Abahamya ba Yehova bakomeje kujya mbere bafite ukwemera kutajegajega!
Abahamya ba Yehova bakomeje kujya mbere bafite ukwemera kutajegajega!
Raporo y’inama ya buri mwaka
MURI iyi minsi aho usanga abantu benshi ari abemeragato kandi bashidikanya ku bintu byose, usanga Abahamya ba Yehova bo batandukanye n’abandi bantu kuko bo ari Abakristo bafite ukwemera kutajegajega. Ibyo byagaragajwe neza mu nama ya buri mwaka y’umuryango wa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania, yabereye ku Nzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova iri muri Jersey City, muri leta ya New Jersey ku wa Gatandatu ku itariki ya 7 Ukwakira 2000. *
Mu magambo uwari uyoboye iyo nama, John E. Barr wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yavuze atangiza iyo nama, yagize ati “mu bantu babarirwa muri za miriyari batuye isi, tuzi kandi twemera ko Umwana wa Yehova ukundwa, ari we Yesu Kristo, ubu yimitswe mu ijuru, akaba ategeka hagati y’abanzi be.” Igihamya cy’uko kwemera kutajegajega cyagaragajwe na raporo esheshatu zishishikaje zaturutse hirya no hino ku isi.
Kunesha Ibikorwa by’Ubupfumu Hakoreshejwe Ukuri kwa Bibiliya Muri Hayiti
Ibikorwa by’ubupfumu birogeye cyane muri Hayiti. Umuhuzabikorwa wa Komite y’Ishami, John Norman, yagize ati “ubusanzwe, abantu biyambaza vodu kugira ngo birinde.” Umupfumu umwe yatangiye gushidikanya igihe yacikaga ukuguru azize impanuka. Yaribajije ati ‘bishoboka bite ko ibi byambaho niba ndindwa n’imyuka?’ Kimwe n’abandi benshi, uwo mugabo yigishijwe ukuri n’Abahamya ba Yehova kandi yafashijwe kwigobotora mu bikorwa by’ubupfumu. Ikigaragaza ko muri Hayiti hashobora kuzaba ukwiyongera, ni uko ku itariki ya 19 Mata 2000, abantu bikubye kane umubare w’ababwiriza b’Ubwami bateranye ku Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo.
Bagaragaje Umwete mu Ifasi Ngari ya Koreya
Mu Bahamya ba Yehova bo muri Koreya, 40 ku ijana bari mu murimo w’igihe cyose. Umuhuzabikorwa wa Komite y’Ishami, Milton Hamilton, yagize ati “ifasi yacu igizwe n’abantu basaga miriyoni 47 hafi buri kwezi iba irangiye.” Ukwiyongera mu matorero akoresha ururimi rw’ibimenyetso kuratangaje mu buryo bwihariye. Mu karere kamwe k’amatorero akoresha ururimi rw’ibimenyetso, hayoborwa ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo 800. Iyo ukoze mwayeni usanga buri mubwiriza ayobora icyigisho kimwe. Ikibabaje ni uko abavandimwe bakiri bato bagifungwa bazira ukutabogama kwabo. Ariko kandi, abayobozi ba gereza bafata neza abo Bakristo bizerwa kandi bakabaha imirimo isaba abantu biringirwa.
Gutanga Ibikenewe Bigendana n’Ukwiyongera Muri Megizike
Ababwiriza b’Ubwami 533.665 batanze raporo y’umurimo muri Megizike muri Kanama 2000. Abantu basaga abakubye gatatu uwo mubare bateranye ku Rwibutso. Umuhuzabikorwa wa Komite y’Ishami, Robert Tracy, yagize ati “intego dufite muri uyu mwaka ni iyo kubaka Amazu y’Ubwami 240.” Yakomeje agira ati “ariko kandi, turacyakeneye andi menshi.”
Abakiri bato bo mu Bahamya ba Yehova bo muri Megizike, ni intangarugero. Umupadiri w’Umugatolika yerekeje kuri umwe muri abo basore agira ati “nakwifuza nibura kugira umuntu umwe gusa umeze nka we mu bayoboke banjye. Abo bantu mbakundira imihati bagira n’ukuntu bakoresha Bibiliya babigiranye ubwenge. Bavuganiye Imana, ndetse n’igihe byari gushyira ubuzima bwabo mu kaga.”
Bakomeje Gushikama mu Gihe cy’Imvururu zo Muri Sierra Leone
Guhera mu mwaka wa 1991, igihe intambara ishyamiranya abaturage yarotaga muri Sierra Leone, abantu babarirwa mu bihumbi barishwe, barakomereka cyangwa baramugazwa. Umuhuzabikorwa wa Komite y’Ishami, Bill Cowan, yagize ati “Intambara hamwe n’indi mihangayiko byagize ingaruka ku bantu mu buryo bwimbitse. Abantu benshi bahoze batitabira ubutumwa bwacu, ubu basigaye batega amatwi babishishikariye. Ni ibintu bikunze kubaho kubona abantu bizana ku Mazu yacu y’Ubwami baje mu materaniro ubwa mbere. Akenshi, abantu batangirira abavandimwe ku muhanda maze bakabasaba kubayoborera icyigisho cya Bibiliya.” N’ubwo mu gihugu hakomeje kubamo umutekano muke, umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami urimo urera imbuto muri Sierra Leone.
Porogaramu Yagutse yo Kubaka Muri Afurika y’Epfo
Muri iki gihe, mu ifasi igenzurwa n’ibiro by’ishami byo muri Afurika y’Epfo, hakenewe Amazu y’Ubwami abarirwa mu bihumbi byinshi. Ubu hamaze kubakwa Amazu y’Ubwami abarirwa mu magana. Umwe mu bagize Komite y’Ishami, John Kikot, yagize ati “aho kugira ngo abavandimwe bacu bateranire mu tuzu duto cyangwa munsi y’igiti, nk’uko byakorwaga mbere, ubu bashobora guteranira ahantu hakwiriye kandi bicaye ku ntebe ziboneye. N’ubwo amenshi muri ayo Mazu y’Ubwami yubakishije ibikoresho biciriritse, ubusanzwe agaragara ko ari amwe mu mazu yiyubashye kuruta ayandi mu karere yubatswemo. Mu turere tumwe na tumwe byagiye bigaragara ko nyuma yo kubaka Inzu y’Ubwami, itorero ryikuba incuro zirenga ebyiri mu mwaka ukurikiraho.”
Abahamya bo mu Gihe cya None Muri Ukraine
Mu mwaka w’umurimo wa 2000, icyo gihugu cyagize ababwiriza 112.720. Abasaga 50.000 muri abo bamenye ukuri kwa Bibiliya mu myaka itanu ishize. Umuhuzabikorwa wa Komite y’Ishami, John Didur, yagize ati “mu by’ukuri, Yehova yahagurukije Abahamya bo mu gihe cya none bakiri bato kugira ngo batangaze izina rye. Yongeyeho ati “mu myaka ibiri ishize, twatanze amagazeti asaga miriyoni 50, akaba ahwanye n’umubare w’abaturage b’igihugu. Buri kwezi iyo ukoze mwayeni usanga tubona amabaruwa agera ku gihumbi yandikwa n’abantu bashimishijwe baba basaba ibindi bisobanuro birenzeho.”
Ibindi Bintu Bishishikaje Byaranze Iyo Porogaramu
Daniel Sydlik wo mu Nteko Nyobozi, yatanze disikuru ishishikaje cyane. Ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Aho Inteko Nyobozi Itandukaniye n’Umuryango Wemewe n’Amategeko,” iri muri iyi gazeti ishingiye kuri iyo disikuru yari ikubiyemo byinshi.
Theodore Jaracz wo mu Nteko Nyobozi, yatanze disikuru ikangura ibitekerezo yari ifite umutwe uvuga ngo “Abagenzuzi n’Abakozi b’Imirimo Bashyirwaho mu Buryo bwa Gitewokarasi.” Kimwe mu bice biri muri iyi gazeti gishingiye kuri iyo ngingo.
Nanone kandi, inama ya buri mwaka yari ikubiyemo disikuru ishishikaje yatanzwe n’umwe mu bagize Inteko Nyobozi witwa David Splane, yari ishingiye ku isomo ry’umwaka wa 2001. Rishingiye ku magambo y’intumwa Pawulo agira ati “muhagarare mushikamye, kandi mutunganye rwose, mumeny[e] neza mudashidikanya ibyo Imana ishaka byose” (Abakolosayi 4:12). Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi biyemeje kubigenza batyo mu gihe babwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana ku isi hose ari abizerwa.—Matayo 24:14.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 3 Iyo porogaramu yari yahuje n’ahandi hantu hamwe na hamwe ku miyoboro ya elegitoroniki, bituma umubare w’abayikurikiranye bose hamwe ugera ku 13.082.