Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Muganga w’amaso abiba imbuto

Muganga w’amaso abiba imbuto

Muganga w’amaso abiba imbuto

Imihati y’umuganga w’amaso w’ahitwa Lviv ho muri Ukraine, ihuriye he no gushingwa kw’itorero ry’Abahamya ba Yehova rikoresha ururimi rw’Ikirusiya mu karere ka Haifa ho muri Isirayeli, riri ku birometero bigera ku 2.000 kandi hatandukanyijwe n’ibihugu byinshi? Iyo ni inkuru igaragaza ukuntu amagambo ya Bibiliya yo mu Mubwiriza 11:6 agifite agaciro, amagambo agira ati “mu gitondo ujye ubiba imbuto zawe, kandi nimugoroba ntukaruhure ukuboko kwawe; kuko utazi ikizera.”

INKURU yacu itangira mu mwaka wa 1990 igihe Ella ukomoka ku Bayahudi, wari ukiri muto kandi wari warize ibihereranye na shimi, yari atuye i Lviv. Ella n’umuryango we biteguraga kwimukira muri Isirayeli. Mbere gato y’uko bagenda, Ella yagombaga kubonana na muganga w’amaso, wari umwe mu Bahamya ba Yehova. Icyo gihe, umurimo w’Abahamya ba Yehova wari ubuzanyijwe muri Ukraine. Nyamara, uwo muganga w’amaso yafashe iya mbere kugira ngo ageze kuri Ella imyizerere ye ishingiye kuri Bibiliya. Yaramutunguye ubwo yamubwiraga ko Imana ifite izina ryayo bwite. Ibyo byatumye Ella agira amatsiko, kandi hakurikiyeho ikiganiro cyiza gishingiye kuri Bibiliya.

Ella yishimiye icyo kiganiro cyane ku buryo yasabye ko bazongera kuganira mu cyumweru cyari gukurikiraho ariko na nyuma y’icyo kiganiro, yasabye ko bazongera kuganira. Yagendaga arushaho gushimishwa, ariko kandi, hari hari ikibazo kimwe. Igihe umuryango we wagombaga kwimukira muri Isirayeli cyari cyegereje cyane. Icyakora, Ella yari agifite byinshi agomba kwiga! Kugira ngo akoreshe neza uko bishoboka kose igihe yari asigaranye, yasabye ko yazajya ayoborerwa icyigisho cya Bibiliya buri munsi kugeza igihe azagendera. N’ubwo Ella atahise asubukura icyigisho cye akigera muri Isirayeli, imbuto y’ukuri yari yarashinze imizi mu mutima we. Mu mpera z’uwo mwaka, yari yarongeye kwiga Bibiliya abishishikariye.

Intambara yararose mu Kigobe cya Peresi, maze Isirayeli ikajya iterwa ibisasu byo mu bwoko bwa misile biturutse muri Iraki. Akenshi wasangaga ibyo ari byo abantu baganiraho. Umunsi umwe igihe Ella yari ari mu iduka, yumvise abantu bagize umuryango bari bimutse vuba baganira mu Kirusiya. N’ubwo Ella yari acyiga Bibiliya, yegereye abagize uwo muryango abagezaho isezerano rya Bibiliya ry’uko hazabaho isi y’amahoro. Ingaruka zabaye iz’uko, umuhungu witwa Sasha (Ariel); mushiki we Ilana; nyina Natasha na nyirakuru Galina, bose bifatanyije na Ella mu cyigisho cya Bibiliya.

Sasha ni we wabaye uwa mbere mu bagize uwo muryango wateye intambwe yo kubatizwa​—n’ubwo yagiye ahura n’ibigeragezo byinshi. N’ubwo yabaga uwa mbere mu ishuri, baramwirukanye kubera ko umutimanama we wa Gikristo utamwemereraga kwifatanya mu myitozo ya gisirikare yasabwaga ku rutonde rw’amasomo atangwa mu ishuri (Yesaya 2:2-4). Urubanza rwa Sasha rwajyanywe mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Isirayeli ruri i Yerusalemu, rukaba rushimirwa ko rwategetse ko Sasha asubizwa mu ishuri kugira ngo arangize imyaka yagombaga kumara mu ishuri. Urwo rubanza rwaravuzwe cyane mu gihugu hose. Ibyo byatumye Abisirayeli benshi bamenya ibyo Abahamya ba Yehova bizera. *

Sasha amaze kubona impamyabumenyi mu mashuri yisumbuye, yatangiye gukora umurimo w’igihe cyose w’Abahamya ba Yehova. Ubu ni umupayiniya wa bwite akaba n’umusaza w’itorero. Mushiki we, Ilana, yifatanyije na we mu murimo w’igihe cyose. Nyina hamwe na nyirakuru, bombi ni Abahamya babatijwe. Imbuto wa muganga w’amaso yabibye yari igikomeza kwera imbuto!

Hagati aho, Ella yakomeje kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, kandi nyuma y’igihe gito yabwirizaga ku nzu n’inzu. Ku nzu ya mbere Ella yagezeho, yahuye na Faina wari umaze igihe gito avuye muri Ukraine. Faina yari afite ikibazo cyo guhungabana mu byiyumvo bitewe no kwiheba. Nyuma y’aho, Ella yaje kumenya ko mbere gato y’uko akomanga ku rugi rwa Faina, uwo mugore wari ubabaye yari yasenze Imana agira ati “sinzi uwo uri we, ariko niba wowe unyumva, mfasha.” We na Ella bagiranye ikiganiro gishishikaje. Faina yabajije ibibazo byinshi kandi asuzuma ibisubizo yahawe abyitondeye. Nyuma y’igihe runaka, yaje kwemera adashidikanya ko Abahamya ba Yehova ari bo bigisha ukuri ko muri Bibiliya. Yagize ibyo ahindura kuri porogaramu y’amasomo ye yo muri kaminuza kugira ngo ashobore kumara igihe kinini kurushaho mu itorero no mu murimo wo kubwiriza. Muri Gicurasi 1994, Faina yarabatijwe. Na we yatangiye gukora umurimo w’ubupayiniya, akirwanaho binyuriye mu gukora akazi k’igice cy’umunsi mu bihereranye na za orudinateri.

Mu kwezi k’Ugushyingo 1994, mu gihe Ella yari ari mu murimo wo kubwiriza, yumvise acitse intege cyane mu buryo butunguranye. Yagiye kwa muganga, aho ibizami byagaragaje ko yari afite igikomere cyavaga amaraso mu mara. Nimugoroba, ingengadusoro ntuku zo mu maraso zitwa hémoglobines zari zagabanutse zigera ku gipimo cya 7,2. Umusaza wo mu itorero rya Ella, akaba ari na we uhagarariye Komite Ishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga (CLH) yahaye abaganga inyandiko zisobanura uburyo bwinshi bwo kuvura budasaba gukoresha amaraso. * Ella baramubaze bigenda neza kandi nta maraso akoreshejwe, maze arakira rwose.​—Ibyakozwe 15:28, 29.

Umuganga wazobereye mu byerekeye indwara z’abagore wavuye Ella witwa Karl, akaba ari Umuyahudi wavukiye mu Budage, yaratangaye cyane. Hanyuma, yibutse ko ababyeyi be, barokotse ubwicanyi bw’ishyaka rya Nazi, bari baramenyeye Abahamya ba Yehova mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa. Karl yabajije ibibazo byinshi. N’ubwo Karl agira akazi kenshi bitewe n’umwuga we w’ubuvuzi, yashatse igihe cyo kwiga Bibiliya buri gihe. Mu mwaka wakurikiyeho, yatangiye kujya mu materaniro ya Gikristo ya buri cyumweru.

Ni izihe ngaruka zaturutse ku mbuto yabibwe n’umuganga w’amaso? Twamaze kubona uko byagenze kuri Sasha n’umuryango we. Naho ku birebana na Ella, ni umukozi w’umupayiniya wa bwite. Umukobwa we Eina, akimara kurangiza amashuri yisumbuye yahise atangira umwuga we w’ubupayiniya. Faina na we ni umupayiniya wa bwite. Naho Karl, umwe wavuye Ella, ubu ni Umuhamya wabatijwe akaba n’umukozi w’imirimo, akaba amenyesha abarwayi be hamwe n’abandi ibihereranye n’imbaraga zikiza z’ukuri kwa Bibiliya.

Itsinda rito ry’abimukira bavuga Ikirusiya ryatangiriye mu Itorero ry’Igiheburayo ry’i Haifa ubu ryahindutse itorero ry’Ikirusiya rifite ishyaka rikaba rigizwe n’ababwiriza b’Ubwami basaga 120. Mu ruhande rumwe, uko kwiyongera kwaturutse ku kuba umuganga w’amaso w’i Lviv yarakoresheje uburyo yari abonye kugira ngo abibe imbuto!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 6 Niba wifuza ibisobanuro birambuye, reba Réveillez-vous! yo ku itariki ya 8 Ugushyingo 1994, ku ipaji ya 12-15.

^ par. 9 Izo komite zihagararira Abahamya ba Yehova ku isi hose, zigafasha abarwayi gushyikirana n’abakozi b’ibitaro. Nanone kandi, zitanga ibisobanuro bishingiye ku bushakashatsi bugezweho mu by’ubuvuzi ku bihereranye n’ubundi buryo bwo kuvura.

[Ikarita yo ku ipaji ya 29]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

UKRAINE

ISIRAYELI

[Aho ifoto yavuye]

Mountain High Maps® Copyright © 1997 Digital Wisdom, Inc.

[Amafoto yo ku ipaji ya 30]

Ella n’umukobwa we Eina

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Itsinda ry’Abahamya bishimye b’i Haifa bavuga Ikirusiya. Kuva ibumoso ugana iburyo: Sasha, Ilana, Natasha, Galina, Faina, Ella, Eina na Karl