Mbese, ikinyagihumbi gishya kizarangwa n’amahoro?
Mbese, ikinyagihumbi gishya kizarangwa n’amahoro?
UMWAKA Mpuzamahanga wo Kwimakaza Umuco w’Amahoro watangijwe ku mugaragaro i Paris n’i New York City ku itariki ya 14 Nzeri 1999. Uwo mwaka watangajwe n’Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ko wari kuba umwaka wa 2000. Federico Mayor, wahoze ari umuyobozi mukuru wa UNESCO, yahamagariye abantu bose akomeje “gushinga umuryango wo mu rwego rw’isi yose ushinzwe kwimakaza umuco w’amahoro no kudakoresha urugomo.”
UNESCO ifite imvugo yabaye umugani, igira iti “kubera ko intambara zitangirira mu bitekerezo by’abantu, mu bitekerezo by’abantu ni ho hagomba kubakwa ibihome byo kurengera amahoro.” Mu buryo buhuje n’ibyo, uwo muryango uteganya kwimakaza umuco w’amahoro binyuriye mu “kwigisha abantu, kungurana ibitekerezo no gufatanyiriza hamwe.” Bwana Mayor yavuze ko bidahagije “kuba umunyamahoro, ndetse nta n’ubwo bihagije ko tuba abantu banga intambara, ahubwo tugomba kuba abimakaza amahoro.”
Ikibabaje ariko, umwaka wa 2000 ntiwigeze urangwa n’amahoro na busa. Amateka yo muri ibi bihe—hakubiyemo n’ibintu byabayeho mu mwaka wa 2000—yagaragaje ko abantu badashobora gukumira intambara n’urugomo n’ubwo bashyiraho imihati izira uburyarya kugira ngo babigereho.
Icyakora, birakwiriye ko tubona rwose ko amahoro afitanye isano no kwigishwa. Ubu hashize imyaka 2.700 umuhanuzi Yesaya ahanuye ati “abana bawe bose bazigishwa n’Uwiteka, kandi bazagira amahoro menshi.” (Yesaya 54:13, iryo jambo riri mu nyuguti ziberamye ni twe twaryanditse dutyo.) Uwo muhanuzi nanone yahanuye ko hazabaho igihe, ubwo abantu bo mu mahanga yose bari kuzisukiranya bagana gahunda itanduye yo gusenga Yehova Imana kugira ngo bigishwe inzira Ze. Ibyo byari kuzagira izihe ngaruka? “Inkota zabo bazazicuramo amasuka n’amacumu bazayacuramo impabuzo; nta shyanga rizabangurira irindi shyanga inkota, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana.” (Yesaya 2:2-4, iryo jambo riri mu nyuguti ziberamye ni twe twaryanditse dutyo.) Mu buryo buhuje n’ubwo buhanuzi, Abahamya ba Yehova bahugiye mu murimo wo kwigisha ukorwa ku isi hose umaze gufasha abantu babarirwa muri za miriyoni kunesha inzangano zishingiye ku gukunda igihugu by’agakabyo n’irondamoko, ari na zo muzi w’intambara hafi ya zose.
Amaherezo intambara zizakurwaho burundu mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana, buzazana amahoro n’umutekano birambye ku isi (Zaburi 72:7; Daniyeli 2:44). Icyo gihe, amagambo yavuzwe n’umwanditsi wa Zaburi azasohozwa, amagambo agira ati “nimuze murebe imirimo y’Uwiteka, kurimbura yazanye mu isi. Akuraho intambara kugeza ku mpera y’isi.”—Zaburi 46:9, 10, umurongo wa 8 n’uwa 9 muri Biblia Yera.