Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Umushinga uhebuje”

“Umushinga uhebuje”

Muhagarare mushikamye kandi mumenye neza mudashidikanya:

“Umushinga uhebuje”

GUHERA mu minsi ya mbere y’amateka yabo yo muri iki gihe, Abahamya ba Yehova bagiye bashishikazwa cyane na bumwe mu buhanuzi bwa Yesu Kristo bugira buti “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose: ni bwo imperuka izaherako ize” (Matayo 24:14). Mu gihe umwaka wa 1914​—ari na wo wabaye intangiriro y’ ‘iminsi y’imperuka’​—wari wegereje, Abigishwa ba Bibiliya b’imitima itaryarya batangiye umurimo wo gutanga inyigisho zishingiye ku Byanditswe Byera hirya no hino ku isi bafite ukwemera kudasubirwaho, bawukora mu rugero utari warigeze ukorwamo mbere hose.​—2 Timoteyo 3:1.

Kugira ngo abo bagaragu ba Yehova bagere ku ntego yabo yo gutangaza ubutumwa bwiza ku isi hose, bakoresheje uburyo bwari bushya, burangwa n’ubushizi bw’amanga kandi bushishikaje. Kugira ngo tumenye byinshi ku bihereranye n’ubwo buryo, nimucyo dusubize amaso inyuma turebe uko byari byifashe muri icyo gihe.

Uburyo Bushya bwo Gutangaza Ubutumwa Bwiza

Hari muri Mutarama mu mwaka wa 1914. Tekereza wicaye mu bantu bagera ku 5.000 mu cyumba cyijimye gikorerwamo inama muri New York City. Imbere yawe hari umwenda munini berekaniraho sinema. Umugabo w’imisatsi y’imvi wambaye ikoti rigera mu mavi agaragaye kuri wa mwenda. Wigeze kubona sinema zitagira amagambo, ariko uwo mugabo we aravuga kandi ushobora kumva amagambo avuga. Uri mu gihe cyo kwerekana ubwa mbere ikintu gishya mu byerekeye ikoranabuhanga, kandi ubutumwa bukubiyemo burihariye. Uwo muntu uvuga ni Charles Taze Russell, perezida wa mbere wa Watch Tower Society, kandi iyo sinema yitwa “Photo-Drame de la Création.”

C. T. Russell yabonye ko sinema ishobora kugera ku mbaga y’abantu benshi cyane. Ku bw’ibyo, mu mwaka wa 1912 yatangiye gutegura “Photo-Drame de la Création.” Amaherezo, yaje kuba sinema imara amasaha umunani irimo amashusho ya diyapositive n’amashusho agenda, arimo amabara yose n’amajwi.

Iyo “Photo-Drame” yari yaragenewe kwerekanwa mu byiciro bine, abayirebye beretswe ibintu bihera ku irema, gukomeza mu mateka y’abantu kugeza ku ndunduro y’umugambi Yehova Imana afitiye isi n’abantu ku iherezo ry’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi. Hari kuzashira imyaka myinshi mbere y’uko ubwo buryo bwo gukoresha iryo koranabuhanga bugera ku isoko. Nyamara, abantu babarirwa muri za miriyoni babonye “Photo-Drame de la Création” ku buntu!

Umuzika w’akataraboneka hamwe na za disikuru 96 zafashwe ku cyuma gifata amajwi kikanayasohora cyitwa phonographe byarateguwe kugira ngo biherekeze iyo “Photo-Drame.” Uturahuri tubonerana dushyirwaho amafoto ya sinema twari dushushanyijweho amashusho meza yagaragazaga amateka y’isi. Nanone kandi, byabaye ngombwa gushushanya ibishushanyo bishya bibarirwa mu magana. Uturahuri tumwe na tumwe hamwe na za negatifu byagombaga gushushanywa n’intoki mu buryo bwitondewe cyane. Kandi ibyo byagombaga gukorwa incuro nyinshi, kuko nyuma y’igihe runaka, hateguwe sinema 20 zerekanwa mu byiciro bine. Ibyo byatumye bashobora kwerekana igice kimwe cya “Photo-Drame” mu mijyi 80 itandukanye mu munsi umwe!

Ibyakorerwaga Ahiherereye

Ni ibiki byaberaga aho abantu batareba mu gihe “Photo-Drame” yabaga irimo yerekanwa? Umwigishwa wa Bibiliya witwaga Alice Hoffman yagize ati “Darame yatangiye yerekana Umuvandimwe Russell. Mu gihe yabaga agaragaye ku mwenda n’iminwa ye igatangira kunyeganyega, batangiraga gucuranga phonographe . . . maze tukishimira kumva ijwi rye.”

Zola Hoffman yerekeje kuri tekiniki yakoreshwaga yo kwihutisha amashusho agira ati “mu gihe twarebaga amashusho yerekanaga iby’iminsi y’irema, nari natangaye cyane. Twiboneye n’amaso yacu amarebe arimo abumbura gahoro gahoro.”

Umuntu ukunda umuzika witwa Karl F. Klein wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, yongeyeho ati “mu gihe ayo mashusho yabaga arimo yerekanwa, yabaga aherekejwe n’umuzika mwiza cyane, indirimbo nziza cyane, urugero nk’izitwa Narcissus na Humoreske.”

Nanone kandi, hari hari ibindi bintu bitazibagirana. Clayton J. Woodworth, Jr. yagize ati “rimwe na rimwe habaga udukosa dusekeje. Igihe kimwe, ijwi ryaravuze riti ‘Guruka nk’Inyoni Wigire ku Musozi Wawe,’ naho ku mwenda haza ishusho y’igisimba kinini cyitwa gigantosaurus, gifite umubyimba munini cyabayeho mbere y’Umwuzure”!

Uretse iyo “Photo-Drame de la Création” isanzwe, bidatinze habonetse ibice bya Darame yitwaga “Eureka.” (Reba agasanduku.) Igice kimwe cyari kigizwe na za disikuru bafashe amajwi hamwe n’umuzika. Ikindi cyari kigizwe n’amajwi hamwe n’amashusho ya diyapozitive. N’ubwo Darame yitwaga “Eureka” itari irimo amashusho agenda, yagiraga ingaruka nziza cyane mu gihe yabaga yerekanywe mu turere tudatuwe cyane.

Igikoresho Gikomeye mu Gutanga Ubuhamya

Mu mpera z’umwaka wa 1914, “Photo-Drame” yari imaze kwerekwa abantu basaga 9.000.000 bose hamwe muri Amerika y’Amajyaruguru, u Burayi no muri Ositaraliya. N’ubwo Abigishwa ba Bibiliya bari bake, bari bafite ukwemera kudasubirwaho kwari gukenewe kugira ngo batangaze ubutumwa bwiza bakoresheje icyo gikoresho gishya. Batanze amafaranga yari akenewe kugira ngo hakodeshwe ahantu hakwiriye ho kwerekanira iyo sinema, bayatanga babigiranye ibyishimo. Bityo, byatumye “Photo-Drame de la Création” igira uruhare rukomeye mu kumenyesha abayibonye Ijambo ry’Imana n’imigambi yayo.

Mu ibaruwa umuntu umwe yandikiye C. T. Russell, yaranditse ati “igihe najyaga kureba Darame yanyu ubwa mbere, byatumye ngira ihinduka rikomeye mu mibereho yanjye; cyangwa reka mbivuge uko biri, nagize ihinduka rikomeye ku birebana n’ubumenyi nari mfite kuri Bibiliya.” Undi muntu yagize ati “nari naraguye mu mutego wo kutagira idini nemera, none ndumva narabohowe na ‘Photo-Drame de la Création’ yerekanywe mu mpeshyi ishize. . . . Ubu noneho mfite ya mahoro isi idashobora gutanga, kandi sinzayahara nyaguranye ubutunzi bwayo bwose.”

Demetrius Papageorge wamaze igihe kirekire ari umwe mu bagize ubuyobozi bw’ibiro bikuru bya Sosayiti yagize ati “ ‘Photo-Drame’ yari umushinga uhebuje indi yose, iyo turebye umubare muto w’Abigishwa ba Bibiliya n’amafaranga make bari bafite ugereranyije. Mu by’ukuri, umwuka wa Yehova ni wo wawuyoboraga!”

[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 8 n’iya 9]

Darame Yitwa “Eureka”

Hashize amezi umunani nyuma yo kwerekana “Photo-Drame” ubwa mbere, Sosayiti yabonye ko ari ngombwa gukora indi darame nk’iyo yitwaga “Eureka.” Mu gihe “Photo-Drame” yuzuye yakomezaga kwerekanwa mu mijyi minini, ibice bya “Eureka” byo byerekanaga ubutumwa bw’ingenzi nk’ubwo mu midugudu no mu turere tw’igiturage. Igice kimwe cya Darame yitwaga “Eureka” cyavuzweho ko cyatumaga “bashiki bacu babona uburyo budasanzwe” bwo kubwiriza. Kubera iki? Ni ukubera ko isanduku bashyiragamo ibyo bafashe kuri phonographe yapimaga ibiro 14 gusa. Birumvikana ariko ko nanone byabaga ngombwa kwitwaza phonographe mu gihe cyo kuyerekana.