Tubana n’akaga
Tubana n’akaga
“Nta kintu na kimwe ushobora gukora mu buzima bwa buri munsi—hakubiyemo no kuryama—kidashobora gushyira ubuzima bwawe mu kaga.”—Byavuye mu kinyamakuru cyitwa Discover magazine.
UBUZIMA bwagereranyijwe no kugenda mu murima utezemo ibisasu, kubera ko gukomereka no gupfa ari ibintu bishobora kubaho igihe icyo ari cyo cyose, akenshi bikaza bitateguje. Ibintu bishobora guteza akaga biratandukanye bitewe n’igihugu umuntu arimo. Bikubiyemo impanuka zo mu muhanda, intambara ishyamiranya abenegihugu, inzara, sida, kanseri, indwara z’umutima, n’ibindi bintu byinshi. Urugero, muri Afurika yo mu majyepfo y’ubutayu bwa Sahara, sida iri ku mwanya wa mbere mu guhitana abantu benshi; ikinyamakuru cyitwa U.S. News & World Report kivuga ko mu mwaka wa vuba aha “yahitanye abantu bagera kuri miriyoni 2,2, bakaba bakubye incuro 10 abo intambara zo muri Afurika zishyamiranya abenegihugu zahitanye.”
Hagati aho, isi itanga amafaranga abarirwa muri za miriyari mu bihereranye no kongera iminsi yo kubaho no kugabanya akaga ko kugerwaho n’indwara hamwe n’ubumuga. Ibyinshi mu bitekerezo abantu bashyigikira, urugero nk’akamenyero ko kurya no kunywa mu buryo bushyize mu gaciro no gukora imyitozo ngororangingo, bishobora kugira ingaruka nziza. Ariko kandi, hari isoko yiringirwa itanga amakuru ku bice byose by’ingenzi bigize imibereho, ishobora kugufasha kugira imibereho itarimo akaga kandi irangwa n’umutekano mwinshi kurushaho. Iyo soko ni Bibiliya. Ikubiyemo amahame arebana n’uburyo bwo gukemura ibibazo by’uburyo bwinshi biduhangayikisha, bigira ingaruka ku buzima bwacu no ku cyatuma tumererwa neza. Birumvikana ariko ko Bibiliya idasesengura buri kibazo cyose mu buryo burambuye. Ariko kandi, itanga amahame ahebuje atuyobora mu bibazo bimwe na bimwe, urugero nk’imirire, kumererwa neza mu mubiri, imyifatire yo mu bwenge, ibihereranye n’ibitsina no kunywa inzoga, itabi n’ibiyobyabwenge byitwa ko bituma umuntu yirangaza, n’ibindi bintu byinshi.
Nanone kandi, usanga imibereho y’abantu benshi irimo umutwaro w’ingorane z’iby’ubukungu. Aho na ho, Bibiliya iradufasha. Ntitera abantu inkunga yo kugira ubwenge mu birebana n’uko babona iby’amafaranga n’uko bayacunga gusa, ahubwo inerekana uko umuntu yaba umukozi cyangwa umukoresha mwiza kurushaho. Muri make, Bibiliya ni ubuyobozi bwiringirwa, atari mu bihereranye no kugira umutekano mu by’ubukungu no kumererwa neza mu buryo bw’umubiri gusa, ahubwo no mu birebana no kugira umutekano w’ubuzima ubwabwo. Mbese, wakwishimira kubona ukuntu Bibiliya ishobora kuba ingirakamaro muri iki gihe? Noneho, komeza usome.