Komeza kugendana n’umuteguro wa Yehova
Komeza kugendana n’umuteguro wa Yehova
“Imana nyir’amahoro . . . ibatunganye rwose mu byiza byose, kugira ngo mukore ibyo ishaka”—ABAHEBURAYO 13:20, 21.
1. Isi ituwe n’abantu bangana iki, kandi se, ni bangahe babarirwa mu madini amwe n’amwe?
MU MWAKA wa 1999, umubare w’abatuye isi wageze kuri miriyari esheshatu! Ku bihereranye n’uwo mubare, igitabo cyitwa The World Almanac kigaragaza ko abagera kuri 1.165.000.000 ari Abisilamu; 1.030.000.000 bakaba ari abo muri Kiliziya Gatolika y’i Roma; 762.000.000 ni Abahindu; 354.000.000 ni Ababuda; 316.000.000 ni Abaporotesitanti; naho abagera kuri 214.000.000 bakaba ari Aborutodogisi.
2. Twavuga iki ku bihereranye n’imimerere irangwa mu madini muri iki gihe?
2 Iyo urebye amacakubiri n’urujijo birangwa mu madini muri iki gihe, mbese, abo bantu bose babarirwa muri za miriyoni baba bakora ibihuje n’ibyo Imana ishaka? Oya, “kuko Imana itari iy’umuvurungano, ahubwo ari iy’amahoro” (1 Abakorinto 14:33). Ku rundi ruhande, bite se ku bihereranye n’umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe ugizwe n’abagaragu ba Yehova (1 Petero 2:17)? Isuzuma ryitondewe rigaragaza ko ‘Imana nyir’amahoro ibatunganya rwose mu byiza byose, kugira ngo bakore ibyo ishaka.’—Abaheburayo 13:20, 21.
3. Ni iki cyabaye i Yerusalemu kuri Pentekoti yo mu mwaka wa 33 I.C., kandi se, kuki?
3 Birumvikana ko umubare w’abantu bifatanya n’Abahamya ba Yehova atari cyo kintu umuntu yaheraho ngo yemeze ko bemerwa n’Imana; ndetse nta n’ubwo imibare igaragaza ukwiyongera ari cyo kintu gishimisha Imana. Igihe yatoranyaga Abisirayeli, ntibyatewe n’uko ‘barutaga ayandi mahanga yose ubwinshi.’ Mu by’ukuri, bari “bake hanyuma y’ayandi yose” (Gutegeka 7:7). Ariko kandi, kubera ko Isirayeli yaje guhemuka, kuri Pentekoti yo mu mwaka wa 33 I.C., icyo gikundiro cyo kwemerwa Yehova yacyimuriye ku itorero rishya ryari rigizwe n’abigishwa ba Yesu Kristo. Basizwe umwuka wera wa Yehova maze batangira gutangariza abandi ukuri ku byerekeye Imana na Kristo babigiranye umwete.—Ibyakozwe 2:41, 42.
Tujye Mbere Ubutadohoka
4. Kuki wavuga ko itorero rya mbere rya Gikristo ryakomezaga kujya mbere ubutadohoka?
4 Mu kinyejana cya mbere, itorero rya Gikristo ryakomezaga gutera imbere ubutadohoka, ritangiza amafasi mashya, rigahindura abantu abigishwa ari na ko rirushaho gusobanukirwa imigambi y’Imana. Abakristo ba mbere bakomeje kugendana n’urumuri rwo mu buryo bw’umwuka rwabonekaga binyuriye mu nzandiko zahumetswe n’Imana. Basohoje umurimo wabo batewe inkunga no gusurwa Ibyakozwe 10:21, 22; 13:46, 47; 2 Timoteyo 1:13; 4:5; Abaheburayo 6:1-3; 2 Petero 3:17, 18.
n’intumwa hamwe n’abandi. Ibyo byanditswe neza mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo.—5. Kuki umuteguro w’Imana urimo utera imbere muri iki gihe, kandi se, kuki twagombye gukomeza kugendana na wo?
5 Kimwe n’Abakristo ba mbere, Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe baje kugwira bahereye ku bantu bake cyane (Zekariya 4:8-10). Guhera mu mpera z’ikinyejana cya 19, hagiye habaho igihamya kigaragara cy’uko umwuka w’Imana uri ku muteguro wayo. Kubera ko tutishingikirije ku mbaraga za kimuntu ahubwo tukishingikiriza ku buyobozi bw’umwuka wera, twakomeje kujya mbere mu gusobanukirwa Ibyanditswe no mu gukora ibyo Imana ishaka (Zekariya 4:6). Ni iby’ingenzi ko dukomeza kugendana n’umuteguro wa Yehova ugenda ujya mbere, dore ko ubu turi mu “minsi y’imperuka” (2 Timoteyo 3:1-5). Kubigenza dutyo bizatuma dushobora gukomeza kugira ibyiringiro bizima no kwifatanya mu gutanga ubuhamya ku byerekeranye n’Ubwami bw’Imana bwimitswe, mbere y’uko imperuka itungura iyi gahunda y’ibintu.—Matayo 24:3-14.
6, 7. Ni ibihe bintu bitatu turi busuzume, umuteguro wa Yehova wagiye uteramo imbere?
6 Muri twe hari abantu batangiye kwifatanya n’umuteguro wa Yehova mu myaka ya za 20, za 30 na za 40. Muri iyo myaka ya mbere se, ni nde muri twe washoboraga kwiyumvisha ibyo kwaguka gutangaje k’umuteguro hamwe n’ukuntu wagiye utera imbere gahoro gahoro kugeza muri iki gihe? Ngaho tekereza ibintu by’ingenzi byagiye bigerwaho mu mateka yacu yo muri iki gihe! Gutekereza ku byo Yehova yasohoje binyuriye ku bwoko bwe bwagizwe umuteguro wa gitewokarasi bihesha ingororano zo mu buryo bw’umwuka rwose.
7 Dawidi wo mu bihe bya kera yaratangaye cyane ubwo yatekerezaga ku mirimo ihebuje ya Yehova. Yaravuze ati “nashaka kubyatura no kubirondora, byaruta ubwinshi ibyo nshoboye kubara.” (Zaburi 40:6, umurongo wa 5 muri Biblia Yera.) Dufite imipaka nk’iyo, tukaba tudashobora kurondora ibikorwa byinshi bikomeye kandi bikwiriye gushimirwa byakozwe na Yehova mu gihe cyacu. Ariko kandi, nimucyo dusuzume ibintu bitatu, umuteguro wa Yehova wateyemo imbere: (1) urumuri rwo mu buryo bw’umwuka rwagiye rwiyongera gahoro gahoro, (2) umurimo wakozwe mu buryo bunonosoye kandi bwagutse kurushaho, na (3) ihinduka rihuje n’igihe ryagiye ribaho mu mikorere y’umuteguro.
Dushimira ku bwo Kuba Twaramurikiwe mu Buryo bw’Umwuka
8. Mu buryo buhuje n’ibivugwa mu Migani 4:18, ni iki urumuri rwo mu buryo bw’umwuka rwadufashije kumenya ku birebana n’Ubwami?
8 Ku bihereranye n’ukuntu urumuri rwo mu buryo bw’umwuka rwagiye rwiyongera gahoro gahoro, ibivugwa mu Migani 4:18 byagaragaye ko ari ukuri. Hagira hati “inzira y’umukiranutsi ni nk’umuseke utambitse, ugakomeza gukura ukageza ku manywa y’ihangu.” Mbega ukuntu dushimira ku bwo kuba twaragiye tubona urumuri rwo mu buryo bw’umwuka gahoro gahoro! Mu ikoraniro ryabereye i Cedar Point, Ohio, mu mwaka wa 1919, hatsindagirijwe ibihereranye n’Ubwami bw’Imana. Ubwami ni bwo Yehova azakoresha kugira ngo yeze izina rye kandi avane umugayo ku butegetsi bwe bw’ikirenga. Mu by’ukuri, urumuri rwo mu buryo bw’umwuka rwatumye dusobanukirwa ko kuva mu Itangiriro kugeza mu Byahishuwe, Bibiliya igaragaza ko umugambi wa Yehova ari uwo kweza izina rye binyuriye ku Bwami buzaba buyobowe n’Umwana we. Muri uwo mugambi hakubiyemo ibyiringiro bihebuje ku bantu bose bakunda ugukiranuka.—Matayo 12:18, 21.
9, 10. Mu myaka ya za 20, ni iki cyamenyekanye ku byerekeranye n’Ubwami no ku bihereranye n’imiteguro ibiri ishyamiranye, kandi se, ni gute ibyo byabaye ingirakamaro?
9 Mu ikoraniro ryabereye aho i Cedar Point mu mwaka wa 1922, Umuvandimwe J. F. Rutherford wari uhagarariye iryo koraniro yateye inkunga ubwoko bw’Imana agira ati “mutangaze, mutangaze, mutangaze Umwami n’ubwami bwe.” Ingingo yari ifite umutwe uvuga ngo “Kuvuka kw’Ishyanga,” yo mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Werurwe 1925, yerekeje ibitekerezo ku bumenyi bwimbitse bwo mu buryo bw’umwuka buhereranye n’ubuhanuzi bwari bwaravuze ibyo gushyirwaho k’Ubwami bw’Imana mu mwaka wa 1914. Nanone, mu myaka ya za 20, byari byaramenyekanye ko hariho imiteguro ibiri ishyamiranye—ni ukuvuga umuteguro wa Yehova n’uwa Satani. Ubu ikomeje guhangana, kandi tuzaba ku ruhande ruzanesha ari uko gusa dukomeje kugendana n’umuteguro wa Yehova.
10 Ni gute twafashijwe n’uko kumurikirwa ko mu buryo bw’umwuka? Kubera ko Ubwami bw’Imana atari ubw’isi, n’Umwami Yesu Kristo akaba atari uw’isi, natwe ntidushobora kuba abayo. Tugaragaza ko turi ku ruhande rw’ukuri binyuriye mu gukomeza kwitandukanya n’isi (Yohana 17:16; 18:37). Iyo twitegereje ibibazo by’insobe biyogoza iyi gahunda mbi, mbega ukuntu dushimira ku bwo kuba tutari mu muteguro wa Satani! Kandi se, mbega ukuntu dufite igikundiro cyo kuba tubonera umutekano wo mu buryo bw’umwuka mu muteguro wa Yehova!
11. Ni irihe zina rishingiye ku Byanditswe ubwoko bw’Imana bwafashe mu mwaka wa 1931?
11 Mu ikoraniro ryabereye i Columbus, Ohio mu mwaka wa 1931, ibikubiye muri Yesaya 43:10-12 byashyizwe mu bikorwa mu buryo bukwiriye. Abigishwa ba Bibiliya bafashe izina ribaranga, ari ryo ry’Abahamya ba Yehova. Mbega igikundiro gikomeye bafite cyo kumenyekanisha izina ry’Imana bityo ngo abandi bashobore kuryambaza kugira ngo bazakizwe!—Zaburi 83:19, umurongo wa 18 muri Biblia Yera; Abaroma 10:13.
12. Ni uruhe rumuri rwo mu buryo bw’umwuka rwatanzwe ku bihereranye n’imbaga y’abantu benshi mu mwaka wa 1935?
12 Mbere y’imyaka ya za 30, abenshi mu bagize ubwoko bw’Imana bari bari mu rujijo mu rugero runaka ku birebana n’ibyiringiro byabo by’igihe kizaza. Hari bamwe bumvaga bifuza ubuzima bwo mu ijuru, ariko kandi ugasanga bashishikazwa n’inyigisho za Bibiliya zihereranye n’isi izahinduka paradizo. Mu ikoraniro ryabereye i Washington, D.C. mu mwaka wa 1935, kumenya ko abagize imbaga nyamwinshi, cyangwa imbaga y’abantu benshi bavugwa mu Byahishuwe igice cya 7 ari itsinda ry’abantu bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, byari ibintu bishishikaje cyane. Kuva icyo gihe, umurimo wo gukorakoranya imbaga y’abantu benshi wagiye urushaho gutera imbere mu buryo bwihuse. Mbese, ntidushimira ku bwo kuba kumenya abagize imbaga y’abantu benshi abo ari bo bitakiri amayobera kuri twe? Kumenya ukuri ku bihereranye n’abantu barimo bakorakoranywa ari benshi bo mu mahanga yose, mu miryango yose no mu ndimi zose, bidushishikariza kurushaho gukorana umwete mu gihe dukomeza kugendana n’umuteguro wa Yehova.
13. Ni ikihe kibazo gikomeye cyatsindagirijwe mu ikoraniro ryabereye i St. Louis mu mwaka wa 1941?
13 Ikibazo cy’ingenzi cyagombye guhangayikisha umuryango wa kimuntu cyatsindagirijwe mu ikoraniro ryabereye i St. Louis ho muri leta ya Missouri mu mwaka wa 1941. Icyo kibazo kirebana n’ubutegetsi bw’isi n’ijuru, cyangwa ubutegetsi bw’ikirenga. Icyo ni ikibazo kigomba kuzakemurwa vuba aha, kandi umunsi ukomeye kandi uteye ubwoba ibyo bigomba kuberaho urimo uradusatira wihuta cyane! Nanone, ikintu cyatsindagirijwe mu mwaka wa 1941, ni ikibazo gifitanye isano n’icyo gihereranye n’ubudahemuka butuma tugaragaza aho buri wese muri twe ku giti cye ahagaze ku birebana n’ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana.
14. Mu ikoraniro mpuzamahanga ryo mu mwaka wa 1950, ni iki cyamenyekanye ku bihereranye n’ibikomangoma bivugwa muri Yesaya 32:1, 2, NW?
14 Mu ikoraniro mpuzamahanga ryabereye i New York City, mu mwaka wa 1950, ibikomangoma bivugwa muri Yesaya 32:1, 2 (NW ), byaragaragajwe mu buryo bwumvikana. Byari ibintu bishishikaje cyane igihe Umuvandimwe Frederick Franz yavugaga ibirebana n’iyo ngingo maze agasobanura ko abazaba ibikomangoma mu isi nshya bari bari muri twe. Muri iryo koraniro ndetse no mu yandi yakurikiyeho, hagiye haboneka urumuri rwo mu buryo bw’umwuka ku bihereranye n’ibintu byinshi (Zaburi 97:11). Mbega ukuntu dushimira ku bwo kuba inzira yacu ‘ari nk’umuseke utambitse, ukomeza gukura ukageza ku manywa y’ihangu!’
Tujye Mbere mu Murimo Wacu
15, 16. (a) Ni gute twateye imbere mu murimo wacu mu myaka ya za 20 na za 30? (b) Ni ibihe bitabo byatumye umurimo wa Gikristo ufata indi ntera mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize?
15 Uburyo bwa kabiri umuteguro wa Yehova wakomeje guteramo imbere ni mu byerekeranye n’umurimo wacu w’ingenzi—umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa (Matayo 28:19, 20; Mariko 13:10). Kugira ngo umuteguro ushobore gusohoza uwo murimo, wakomeje kugenda utugaragariza akamaro ko kwagura umurimo wacu. Mu mwaka wa 1922, Abakristo bose batewe inkunga yo kwifatanya mu murimo wo kubwiriza. Buri wese yari afite inshingano yo kureka urumuri rwe rukamurika, bityo akifatanya mu buryo bwa bwite mu guhamya ukuri (Matayo 5:14-16). Mu mwaka wa 1927, hafashwe izindi ngamba zo guharira umunsi wo ku Cyumweru umurimo wo kubwiriza. Guhera muri Gashyantare 1940, byari ibisanzwe kubona Abahamya mu mihanda yo mu duce twakorerwagamo imirimo y’ubucuruzi batanga Umunara w’Umurinzi na Consolation (Réveillez-vous! muri iki gihe).
16 Mu mwaka wa 1937, hasohotse agatabo gafite umutwe uvuga ngo Étude modèle, katsindagirizaga ko tugomba gusubira gusura kugira ngo twigishe abandi ukuri kwa Bibiliya. Mu myaka yakurikiyeho, hatsindagirijwe cyane umurimo wo kuyobora ibyigisho bya Bibiliya. Ubwo buryo bwo gukora umurimo bwafashe indi ntera igihe hasohokaga igitabo gifite umutwe uvuga ngo “Que Dieu soit reconnu pour vrai” mu mwaka wa 1946, n’igitabo Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka mu mwaka wa 1968. Muri iki gihe, dukoresha igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Kwiga igitabo nk’icyo, ni urufatiro rukomeye mu guhindura abantu abigishwa.
Kujya Mbere mu Bihereranye n’Ibintu Byagiye Binonosorwa mu
Mikorere y’Umuteguro
17. Mu guhuza n’ibivugwa muri Yesaya 60:17, ni gute umuteguro wa Yehova wateye imbere?
17 Uburyo bwa gatatu umuteguro wa Yehova wagiye uteramo imbere ni ubuhereranye n’ibintu byagiye birushaho kunonosorwa mu mikorere y’umuteguro. Dukurikije ibivugwa muri Yesaya 60:17, Yehova yasezeranyije agira ati “mu cyimbo cy’imiringa nzazana izahabu; no mu cyimbo cy’icyuma nzazana ifeza; mu cyimbo cy’igiti nzazana imiringa, no mu cyimbo cy’amabuye nzazana ibyuma; amahoro ni yo azagutwarira, kandi gukiranuka ni ko kuzagukoreshereza ikoro.” Mu guhuza n’ubwo buhanuzi, hagiye haterwa intambwe kugira ngo umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami ugenzurwe neza kurushaho no kugira ngo umukumbi uragirwe neza kurushaho.
18, 19. Ni ibihe bintu byagiye binonosorwa mu rwego rw’umuteguro mu gihe cy’imyaka myinshi?
18 Mu mwaka wa 1919, muri buri torero ryifuzaga gushyirwa kuri gahunda kugira ngo rikore umurimo wo kubwiriza, hashyizweho umugenzuzi w’umurimo. Ibyo byatumye umurimo wo kubwiriza ufata indi ntera. Gutora abasaza n’abadiyakoni byarangiye mu mwaka wa 1932, bituma dufasha hasi uburyo bwa demokarasi. Ikindi kintu cy’ingenzi cyagezweho mu mwaka wa 1938, igihe abakozi bose mu itorero batangiye gushyirwaho mu buryo burushijeho guhuza na gahunda zo gushyiraho abantu mu buryo bwa gitewokarasi zakurikizwaga mu itorero rya Gikristo rya mbere (Ibyakozwe 14:23; 1 Timoteyo 4:14). Mu mwaka wa 1972, abagenzuzi n’abakozi b’imirimo bashyiriweho gukora, nk’uko abantu nk’abo bakoraga mu Bakristo ba mbere. Aho kugira ngo umuntu umwe gusa abe ari we uba umugenzuzi w’itorero, mu Bafilipi 1:1 no mu yindi mirongo, hagaragaza ko abujuje ibisabwa bishingiye ku Byanditswe kugira ngo babe abagenzuzi bari kuba bagize inteko y’abasaza.—Ibyakozwe 20:28; Abefeso 4:11, 12.
19 Mu mwaka wa 1975 hashyizweho gahunda kugira ngo za komite z’Inteko Nyobozi z’Abahamya ba Yehova ziyobore imirimo y’umuteguro w’Imana ku isi hose. Hashyizweho za Komite z’Amashami kugira ngo zigenzure umurimo mu mafasi yazo. Kuva icyo gihe, ibyo kugabanya umurimo wakorerwaga ku cyicaro gikuru no ku mashami ya Watch Tower Society byagiye byitabwaho kugira ngo babone uko bahitamo “ibintu by’ingenzi cyane kurusha ibindi” (Abafilipi 1:9, 10, NW ). Inshingano z’abungeri bungirije Kristo zikubiyemo gufata iya mbere mu murimo wo kubwiriza, kwigisha mu itorero no kuragira umukumbi w’Imana mu buryo bukwiriye.—1 Timoteyo 4:16; Abaheburayo 13:7, 17; 1 Petero 5:2, 3.
Ubuyobozi Yesu Atanga Muri Iki Gihe
20. Gukomeza kugendana n’umuteguro wa Yehova bisaba ko twemera iki ku bihereranye n’uruhare Yesu afite?
20 Gukomeza kugendana n’umuteguro wa Yehova Abefeso 5:22, 23). Ikindi kintu gitangaje ni ibivugwa muri Yesaya 55:4, aho tubwirwa ngo “dore mutanze ho umugabo wo guhamiriza amahanga, akaba umwami w’amoko n’umugaba wayo.” Nta gushidikanya ko Yesu azi uko agomba kuyobora. Nanone, azi intama ze kandi azi ibyo zikora. Mu by’ukuri, igihe yagenzuraga amatorero arindwi yo muri Aziya Ntoya, incuro eshanu zose yaravuze ati “nzi imirimo yawe” (Ibyahishuwe 2:2, 19; 3:1, 8, 15). Ikindi kandi, Yesu azi ibyo dukeneye nk’uko Se, Yehova, abizi. Mbere yo gutanga Isengesho Ntangarugero, Yesu yagize ati “So azi ibyo mukennye, mutaramusaba.”—Matayo 6:8-13.
ugenda utera imbere gahoro gahoro bisaba ko twemera uruhare Yesu Kristo yahawe n’Imana, rwo kuba “umutwe w’itorero,” (21. Ni gute ubuyobozi bwa Yesu bugaragara mu itorero rya Gikristo?
21 Ni gute ubuyobozi bwa Yesu bugaragara? Uburyo bumwe atangamo ubuyobozi, abutanga binyuriye ku bagenzuzi b’Abakristo, ni ukuvuga ‘impano bantu’ (Abefeso 4:8, NW ). Mu Byahishuwe 1:16 hagaragaza ko abagenzuzi basizwe bari mu kuboko kw’iburyo kwa Kristo, ko ari we ubagenzura. Muri iki gihe, Yesu agenzura ibihereranye n’abasaza byose, baba abafite ibyiringiro by’ijuru cyangwa abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi. Nk’uko byasobanuwe mu gice kibanziriza iki, bashyirwaho n’umwuka wera mu buryo buhuje n’ibisabwa bishingiye ku Byanditswe (1 Timoteyo 3:1-7; Tito 1:5-9). Mu kinyejana cya mbere, itsinda ry’abagabo bakuze bari i Yerusalemu bari bagize inteko nyobozi yagenzuraga amatorero ndetse n’umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami muri rusange. Ubwo ni bwo buryo bukurikizwa mu muteguro wa Yehova muri iki gihe.
Komeza Kugendana na Wo!
22. Ni ubuhe bufasha butangwa n’Inteko Nyobozi?
22 Inyungu z’Ubwami ziri ku isi zashinzwe ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ akaba ahagarariwe n’Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova (Matayo 24:45-47). Abagize Inteko Nyobozi ni bo mbere na mbere bashinzwe ibyo gutanga inyigisho n’ubuyobozi byo mu buryo bw’umwuka bigenewe itorero rya Gikristo (Ibyakozwe 6:1-6). Ariko kandi, iyo bagenzi babo bahuje ukwizera bagezweho n’impanuka kamere, Inteko Nyobozi isaba umuryango wemewe n’amategeko umwe, cyangwa myinshi, kugira ngo utabare, usane cyangwa wongere wubake amazu yangiritse hamwe n’Amazu y’Ubwami. Iyo hari Abakristo bagirirwa nabi cyangwa batotezwa, hafatwa ingamba zo kububaka mu buryo bw’umwuka. Nanone kandi, mu ‘gihe cy’akaga,’ hashyirwaho imihati yose ishoboka kugira ngo umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami ukomeze kujya mbere.—2 Timoteyo 4:1, 2, NW.
23, 24. Uko imimerere yagera ku bwoko bwe yaba imeze kose, ni iki Yehova adahwema kubuha, kandi se, ni iki twagombye kwiyemeza?
23 Uko imimerere ishobora kugera ku bagize ubwoko bwa Yehova yaba imeze kose, ntahwema kubagezaho ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka n’ubuyobozi bakeneye. Nanone kandi, Imana iha abavandimwe bafite inshingano ubushishozi n’ubwenge, kugira ngo bitegure amajyambere yo mu bihe biri imbere, n’ibintu bishobora kuzanonosorwa mu rwego rw’umuteguro wa gitewokarasi (Gutegeka 34:9; Abefeso 1:16, 17). Nta gushidikanya, Yehova aduha ibyo dukeneye kugira ngo dusohoze inshingano yacu yo guhindura abantu abigishwa no gukora umurimo wacu mu rwego rw’isi yose.—2 Timoteyo 4:5.
24 Twiringira tudashidikanya ko Yehova atazigera na rimwe atererana abagize ubwoko bwe bizerwa; azabakiza abambutse ‘umubabaro mwinshi’ wegereje (Ibyahishuwe 7:9-14; Zaburi 94:14; 2 Petero 2:9). Dufite impamvu zumvikana zituma dukomeza kugira icyizere nk’icyo twari dufite tugitangira tukageza ku mperuka (Abaheburayo 3:14). Ku bw’ibyo rero, nimucyo twiyemeze gukomeza kugendana n’umuteguro wa Yehova.
Ni Gute Wasubiza?
• Kuki dushobora kuvuga ko umuteguro wa Yehova ukomeza kujya mbere?
• Ni ikihe gihamya kigaragaza ko ubwoko bw’Imana bugenda bubona urumuri rwo mu buryo bw’umwuka gahoro gahoro?
• Ni gute umurimo wa Gikristo wagiye urushaho kunonosorwa?
• Ni irihe hinduka rihuje n’igihe ryagiye ribaho mu mikorere y’umuteguro w’abagaragu ba Yehova?
[Ibibazo]
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Kimwe na Dawidi, ntidushobora kurondora imirimo yose ihebuje ya Yehova
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Umukumbi w’Imana wagiye wungukirwa n’ihinduka rihuje n’igihe mu mikorere y’umuteguro