Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Bizatera umubiri [“umukondo,” NW] wawe kuba mutaraga”

“Bizatera umubiri [“umukondo,” NW] wawe kuba mutaraga”

“Bizatera umubiri [“umukondo,” NW ] wawe kuba mutaraga”

ABANTU batekereza ko umubare munini w’indwara z’abantu zikururwa n’ibintu bihangayikisha abantu mu byiyumvo, urugero nk’ubwoba, agahinda, ishyari, inzika, urwangano n’umutima wicira urubanza. Ku bihereranye n’ibyo, mbega ukuntu duhumurizwa n’amagambo avugwa muri Bibiliya, amagambo agira ati ‘kubaha Uwiteka’ “bizatera umubiri [“umukondo,” NW ] wawe kuba mutaraga, ukagira imisokoro mu magufwa yawe”!​—Imigani 3:7, 8.

Amagufwa ni urufatiro umubiri wubatsweho. Bityo, Bibiliya ikoresha ijambo “amagufwa” mu buryo bw’ikigereranyo kugira ngo igaragaze umuntu ubwe​—cyane cyane umuntu ugirwaho ingaruka n’ibyiyumvo byimbitse. Ariko se, ni gute gutinya Yehova ‘bitera umubiri [“umukondo,” NW ] wawe kuba mutaraga’?

Intiti mu bya Bibiliya zitanga ibitekerezo binyuranye ku birebana n’impamvu “umukondo” (NW ) uvugwa muri uwo murongo. Umuntu umwe utanga ibisobanuro yavuze ko “umukondo” ushobora kuba uhagarariye ingingo zose z’ingenzi bitewe n’uko uri “mu gice cy’umubiri kiri hagati.” Indi ntiti yatanze igitekerezo cy’uko ijambo “umukondo” rishobora gusobanura urureri, nk’uko rikoreshwa muri Ezekiyeli 16:4 (NW ). Niba ari uko bimeze, mu Migani 3:8 hashobora kuba hatsindagiriza ko ari ngombwa kwishingikiriza ku Mana mu buryo budasubirwaho​—cyane nk’uko kugira ngo urusoro ubwarwo rubone ibirutunga rwishingikiriza kuri nyina mu buryo bwuzuye. Ikindi gitekerezo ni uko aha ngaha “umukondo” ushobora kuba werekeza ku mikaya n’imitsi y’umubiri. Ukurikije imirongo ikikije uwo murongo, birashoboka ko iyo myanya y’umubiri irimo igereranywa n’ “amagufwa”​—yo akaba ari ibice bikomeye bigize umubiri.

Uko ibisobanuro byihariye byaba biri kose, hari ikintu kimwe kidashidikanywaho: gutinya Yehova mu buryo burangwa no kubaha ni iby’ubwenge. Gukora ibihuje n’amahame y’Imana bishobora gutuma tugira amagara mazima uhereye ubu. Icy’ingenzi kurushaho, bishobora gutuma Yehova atwemera, ibyo bikazatuma tubona ubuzima budashira kandi butunganye​—mu buryo bw’umubiri no mu byiyumvo​—mu isi ye nshya yegereje.​—Yesaya 33:24; Ibyahishuwe 21:4; 22:2.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 32 yavuye]

Dr. G. Moscoso/SPL/Photo Researchers