Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese, ukuri wakugize ukwawe?

Mbese, ukuri wakugize ukwawe?

Mbese, ukuri wakugize ukwawe?

“Muhinduke rwose, mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ni byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.”​—ABAROMA 12:2.

1, 2. Kuki kuba Umukristo w’ukuri muri iki gihe bitoroshye?

KUBA Umukristo w’ukuri muri iyi minsi y’imperuka​—muri ibi ‘bihe birushya’​—ntibyoroshye (2 Timoteyo 3:1). Mu by’ukuri, kugira ngo umuntu akurikize urugero rwa Kristo, agomba kunesha isi (1 Yohana 5:4). Wibuke icyo Yesu yavuze yerekeza ku nzira ya Gikristo, agira ati “munyure mu irembo rifunganye: kuko irembo ari rigari, n’inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi: ariko irembo rifunganye, n’inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake.” Nanone kandi, yaravuze ati “umuntu nashaka kunkurikira, niyiyange, yikorere . . . [“igiti cye cy’umubabaro,” NW ] iminsi yose, ankurikire.”​—Matayo 7:13, 14; Luka 9:23.

2 Mu gihe Umukristo amaze kubona inzira ifunganye ijyana mu buzima, ikibazo cy’ingorabahizi asigara ahanganye na cyo ni ugukomeza kuyigenderamo. Kuki icyo ari ikibazo cy’ingorabahizi? Ni ukubera ko kuba twariyeguriye Imana kandi tukabatizwa bituma twibasirwa n’ibikorwa by’amayeri bya Satani cyangwa uburiganya bufifitse. (Abefeso 6:11, NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) Azirikana aho intege nke zacu ziri maze agashakisha uburyo bwo kuririraho agamije kwangiza imimerere yacu y’iby’umwuka. None se, umuntu wagerageje kugusha Yesu, ni twe yareka?​—Matayo 4:1-11.

Uburyo bw’Amayeri Satani Akoresha

3. Ni gute Satani yabibye ugushidikanya mu bwenge bwa Eva?

3 Imwe mu ntwaro Satani akoresha ni ukubiba ugushidikanya mu bwenge bwacu. Ashakisha ahaba hari intege nke mu ntwaro zacu z’umwuka. Mu ntangiriro, ubwo buryo yabukoresheje kuri Eva, amubaza ati “ni ukuri koko Imana yaravuze iti ‘ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi’?” (Itangiriro 3:1). Mu yandi magambo, Satani yari arimo agira ati ‘koko se, birashoboka ko Imana yaba yarababujije ibyo bintu? Mbese, izabima ikintu cyiza cyane nk’icyo? Iyumvire nawe, Imana izi ko umunsi mwariye kuri icyo giti amaso yanyu azahweza, mukamera nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi!’ Satani yabibye imbuto yo gushidikanya maze arategereza kugira ngo imere.​—Itangiriro 3:5.

4. Ni ukuhe gushidikanya bamwe bashobora kugira muri iki gihe?

4 Ni gute Satani akoresha ubwo buryo muri iki gihe? Turamutse twirengagije gahunda yacu yo gusoma Bibiliya, icyigisho cyacu cya bwite, amasengesho yacu n’umurimo wacu wa Gikristo ndetse n’amateraniro, dushobora gusanga ibitekerezo byo gushidikanya bibyutswa n’abandi bitangiye kutugiraho ingaruka. Urugero, “tuzi dute ko ibi n’ibi ari ukuri nk’uko Yesu yakwigishije?” “Mbese koko, turi mu minsi y’imperuka? N’ubundi kandi, twatangiye ikinyejana cya 21.” “Mbese, Harimagedoni yaba yegereje, cyangwa iracyari kure cyane?” Turamutse dutangiye kugira ibyo bitekerezo byo gushidikanya, twakora iki kugira ngo tubyivanemo?

5, 6. Ni iki tugomba gukora mu gihe twaba tugize ugushidikanya?

5 Yakobo yatanze inama y’ingirakamaro ubwo yandikaga ati “niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana, iha abantu bose itimana, itishāma, kandi azabuhabwa. Ariko rero, asabe yizeye, ari nta cyo ashidikanya: kuko ushidikanya ameze nk’umuraba wo mu nyanja, ujyanwa n’umuyaga, ushushubikanywa. Umeze atyo ye kwibwira ko azagira icyo ahabwa n’Umwami Imana, kuko umuntu w’imitima ibiri anāmūka mu nzira ze zose.”​—Yakobo 1:5-8.

6 None se, ni iki tugomba gukora? Twagombye ‘gusaba Imana’ mu isengesho, tuyisaba ko twagira ukwizera n’ubumenyi kandi tukongera imihati yacu mu cyigisho cya bwite, dukora ubushakashatsi ku bibazo ibyo ari byo byose cyangwa ku bintu dushidikanyaho. Ikindi kandi, dushobora gusaba ubufasha abantu bafite ukwizera gukomeye, ntituzigere na rimwe dushidikanya ko Yehova azadushyigikira aduha ubufasha dukeneye. Nanone, Yakobo yaravuze ati “nuko rero mugandukire Imana, ariko murwanye Satani, na we azabahunga. Mwegere Imana, na yo izabegera.” Koko rero, ugushidikanya kwacu kuzayoyoka uko tugenda twegera Imana binyuriye mu cyigisho no mu isengesho.​—Yakobo 4:7, 8.

7, 8. Ni ibihe bimenyetso by’ibanze biranga ugusenga twigishijwe na Yesu, kandi se, ni bande bafite ibyo bimenyetso?

7 Reka dufate urugero rw’ikibazo kigira kiti ‘tuzi dute ko dukurikiza gahunda yo gusenga ihuje n’iyo Yesu yigishije?’ Kugira ngo tubone igisubizo cy’icyo kibazo, ni ibihe bimenyetso tugomba gusuzuma? Bibiliya igaragaza ko Abakristo nyakuri bagomba gukundana urukundo nyakuri (Yohana 13:34, 35). Bagomba kweza izina ry’Imana, ari ryo Yehova (Yesaya 12:4, 5; Matayo 6:9). Bagomba kandi kumenyekanisha iryo zina.​—Kuva 3:15; Yohana 17:26.

8 Ikindi kimenyetso kiranga ugusenga k’ukuri ni ukubaha Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya. Ni cyo gitabo cyonyine gihishura kamere y’Imana n’imigambi yayo (Yohana 17:17; 2 Timoteyo 3:16, 17). Ikindi kandi, Abakristo b’ukuri batangaza Ubwami bw’Imana bagaragaza ko ari byo byiringiro byonyine abantu bafite byo kuzabona ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka paradizo (Mariko 13:10; Ibyahishuwe 21:1-4). Bakomeza kwitandukanya na za politiki zanduye z’iyi si n’imibereho yayo yanduza (Yohana 15:19; Yakobo 1:27; 4:4). Ni bande muri iki gihe mu by’ukuri bujuje ibyo bimenyetso biranga ugusenga k’ukuri? Ibihamya bigaragaza ko hari igisubizo kimwe gusa​—Abahamya ba Yehova.

Byagenda Bite se mu Gihe Ibitekerezo byo Gushidikanya Byaba Bitinze mu Bwenge Bwacu?

9, 10. Twakora iki kugira ngo tuneshe ibitekerezo byo gushidikanya bitinda mu bwenge bwacu?

9 Byagenda bite se mu gihe twaba tuguye mu mutego wo gushidikanya? Icyo gihe se twagombye gukora iki? Umwami w’umunyabwenge Salomo atanga igisubizo agira ati “mwana wanjye, niwemera amagambo yanjye, ugakomeza amategeko yanjye; bituma utegera ubwenge amatwi, umutima wawe ukawuhugurira kujijuka; niba uririra ubwenge bwo guhitamo kandi ijwi ryawe ukarangurura, urihamagaza kujijuka; ukabushaka nk’ifeza, ubugenzura nk’ugenzura ubutunzi buhishwe; ni bwo uzamenya kūbaha Uwiteka icyo ari cyo, ukabona kumenya Imana.”​—Imigani 2:1-5, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.

10 Mbese, icyo si igitekerezo gitangaje? Niba twiteguye gutegera amatwi ubwenge buva ku Mana tubishishikariye, ‘tuzamenya Imana.’ Ni koko, kumenya Umwami, akaba n’Umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi birashoboka, niba twiteguye kwemera ibyo atubwira kandi tukabifatana uburemere. Ibyo bikubiyemo guhindukirira Yehova mu isengesho no kugirana na we imishyikirano ya bugufi binyuriye ku cyigisho cya bwite. Ubutunzi buhishwe bwo mu Ijambo rye bushobora kwirukana ugushidikanya uko ari ko kose kandi bukadufasha kubona urumuri rw’ukuri.

11. Ni gute umugaragu wa Elisa yaje kugira ugushidikanya?

11 Urugero rwumvikana neza rw’ukuntu isengesho ryafashije umugaragu w’Imana wari watashywe n’ubwoba kandi afite ugushidikanya, ruboneka mu 2 Abami 6:11-18. Umugaragu wa Elisa yananiwe kwiyumvisha ibintu mu buryo bw’umwuka. Ntiyashoboraga kwiyumvisha ko ingabo zo mu ijuru zari ziteguye gushyigikira umuhanuzi w’Imana, wari ugoswe n’ingabo z’i Siriya. Uwo mugaragu yatashywe n’ubwoba maze atera hejuru ati “biracitse, databuja; turagira dute?” Ni iki Elisa yamushubije? “Witinya; kuko abo turi kumwe ari benshi kuruta abari kumwe na bo.” Ariko se, uwo mugaragu yagombaga kubyemezwa n’iki? Ntiyashoboraga kubona ingabo zo mu ijuru.

12. (a) Ni gute ikibazo cyo gushidikanya uwo mugaragu yari afite cyakemutse? (b) Ni gute twakemura ibibazo by’ugushidikanya uko ari ko kose twaba dufite?

12 “Nuko Elisa arasenga ati ‘Uwiteka ndakwinginze, muhumure amaso, arebe.’ Nuko Uwiteka ahumura amaso y’uwo musore, arareba, abona umusozi wuzuye amafarashi n’amagare by’umuriro bigose Elisa.” Muri iyo mimerere, Yehova yatumye uwo mugaragu abona ingabo zo mu ijuru zari zirinze Elisa. Icyakora, ntitwagombye kwitega ko muri iki gihe twahabwa ubufasha nk’ubwo buvuye ku Mana. Wibuke ko umugaragu w’uwo muhanuzi atari afite Bibiliya yose yuzuye ku buryo yashoboraga kwiga kugira ngo akomeze ukwizera kwe. Twebweho dufite Bibiliya. Turamutse tuyikoresheje neza, ukwizera kwacu gushobora gukomera mu buryo nk’ubwo. Urugero, dushobora gutekereza ku nkuru nyinshi zivuga ibyerekeye Yehova ari mu rugo rwe rwo mu ijuru. Ibyo bituma tudashidikanya mu buryo ubwo ari bwo bwose ko Yehova afite umuteguro wo mu ijuru ushyigikira abagaragu be mu murimo wo kwigisha bakora ku isi hose muri iki gihe.​—Yesaya 6:1-4; Ezekiyeli 1:4-28; Daniyeli 7:9, 10; Ibyahishuwe 4:1-11; 14:6, 7.

Irinde Uburiganya bwa Satani!

13. Ni mu buhe buryo Satani agerageza gutuma tutagundira ukuri?

13 Ni ubuhe buryo bundi bumwe na bumwe Satani yifashisha kugira ngo atume tugira intege nke mu buryo bw’umwuka kandi ngo atume tudakomeza kwizirika ku kuri? Bumwe muri ubwo buryo ni ubwiyandarike, mu buryo ubwo ari bwo bwose bukorwamo. Muri iyi si ya none yasaze mu bihereranye n’ibitsina, icyo bita kwikundanira gusa (imvugo bakoresha batsinda ibyo guhemukira uwo mwashakanye) cyangwa kwiraranira ijoro rimwe (uburaya) usanga ari ibintu biba buri munsi mu bantu b’iki gihe baharanira ibyo kwinezeza gusa, bamaramaje kwishimisha batitaye ku ngaruka zabyo. Za filimi, televiziyo na za videwo ziteza imbere ubwo buryo bwo kubaho. Amashusho agamije kubyutsa irari ry’ibitsina usanga yiganje mu itangazamakuru, cyane cyane kuri Internet. Ababireba babitewe n’amatsiko bashobora kugwa mu bishuko.​—1 Abatesalonike 4:3-5; Yakobo 1:13-15.

14. Kuki Abakristo bamwe na bamwe bagiye batsindwa n’uburiganya bwa Satani?

14 Abakristo bamwe na bamwe bagiye bareka amatsiko akabakurura, bityo bakanduza ubwenge n’imitima yabo binyuriye mu kureba amashusho abyutsa irari yerekana ibikorwa biteye isoni mu buryo buteruye n’ayerekana ibikorwa byo guhuza ibitsina mu buryo bweruye. Barirekuye bemera kugwa mu mutego ureshya wa Satani. Akenshi kubigenza batyo byagiye bituma baba inkuge zamenetse mu buryo bw’umwuka. Bene abo bantu bananiwe gukomeza kuba “abana b’impinja ku bibi.” ‘Ku bwenge ntibabaye bakuru’ (1 Abakorinto 14:20). Buri mwaka, ababarirwa mu bihumbi bagerwaho n’ingaruka zo kuba batariziritse ku mahame yo mu Ijambo ry’Imana. Birengagije kwambara “intwaro zose z’Imana” no gukomeza kuzigumana.​—Abefeso 6:10-13; Abakolosayi 3:5-10; 1 Timoteyo 1:18, 19.

Dufatane Uburemere Icyo Dufite

15. Kuki bamwe bashobora kubona ko gufatana uburemere umurage wabo wo mu buryo bw’umwuka bigoye?

15 Yesu yagize ati “muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababātūra” (Yohana 8:32). Byagiye biba ngombwa ko Abahamya hafi ya bose baca ukubiri n’imibereho yabo ya kera ndetse n’amadini bifatanyagamo. Ku bw’ibyo, bashobora kwemera badashidikanya ko ukuri gutera umudendezo. Ku rundi ruhande, abakiri bato bamwe na bamwe barezwe n’ababyeyi bari mu kuri bashobora kubona ko gufatana uburemere umurage wabo wo mu buryo bw’umwuka bigoye. Ntibigeze baba mu idini ry’ikinyoma cyangwa ngo babe ab’isi yibanda ku byo kwishakira ibinezeza, gusabikwa n’ibiyobyabwenge n’ubwiyandarike. Ibyo bishobora gutuma bananirwa kubona itandukaniro rikomeye riri hagati ya paradizo yacu yo mu buryo bw’umwuka n’isi ya Satani yononekaye. Ndetse hari bamwe bashobora kwemera kugwa mu moshya yo gushaka gusogongera ku burozi bw’isi kugira ngo barebe ibyo bacikanywe!​—1 Yohana 2:15-17; Ibyahishuwe 18:1-5.

16. (a) Ni ibihe bibazo dushobora kwibaza? (b) Ni iki twigishwa kandi duterwa inkunga yo gukora?

16 Mbese koko, dukeneye gutwika intoki zacu kugira ngo tumenye uko ububabare bumera? Mbese, ntidushobora kuvana isomo ku bintu bibi byagiye bigera ku bandi? Twaba se dukeneye gusubira mu “byondo” by’iyi si kugira ngo turebe niba hari icyaducitse (2 Petero 2:20-22)? Petero yibukije Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari barahoze bari mu isi ya Satani ati “igihe cyashize cyari gihagije gukora ibyo abapagani bakunda gukora, no kugira ingeso z’isoni nke, n’izo kurarikira no kunywa inzoga nyinshi no kugira ibiganiro bibi no gusinda n’imigenzo izira cyane y’abasenga ibishushanyo.” Nta gushidikanya, ntidukeneye kujya mu byo “gushayisha no gukabya ubukubaganyi” by’iyi si ngo ni ukugira ngo dukunde turebe ukuntu imibereho y’akahebwe ishobora kumera (1 Petero 4:3, 4). Ibinyuranye n’ibyo, twigishirizwa amahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru ya Yehova mu Mazu yacu y’Ubwami, ari na yo atangirwamo inyigisho zishingiye kuri Bibiliya. Nanone kandi, duterwa inkunga yo gukoresha ubushobozi bwacu bwo gutekereza kugira ngo tumenye neza tudashidikanya ko dufite ukuri, bityo ukuri tukugire ukwacu.​—Yosuwa 1:8; Abaroma 12:1, 2; 2 Timoteyo 3:14-17.

Izina Ryacu Si Ikimenyetso Kituranga Gusa

17. Ni gute dushobora kuba Abahamya ba Yehova bagira ingaruka nziza?

17 Ukuri nitukugira ukwacu, tuzifuza kukugeza ku bandi igihe cyose bizaba bikwiriye. Ibyo ntibishaka kuvuga ko tuzagerageza kuguhatira abatagaragaza ko bashimishijwe (Matayo 7:6). Ahubwo, ntituzagira isoni zo kwimenyekanisha ko turi Abahamya ba Yehova. Mu gihe umuntu azaba agaragaje ugushimishwa mu rugero ruto cyane binyuriye mu kubaza ikibazo kivuye ku mutima cyangwa kwemera igitabo cy’imfashanyigisho ya Bibiliya, tuzaba twiteguye kumugezaho ibyiringiro byacu. Birumvikana ariko ko ibyo bigaragaza ko twagombye kuba buri gihe dufite ibitabo cyangwa amagazeti runaka aho twaba turi hose​—twaba turi mu rugo, ku kazi, ku ishuri, mu iduka, cyangwa aho twidagadurira.​—1 Petero 3:15.

18. Ni gute kwimenyekanisha neza ko turi Abakristo bizagira ingaruka nziza mu mibereho yacu?

18 Iyo twimenyekanishije neza ko turi Abakristo, birushaho kutubera uburinzi mu buryo bukomeye, bityo bikaturinda ibitero bya Satani bififitse. Niba hari ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru wo kuvuka cyangwa ibirori byo kwizihiza Noheli cyangwa tombola, abakozi dukorana akenshi bazavuga bati, “nimumureke. Ni umwe mu Bahamya ba Yehova.” Ku bw’iyo mpamvu, abantu benshi bashobora kutihutira kuvuga amashyengo mabi igihe twaba duhari. Bityo, kumenyekanisha igihagararo cyacu cya Gikristo ni iby’ingirakamaro cyane mu mibereho yacu, nk’uko n’intumwa Petero yabigaragaje igira iti “mbese ni nde uzabagirira nabi, nimugira ishyaka ry’ibyiza? Icyakora, nubwo mwababazwa babahōra gukiranuka mwaba muhiriwe.”​—1 Petero 3:13, 14.

19. Tuzi dute ko tugeze kure mu gihe cy’imperuka?

19 Indi nyungu ibonerwa mu kugira ukuri ukwacu ni uko tuzemera tudashidikanya ko ubu turi mu minsi y’imperuka y’iyi gahunda y’ibintu koko. Tuzamenya ko ubuhanuzi bwinshi bwo muri Bibiliya burimo bugera ku ndunduro yabwo mu gihe turimo. * Umuburo watanzwe na Pawulo w’uko “mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya” wemezwa neza n’ibintu biteye ubwoba byaranze ikinyejana gishize (2 Timoteyo 3:1-5; Mariko 13:3-37). Hari ingingo iherutse gusohoka mu kinyamakuru ihereranye n’ikinyejana cya 20 yari ifite umutwe uvuga ngo “Icyo Kinyejana Kizajya Cyibukwaho ko Ari Igihe Cyaranzwe n’Ibikorwa bya Kinyamaswa.” Iyo ngingo yagiraga iti “umwaka wa 1999 ni wo wabaye umwaka wakozwemo ibikorwa by’ubwicanyi cyane kuruta indi myaka yose yo mu mpera z’ikinyejana cyakozwemo ubwicanyi cyane kuruta ibindi.”

20. Iki ni igihe cyo gukora iki?

20 Iki si cyo gihe cyo gushidikanya. Imigisha ituruka kuri Yehova igaragarira neza ku murimo ukomeye cyane kuruta indi yose yakozwe wo kwigisha Bibiliya, urimo ukorwa ku isi hose kugira ngo ube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose (Matayo 24:14). Ukuri kugire ukwawe kandi ukugeze ku bandi. Igihe cyawe kizaza cy’iteka gishingiye ku byo ukora uhereye ubu. Gukoresha akaboko kadeha ntibizatuma duhabwa imigisha ya Yehova (Luka 9:62). Ahubwo, iki ni igihe cyo ‘gukomera tutanyeganyega, turushaho iteka gukora imirimo y’Umwami, kuko tuzi yuko umuhati wacu atari uw’ubusa ku Mwami.’​—1 Abakorinto 15:58.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 19 Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mutarama 2000, ipaji ya 12-14. Paragarafu ya 13-18 zigaragaza ibihamya bitandatu bikomeye bigaragaza ko kuva mu mwaka wa 1914 twatangiye iminsi y’imperuka.

Mbese, Uribuka?

• Ni gute dushobora kwirukana ugushidikanya?

• Ni irihe somo dushobora kuvana ku rugero rw’umugaragu wa Elisa?

• Ni ayahe moshya mu bihereranye n’umuco twagombye kwirinda buri gihe?

• Kuki twagombye kwimenyekanisha mu buryo bweruye ko turi Abahamya ba Yehova?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 10]

Kugira icyigisho cya Bibiliya buri gihe n’isengesho bishobora kudufasha kwivanamo ibyo gushidikanya

[Ifoto yo ku ipaji ya 11]

Ikibazo cyo gushidikanya umugaragu wa Elisa yari afite cyakemuwe n’ibyo yabonye mu iyerekwa

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Twigishirizwa amahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru ya Yehova mu Mazu y’Ubwami nk’iyi ngiyi yo muri Bénin