Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuvura ibikomere by’intambara

Kuvura ibikomere by’intambara

Kuvura ibikomere by’intambara

ABRAHAM yamaze imyaka 20 arwana mu ngabo z’inyeshyamba. * Ariko ubu yaretse kurwana kandi ntazigera asubira ku rugamba ukundi. Mu by’ukuri, bamwe mu bahoze ari abanzi be, ubu ni incuti ze magara. Ni iki cyatumye ahinduka? Ni Bibiliya. Yatumye Abraham agira ibyiringiro n’ubumenyi bwimbitse, bimufasha kubona ibibazo by’abantu nk’uko Imana ibibona. Bibiliya yamukuyemo icyifuzo cyo kurwana, maze agahinda, intimba, urwangano n’umunabi yari afite bitangira gukira. Yiboneye ko Bibiliya ikubiyemo umuti ukomeye uvura ibikomere byo mu mutima.

Ni gute Bibiliya ifasha umuntu kuvura ibikomere byo mu byiyumvo? Ntiyashoboraga guhindura ibyari byarabaye kuri Abraham. Ariko kandi, gusoma Ijambo ry’Imana no kuritekerezaho byatumye ibitekerezo bye bihuza n’iby’Umuremyi. Ubu noneho afite ibyiringiro by’igihe kizaza, kandi afite ibindi bintu yimiriza imbere. Ibintu Imana ibona ko ari iby’ingenzi ni byo bisigaye ari iby’ingenzi kuri we. Igihe ibyo byatangiraga kubaho, ibikomere byo mu mutima we byatangiye gukira. Nguko uko Abraham yafashijwe kugira ihinduka.

Yari Yarirundumuriye mu Ntambara Yashyamiranyaga Abenegihugu

Abraham yavukiye muri Afurika mu myaka ya za 30. Nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose, igihugu cye cyategetswe n’igihugu cy’igihangange bituranye, ariko benshi mu baturage b’igihugu Abraham yavukiyemo bashakaga kubona ubwigenge. Mu mwaka wa 1961, Abraham yagiye mu ishyaka riharanira umudendezo ryarwanyaga icyo gihugu cy’igihangange byari bituranye rirwana intambara y’inyeshyamba.

Abraham yagize ati “bari abanzi bacu. Biteguraga kutwica, bityo natwe twatangiye kubica.”

Incuro nyinshi, ubuzima bwa Abraham bwabaga buri mu kaga, bityo mu mwaka wa 1982, nyuma y’imyaka 20 yari amaze arwana, yahungiye i Burayi. Icyo gihe yaburaga imyaka mike ngo yuzuze 50, kandi yari afite igihe cyo gutekereza ku kuntu yakoresheje ubuzima bwe. Byari byaragenze bite se ku bihereranye n’ibintu yifuzaga cyane? Ni iki igihe kizaza cyari kimuhishiye? Abraham yaje guhura na bamwe mu Bahamya ba Yehova maze atangira kujya mu materaniro yabo. Yibutse ko mu myaka runaka mbere y’aho, igihe yari ari muri Afurika, yari yarasomye inkuru y’Ubwami yahawe n’Umuhamya. Iyo nkuru y’Ubwami yasobanuraga ibya paradizo izashyirwa hano ku isi hamwe n’ubutegetsi bwo mu ijuru buzategeka abantu. Mbese, ibyo koko byashoboraga kuba ari ukuri?

Abraham yagize ati “binyuriye kuri Bibiliya, namenye ko ya myaka yose namaze ndwana yapfuye ubusa. Ubwami bw’Imana ni bwo butegetsi bwonyine buzakorera abantu bose ibihuje n’ubutabera.”

Nyuma gato y’aho Abraham amariye kubatizwa akaba Umuhamya wa Yehova, hari umugabo witwa Robert wahunze avuye muri Afurika ahungira mu mujyi w’i Burayi, aho Abraham yari atuye. Robert na Abraham bari bararwanye mu ntambara imwe ariko bari bari mu mpande zihanganye. Akenshi, Robert yari yaragiye yibaza ibyerekeranye n’intego nyakuri y’ubuzima. Yari umuntu wita ku by’idini, kandi kubera ko yari yarasomye ibice bimwe na bimwe bya Bibiliya, yari azi ko izina ry’Imana ari Yehova. Mu gihe Abahamya bo mu itorero Abraham yifatanyagamo basabaga Robert ko bamufasha gusobanukirwa Bibiliya, yahise abyemera.

Robert yagize ati “bigitangira, nahise nshimishwa n’uburyo Abahamya bakoresha izina rya Yehova na Yesu, bagaragaza ko ari abantu batandukanye. Ibyo byari bihuje n’ibyo nari nsanzwe nzi muri Bibiliya. Nanone kandi, Abahamya bambara neza kandi bakagaragariza abandi ineza, batitaye ku gihugu bakomokamo. Ibyo bintu byangizeho ingaruka mu buryo bwimbitse.”

Abahoze Bangana Bahindutse Incuti

Robert na Abraham bahoze bangana, none ubu ni incuti magara. Bombi ni ababwirizabutumwa b’igihe cyose mu itorero rimwe ry’Abahamya ba Yehova. Abraham yagize ati “mu gihe cy’intambara, akenshi najyaga nibaza ukuntu byashoboka ko abantu bo mu bihugu bituranye​—abenshi muri bo bakaba bari mu idini rimwe​—bangana. Jye na Robert twari turi mu idini rimwe, nyamara twajyaga ku rugamba tugahangana. None ubu twembi turi Abahamya ba Yehova, kandi ukwizera kwacu kwatumye twunga ubumwe.”

Robert yongeyeho ati “aho ni ho itandukaniro riri. Ubu noneho turi mu idini rituma tuba bamwe mu bagize umuryango nyakuri wa kivandimwe. Ntituzigera dusubira mu ntambara ukundi.” Bibiliya yagize ingaruka zikomeye ku mitima y’abo bantu bahoze bangana. Buhoro buhoro, urwangano n’umunabi byagiye bibererekera ibyo kwizerana n’ubucuti.

Mu gihe Abraham na Robert barwanaga, hari abandi basore babiri bari bahanganye mu yindi ntambara yari ishyamiranyije ibihugu bibiri bituranye. Bidatinze, Bibiliya yagize ingaruka nk’iz’umuti ukomeye cyane mu gukiza imitima yabo na bo. Mu buhe buryo?

Bice​—Hanyuma Upfe Urw’Abahowe Imana

Uwitwa Gabriel, wari wararerewe mu muryango wibanda ku by’idini cyane, yigishijwe ko igihugu cye cyari kiri mu ntambara ntagatifu. Ku bw’ibyo, igihe yari afite imyaka 19, yitangiye gukora umurimo wa gisirikare, maze asaba koherezwa ku rugamba. Mu gihe cy’amezi 13, yari ari aho urugamba rwari rukomeye kurusha ahandi hose rwaberaga, rimwe na rimwe akaba yarabaga ari kuri kirometero imwe n’igice uturutse aho umwanzi ari. Yagize ati “hari igihe kimwe nibuka mu buryo bwihariye. Uwadutegekaga yatubwiye ko umwanzi yari gutera muri iryo joro. Twarahangayitse cyane ku buryo ijoro ryose twaraye turashisha ibibunda byacu bya rutura.” Yabonaga ko abantu bo mu gihugu baturanye bari abanzi be, bakwiriye gupfa. “Natekerezaga ko ngomba kwica abantu benshi uko bishoboka kose. Hanyuma, kimwe na bagenzi banjye benshi, nifuzaga gupfa urw’abahowe Imana.”

Icyakora, nyuma y’igihe runaka, Gabriel yarazinutswe. Yahungiye mu karere k’imisozi, yambuka umupaka rwihishwa ajya mu gihugu kitari gifite aho kibogamiye, maze aza kujya i Burayi. Yakomeje kubaza Imana impamvu ubuzima bugoranye cyane, yibaza niba ibibazo ari igihano cy’Imana. Yahuye n’Abahamya ba Yehova bamwereka muri Bibiliya impamvu muri iki gihe ubuzima bwuzuyemo ibibazo byinshi.​—Matayo 24:3-14; 2 Timoteyo 3:1-5.

Uko Gabriel yagendaga arushaho kumenya ibintu byinshi muri Bibiliya, ni na ko yagendaga arushaho kubona ko irimo ukuri. Yagize ati “namenye ko dushobora kubaho iteka ku isi izahinduka paradizo. Mu buryo butangaje, rwose icyo ni cyo kintu najyaga nifuza nkiri umwana.” Bibiliya yahumurije Gabriel kandi iruhura umutima we wari uvurunganye. Ibikomere bye byo mu byiyumvo byari byimbitse cyane kurusha ibindi byatangiye gukira. Bityo, igihe Gabriel yahuraga na Daniel, wahoze ari umwanzi we, yumvise nta rwango akimufitiye. Ariko se, ni iki cyatumye Daniel aza i Burayi?

“Niba Koko Uriho, Ndakwinginze Mfasha!”

Daniel yarerewe mu muryango w’Abagatolika, maze igihe yari agejeje ku myaka 18 ashyirwa mu gisirikare. Yoherejwe kurwana mu ntambara Gabriel yarwanagamo, ariko ari mu rundi ruhande bahanganye. Daniel yari ari mu kimodoka cya bulende bari hafi y’aho urugamba rubera, ubwo bakirasaga kigasandara. Bagenzi be barapfuye, na we arakomereka cyane kandi agirwa imfungwa. Yamaze amezi menshi mu bitaro no mu kigo mbere y’uko ajyanwa mu gihugu kidafite aho kibogamiye. Kubera ko yari wenyine kandi nta kintu asigaranye, yatekereje ibyo kwiyahura. Daniel yasenze Imana agira ati “niba koko uriho, ndakwinginze mfasha!” Ku munsi wakurikiyeho, Abahamya ba Yehova baramusuye maze bashobora gusubiza ibyinshi mu bibazo bye. Amaherezo yaje kujya i Burayi gusaba ubuhungiro. Nanone, Daniel yifatanyije n’Abahamya kandi yiga Bibiliya. Ibyo yize byamugabanyirije imihangayiko n’umunabi.

Gabriel na Daniel ubu ni incuti nyancuti, zunze ubumwe mu muryango wa kivandimwe wo mu buryo bw’umwuka ari Abahamya ba Yehova babatijwe. Gabriel yagize ati “urukundo nkunda Yehova n’ubumenyi bwa Bibiliya byamfashije kubona ibintu nk’uko abibona. Daniel ntakiri umwanzi wanjye. Mu myaka yashize, nari guhita mwica nta kibazo. Bibiliya yanyigishije ibinyuranye n’ibyo cyane​—ubu niteguye kumupfira.”

Daniel yagize ati “nabonye abantu bo mu madini no mu bihugu binyuranye bicana. Kandi hari hari n’abantu bo mu idini rimwe bari mu mpande zihanganye mu ntambara bicanaga. Igihe nabonaga ibyo bintu, numvise ko Imana ari yo igomba kubiryozwa. None ubu nzi ko Satani ari we wihishe inyuma y’intambara zose. Jye na Gabriel ubu duhuje ukwizera. Ntituzongera kurwana ukundi!”

‘Ijambo ry’Imana Ni Rizima Kandi Rifite Imbaraga’

Kuki Abraham, Robert, Gabriel na Daniel bahindutse bene ako kageni? Ni gute bashoboye kurandura urwangano n’agahinda byari byarashinze imizi mu mitima yabo?

Buri wese muri abo bantu yasomye Bibiliya, yo ‘nzima kandi ifite imbaraga,’ ayitekerezaho kandi amenya ukuri kwayo (Abaheburayo 4:12). Umwanditsi wa Bibiliya ni Umuremyi w’abantu, we uzi ukuntu yashishikaza umutima w’umuntu witeguye kumva no kwiga, ugakora ibyiza. “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye, no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka.” Mu gihe umusomyi yemeye kuyoborwa na Bibiliya, agira ibintu bishya yimiriza imbere, akagira n’amahame mashya amugenga. Atangira kumenya uko Yehova abona ibintu. Ibyo bimuzanira inyungu nyinshi, hakubiyemo no gukira ibikomere by’intambara.​—2 Timoteyo 3:16.

Ijambo ry’Imana risobanura ko nta bantu bo mu gihugu iki n’iki cyangwa ubwoko ubu n’ubu beza cyangwa babi kuruta abandi. ‘Imana ntirobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka, iramwemera.’ Umusomyi wemera ibyo, buhoro buhoro agenda afashwa kunesha ibyiyumvo by’urwangano rushingiye ku bwoko cyangwa ubwenegihugu.​—Ibyakozwe 10:34, 35.

Ubuhanuzi bwa Bibiliya bugaragaza ko vuba aha Imana izakuraho gahunda y’ubutegetsi bw’abantu iriho ubu, ikayisimbuza Ubwami bwayo bwa Kimesiya. Binyuriye kuri ubwo butegetsi, Imana ‘izakuraho intambara kugeza ku mpera y’isi.’ Inzego zishyigikira intambara cyangwa zigashishikariza abantu kurwana muri izo ntambara zizakurwaho. Abahitanywe n’intambara bazazuka maze bahabwe uburyo bwo kubaho mu isi izaba yahindutse paradizo. Nta muntu uzaba akeneye guhunga umushotora cyangwa umukandamiza.​—Zaburi 46:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera; Daniyeli 2:44; Ibyakozwe 24:15.

Bibiliya yerekeza ku bantu bazaba bariho icyo gihe igira iti “bazubaka amazu bayabemo; kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo. . . . Ntibazaruhira ubusa, kandi ntibazabyara abana bo kubona amakuba.” Nta bintu byangiritse bitazasanwa cyangwa igikomere kitazakira. Kwizera ibyo byiringiro, buhoro buhoro bigenda bikuraho intimba n’agahinda mu mutima w’umuntu.​—Yesaya 65:21-23.

Koko rero, Bibiliya ni umuti ukomeye uvura umutima. Inyigisho zayo zamaze gukiza ibikomere by’intambara. Abahoze ari abanzi barimo barunga ubumwe mu muryango umwe mpuzamahanga w’abavandimwe. Ibyo gukiza bizakomereza muri gahunda nshya y’Imana kugeza igihe mu mitima y’abantu hazaba hatakirimo inzangano n’umunabi, agahinda n’intimba. Umuremyi asezeranya ko ‘ibya kera bitazibukwa, kandi ko bitazatekerezwa.’​—Yesaya 65:17.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Amazina amwe n’amwe muri iki gice yarahinduwe.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 4]

“Binyuriye kuri Bibiliya namenye ko ya myaka yose namaze ndwana yapfuye ubusa”

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 5]

Bibiliya ishobora kugira ingaruka zikomeye ku mitima y’abantu bahoze bangana

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 6]

Buhoro buhoro urwangano n’umunabi byabererekeye ibyo kwizerana n’ubucuti

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 6]

Mu gihe umusomyi yemeye kuyoborwa na Bibiliya, agira ibintu bishya yimiriza imbere, akagira n’amahame mashya amugenga

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Abahoze bangana ubu barimo barunga ubumwe mu muryango mpuzamahanga w’abavandimwe

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 4 yavuye]

Inkambi y’impunzi: UN PHOTO 186811/J. Isaac