Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Itangazo ryihariye

Itangazo ryihariye

Itangazo ryihariye

IGIHE inama ya buri mwaka y’umuryango wa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania yo ku itariki ya 7 Ukwakira 2000 yari irangiye, uwari uyoboye iyo nama, ari we John E. Barr wo mu Nteko Nyobozi, yatanze itangazo ryihariye. Iryo tangazo ryari rishingiye kuri disikuru zatanzwe mbere y’aho na Theodore Jaracz hamwe na Daniel Sydlik.​—Reba ipaji ya 12-16 na 28-31 muri iyi gazeti.

Umuvandimwe Barr yagushije ku ngingo ikomeye cyane maze agira ati “ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ hamwe n’Inteko Nyobozi ye bashinzwe kwita ku nyungu zisumba kure kandi zikubiyemo ibintu byinshi kurusha izishingwa imiryango yemewe n’amategeko. Mu ntego ziba zikubiye mu mahame remezo y’iyo miryango yemewe n’amategeko, usanga hari ibintu iyo miryango itemererwa. Ariko kandi, Databuja Yesu Kristo yashyizeho itsinda ry’umugaragu ukiranuka kugira ngo ryite ku ‘bintu bye byose,’ cyangwa inyungu z’Ubwami hano ku isi.”​—Matayo 24:45-47.

Ku bihereranye n’umuryango wa Pennsylvania, Umuvandimwe Barr yongeyeho ati “uhereye igihe uwo muryango wa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania washingwaga mu mwaka wa 1884, wagize uruhare rw’ingenzi mu mateka yacu yo muri iki gihe. Icyakora, ni igikoresho cyemewe n’amategeko gusa ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ akoresha mu gihe bibaye ngombwa.”

Muri disikuru Abavandimwe Sydlik na Jaracz batanze, bari basobanuye ko kuba ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ yareguriwe ibintu by’Umwami byo ku isi byose bitabuza itsinda ry’umugaragu kureka ngo abagabo bashoboye bo mu bagize “izindi ntama” bite ku nshingano zimwe na zimwe za buri gihe zirebana n’ubuyobozi (Yohana 10:16). Kandi nta n’impamvu ishingiye ku Byanditswe yatuma batsimbarara ku gitekerezo cy’uko abayobozi bose b’imiryango yemewe n’amategeko ikoreshwa n’Abahamya ba Yehova baba ari Abakristo basizwe.

Umuvandimwe Barr yabwiye abari bateze amatwi ko vuba aha bamwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova bari bamaze igihe ari abayobozi n’abakozi bakuru beguye ku bushake bwabo mu rwego rw’ubuyobozi bw’imiryango yose ikoreshwa n’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Abavandimwe biringirwa bo mu bagize izindi ntama baratowe kugira ngo babasimbure.

Icyo cyemezo ni ingirakamaro rwose. Gituma abagize Inteko Nyobozi bamara igihe kinini kurushaho bategura ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka, ari na ko bita ku byo umuryango w’abavandimwe wo ku isi hose ukeneye mu buryo bw’umwuka.

Mu gusoza, uwari uyoboye iyo nama yabwiye abari bateze amatwi bishimye ati “n’ubwo inshingano zitandukanye zerekeranye n’iby’amategeko n’ubuyobozi zashinzwe abagenzuzi b’inararibonye, . . . bose bagendera ku buyobozi bwo mu buryo bw’umwuka bw’Inteko Nyobozi. . . . Twese twishingikiriza kuri Yehova mu isengesho dusaba ko yaha imigisha imihati dushyiraho twunze ubumwe mu gukora ibyo ashaka, kugira ngo duheshe izina rye rikomeye icyubahiro n’ikuzo.”