Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abagenzuzi n’abakozi b’imirimo bashyirwaho mu buryo bwa Gitewokarasi

Abagenzuzi n’abakozi b’imirimo bashyirwaho mu buryo bwa Gitewokarasi

Abagenzuzi n’abakozi b’imirimo bashyirwaho mu buryo bwa Gitewokarasi

“Mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose [u]mwuka [w]era [w]abashyiriyeho kuba abarinzi.”​—IBYAKOZWE 20:28.

1, 2. Ni gute ibivugwa muri Yesaya 60:22 birimo bisohozwa?

KERA cyane, Yehova yahanuye ko ikintu gitangaje cyari kuzabaho mu gihe cy’imperuka. Binyuriye ku muhanuzi Yesaya, yaravuze ati “umuto azagwira abe mo igihumbi; uworoheje azaba ishyanga rikomeye. Jyewe Uwiteka nzabitebutsa, igihe cyabyo nigisohora.”​—Yesaya 60:22.

2 Mbese, haba hari igihamya kigaragaza ko ubwo buhanuzi burimo busohozwa muri iki gihe? Kirahari rwose! Mu myaka ya 1870, itorero rimwe ry’abagize ubwoko bwa Yehova ryashinzwe ahitwa Allegheny, i Pennsylvania, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Kuri iyo ntangiriro nto cyane, hakomotseho andi matorero ibihumbi bibarirwa muri za mirongo kandi arimo aratera imbere ku isi hose. Ababwiriza b’Ubwami babarirwa muri za miriyoni​—bagize ishyanga rikomeye​—ubu bifatanya mu matorero asaga 91.000 mu bihugu 235 ku isi hose. Nta gushidikanya ko ibyo byemeza ko Yehova arimo atebutsa umurimo wo gukorakoranya abamusenga by’ukuri mbere y’uko ‘umubabaro mwinshi,’ ubu wegereje cyane, utangira.​—Matayo 24:21; Ibyahishuwe 7:9-14.

3. Kubatizwa ‘mu izina rya Data, n’Umwana n’umwuka wera’ bisobanura iki?

3 Mu gihe abo bantu babarirwa muri za miriyoni bari bamaze kwiyegurira Yehova, mu buryo buhuje n’amabwiriza yatanzwe na Yesu, babatijwe “mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’[u]mwuka [w]era” (Matayo 28:19). Kubatizwa “mu izina rya Data wa twese” bisobanura ko abo bantu biyeguriye Imana bemera ko Yehova ari we Se wo mu ijuru na Nyir’ugutanga Ubuzima kandi bakagandukira ubutegetsi bwe bw’ikirenga. Kubatizwa ‘mu izina ry’Umwana’ bisobanura ko bemera ko Yesu Kristo ari we Mucunguzi wabo, akaba ari Umuyobozi n’Umwami wabo. Nanone kandi, bemera uruhare umwuka wera w’Imana, cyangwa imbaraga rukozi, ugira mu kubayobora mu mibereho yabo. Ibyo bigaragaza ko babatijwe ‘mu izina ry’umwuka wera.’

4. Ni gute abakozi b’Abakristo bahabwa ububasha?

4 Igihe abigishwa bashya babatijwe, bahabwa ububasha bwo kuba abakozi ba Yehova Imana. Ni nde ubaha ubwo bubasha? Muri rusange, amagambo aboneka mu 2 Abakorinto 3:5 aberekezaho, amagambo agira ati “tubashishwa n’Imana [kuba abakozi].” Nta rindi shema bakwifuza kugira ryaruta iryo guhabwa ubwo bubasha na Yehova Imana ubwe! Nyuma yo kubatizwa, igihe cyose bazaba bemera kuyoborwa n’umwuka w’Imana kandi bagakomeza gushyira mu bikorwa Ijambo ryayo, bazakomeza gukura mu buryo bw’umwuka ari abakozi b’ ‘ubutumwa bwiza.’​—Matayo 24:14; Ibyakozwe 9:31.

Bashyirwaho​—mu Buryo bwa Gitewokarasi​—Hadakoreshejwe Demokarasi

5. Mbese, abagenzuzi b’Abakristo n’abakozi b’imirimo batorwa mu buryo bwa demokarasi? Sobanura.

5 Ubuyobozi butangwa n’abagenzuzi babishoboye bakuze mu buryo bw’umwuka hamwe n’ubufasha butangwa n’abakozi b’imirimo bashoboye, ni byo bisabwa kugira ngo bahaze ibyo umubare ugenda urushaho kwiyongera w’abakozi bakorana umwete ukenera mu buryo bw’umwuka (Abafilipi 1:1). Ni gute abo bagabo bakuze mu buryo bw’umwuka bashyirwaho? Ntihakoreshwa uburyo bumeze nk’ubukoreshwa muri Kristendomu. Urugero, abagenzuzi b’Abakristo ntibatorwa mu buryo bwa demokarasi, ni ukuvuga, kubona amajwi y’umubare munini w’abagize itorero. Ahubwo, abo bashyirwaho mu buryo bwa gitewokarasi. Ibyo bisobanura iki?

6. (a) Tewokarasi nyakuri ni iki? (b) Kuki abagenzuzi n’abakozi b’imirimo bashyirwaho mu buryo bwa gitewokarasi?

6 Muri make, tewokarasi nyakuri ni ubutegetsi bw’Imana. Abahamya ba Yehova bagandukira ubutegetsi bwayo ku bushake kandi bakifatanyiriza hamwe kugira ngo bakore ibyo Imana ishaka (Zaburi 143:10; Matayo 6:9, 10). Abagenzuzi b’Abakristo, cyangwa abasaza, hamwe n’abakozi b’imirimo bashyirwaho mu buryo bwa gitewokarasi bitewe n’uko ibyo kwemeza abo bagabo babishoboye no kubashyiraho bikorwa mu buryo buhuje na gahunda yateganyijwe n’Imana nk’uko bigaragazwa mu Byanditswe Byera. Kandi kubera ko Yehova ari we “usumba byose,” birumvikana ko afite uburenganzira bwo kugena uko umuteguro we ugaragara ugomba gukora.​—1 Ngoma 29:11; Zaburi 97:9.

7. Abahamya ba Yehova bayoborwa bate?

7 Mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku madini menshi yo muri Kristendomu, Abahamya ba Yehova ntibihitiramo imikorere yo mu rwego rw’idini bakurikiza. Abo Bakristo b’imitima itaryarya bihatira kutanamuka ku mahame ya Yehova. Abagenzuzi babarimo ntibashyirwaho n’ubuyobozi runaka bw’idini, nk’ubushingiye ku matorero yigenga, ubushingiye ku nzego zisumbana z’ubutegetsi, cyangwa ubushingiye ku buyobozi bwo hejuru. Mu gihe abantu b’ibikomerezwa bo mu isi baba bagerageje kwivanga mu ishyirwaho ry’abo bantu, ubwoko bwa Yehova bwanga guteshuka. Bakomeza kugira icyo gihagararo bashikamye, igihagararo nk’icyo intumwa zo mu kinyejana cya mbere zari zifite ubwo zagiraga ziti “ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu” (Ibyakozwe 5:29). Nguko uko Abahamya bagandukira Imana muri byose (Abaheburayo 12:9; Yakobo 4:7). Gukurikiza imikorere ya gitewokarasi bituma bemerwa n’Imana.

8. Ni irihe tandukaniro riri hagati y’imikorere ya demokarasi n’iya tewokarasi?

8 Twebwe abagaragu b’Umutewokarate Mukuru, ari we Yehova, byaba byiza tuzirikanye itandukaniro riri hagati y’imikorere ya demokarasi na tewokarasi. Imikorere ya demokarasi isaba ko inzego zose zihagararirwa mu rugero rungana, kandi akenshi irangwa no kwiyamamariza umwanya runaka hamwe n’itorwa ry’uwegukanye amajwi menshi. Bene ubwo buryo ntibukurikizwa ku bashyirwaho mu buryo bwa gitewokarasi. Ntibashyirwaho biturutse ku bantu; ndetse nta n’ubwo biba biturutse ku muryango wemewe n’amategeko. Uko bigaragara, igihe Pawulo yerekezaga ku bihereranye no kuba yarashyizweho na Yesu hamwe na Yehova, agashyirirwaho kuba “intumwa ku banyamahanga,” yabwiye Abagalatiya ko mu gushyirwaho kwe ‘atatumwe n’umuntu, ahubwo yatumwe na Yesu Kristo n’Imana Data wa twese yamuzuye.’​—Abaroma 11:13; Abagalatiya 1:1.

Bashyirwaho n’Umwuka Wera

9. Ni iki mu Byakozwe 20:28 havuga ku bihereranye no gushyirwaho kw’abagenzuzi b’Abakristo?

9 Pawulo yibukije abagenzuzi bari batuye muri Efeso ko bari barashyizweho n’Imana binyuriye ku mwuka wera. Yaravuze ati ‘mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose umwuka wera wabashyiriyeho kuba abarinzi, kugira ngo muragire itorero ry’Imana, iryo yaguze amaraso y’[Umwana wayo]’ (Ibyakozwe 20:28). Abo bagenzuzi b’Abakristo bagombaga gukomeza kuyoborwa n’umwuka wera mu gihe basohozaga inshingano zabo zo kuragira umukumbi w’Imana. Iyo umuntu ufite inshingano yabaga atacyujuje ibisabwa n’amahame y’Imana, mu gihe runaka umwuka wera watumaga avanwa mu mwanya we.

10. Ni gute twavuga ko umwuka wera ugira uruhare rw’ingenzi ku bantu bashyirwaho mu buryo bwa gitewokarasi?

10 Ni gute twavuga ko umwuka wera ugira uruhare rw’ingenzi bene ako kageni? Mbere na mbere, ibyanditswe bigaragaza ibyo abantu basabwa kuba bujuje kugira ngo bahabwe ubuyobozi bwo mu buryo bw’umwuka, byahumetswe n’umwuka wera. Mu nzandiko Pawulo yandikiye Timoteyo na Tito, yagaragaje ibyo abagenzuzi n’abakozi b’imirimo bagomba kuba bujuje. Yavuze ibintu 16 bisabwa. Urugero, abagenzuzi bagombaga kuba abantu b’inyangamugayo, badakunda ibisindisha, bazima mu bwenge, bagira gahunda mu kubaho kwabo, bakunda gucumbikira abashyitsi, bafite ubwenge bwo kwigisha kandi bakaba ari abatware b’imiryango b’intangarugero. Bagombaga kuba abantu badakabya mu bihereranye no gukoresha ibinyobwa bisindisha, badakunda amafaranga kandi bagombaga kuba abantu birinda. Mu buryo nk’ubwo, ibintu byo mu rwego rwo hejuru bisabwa byashyiriweho abifuza kuba abakozi b’imirimo.​—1 Timoteyo 3:1-10, 12, 13; Tito 1:5-9.

11. Ni ibihe bintu bimwe na bimwe bisabwa abantu bifuza guhabwa inshingano mu itorero bagomba kuba bujuje?

11 Gusuzuma ibyo bintu bisabwa bigaragaza ko abafite imyanya y’ubuyobozi muri gahunda yo gusenga ya Yehova bagomba kuba intangarugero mu bihereranye n’imyifatire ya Gikristo. Abantu bifuza guhabwa inshingano mu itorero bagomba gutanga igihamya kigaragaza ko umwuka wera urimo ubakoreramo (2 Timoteyo 1:14). Bigomba kugaragara ko umwuka w’Imana urimo werera muri abo bantu imbuto z’ “urukundo, ibyishimo, n’amahoro, no kwihangana, no kugira neza, n’ingeso nziza, no gukiranuka, no kugwa neza, no kwirinda” (Abagalatiya 5:22, 23). Izo mbuto zagaragarira mu mishyikirano bagirana na bagenzi babo bahuje ukwizera hamwe n’abandi. Birumvikana ko bamwe bashobora kuba bagaragaza imbuto runaka z’umwuka mu rugero ruhebuje, mu gihe abandi bo bashobora kuba bujuje mu rugero ruhanitse ibindi bintu abagenzuzi basabwa. Ariko kandi, mu mibereho yabo yose muri rusange, abantu bose biringira kuzashyirirwaho kuba abagenzuzi cyangwa abakozi b’imirimo bagomba kugaragaza ko ari abantu bakuze mu buryo bw’umwuka, bujuje ibisabwa mu Ijambo ry’Imana.

12. Ni bande bashobora kuvugwaho ko bashyizweho n’umwuka wera?

12 Igihe Pawulo yateraga abandi inkunga yo kumwigana, yashoboraga kubikora nta cyo yishisha kubera ko na we ubwe yiganaga Yesu Kristo, we ‘wadusigiye icyitegererezo, kugira ngo tugere ikirenge mu cye’ (1 Petero 2:21; 1 Abakorinto 11:1). Abantu bujuje ibisabwa n’Ibyanditswe igihe bashyiriweho kuba abagenzuzi cyangwa abakozi b’imirimo bashobora muri ubwo buryo kuvugwaho ko bashyizweho n’umwuka wera.

13. Ni gute umwuka wera ufasha abemeza abagabo bakwiriye gukora mu matorero?

13 Hari ikindi kintu kigaragaza ukuntu umwuka wera ukora mu gihe cyo kwemeza abakwiriye kuba abagenzuzi no kubashyiraho. Yesu yavuze ko ‘[Data] wo mu ijuru azarushaho rwose guha umwuka wera abawumusabye’ (Luka 11:13). Bityo rero, igihe abasaza bari muri buri torero bahuriye hamwe kugira ngo bemeze abagabo bakwiriye guhabwa inshingano mu itorero, basenga basaba ko umwuka w’Imana wabayobora. Abo bemeza ko bahabwa inshingano babemeza bashingiye ku bivugwa mu Ijambo ry’Imana ryahumetswe, kandi umwuka wera utuma bashobora gutahura niba uwo muntu barimo basuzuma kugira ngo azashyirweho yujuje ibisabwa n’Ibyanditswe. Abemeza abakwiriye guhabwa inshingano ntibagomba kureshywa mu buryo budakwiriye n’isura igaragarira amaso, amashuri umuntu aba yarize, cyangwa ubushobozi umuntu yavukanye. Ikintu cy’ibanze bagomba kwibandaho ni ukureba niba uwo muntu ari umuntu wita ku bintu by’umwuka, uwo abagize itorero bazagana nta cyo bishisha kugira ngo abagire inama zo mu buryo bw’umwuka.

14. Twiga iki duhereye ku bivugwa mu Byakozwe 6:1-3?

14 N’ubwo inteko z’abasaza zifatanya n’abagenzuzi basura amatorero mu kwemeza abavandimwe bashobora kuba abasaza n’abakozi b’imirimo, bashyirwaho mu buryo nyabwo hakurikijwe icyitegererezo cyatanzwe mu kinyejana cya mbere. Igihe kimwe, byabaye ngombwa ko abagabo bujuje ibisabwa mu buryo bw’umwuka bahihibikanira inshingano ikomeye. Inteko nyobozi yatanze amabwiriza akurikira: “mutoranye muri mwe abantu barindwi bashimwa, buzuye [u]mwuka [w]era n’ubwenge, tubashyire kuri uwo murimo” (Ibyakozwe 6:1-3). Ubwo abagabo bahihibikaniraga icyo kibazo ari bo bemeje abakwiriye guhabwa iyo nshingano, abagabo babishinzwe b’i Yerusalemu ni bo babashyizeho. Urwo rugero ni rwo rukurikizwa no muri iki gihe.

15. Ni gute Inteko Nyobozi igira uruhare mu bihereranye no gushyiraho abantu?

15 Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ishyiraho mu buryo butaziguye abagize Komite z’Amashami bose. Mu gihe Inteko Nyobozi igena ushobora gusohoza iyo nshingano iremereye, iba izirikana amagambo yavuzwe na Yesu agira ati “uwahawe byinshi wese, azabazwa byinshi; n’uweguriwe byinshi, ni we bazarushaho kwaka byinshi” (Luka 12:48). Uretse kuba Inteko Nyobozi ishyiraho abagize za Komite z’Amashami, inashyiraho abasaza bo kuri za Beteli n’abagenzuzi basura amatorero. Icyakora, baha abavandimwe biringirwa inshingano yo gushyiraho abandi bantu mu myanya runaka. Nanone kandi, kubigenza batyo bihuje n’Ibyanditswe.

‘Ubashyireho, nk’Uko Nagutegetse’

16. Kuki Pawulo yasize Tito i Kirete, kandi se, ibyo bigaragaza iki ku birebana no gushyiraho abantu mu buryo bwa gitewokarasi muri iki gihe?

16 Pawulo yabwiye Tito, mugenzi we bakoranaga umurimo, ati “icyatumye ngusiga i Kirete ni ukugira ngo utunganye ibyasigaye bidatunganye, kandi ngo ushyire abakuru [“abasaza,” NW ] b’[i]torero mu midugudu yose, nk’uko nagutegetse” (Tito 1:5). Hanyuma, Pawulo yagaragaje imico isabwa Tito yagombaga kureba muri abo bagabo bari kuba bakwiriye gushyirwaho. Ku bw’ibyo, muri iki gihe, Inteko Nyobozi ishyira ku mashami abavandimwe babishoboye kugira ngo bayihagararire mu gushyiraho abasaza n’abakozi b’imirimo. Hafatwa ingamba zo kureba neza niba abafata imyanzuro bahagarariye Inteko Nyobozi basobanukiwe neza kandi bakaba bakurikiza amabwiriza y’Ibyanditswe arebana n’icyo gikorwa cyo gushyiraho abo bantu. Bityo, abantu babishoboye bashyirwaho binyuriye ku buyobozi bw’Inteko Nyobozi kugira ngo bakorere amatorero y’Abahamya ba Yehova ku isi hose.

17. Iyo abantu bemejwe ko bakwiriye gushyirwaho kugira ngo babe abagenzuzi n’abakozi b’imirimo bashyikirijwe abagize ibiro by’ishami, bigenda bite?

17 Iyo abantu bemejwe ko bashobora gushyirwaho bakaba abagenzuzi n’abakozi b’imirimo bashyikirijwe ibiro by’ishami bya Watch Tower Society, abagabo b’inararibonye bishingikiriza ku mwuka w’Imana kugira ngo ubahe ubuyobozi mu bihereranye no gushyiraho abo bantu ngo basohoze izo nshingano. Abo bagabo bumva ko bafite icyo bazabazwa, bakabona ko batagomba kwihutira kugira uwo barambikaho ibiganza, kugira ngo batazifatanya mu byaha bye.​—1 Timoteyo 5:22.

18, 19. (a) Ni gute abantu bamwe na bamwe bashobora gushyirwaho? (b) Ni gute ibintu byose bihereranye no kwemeza abakwiriye guhabwa inshingano no kubashyiraho bikorwa?

18 Hari abantu bamwe na bamwe bashobora gushyirwaho binyuriye ku rwandiko ruriho kashe yemewe ishyizweho n’umuryango wemewe n’amategeko. Bene urwo rwandiko rushobora gukoreshwa kugira ngo mu itorero hashyirweho abavandimwe benshi.

19 Abashyirwaho mu buryo bwa gitewokarasi bashyirwaho na Yehova binyuriye ku Mwana we no ku muyoboro w’Imana ugaragara wo ku isi, ni ukuvuga ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ n’Inteko Nyobozi ye (Matayo 24:45-47). Ibyo bintu byose bikorwa bihereranye no kwemeza abakwiriye guhabwa inshingano no kubashyiraho biyoborwa n’umwuka wera. Ibyo ni ko biri kubera ko ibyo basabwa kuzuza bigaragazwa mu Ijambo ry’Imana ryahumetswe n’umwuka wera, kandi uwo muntu ushyirwaho agaragaza ko yera imbuto z’uwo mwuka. Ku bw’ibyo, tugomba kubona ko abo bantu bashyirwaho n’umwuka wera. Nk’uko mu kinyejana cya mbere abagenzuzi n’abakozi b’imirimo bashyirwagaho mu buryo bwa gitewokarasi, uko ni ko bimeze no muri iki gihe.

Dushimira ku bw’Ubuyobozi Buturuka Kuri Yehova

20. Kuki tugira ibyiyumvo nk’ibya Dawidi bigaragazwa muri Zaburi 133:1?

20 Muri iki gihe cy’uburumbuke bwo mu buryo bw’umwuka n’ukwiyongera kwa gitewokarasi mu bihereranye n’umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami, dushimira ku bwo kuba Yehova ari we mbere na mbere ushyiraho abagenzuzi n’abakozi b’imirimo. Iyo gahunda ishingiye ku Byanditswe igira uruhare mu gutuma twebwe Abahamya ba Yehova dukomeza kugendera ku mahame y’Imana akiranuka yo mu rwego rwo hejuru. Byongeye kandi, umwuka wa Gikristo n’imihati ivuye ku mutima by’abo bagabo bigira uruhare rukomeye mu gutuma muri twebwe abagaragu ba Yehova harangwa amahoro n’ubumwe bihebuje. Ku bw’ibyo rero, kimwe na Dawidi, umwanditsi wa Zaburi, dusunikirwa kwiyamirira tugira tuti “dorere, erega ni byiza n’iby’igikundiro ko abavandimwe baturana bahuje!”​—Zaburi 133:1.

21. Ni gute amagambo ari muri Yesaya 60:17 arimo asohozwa muri iki gihe?

21 Mbega ukuntu dushimira ku bw’ubuyobozi duhabwa na Yehova binyuriye ku Ijambo rye no ku mwuka we wera! Kandi mu by’ukuri, amagambo yanditswe muri Yesaya 60:17 afite ireme; amagambo agira ati “mu cyimbo cy’imiringa nzazana izahabu; no mu cyimbo cy’icyuma nzazana ifeza; mu cyimbo cy’igiti nzazana imiringa, no mu cyimbo cy’amabuye nzazana ibyuma; amahoro ni yo azagutwarira, kandi gukiranuka ni ko kuzagukoreshereza ikoro.” Uko imikorere ya gitewokarasi yagiye irushaho gucengera gahoro gahoro mu buryo bwuzuye mu Bahamya ba Yehova, twagiye tugerwaho n’iyo migisha mu muteguro w’Imana wose wo ku isi.

22. Ni iki dushimira mu buryo bukwiriye, kandi se, ni iki twagombye kwiyemeza gukora?

22 Dushimira mu buryo bwimbitse ku bwa gahunda za gitewokarasi zikorera muri twe. Kandi dushimira cyane umurimo ukomeye ariko ushimishije ukorwa n’abagenzuzi hamwe n’abakozi b’imirimo bashyizweho mu buryo bwa gitewokarasi. Dusingiza Data wo mu ijuru wuje urukundo tubigiranye umutima wacu wose, we waduhaye uburumbuke bwo mu buryo bw’umwuka kandi akaba yaraduhaye imigisha ikungahaye cyane (Imigani 10:22). Ku bw’ibyo rero, nimucyo twiyemeze gukomeza kugendana n’umuteguro wa Yehova. Ikirenze byose, nimucyo dukomeze gukorera hamwe twunze ubumwe kugira ngo duheshe izina rikomeye kandi ryera rya Yehova icyubahiro, ishimwe n’ikuzo.

Ni Gute Wasubiza?

• Kuki dushobora kuvuga ko abagenzuzi n’abakozi b’imirimo bashyirwaho mu buryo bwa gitewokarasi aho kuba mu buryo bwa demokarasi?

• Ni gute abagabo b’Abakristo bujuje ibisabwa bashyirwaho n’umwuka wera?

• Ni gute Inteko Nyobozi igira uruhare mu gushyiraho abagenzuzi n’abakozi b’imirimo?

• Mu bihereranye n’abantu bashyirwaho mu buryo bwa gitewokarasi, kuki twagombye gushimira Yehova?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 15]

Abasaza n’abakozi b’imirimo bafite igikundiro cyo gusohoza inshingano zabo barashyizweho mu buryo bwa gitewokarasi