Abantu bo Muri Lativiya bitabira ubutumwa bwiza
Ababwiriza b’Ubwami barabara inkuru
Abantu bo Muri Lativiya bitabira ubutumwa bwiza
BIBILIYA igaragaza neza ko Imana ishaka ko “abantu bose bakizwa bakamenya ukuri” (1 Timoteyo 2:4). Abantu bamaze imyaka myinshi baravukijwe igikundiro cyo kumva ubutumwa bwiza ubu barimo barabwumva! Muri Lativiya, kimwe no mu tundi duce two hirya no hino ku isi, abantu bari mu kigero cy’imyaka yose kandi bakomoka mu mimerere itandukanye barimo baritabira ubutumwa, nk’uko inkuru z’ibyabaye zikurikira zibigaragaza.
• Mu mujyi witwa Rezekne, uri mu burasirazuba bwa Lativiya, hari umubyeyi w’umugore n’umukobwa we w’umwangavu basabye umugore wari urimo yigendera mu muhanda ko yabayobora. Mu gihe uwo mugore, wari umwe mu Bahamya ba Yehova, yari amaze kubayobora, yabatumiriye kuza mu materaniro y’Abahamya.
Kubera ko uwo mugore hamwe n’umukobwa we bombi bakundaga ibintu by’idini, biyemeje kujya mu materaniro. Igihe bari barimo bagenda, bumvikanye ko nibaramuka babonyeyo ikintu kidakwiriye, bari guhita bigendera. Ariko kandi, amateraniro yari ashimishije cyane ku buryo batigeze na rimwe batekereza ibyo kwigendera. Bemeye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya, kandi batangira kujya mu materaniro buri gihe. Mu mezi atatu gusa, bagaragaje ko bifuzaga kwifatanya mu murimo wo kubwiriza kandi ko bifuzaga cyane kubatizwa.
• Mu mujyi uherereye mu burengerazuba bwa Lativiya, Umuhamya yahuye n’umukecuru witwa Anna ufite imyaka 85, wagaragaje ko ashimishijwe by’ukuri kandi akemera kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Umukobwa we n’abandi bagize umuryango we baramurwanyije cyane. Ariko Anna ntiyemeye ko uko kurwanywa cyangwa imyaka y’iza bukuru n’ubuzima bwazahaye byamubuza gukomeza icyigisho cye cya Bibiliya.
Umunsi umwe, Anna yabwiye umukobwa we ko yari agiye kubatizwa. Uwo mukobwa wa Anna yaramushubije ati “nuramuka ubatijwe nzakujyana mu kigo cyita ku bageze mu za bukuru.” Nyamara kandi, icyo gikangisho nticyaciye Anna intege. Kubera imimerere ye y’umubiri, yabatirijwe iwe mu rugo.
Ni gute wa mukobwa wa Anna yabyifashemo? Yari yahinduye ibitekerezo bye, kandi yateguriye nyina amafunguro yihariye igihe yari amaze kubatizwa. Hanyuma, yaje kubaza nyina ati “ko umaze kubatizwa, urumva umeze ute?” Anna yaramushubije ati “numva meze nk’uruhinja rukivuka!”
• Mu kwezi k’Ukuboza 1998, Abahamya babiri bahuye n’umugabo wahoze ari umusirikare mukuru mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Kubera ko yemeraga ko hariho Umuremyi, yemeye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya, kandi nyuma y’aho, umugore we na we yaje kwifatanya na we. Bagize amajyambere yihuse maze bidatinze baza kuba ababwiriza batarabatizwa. Mu mpeshyi yakurikiyeho, uwo mugabo wahoze ari umusirikare mukuru yarabatijwe. Kuba uwo mugabo n’umugore we bakunda ibintu by’umwuka mu buryo bukomeye, byateye inkunga abagize itorero bose. Byongeye kandi, bifatanyije mu murimo wo kuvugurura inzu yo muri ako karere yahoze ituwe maze bayihinduramo Inzu y’Ubwami nziza.