Mbese, ubaho mu buryo buhuje no kwitanga kwawe?
Mbese, ubaho mu buryo buhuje no kwitanga kwawe?
“Ibyo mukora byose, mubikore mubikuye ku mutima, nk’abakorera Shobuja mukuru, badakorera abantu.”—ABAKOLOSAYI 3:23.
1. Mu mvugo itari iya Bibiliya, ijambo “kwitanga” ryumvikanisha iki?
NI GUTE abakinnyi bagera ku ntera ihanitse mu mikino yabo? Mu mukino wa tenisi, umupira w’amaguru, umupira w’intoki bita basiketi na baseball, isiganwa ry’amaguru, golf, cyangwa indi mikino ya siporo iyo ari yo yose, abakinnyi b’abahanga cyane bagera ku ntera yo hejuru ari uko gusa babyitangiye mu buryo bwimazeyo. Kwitoza mu buryo bw’umubiri no mu bwenge ni byo bimiriza imbere. Ibyo bihuza neza rwose na kimwe mu bisobanuro bitangwa ku ijambo “kwitanga,” ko ari “ukwiyemeza mu buryo bwuzuye gukurikiza imitekerereze runaka cyangwa gukora igikorwa runaka.”
2. Muri Bibiliya, ijambo “kwitanga” risobanura iki? Tanga urugero.
2 Ariko se, ijambo “kwitanga,” mu buryo buhuje na Bibiliya, risobanura iki? Inshinga y’Igiheburayo yahinduwemo “kwitanga” isobanurwa ngo “kwitandukanya; gutoranywa; kuvana ikintu ahantu.” * Muri Isirayeli ya kera, Umutambyi Mukuru, Aroni, yambaraga “ikimenyetso cyera cyo kwitanga” ku gitambaro bazingiraga ku mutwe we, kikaba cyari igisate kirabagirana gikozwe mu izahabu nziza cyari gikebyeho amagambo y’Igiheburayo asobanurwa ngo “kwera ni ukwa Yehova.” Ibyo byibutsaga umutambyi mukuru ko yagombaga kwirinda gukora ikintu icyo ari cyo cyose cyari konona Ahera “kuko ikimenyetso cyo kwitanga, ni ukuvuga gusigwa amavuta y’Imana ye [cyari] kimuriho.”—Kuva 29:6, NW; 39:30; Abalewi 21:12, NW.
3. Ni gute kwitanga byagombye kugira ingaruka ku myifatire yacu?
3 Dufatiye kuri iyo mimerere, dushobora kubona ko kwitanga ari ibintu bikomeye. Bikubiyemo kwimenyekanisha ku bushake ko umuntu ari umugaragu w’Imana, kandi bisaba ko agira imyifatire itanduye. Ku bw’ibyo, dushobora kwiyumvisha impamvu intumwa Petero yasubiye mu magambo yavuzwe na Yehova agira ati “muzaba abera, kuko ndi uwera” (1 Petero 1:15, 16). Twebwe Abakristo bitanze, dufite inshingano iremereye yo kubaho mu buryo buhuje no kwitanga kwacu, tukaba abizerwa kugeza ku mperuka. Ariko se, kwitanga kwa Gikristo bikubiyemo iki?—Abalewi 19:2; Matayo 24:13.
4. Tugera dute ku ntambwe yo kwitanga, kandi se, twayigereranya n’iki?
4 Mu gihe twari tumaze kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Yehova Imana n’imigambi ye no ku byerekeye Yesu Kristo n’uruhare afite muri iyo migambi, twagize amahitamo ku giti cyacu yo gukorera Imana n’umutima wacu wose n’ubwenge bwacu bwose n’ubugingo bwacu bwose n’imbaraga zacu zose (Mariko 8:34; 12:30; Yohana 17:3). Ndetse ibyo bishobora no kubonwa ko ari umuhigo umuntu yahize ku giti cye, ko yitanze akiha Imana mu buryo bwimazeyo. Ntitwitanze tubitewe n’ibyiyumvo byatujemo ako kanya. Ni ibintu twabanje gutekerezaho tubigiranye ubwitonzi kandi tubishyira mu isengesho dukoresheje ubushobozi bwo gutekereza. Ku bw’ibyo, umwanzuro twafashe si uw’igihe gito. Ntidushobora kumera nk’umuntu utangira guhinga umurima hanyuma akaza kuwureka ageze hagati ngo ni uko kuwuhinga bimutwara imbaraga nyinshi cyangwa ngo ni uko bitazera vuba cyangwa wenda ntibizanere rwose. Reka turebe ingero z’abantu bamwe na bamwe ‘bafashe isuka’ bagasohoza inshingano za gitewokarasi mu gihe cy’akaga n’amakuba.—Luka 9:62; Abaroma 12:1, 2.
Ntibigeze Bareka Ukwitanga Kwabo
5. Ni gute Yeremiya yatanze urugero ruhebuje rw’umugaragu w’Imana witanze?
5 Umurimo w’ubuhanuzi wa Yeremiya i Yerusalemu wamaze imyaka isaga 40 (647-607 M.I.C.), kandi ntiwari umurimo woroshye. Yari azi neza rwose intege nke ze (Yeremiya 1:2-6). Buri munsi yabaga akeneye kugira ubutwari no kwihangana kugira ngo ashobore guhangana n’abantu b’i Buyuda batagonda ijosi (Yeremiya 18:18; 38:4-6). Ariko kandi, Yeremiya yiringiraga Yehova Imana, we wamukomeje ku buryo yaje kuba umugaragu w’Imana witanze by’ukuri.—Yeremiya 1:18, 19.
6. Ni uruhe rugero intumwa Yohana yadusigiye?
6 Bite se ku bihereranye n’intumwa Yohana yizerwa, yaciriwe ku kirwa cya Patimo cyari kirimo akaga igihe yari igeze mu za bukuru izira kuba yaravugaga ibyerekeye ‘Imana no guhamya kwa Yesu’ (Ibyahishuwe 1:9)? Yarihanganye kandi akomeza kubaho mu buryo buhuje no kwitanga kwe ari Umukristo mu gihe cy’imyaka igera kuri 60. Yakomeje kubaho na nyuma yo kurimbuka kwa Yerusalemu irimbuwe n’ingabo z’Abaroma. Yagize igikundiro cyo kwandika Ivanjiri, inzandiko eshatu zahumetswe n’igitabo cy’Ibyahishuwe, icyo yanditsemo ukuntu yabonye mbere y’igihe intambara ya Harimagedoni. Mbese, igihe yamenyaga ko Harimagedoni itari kuza mu gihe cye, yaba yaradohotse? Yaba se yaraguye agatangira kutagira icyo yitaho? Oya, Yohana yakomeje kuba uwizerwa kugeza igihe yapfiriye, azi ko n’ubwo “igihe [cyari] bugufi,” ibyo yeretswe byari kuzasohozwa kera cyane nyuma y’igihe cye.—Ibyahishuwe 1:3; Daniyeli 12:4.
Ingero zo Muri Iki Gihe z’Abantu Bitanze
7. Ni gute umuvandimwe umwe yatanze urugero mu bihereranye no kwitanga kwa Gikristo?
7 Mu bihe bya none, Abakristo bizerwa babarirwa mu bihumbi bagiye bizirika ubutanamuka ku kwitanga kwabo n’ubwo batakomeje kubaho kugira ngo bazabe bahari kuri Harimagedoni. Umwe muri bo ni uwitwa Ernest E. Beavor wo mu Bwongereza. Yabaye Umuhamya mu mwaka wa 1939, intambara ya Kabiri y’Isi Yose igitangira, maze areka umurimo we wungukaga cyane, uhereranye no gufotora amafoto yo mu icapiro, kugira ngo akore umurimo w’igihe cyose. Kubera ko yakomeje kugira igihagararo cyo kutabogama kwa Gikristo, yashyizwe muri gereza amaramo imyaka ibiri. Umugore we n’abana bamushyigikiye mu budahemuka, kandi mu mwaka wa 1950 abana be batatu bagiye guhugurirwa iby’ubumisiyonari mu Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi, i New York. Umuvandimwe Beavor yagiraga ishyaka cyane mu murimo wo kubwiriza ku buryo incuti ze zamwitaga Harimagedoni Ernie. Yakomeje kubaho mu buryo buhuje no kwitanga kwe ari uwizerwa, kandi yakomeje gutangaza ko intambara ya Harimagedoni yegereje y’Imana, kugeza igihe yapfiriye mu mwaka wa 1986. Ntiyabonaga ko kwiyegurira Imana kwe byari amasezerano y’igihe gito yagiranye na yo! *—1 Abakorinto 15:58.
8, 9. (a) Ni uruhe rugero rwatanzwe n’abasore benshi bo muri Hisipaniya mu gihe cy’ubutegetsi bwa Franco? (b) Ni ibihe bibazo dukwiriye kwibaza?
8 Urundi rugero rw’umuntu wari ufite ishyaka ridacogora ni urwo muri Hisipaniya. Mu gihe cy’ubutegetsi bw’uwitwa Franco (1939-1975), Abahamya bakiri bato babarirwa mu magana bagize igihagararo cy’ukutabogama kwa Gikristo. Abenshi muri bo bamaze imyaka icumi cyangwa irenzeho muri za gereza za gisirikare. Umuhamya umwe witwaga Jesús Martín, yagiye akatirwa ibifungo byose hamwe bigera ku myaka 22 ari muri gereza. Yarakubiswe cyane igihe yari afungiwe muri gereza ya gisirikare muri Afurika y’Amajyaruguru. Nta na kimwe muri ibyo cyari kimworoheye, ariko yanze kwihakana.
9 Akenshi, abo basore nta cyo babaga bazi ku bihereranye n’igihe bari kuzafungurirwa, ndetse nta n’ubwo bari bazi niba bari kuzafungurwa, kubera ko bakatirwaga ibihano ku birego byinshi kandi byikurikiranyije. Ariko kandi, bakomeje gushikama kandi bakomeza kugira ishyaka mu murimo igihe bari bafunzwe. Ubwo amaherezo habonekaga agahenge mu mwaka wa 1973, abenshi muri abo Bahamya, icyo gihe bakaba bari bafite imyaka iri munsi ya 35, barafunguwe maze bahita bakora umurimo w’igihe cyose, bamwe muri bo bakaba barabaye abapayiniya ba bwite n’abagenzuzi basura amatorero. Babayeho mu buryo buhuje no kwitanga kwabo igihe bari bari muri gereza, kandi hafi ya bose bakomeje kubigenza batyo kuva igihe barekurwaga. * Byifashe bite se kuri twebwe muri iki gihe? Mbese, dukomera ku kwitanga kwacu turi abizerwa nk’uko byari bimeze kuri abo bantu b’indahemuka?—Abaheburayo 10:32-34; 13:3.
Kubona Ibihereranye no Kwitanga Kwacu mu Buryo Bukwiriye
10. (a) Ni gute twagombye kubona ibihereranye no kwitanga kwacu? (b) Ni gute Yehova abona umurimo tumukorera?
10 Ni gute tubona ibihereranye no kuba twaritanze kugira ngo dukore ibyo Imana ishaka? Mbese, ni cyo kintu twimiriza imbere mu mibereho yacu? Uko imimerere turimo yaba iri kose, twaba tukiri bato cyangwa dukuze, twarashatse cyangwa turi abaseribateri, twaba dufite amagara mazima cyangwa turwaye, twagombye guhatanira kubaho mu buryo buhuje no kwitanga kwacu, dukurikije imimerere yacu. Imimerere y’umuntu umwe ishobora kumwemerera gukora umurimo w’igihe cyose ari umupayiniya, ari umukozi witangiye umurimo ku biro by’ishami bya Watch Tower Society, ari umumisiyonari, cyangwa akora umurimo wo gusura amatorero. Ku rundi ruhande, ababyeyi bamwe na bamwe bashobora kuba bafite akazi kenshi cyane, bita ku byo abagize umuryango bakeneye mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka. Mbese, amasaha make ugereranyije bakora mu murimo buri kwezi yaba afite agaciro gake mu maso ya Yehova, uyagereranyije n’amasaha menshi umukozi w’igihe cyose amara mu murimo? Oya. Imana ntiyigera na rimwe itwitegaho ibyo tudafite. Intumwa Pawulo yavuze iri hame rikurikira: “iyo umuntu yemeye gutanga akurikije ibyo afite, ibyo birahagije; nta wukwiriye gutanga ibyo adafite.”—2 Abakorinto 8:12.
11. Ni iki agakiza kacu gashingiyeho?
Abaroma 3:23, 24; Yakobo 2:17, 18, 24.
11 Ibyo ari byo byose, agakiza kacu ntigashingiye ku kintu icyo ari cyo cyose dushobora gukora, ahubwo gashingiye ku buntu twagiriwe na Yehova binyuriye kuri Kristo Yesu, Umwami wacu. Pawulo yasobanuye mu buryo bwumvikana neza agira ati “bose bakoze ibyaha, ntibashyikīra ubwiza bw’Imana; ahubwo batsindishirizwa n’ubuntu bwayo, ibibahereye ubusa, ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo.” Ariko kandi, imirimo yacu ni igihamya kigaragaza ko dufite ukwizera kurangwa n’ibikorwa, ko twizera amasezerano y’Imana.—12. Kuki tutagombye kwigereranya n’abandi?
12 Nta mpamvu yatuma twigereranya n’abandi mu bihereranye n’amasaha dushobora kumara mu murimo w’Imana, ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya dutanga, cyangwa umubare w’ibyigisho bya Bibiliya tuyobora (Abagalatiya 6:3, 4). Uko ibyo dukora mu murimo wa Gikristo byaba bingana kose, twese tugomba kwibuka amagambo ya Yesu aducisha bugufi, agira ati “nuko namwe nimumara gukora ibyo mwategetswe byose, mujye muvuga muti ‘turi abagaragu batagira umumaro, kuko twashohoje gusa ibyo twabwiwe gukora’ ” (Luka 17:10). Ni kangahe dushobora mu by’ukuri kuvuga ko twakoze ‘ibyo twategetswe byose’? Bityo rero, twakwibaza tuti ‘umurimo dukorera Imana wagombye kuba uteye ute?’—2 Abakorinto 10:17, 18.
Dutume Buri Munsi Uba uw’Agaciro
13. Ni iyihe myifatire tugomba kugira mu gihe tubaho mu buryo buhuje no kwitanga kwacu?
13 Mu gihe Pawulo yari amaze gutanga inama zireba abagore, abagabo, abana, ababyeyi n’imbata, yaranditse ati “ibyo mukora byose, mubikore mubikuye ku mutima, nk’abakorera . . . [“Yehova,” NW ] , badakorera abantu, muzi yuko muzagororerwa na we, muhawe wa murage, kuko mukorera Shobuja mukuru, Kristo” (Abakolosayi 3:23, 24). Ntidukora kugira ngo dushimishe abantu binyuriye ku byo dukora mu murimo wa Yehova. Turimo turagerageza gukorera Imana binyuriye mu gukurikiza urugero rwatanzwe na Yesu Kristo. Yasohoje umurimo we, wari uw’igihe gito ugereranyije, azirikana ko wihutirwaga.—1 Petero 2:21.
14. Ni uwuhe muburo watanzwe na Petero ku bihereranye n’iminsi y’imperuka?
14 Intumwa Petero na yo yagaragaje ko yabonaga ko ibintu byihutirwa. Mu rwandiko rwa kabiri yanditse, yatanze umuburo w’uko mu minsi y’imperuka hari kuzabaho abakobanyi—ni ukuvuga abahakanyi n’abashidikanya—bari kuzaba bashidikanya ibihereranye n’ukuhaba kwa Kristo, bakurikije ibyifuzo byabo bwite. Ariko kandi, Petero yaravuze ati “Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk’uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira, idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana. Ariko umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’umujura.” Ni koko, umunsi wa Yehova uzaza nta kabuza. Ku bw’ibyo, buri munsi twagombye guhangayikishwa no kumenya niba mu by’ukuri twizera isezerano ry’Imana mu buryo budashidikanywaho kandi buhamye.—2 Petero 3:3, 4, 9, 10.
15. Ni gute twagombye kugenzura buri munsi mu mibereho yacu?
15 Kugira ngo tubeho mu buryo buhuje no kwitanga kwacu mu buryo bukiranuka, buri munsi tugomba kuwukoresha mu gusingiza Yehova. Igihe buri munsi urangiye, mbese, dushobora gusubiza amaso inyuma tukareba ukuntu twagize uruhare mu buryo runaka mu kweza izina ry’Imana no gutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami? Wenda dushobora kuba twabikoze binyuriye ku myifatire yacu itanduye, ibiganiro byubaka twagiranye n’abandi, cyangwa ukuntu twitaye ku bagize umuryango n’incuti mu buryo burangwa n’urukundo. Mbese, twakoresheje uburyo bwabonetse kugira ngo tugeze ibyiringiro byacu bya Gikristo ku bandi? Mbese, hari umuntu runaka twafashije gutekereza ku masezerano y’Imana abigiranye ubwitonzi? Nimucyo buri munsi tujye twiyongeraho ikintu runaka cy’agaciro mu buryo bw’umwuka, maze mu buryo bw’ikigereranyo tubike umubare utubutse w’ubutunzi bwiza muri Matayo 6:20; 1 Petero 2:12; 3:15; Yakobo 3:13.
banki y’iby’umwuka.—Komeza Kureba Neza
16. Ni mu buhe buryo Satani agerageza gutuma tudohoka ku bihereranye no kwiyegurira Imana kwacu?
16 Turi mu bihe bigenda birushaho kuba ingorabahizi ku Bakristo. Satani n’ibyitso bye bagerageza gutuma tutabona neza itandukaniro riri hagati y’icyiza n’ikibi, ikitanduye n’icyanduye, imyifatire myiza mu by’umuco n’imyifatire mibi mu by’umuco, amahame akiranuka n’adakiranuka (Abaroma 1:24-28; 16:17-19). Yatumye ibyo kwanduza imitima yacu n’ubwenge bwacu binyuriye kuri porogaramu za televiziyo tureba cyangwa Internet birushaho kutworohera cyane. Bishobora gutuma tureba ibirorirori mu buryo bw’umwuka, cyangwa ntitubone, ku buryo tunanirwa gutahura ibikorwa bye by’amayeri. Dushobora kudohoka ku cyemezo twafashe cyo kubaho mu buryo buhuje no kwitanga kwacu kandi ntidukomeze gufata “isuka” turamutse duteshutse ku mahame yacu yo mu buryo bw’umwuka.—Luka 9:62; Abafilipi 4:8.
17. Ni gute inama yatanzwe na Pawulo yadufasha kubumbatira imishyikirano dufitanye n’Imana?
17 Ku bw’ibyo, amagambo Pawulo yandikiye itorero ry’i Tesalonike ahuje n’igihe rwose, amagambo agira ati “icyo Imana ishaka ni iki: ni ukwezwa kwanyu no kwirinda gusambana; ngo umuntu wese muri mwe amenye gutegeka umubiri we, wezwe, ufite icyubahiro, mudatwarwa n’irari ryo kurigira, nk’abapagani batazi Imana” (1 Abatesalonike 4:3-5). Ubwiyandarike bwagiye butuma bamwe bacibwa mu itorero rya Gikristo—ni ukuvuga abantu birengagije inshingano zabo zijyana no Kwiyegurira Imana kwabo. Bararetse imishyikirano bari bafitanye n’Imana izamo igitotsi, ku buryo Imana nta cyo yari ikivuze mu mibereho yabo. Ariko kandi, Pawulo yaravuze ati “Imana ntiyaduhamagariye kwanduzwa, ahubwo yaduhamagariye kwezwa. Ni cyo gituma, uwirengagiza ibyo, ataba ari umuntu yanze, ahubwo aba yanze Imana, iha mwebwe [u]mwuka wayo wera.”—1 Abatesalonike 4:7, 8.
Ni Iki Wiyemeje Gukora?
18. Ni iki twagombye kwiyemeza tumaramaje?
18 Niba twiyumvisha uburemere bw’igikorwa twakoze cyo kwiyegurira Yehova Imana, ni iki twagombye kwiyemeza gukora? Twagombye kwiyemeza tumaramaje gukomeza kugira umutimanama utaducira urubanza, haba mu bihereranye n’imyifatire yacu, ndetse n’umurimo wacu. Petero yatanze inama agira ati “mufite imitima itabacira urubanza, kugira ngo, nubwo babasebya batuka ingeso zanyu nziza zo muri Kristo bamware” (1 Petero 3:16). Hari ubwo dushobora kubabazwa kandi tugatukwa tuzira imyifatire yacu ya Gikristo, ariko ni ko byagendekeye Kristo bitewe n’uko yizeraga Imana kandi akaba yari indahemuka kuri yo. Petero yaravuze ati “nuko ubwo Kristo yababarijwe mu mubiri, mube ari ko namwe mwambara uwo mutima we nk’intwaro: kuko ubabarizwa mu mubiri aba amaze kureka ibyaha.”—1 Petero 4:1.
19. Ni iki twakwifuza ko twavugwaho?
19 Koko rero, kuba twariyemeje tumaramaje kubaho mu buryo buhuje no kwitanga kwacu bizaturinda imitego y’isi ya Satani irwaye mu buryo bw’umwuka, mu by’umuco no mu buryo bw’umubiri. Ikirenze ibyo kandi, tuzagira icyizere cy’uko twemerwa n’Imana, ibyo bikaba ari byiza cyane kuruta ikintu icyo ari cyo cyose Satani n’ibyitso bye bashobora gutanga. Ku bw’ibyo, nimucyo twe kuzigera tuvugwaho ko twaretse urukundo twari dufite ubwo twamenyaga ukuri ku ncuro ya mbere. Ahubwo, turifuza ko twavugwaho amagambo yavuzwe ku itorero ryo mu kinyejana cya mbere ry’i Tuwatira, amagambo agira ati “nzi imirimo yawe n’urukundo rwawe no kwizera kwawe no kugabura kwawe no kwihangana kwawe n’uburyo imirimo yawe ya nyuma iruta iya mbere kuba myinshi” (Ibyahishuwe 2:4, 18, 19). Ni koko, ntitukazigere tuba akazuyazi ku bihereranye no kwitanga kwacu, ahubwo nimucyo ‘duhirimbane mu mutima,’ dukomeza kuba abanyamwete kugeza ku mperuka—kandi imperuka iri bugufi.—Abaroma 12:11; Ibyahishuwe 3:15, 16.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 2 Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mata 1987, ku ipaji ya 31.—Mu Gifaransa.
^ par. 7 Niba wifuza inkuru irambuye ihereranye n’imibereho ya Ernest Beavor, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kamena 1980, ipaji ya 8-12.—Mu Gifaransa.
^ par. 9 Reba igitabo Annuaire des Témoins de Jéhovah 1978, ipaji ya 156-158, 201-218, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
Mbese, Uribuka?
• Kwitanga bikubiyemo iki?
• Ni izihe ngero zo mu bihe bya kera n’izo muri iki gihe z’abagaragu b’Imana bitanze dukwiriye kwigana?
• Ni gute twagombye kubona umurimo dukorera Imana?
• Ni iki twagombye kwiyemeza ku bihereranye n’igihagararo cyacu cyo kuba twariyeguriye Imana?
[Ibibazo]
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Yeremiya yakomeje kuba uwizerwa n’ubwo yagiriwe nabi cyane
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Ernest Beavor yahaye abana be urugero mu bihereranye no kuba Umukristo w’umunyamwete
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Abahamya bakiri bato babarirwa mu magana bari bafungiye muri za gereza zo muri Hisipaniya bakomeje gushikama
[Amafoto yo ku ipaji ya 18]
Nimucyo buri munsi tujye twiyongeraho ikintu runaka cy’agaciro mu buryo bw’umwuka