo, yatuye mu nzu imwe mu zo bari barasize. Kubera ko nta kazi kenshi yagiraga, yafashe ibitabo bimwe na bimwe yabonye mu nzu maze atangira kubisoma. Ibyo byari ibitabo bya Watch Tower Abahamya bahasize. Kubera ko uwo musore yari wenyine, yari afite igihe cyo gutekereza ku byo yari arimo asoma. Yafashe umwanzuro w’uko agomba guhindura ubuzima bwe kandi agafasha hasi intwaro ze. Yashatse Abahamya mu gihe gito uko yabishoboraga kose, maze atangira kwiga Bibiliya. Mu mezi atandatu, yari arimo abwira abandi ubutumwa bwiza. We hamwe n’abandi batatu bagize umuryango we bahoze bashyigikiye inyeshyamba ubu ni Abakristo babatijwe.

Turebe ku ruhande rw’ibyiza

N’ubwo iyo ntambara yatumye abantu bagira imibabaro myinshi cyane, mu by’ukuri yagize ingaruka nziza ku myifatire abantu bari bafite ku birebana n’umurimo wo kubwiriza. Umusaza wo mu mujyi intambara yatangiriyemo yagize ati “hashize iminsi igera kuri itanu imirwano itangiye, twakoze gahunda z’umurimo wo kubwiriza haba mu mujyi no hanze yawo. Abantu bari bashishikajwe no kudutega amatwi. Twatanze ibitabo byinshi by’imfashanyigisho za Bibiliya kandi dutangiza ibyigisho byinshi bya Bibiliya. Mu karere kamwe, hari abantu benshi barwanyaga ukuri, none bitewe n’intambara basigaye bumva, bakiga Bibiliya kandi bakajya mu materaniro no mu makoraniro.”

Abavandimwe bashimishwa n’uko bashoboye gukomeza ibikorwa byabo bya gitewokarasi n’ubwo hari hariho imimerere ivurunganye cyane. Ari ingabo za leta n’iza EZLN zose zarabimenyeshejwe, none bakomeza kugira amakoraniro yabo abakomeza mu buryo bw’umwuka. Nanone kandi, gusurwa n’abagenzuzi basura amatorero na byo byabaye isoko y’imbaraga zikomeye zibasunikira gukomeza umurimo wo kubwiriza. Ndetse mu buryo butangaje, inkunga ituruka mu bari mu mpande zihanganye, akenshi usanga batera Abahamya inkunga yo gukomeza umurimo wabo wo kubwiriza.

N’ubwo ibigeragezo n’ingorane abaturage bo muri Chiapas bahanganye na byo byagabanutse mu buryo runaka uko igihe cyagendaga gihita, ntibyarangiye. Ibyo ari byo byose ariko, hari ikintu kimwe kidashidikanywaho—Abahamya ba Yehova biyemeje gukomeza gushyiraho imihati idacogora kugira ngo bageze ku bantu ubutumwa bwiza bw’amahoro buboneka mu Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya (Ibyakozwe 10:34-36; Abefeso 6:15). Nk’uko umuhanuzi Yeremiya yabivuze, bemera ko “inzira y’umuntu itaba muri we; ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze” (Yeremiya 10:23). Ubwami bw’Imana buyobowe n’Umwana wayo, Yesu Kristo, ni bwo bwonyine bushobora kuzana umuti w’ibibazo by’akarengane n’ubukene mu isi.—Matayo 6:10.

[Ikarita yo ku ipaji ya 9]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

Ikigobe cya Megizike

CHIAPAS

GUATEMALA

Inyanja ya Pasifika

[Aho ifoto yavuye]

Mountain High Maps® Copyright © 1997 Digital Wisdom, Inc.

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Abahamya bagiye mu murimo mu misozi ya Chiapas