Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Urukundo rwawe rwagutse mu rugero rungana iki?

Urukundo rwawe rwagutse mu rugero rungana iki?

Urukundo rwawe rwagutse mu rugero rungana iki?

“Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.”​—MATAYO 22:39.

1. Niba dukunda Yehova, kuki tugomba no gukunda bagenzi bacu?

UBWO babazaga Yesu itegeko rikomeye kuruta ayandi iryo ari ryo, yarashubije ati “ukundishe Uwiteka, Imana yawe, umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose.” Hanyuma, yasubiye mu magambo yo mu Mategeko avuga irya kabiri rihwanye n’irya mbere ati “ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda” (Matayo 22:37, 39). Ni koko, urukundo dukunda bagenzi bacu ni ikimenyetso kiranga Umukristo. Mu by’ukuri, niba dukunda Yehova, tugomba gukunda bagenzi bacu. Kubera iki? Ni ukubera ko tugaragaza urukundo dukunda Imana binyuriye mu kumvira Ijambo ryayo, kandi Ijambo ryayo ridutegeka gukunda bagenzi bacu. Ku bw’ibyo, niba tudakunda abavandimwe na bashiki bacu, ntidushobora gukunda Imana urukundo nyakuri.​—Abaroma 13:8; 1 Yohana 2:5; 4:20, 21.

2. Tugomba gukunda bagenzi bacu urukundo bwoko ki?

2 Ubwo Yesu yavugaga ko tugomba gukunda bagenzi bacu, yari arimo avuga ibirenze ibyo kugirana na bo ubucuti. Kandi yari arimo yerekeza ku rukundo rutandukanye n’urukundo rusanzwe ruba hagati y’abagize imiryango cyangwa hagati y’umugabo n’umugore. Yerekezaga ku rukundo Yehova akunda abagaragu be bamwiyeguriye n’urwo na bo bamukunda (Yohana 17:26; 1 Yohana 4:11, 19). Umwanditsi w’Umuyahudi​—wavugaga ibintu birangwa n’ubwenge, nk’uko Yesu yaje kubitahura​—yemeranyije na Yesu ko umuntu agomba gukunda Imana ‘n’umutima we wose n’ubugingo bwe bwose n’ubwenge bwe bwose n’imbaraga ze zose’ (Mariko 12:28-34). Yavugaga ukuri. Urukundo Umukristo yihingamo, rwaba urwo akunda Imana cyangwa urwo akunda bagenzi be, rukomoka mu byiyumvo no mu bwenge. Mu mutima ni ho umuntu arwumvira, kandi ruyoborwa n’ubwenge.

3. (a) Ni gute Yesu yigishije ‘umwigisha w’amategeko’ ko agomba kubona mu buryo bwagutse ibihereranye n’uwo mugenzi we ari we? (b) Ni gute umugani wa Yesu ureba Abakristo muri iki gihe?

3 Nk’uko Luka yanditse iyo nkuru, igihe Yesu yari amaze kuvuga ko tugomba gukunda bagenzi bacu, “umwe mu bigisha amategeko” yaramubajije ati “harya mugenzi wanjye ni nde?” Yesu yamushubije amucira umugani. Umugabo yarakubiswe, aramburwa maze bamusiga ku muhanda ari hafi yo gupfa. Habanje kuza umutambyi hakurikiraho Umulewi, bombi barihitira. Bombi baramwirengagije. Amaherezo, Umusamariya yaje kuhagera, abona umugabo wakomerekejwe, maze amugaragariza ubugwaneza bukomeye. Ni nde muri abo batatu wari mugenzi w’uwo mugabo wari wakomerekejwe? Igisubizo cyarigaragazaga (Luka 10:25-37). Kumva Yesu avuga ko Umusamariya yashoboraga kuba umuntu mwiza kuruta umutambyi n’Umulewi, bishobora kuba byaratumye uwo mwigisha w’amategeko agwa mu kantu. Uko bigaragara, Yesu yari arimo afasha uwo mugabo gukunda mugenzi we mu rugero rwagutse kurushaho. Abakristo na bo bakunda muri ubwo buryo. Reka turebe abantu bose bagaragariza urukundo rwabo.

Urukundo mu Muryango

4. Ni hehe mbere na mbere Umukristo yagaragariza urukundo?

4 Abakristo bakunda abagize umuryango wabo​—abagore bakunda abagabo babo, abagabo bagakunda abagore babo, ababyeyi bagakunda abana babo (Umubwiriza 9:9; Abefeso 5:33; Tito 2:4). Mu by’ukuri, imirunga y’urukundo rusanzwe ruhuza abantu bavukana iba mu miryango myinshi. Nyamara kandi, raporo zivuga iby’ingo zisenyuka, iby’abantu bagirira ibya mfura mbi abo bashakanye hamwe n’abana batitabwaho cyangwa bagirirwa nabi, zigaragaza ko umuryango ugeze aharindimuka muri iki gihe, kandi ko ibyiyumvo bisanzwe abagize umuryango bagaragarizanya bishobora kuba bidahagije mu kuwuhuriza hamwe (2 Timoteyo 3:1-3). Kugira ngo Abakristo bagire imibereho myiza y’umuryango, bakeneye kugira rwa rukundo Yehova na Yesu bafite.​—Abefeso 5:21-27.

5. Ni nde ababyeyi bashakiraho ubufasha mu kurera abana babo, kandi se, ni izihe ngaruka benshi bagiye bagira?

5 Ababyeyi b’Abakristo babona ko abana babo ari ikibitsanyo babikijwe na Yehova, kandi ni we bashakiraho ubufasha mu kubarera (Zaburi 127:3-5; Imigani 22:6). Muri ubwo buryo, bihingamo urukundo rwa Gikristo, rubafasha kurinda abana babo ibintu byangiza bishobora kugira ingaruka ku bakiri bato. Ibyo bituma ababyeyi benshi b’Abakristo bagira ibyishimo nk’ibyo umubyeyi w’umugore wo mu Buholandi yagize. Igihe uwo mugore yari amaze kubona umubatizo w’umuhungu we​—akaba yari umwe mu bantu 575 babatijwe mu Buholandi umwaka ushize​—yanditse amagambo akurikira: “ubu ibyo nashoye mu mushinga w’imyaka 20 ishize bimpesheje inyungu. Igihe cyose n’imbaraga zose​—ndetse n’ibyagiye binkomeretsa, imihati nashyizeho n’agahinda nagize​—ubu biribagiranye.” Mbega ukuntu ashimishwa no kuba umuhungu we yarihitiyemo gukorera Yehova ku bushake bwe! Mu mubare w’ababwiriza batanze raporo mu Buholandi umwaka ushize bageraga ku 31.089, harimo benshi batojwe n’ababyeyi babo gukunda Yehova.

6. Ni gute urukundo rwa Gikristo rwagira uruhare mu gukomeza imirunga ihuza abashakanye?

6 Urukundo Pawulo yarwise “[u]murunga wo gutungana rwose,” kandi rushobora kubumbatira ishyingiranwa, ndetse no mu bihe by’imidugararo (Abakolosayi 3:14, 18, 19; 1 Petero 3:1-7). Igihe umugabo umwe utuye ku karwa gato kitwa Rurutu kari ku birometero bigera kuri 700 uvuye muri Tahiti yatangiraga kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, umugore we yarabirwanyije cyane. Amaherezo, yaje gufata abana, ata umugabo we, ajya kwibera muri Tahiti. Nyamara, umugabo yamugaragarije urukundo binyuriye mu kumwoherereza amafaranga buri gihe, kandi akamuterefona kugira ngo amubaze niba we n’abana hari icyo bakeneye. Muri ubwo buryo yakoze uko ashoboye kose kugira ngo asohoze inshingano ze za Gikristo (1 Timoteyo 5:8). Buri gihe yahoraga asenga asaba ko umuryango we wazongera ukunga ubumwe, maze amaherezo umugore we aragaruka. Igihe yagarukaga, umugabo we yamugaragarije “urukundo, kwihangana, n’ubugwaneza” (1 Timoteyo 6:11). Mu mwaka wa 1998, uwo mugabo yarabatijwe, kandi nyuma y’igihe runaka yagize ibyishimo bisaze igihe umugore we yemeraga kwiga Bibiliya. Icyo cyigisho ni kimwe mu byigisho bigera ku 1.351 byayobowe umwaka ushize mu ifasi igenzurwa n’ishami rya Tahiti.

7. Dukurikije uko umugabo umwe wo mu Budage yabivuze, ni iki cyatumye ishyingiranwa rye rirushaho gukomera?

7 Mu Budage, umugabo yarwanyije umugore we wari ushimishijwe n’ukuri kwa Bibiliya kandi yumvaga rwose ko Abahamya ba Yehova bashakaga kuyobya umugore we. Ariko kandi, nyuma y’igihe runaka, uwo mugabo yandikiye Umuhamya wabwirije umugore we bwa mbere ati “warakoze cyane kuba warahuje umugore wanjye n’Abahamya ba Yehova. Mu mizo ya mbere, byarampangayikishije bitewe n’uko nari narumvise ibintu byinshi bibi bavugwagaho. Ariko noneho ubu, kubera ko najyanye n’umugore wanjye mu materaniro, nabonye ukuntu nibeshyaga. Nzi ko ndimo numva ukuri, kandi kwatumye ishyingiranwa ryacu rirushaho gukomera.” Mu Bahamya ba Yehova bagera ku 162.932 bo mu Budage​—hamwe n’abagera ku 1.773 batuye mu birwa bigenzurwa n’ishami rya Tahiti​—harimo imiryango myinshi yunze ubumwe mu rukundo rurangwa no kubaha Imana.

Urukundo Dukunda Abavandimwe Bacu b’Abakristo

8, 9. (a) Ni nde utwigisha gukunda abavandimwe bacu, kandi se, urukundo rudusunikira gukora iki? (b) Tanga urugero rw’ukuntu urukundo rushobora gufasha abavandimwe gushyigikirana.

8 Pawulo yabwiye Abakristo b’Abatesalonike ati “ubwanyu mwigishijwe n’Imana gukundana” (1 Abatesalonike 4:9). Ni koko, ‘abigishijwe n’Uwiteka’ barakundana (Yesaya 54:13). Urukundo rwabo rugaragarizwa mu bikorwa, nk’uko Pawulo yabigaragaje, ubwo yagiraga ati “mukorerane mu rukundo” (Abagalatiya 5:13; 1 Yohana 3:18). Urugero, ibyo babikora igihe basura abavandimwe na bashiki babo barwaye, igihe batera inkunga abihebye n’igihe bashyigikira abadakomeye (1 Abatesalonike 5:14). Urukundo rwacu nyakuri rwa Gikristo rugira uruhare mu gutuma paradizo yacu yo mu buryo bw’umwuka yaguka.

9 Mu Itorero rya Ancón​—rikaba ari rimwe mu matorero agera kuri 544 ari muri Équateur​—abavandimwe bagaragaje urukundo rwabo mu buryo bufatika. Ikibazo cy’ubukungu bwari bwifashe nabi cyabasize nta kazi cyangwa ikintu cyabahesha amafaranga abatunga, bityo rero ababwiriza bafashe umwanzuro wo gushaka amafaranga binyuriye mu kugurisha ibyokurya mu barobyi bo muri ako karere igihe abo barobyi babaga batashye baraye ijoro baroba. Buri wese yifatanyije muri ako kazi, ndetse n’abana. Bagombaga gutangira saa 7 z’ijoro kugira ngo babe bahishije saa 10 z’ijoro abarobyi batashye. Amafaranga abo bavandimwe babonaga barayasaranganyaga bakurikije ibyo babaga bakeneye. Uko gufashanya kwagaragaje urukundo nyakuri rwa Gikristo.

10, 11. Ni gute dushobora kugaragariza urukundo abavandimwe tutazi mu buryo bwa bwite?

10 Ariko kandi, urukundo rwacu ntirugarukira gusa ku Bakristo tuzi mu buryo bwa bwite. Intumwa Petero yaravuze iti “mukunde umuryango wose w’abavandimwe” (1 Petero 2:17, NW ). Dukunda abavandimwe na bashiki bacu bose bitewe n’uko bose ari bagenzi bacu dufatanyije gusenga Yehova Imana. Ibihe by’akaga bishobora gutuma tubona uburyo bwo kugaragaza urwo rukundo. Urugero, mu mwaka w’umurimo wa 2000, imyuzure ikomeye yayogoje Mozambike n’intambara itarangira ishyamiranya abenegihugu muri Angola yasize benshi mu bukene. Ibyo bintu byagize ingaruka ku mubare munini w’abavandimwe bo muri Mozambike bagera ku 31.725 n’abagera ku 41.222 bo muri Angola. Ku bw’ibyo, Abahamya bo mu gihugu bituranye cya Afurika y’Epfo bohereje ibintu byinshi kugira ngo bagabanye imibabaro y’abavandimwe babo bo muri ibyo bihugu. Kuba bari biteguye gutanga “ibibasagutse” bakabiha abavandimwe babo bari bakennye byagaragaje urukundo rwabo.​—2 Abakorinto 8:8, 13-15, 24.

11 Nanone, urukundo rugaragara igihe abavandimwe bo mu bihugu byinshi batanga impano zo gushyigikira umurimo wo kubaka Amazu y’Ubwami n’Amazu y’Amakoraniro mu bihugu bidakize cyane. Urugero ni urwo mu Birwa bya Salomo. N’ubwo muri ibyo Birwa hagiye habayo imivurungano myinshi, umwaka ushize habaye ukwiyongera kwa 6 ku ijana mu mubare w’ababwiriza, bose hamwe bakaba barabaye 1.697. Bakoze gahunda yo kubaka Inzu y’Amakoraniro. N’ubwo abantu benshi batuye kuri ibyo birwa bari barimo bahunga igihugu, hari abitangiye umurimo baje baturutse muri Ositaraliya kugira ngo bubake. Amaherezo, byabaye ngombwa ko abo bavandimwe bitangiye umurimo bava mu gihugu, ariko kandi basubiyeyo ari uko bamaze gutoza abavandimwe baho kurangiza fondasiyo. Inkuta z’ibyuma zakorewe hasi z’iyo nzu zoherejwe mu bwato zivuye muri Ositaraliya, kandi kurangiza iyo nzu nziza yo gusengeramo​—mu gihe inzu nyinshi bazitaye mu bibanza zituzuye​—bizaba ari ubuhamya bwiza ku izina rya Yehova no ku rukundo rw’abavandimwe.

Kimwe n’Imana, Dukunda Abari mu Isi

12. Ni gute twigana Yehova mu myifatire tugira ku bihereranye n’abo tudahuje ukwizera?

12 Mbese, urukundo rwacu rugarukira gusa ku muryango wacu no ku muryango wacu w’abavandimwe? Oya, si uko biri niba ‘twigana Imana.’ Yesu yaravuze ati “Imana yakunze abari mu isi cyane, [bituma] itanga Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo ūmwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” (Abefeso 5:1; Yohana 3:16, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Kimwe na Yehova Imana, dukorera bose ibikorwa byuje urukundo​—hakubiyemo n’abo tudahuje ukwizera (Luka 6:35, 36; Abagalatiya 6:10). Mu bihereranye n’ibyo mu buryo bwihariye, tubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami kandi tukabwira abandi ibyerekeranye n’igikorwa gikomeye cy’urukundo bakorewe n’Imana. Ibyo bishobora gutuma abo ari bo bose babyumva babona agakiza.​—Mariko 13:10; 1 Timoteyo 4:16.

13, 14. Ni izihe nkuru zimwe na zimwe zivuga iby’abavandimwe bagaragarije urukundo abatari Abahamya, ndetse n’ubwo byabaga bitaboroheye bo ubwabo?

13 Reka turebe uko byagendekeye abapayiniya ba bwite bane bo muri Népal. Abo bapayiniya boherejwe mu mujyi wo mu majyepfo y’uburengerazuba bw’icyo gihugu, none ubu bamaze imyaka itanu bagaragaza urukundo rwabo binyuriye mu gutanga ubuhamya babigiranye ukwihangana muri uwo mujyi no mu turere tuhakikije. Kugira ngo barangize ifasi bashinzwe kubwirizamo, akenshi bakora urugendo rw’amasaha menshi ku igare mu bushyuhe bugera kuri dogere 40. Urukundo rwabo no “gukora ibyiza badacogora” byagize ingaruka nziza igihe itsinda ry’icyigisho cy’igitabo ryatangizwaga mu mudugudu umwe (Abaroma 2:7). Muri Werurwe 2000, abantu 32 baje kumva disikuru y’abantu bose yatanzwe n’umugenzuzi w’akarere wari wahasuye. Umwaka ushize, mu gihugu cya Népal hari ababwiriza bagera kuri 430​—kikaba cyaragize ukwiyongera kwa 9 ku ijana. Uko bigaragara, Yehova arimo araha imigisha ishyaka n’urukundo bigaragazwa n’abavandimwe bo muri icyo gihugu.

14 Muri Kolombiya, hari abapayiniya ba bwite b’igihe gito bagiye kubwiriza mu Bahindi bo mu bwoko bwa Wayuu. Kugira ngo babone uko bababwiriza, byabaye ngombwa ko biga ururimi rushya, ariko umuco wabo wo kwita ku bandi mu buryo bwuje urukundo waragororewe ubwo abantu bagera kuri 27 baje gutega amatwi disikuru y’abantu bose n’ubwo hari haguye imvura y’amahindu. Ishyaka rirangwa n’urukundo nk’iryagaragajwe n’abo bapayiniya ryatumye haboneka ukwiyongera kwa 5 ku ijana muri Kolombiya, kandi umubare w’ababwiriza bose hamwe ugera ku 107.613. Muri Danemark, mushiki wacu ugeze mu za bukuru yifuzaga kugeza ubutumwa bwiza ku bandi, ariko kandi yari yaramugaye. Ibyo ntibyamuciye intege, ahubwo yajyaga ashyikirana n’abantu bashimishijwe binyuriye mu kubandikira. Ubu, yandikirana n’abantu 42 kandi ayobora ibyigisho bya Bibiliya 11. Ni umwe mu babwiriza 14.885 batanze raporo muri Danemark umwaka ushize.

Mukunde Abanzi Banyu

15, 16. (a) Yesu yavuze ko urukundo rwacu rwagombye kwaguka mu rugero rungana iki? (b) Ni gute abavandimwe babishinzwe bashyikiranye mu buryo burangwa n’urukundo n’umuntu wari washinje Abahamya ba Yehova ibinyoma?

15 Yesu yabwiye wa mugabo wigishaga amategeko ko Umusamariya yashoboraga kubonwa ko ari mugenzi we. Mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, Yesu yanavuze ibirenze ibyo ubwo yagiraga ati “mwumvise ko byavuzwe ngo ‘ukunde mugenzi wawe, wange umwanzi wawe.’ Ariko jyeweho ndababwira nti: mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya; ni bwo muzaba abana ba So wo mu ijuru” (Matayo 5:43-45). Ndetse n’ubwo umuntu runaka yaturwanya, tugerageza ‘kuneshesha ikibi icyiza’ (Abaroma 12:19-21). Iyo bishoboka, tumugezaho ubutunzi bwacu bw’agaciro kenshi cyane, ni ukuvuga ukuri.

16 Muri Ukraine, ikinyamakuru cyitwa Kremenchuk Herald cyasohotsemo ingingo yavugaga ko Abahamya ba Yehova ari agatsiko gashobora guteza akaga. Ibyo byari ibintu bitoroshye, kubera ko mu Burayi hari bamwe bavuga batyo Abahamya ba Yehova kugira ngo bumvishe abantu ko ibikorwa by’Abahamya bigomba guhagarikwa cyangwa bigacibwa. Ku bw’ibyo, begereye umwanditsi bamusaba ko yakwandika itangazo ryagombaga gusohoka mu kinyamakuru rikosora ibyari byarasohotse muri ya ngingo. Yarabyemeye, ariko mu kwandika iryo tangazo, yacapye interuro yavugaga ko ingingo yasohotse ubwa mbere yari ishingiye ku bintu by’ukuri. Bityo, abavandimwe babishinzwe barongeye baramusanga, bamugezaho ibindi bisobanuro by’inyongera. Amaherezo, uwo mwanditsi yaje kubona ko ingingo ya mbere itavugaga ukuri, maze yandika amagambo yo kwisegura. Gushyikirana na we mu buryo bweruye kandi burangwa n’ineza bwari uburyo bwuje urukundo bwo guhihibikanira icyo kibazo, kandi byagize ingaruka nziza.

Ni Gute Dushobora Kwihingamo Urukundo?

17. Ni iki kigaragaza ko kugirira abandi ibikorwa birangwa n’urukundo atari ko buri gihe bishobora koroha?

17 Iyo umwana avutse, ababyeyi be bahita bamukunda. Gukunda abantu bakuru si ibintu byizana buri gihe. Birashoboka ko ari yo mpamvu Bibiliya itubwira kenshi ko tugomba gukundana​—ni ikintu tugomba kwihingamo (1 Petero 1:22; 4:8; 1 Yohana 3:11). Yesu yari azi ko urukundo rwacu rwari kuzageragezwa ubwo yavugaga ko tugomba kubabarira umuvandimwe wacu incuro “mirongo irindwi karindwi” (Matayo 18:21, 22). Pawulo na we yaduteye inkunga yo ‘[gukomeza] kwihanganirana’ (Abakolosayi 3:12, 13). Ntibitangaje rero kuba tubwirwa ngo “mushimikire urukundo” (1 Abakorinto 14:1)! Ibyo ni gute twabikora?

18. Ni iki kizadufasha kwihingamo gukunda abandi?

18 Mbere na mbere, buri gihe dushobora kujya tuzirikana urukundo dukunda Yehova Imana. Urwo rukundo ni impamvu ikomeye idusunikira gukunda bagenzi bacu. Kubera iki? Ni ukubera ko mu gihe tubikoze, Data wo mu ijuru abibona neza kandi bimuhesha icyubahiro n’ishimwe (Yohana 15:8-10; Abafilipi 1:9-11). Icya kabiri, dushobora kugerageza kubona ibintu nk’uko Yehova abibona. Igihe cyose dukoze icyaha, tuba ducumuye kuri Yehova; nyamara usanga atubabarira hato na hato kandi agakomeza kudukunda (Zaburi 86:5; 103:2, 3; 1 Yohana 1:9; 4:18). Nitwihingamo uburyo bwo kubona ibintu nk’uko Yehova abibona, tuzaba dufite uburyo bwo gukunda abandi no kubababarira igihe baducumuyeho (Matayo 6:12). Icya gatatu, dushobora kugirira abandi ibyo twifuza ko batugirira (Matayo 7:12). Kubera ko tudatunganye, dukenera kubabarirwa kenshi. Urugero, iyo tuvuze ibintu bikomeretsa abandi, twiringira ko bazibuka ko rimwe na rimwe buri wese acumurisha ururimi (Yakobo 3:2). Niba twifuza ko abandi batugirira ibikorwa birangwa n’urukundo, natwe twagombye kubagirira ibikorwa birangwa n’urukundo.

19. Ni gute dushobora gushaka ubufasha bw’umwuka wera mu kwihingamo urukundo?

19 Icya kane, dushobora gushaka ubufasha bw’umwuka wera, kubera ko urukundo ari imwe mu mbuto z’umwuka (Abagalatiya 5:22, 23). Ubucuti, ibyiyumvo umuntu agirira abo mu muryango n’urukundo rwo mu nzozi, akenshi ni ibintu bikunze kwizana. Ariko kandi, dukeneye ubufasha bw’umwuka wa Yehova kugira ngo twihingemo urukundo Yehova afite, urukundo ruvugwaho ko ari umurunga utunganye wo kunga ubumwe. Dushobora gushaka ubufasha bw’umwuka wera binyuriye mu gusoma Bibiliya yahumetswe. Urugero, nitwiga ibyerekeye imibereho ya Yesu, tuzabona ukuntu yashyikiranaga n’abantu, kandi dushobora kwitoza kumwigana (Yohana 13:34, 35; 15:12). Byongeye kandi, dushobora gusaba Yehova kuduha umwuka wera, cyane cyane igihe turi mu mimerere ituma gukora ibintu mu buryo burangwa n’urukundo bitugora cyane (Luka 11:13). Icya nyuma, dushobora kugaragaza urukundo binyuriye mu kuba hafi y’itorero rya Gikristo. Kuba hafi y’abavandimwe na bashiki bacu barangwa n’urukundo bidufasha kwihingamo urukundo.​—Imigani 13:20.

20, 21. Ni mu buhe buryo butangaje Abahamya ba Yehova bagaragaje urukundo mu mwaka w’umurimo wa 2000?

20 Umwaka ushize, ku isi hose hari hari ababwiriza b’ubutumwa bwiza bose hamwe bagera kuri 6.035.564. Abahamya ba Yehova bamaze amasaha agera kuri 1.171.270.425 bashakisha abantu kugira ngo bababwire ibyerekeye ubwo butumwa bwiza. Urukundo ni rwo rwatumye bihanganira ubushyuhe, imvura n’ubukonje igihe babaga barimo bakora uwo murimo. Urukundo ni rwo rwabasunikiye kuganira n’abanyeshuri bagenzi babo n’abo bakorana no gusanga abantu batari bazi na busa mu mihanda n’ahandi hantu. Abenshi mu bo Abahamya basuye ntibashishikazwaga n’ibyo bababwiraga, hari bake babarwanyije. Ariko kandi, hari bamwe bagaragaje ko bashimishijwe, ku buryo Abahamya basubiye gusura incuro zigera kuri 433.454.049, kandi bayobora ibyigisho bya Bibiliya bigera kuri 4.766.631. *

21 Mbega ukuntu ibyo byose byari uburyo bwo kugaragaza urukundo Abahamya ba Yehova bakunda Imana yabo na bagenzi babo! Urwo rukundo ntiruzigera rukonja. Twiringiye rwose ko mu mwaka w’umurimo wa 2001 abantu bazabwirizwa mu buryo bwagutse kurushaho. Turifuza ko Yehova yakomeza guha imigisha abamusenga b’indahemuka kandi b’abanyamwete mu gihe ‘ibyo bakora byose, babikorana urukundo’!​—1 Abakorinto 16:14.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 20 Niba wifuza kumenya mu buryo bwuzuye ibihereranye na Raporo y’Umwaka w’Umurimo wa 2000, reba imbonerahamwe iri ku ipaji ya 18-​21.

Mbese, Ushobora Gusobanura?

• Ni nde tuba twigana mu gihe dukunda bagenzi bacu?

• Urukundo rwacu rwagombye kuba rwagutse mu rugero rungana iki?

• Ni izihe nkuru zimwe na zimwe z’ibyabaye zigaragaza urukundo rwa Gikristo?

• Ni gute dushobora kwihingamo urukundo rwa Gikristo?

[Ibibazo]

[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 18-21]

RAPORO Y’ISI YOSE Y’ABAHAMYA BA YEHOVA Y’UMWAKA W’UMURIMO WA 2000

(Reba umubumbe)

[Amafoto yo ku ipaji ya 15]

Urukundo rwa Gikristo rushobora guhuriza umuryango hamwe

[Amafoto yo ku ipaji ya 17]

Urukundo rudusunikira kugeza ibyiringiro byacu ku bandi