Tubonere umutekano mu isi yuzuye akaga
Tubonere umutekano mu isi yuzuye akaga
KUNYURA mu murima utezemo ibisasu bishobora kwica. Ariko se, ntibyakugirira akamaro cyane uramutse ufite ikarita igaragaza ahantu hari ibyo bisasu? Byongeye kandi, tuvuge ko watojwe kumenya ibisasu bitandukanye. Uko bigaragara, ubwo bumenyi bwagabanya mu buryo bugaragara akaga ko kuba wamugara cyangwa ugapfa.
Bibiliya ishobora kugereranywa n’iyo karita hamwe n’imyitozo yo kumenya ibirebana n’ibisasu. Bibiliya ikubiyemo ubwenge butagereranywa mu bihereranye no kwirinda amakuba no guhihibikanira ibibazo bivuka mu buzima.
Zirikana iri sezerano ritanga icyizere riboneka mu Migani 2:10, 11; isezerano rigira riti “ubwenge buzinjira mu mutima wawe, kandi kumenya kuzanezeza ubugingo bwawe: amakenga azakubera umurinzi; kujijuka kuzagukiza.” Ubwenge no kujijuka bivugwa aha ngaha, si ibituruka ku bantu, ahubwo ni ibituruka ku Mana. ‘Ariko uwumvira [ubwenge buva ku Mana] wese azaba amahoro, adendeze kandi atikanga ikibi’ (Imigani 1:33). Nimucyo turebe ukuntu Bibiliya ishobora gutuma turushaho kugira umutekano kandi ikadufasha kwirinda ingorane nyinshi.
Twirinde Impanuka Zica
Imibare iherutse gutangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima (OMS) igaragaza ko umubare w’abantu bapfa hirya no hino ku isi mu mwaka bahitanywe n’impanuka zo mu muhanda bagera kuri 1.171.000. Abandi bagera hafi kuri miriyoni 40 barakomereka, naho abasaga miriyoni 8 bakagira ubumuga bumara igihe kirekire.
N’ubwo bidashoboka kugira umutekano mu buryo busesuye mu gihe dutwaye imodoka, iyo twubahirije amategeko y’umuhanda turushaho kugira umutekano mu buryo bugaragara. Bibiliya yerekeza ku bategetsi ba leta, bo bashyiraho amategeko y’umuhanda kandi bakayubahirisha, igira iti “umuntu wese agandukire abatware bamutwara” (Abaroma 13:1). Abashoferi bubahiriza iyo nama bagabanya akaga ko kuba bagira impanuka, bakirinda n’ingaruka zayo zikomeye.
Ikindi kintu gituma abantu batwara imodoka mu buryo budateje akaga, ni ukubaha ubuzima. Bibiliya yerekeza kuri Yehova Imana igira iti ‘aho uri ni ho hari isoko y’ubugingo.’ (Zaburi 36:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera.) Bityo rero, ubuzima ni impano iva ku Mana. Ku bw’iyo mpamvu, nta burenganzira dufite bwo kwambura umuntu uwo ari we wese iyo mpano, cyangwa ngo tugaragaze ko tutubaha ubuzima; birumvikana kandi ko hakubiyemo n’ubwacu bwite.—Itangiriro 9:5, 6.
Ubusanzwe, kubaha ubuzima bwa kimuntu hakubiyemo kureba neza ko imodoka yacu cyangwa inzu yacu bifite umutekano ushoboka wose mu buryo bushyize mu gaciro. Muri Isirayeli ya kera, umutekano ni wo wimirizwaga imbere cyane mu bice byose by’imibereho. Urugero, mu gihe inzu yabaga yubatswe, Amategeko y’Imana yasabaga ko ku gisenge cyayo—ari na ho hakorerwaga ibikorwa byinshi by’umuryango—hagira icyo kuhagota. “Uzubake ku gisenge cyayo ikikigota kikarinda umuntu kugwa, kugira ngo atagwa . . . bikayizanira urubanza rw’amaraso” Gutegeka 22:8). Iyo umuntu yagwaga bitewe n’uko iryo tegeko ritubahirijwe, Imana yabiryozaga nyirayo. Nta gushidikanya ko gushyira mu bikorwa ihame ryuje urukundo rikubiye muri iryo tegeko byari kugabanya impanuka mu kazi cyangwa se mu gihe cy’ikiruhuko.
(Turwanye Ibyo Gusabikwa n’Ibintu Byica
Dukurikije uko umuryango, OMS, wita ku buzima, ubivuga, ubu mu isi hari abantu basaga miriyari banywa itabi, kandi abantu bagera kuri miriyoni enye bapfa buri mwaka bishobora kuvugwa ko baba bazize itabi. Bitega ko uwo mubare ushobora kwiyongera ukazagera kuri miriyoni hafi 10 mu myaka 20 kugera kuri 30 iri imbere. Abandi bantu babarirwa muri za miriyoni banywa itabi hamwe n’abakoresha ibiyobyabwenge byitwa ko “bituma birangaza,” bazonona ubuzima bwabo n’imibereho yabo bitewe n’ibyo bintu banywa bikabasabika.
N’ubwo Ijambo ry’Imana ritavuga mu buryo bugaragara neza ibihereranye n’itabi no gukoresha ibiyobyabwenge, amahame yaryo ashobora kuturinda ibyo bikorwa. Urugero, mu 2 Abakorinto 7:1 haduha inama hagira hati “twiyezeho imyanda yose y’umubiri n’umutima.” Nta washidikanya ko itabi n’ibiyobyabwenge bihumanya umubiri cyangwa bikawangiza biwushyiramo ibintu byinshi byo mu rwego rwa shimi byangiza. Byongeye kandi, Imana ishaka ko imibiri yacu iba ‘iyera,’ ibyo bikaba bisobanura ko igomba kuba itanduye kandi ifite isuku (Abaroma 12:1). Mbese, ntiwemera ko gushyira mu bikorwa ayo mahame byatuma akaga gashobora kugera ku buzima bw’umuntu kagabanuka mu buryo bugaragara?
Tuneshe Akamenyero Gashobora Guteza Akaga
Abantu benshi usanga badashyira mu gaciro mu bihereranye no kurya no kunywa. Ingaruka zo gukabya mu bihereranye no kurya zishobora kuba zikubiyemo kurwara diyabeti, kanseri n’indwara z’umutima. Kunywa inzoga nyinshi na byo bishobora guteza ingorane z’inyongera, urugero nko gusabikwa n’inzoga, kurwara umwijima, gusenyuka kw’imiryango n’impanuka zo mu muhanda. Ku rundi ruhande, kwiyicisha inzara na byo bishobora kwangiza kandi bishobora gutuma umuntu agira ibibazo by’imirire bishobora gushyira ubuzima mu kaga, urugero nk’indwara yo gutinya kubyibuha ituma umuntu asigara ahuhwa n’umuyaga.
N’ubwo Bibiliya atari igitabo cy’ubuvuzi, itanga inama zidaca ku ruhande ku birebana n’uko ari ngombwa kudakabya mu kurya no kunywa. “Tega amatwi, mwana wa[njy]e, ugire ubwenge, kandi uyobore umutima wawe mu nzira nziza. Ntukabe mu iteraniro ry’abanywi b’inzoga, no mu ry’abanyandanini bagira amerwe y’inyama. Kuko umusinzi n’umunyandanini bazakena” (Imigani 23:19-21). Icyakora, Bibiliya ivuga ko kurya no kunywa bigomba kudushimisha. “Umuntu wese akwiriye kurya no kunywa no kunezezwa n’ibyiza by’imirimo ye yose, kuko na byo ari ubuntu bw’Imana.”—Umubwiriza 3:13.
Nanone kandi, Bibiliya idutera inkunga yo kugira imyifatire irangwa no gushyira mu gaciro ku bihereranye n’imyitozo ngororangingo, yemeza ko “kwitoza ku mubiri bigira umumaro kuri bike.” Ariko kandi, yongeraho iti “kubaha Imana kugira umumaro kuri byose, kuko gufite isezerano ry’ubugingo bwa none n’ubuzaza na bwo” (1 Timoteyo 4:8). Ushobora kwibaza uti ‘ni gute kubaha Imana bifite akamaro ndetse no muri iki gihe?’ Mu buryo bwinshi. Uretse no kuba kubaha Imana bituma umuntu agira imimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka mu buzima bwe, binatuma yihingamo imico y’ingirakamaro, urugero nk’urukundo, ibyishimo, amahoro no kwirinda—iyo mico yose ikaba ituma umuntu agira imyifatire irangwa n’icyizere n’amagara mazima.—Abagalatiya 5:22, 23.
Ingaruka Mbi z’Ubwiyandarike
Muri iki gihe, abantu babarirwa muri za miriyoni barirekuye rwose mu by’umuco. Icyorezo cya sida ni kimwe mu ngaruka z’ibyo. Dukurikije uko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS ribivuga, abantu basaga miriyoni 16 bamaze gupfa uhereye igihe icyorezo cya sida cyatangiriye, kandi muri iki gihe abantu bagera kuri miriyoni 34 banduye agakoko gatera indwara ya sida. Abantu benshi barwaye sida banduriye iyo ndwara mu gusambana n’abantu benshi batandukanye, mu nshinge zanduye zikoreshwa n’abitera ibiyobyabwenge
cyangwa amaraso yanduye batewe kwa muganga.Izindi ngaruka z’imyifatire y’akahebwe zikubiyemo uburagaza, imitezi, indwara y’umwijima ya B na C hamwe na mburugu. N’ubwo bene ayo magambo akoreshwa mu buvuzi atakoreshwaga mu bihe bya Bibiliya, imyanya y’umubiri yibasirwa n’indwara zimwe na zimwe zandurira mu myanya ndangagitsina zari ziganje muri icyo gihe yari izwi. Urugero, mu Migani 7:23 hasobanura ingaruka ziteye ubwoba z’ubusambanyi havuga ko ari “umwambi uhinguranya umwijima.” Muri rusange, mburugu yibasira umwijima, nk’uko bigenda ku ndwara ibyimbisha umwijima. Mbega ukuntu inama yo muri Bibiliya isaba Abakristo ‘kwirinda amaraso no gusambana’ ihuje n’igihe kandi yuje urukundo!—Ibyakozwe 15:28, 29.
Umutego wo Gukunda Amafaranga
Mu gihe abantu baba barimo bagerageza gukira vuba, benshi bashora amafaranga yabo mu mishinga irimo akaga gakomeye. Ikibabaje ariko, ni uko akenshi gushora imari mu mishinga irimo akaga nk’ako bituma batakaza amafaranga menshi cyangwa bagahomba burundu. Ariko kandi, Bibiliya ibwira umugaragu w’Imana ngo “akore imirimo, akoreshe amaboko ibyiza, kugira ngo abone ibyo gufasha umukene” (Abefeso 4:28). Ni iby’ukuri ko umuntu ukorana umwete atari ko buri gihe aba umukire. Nyamara, aba afite amahoro yo mu mutima, ariyubaha, ndetse wenda akanabona amafaranga ashobora gutanga mu bintu bikwiriye.
Bibiliya itanga umuburo ugira uti “abifuza kuba abatunzi bagwa mu moshya no mu mutego no mu irari ryinshi ry’ubupfu ryangiza, rikaroha abantu mu bibahenebereza bikabarimbuza. Kuko gukunda impiya ari umuzi w’ibibi byose. Hariho abantu bamwe bazirarikiye, . . . bihandisha imibabaro myinshi” (1 Timoteyo 6:9, 10). Nta wahakana ko abantu benshi ‘bifuza kuba abatunzi’ baba bo koko. Ariko se, bibatwara ibingana iki? Mbese, si iby’ukuri ko ubuzima bwabo, umuryango wabo, imimerere yabo yo mu buryo bw’umwuka, ndetse n’ibitotsi byabo, bihababarira?—Umubwiriza 5:11, umurongo wa 12 muri Biblia Yera.
Umuntu w’umunyabwenge amenya ko “ubugingo bw’umuntu butava mu bwinshi bw’ibintu bye” (Luka 12:15). Mu turere twinshi, kugira amafaranga no gutunga ibintu bimwe na bimwe ni ngombwa. Mu by’ukuri, na Bibiliya ivuga ko “ifeza ari ubwugamo,” ariko yongeraho ko ‘umumaro wo kumenya ari uko ubwenge burinda ubugingo bw’ubufite’ (Umubwiriza 7:12). Mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku mafaranga, ubumenyi n’ubwenge bikwiriye bishobora kudufasha mu mimerere yose, ariko cyane cyane mu bibazo birebana n’ubuzima bwacu.—Imigani 4:5-9.
Igihe Ubwenge Bwonyine Buzaturinda
Vuba aha, ubwenge nyakuri ‘buzarinda ubugingo bw’ababufite’ mu buryo butigeze bubikora mbere hose—ni ukuvuga ko buzaturinda mu gihe cy’ ‘umubabaro mwinshi’ ukomeje kudusatira wihuta, ubwo Imana izarimbura abantu babi (Matayo 24:21). Icyo gihe abantu bazaba bajugunya amafaranga yabo mu mihanda, dukurikije Bibiliya, bazaba bayabona nk’aho ari “ikintu cyanduye.” Kubera iki? Ni ukubera ko bazaba bamaze kumenya ko zahabu n’ifeza bitazacungura ubuzima bwabo mu gihe cy’ ‘umunsi w’uburakari bw’Uwiteka,’ ariko bakazabimenya bamaze gukubitika (Ezekiyeli 7:19). Ku rundi ruhande, “[imbaga y’]abantu benshi” bagize amakenga yo ‘kwibikira ubutunzi mu ijuru’ binyuriye mu gushyira inyungu z’iby’umwuka mu mwanya wa mbere mu mibereho yabo, bazungukirwa n’umutungo bibikiye neza kandi babone ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka paradizo.—Ibyahishuwe 7:9, 14; 21:3, 4; Matayo 6:19, 20.
Ni gute dushobora kubona iyo mibereho y’igihe kizaza irangwa n’umutekano? Yesu yashubije agira ati “ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya, ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Hari abantu babarirwa muri za miriyoni babonye ubwo bumenyi bw’Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya. Abo bantu ntibafite ibyiringiro bihebuje byo kuzabaho mu gihe kizaza gusa, ahubwo no muri iki gihe bafite amahoro n’umutekano mu rugero runaka. Ni nk’uko umwanditsi wa Zaburi yabivuze agira ati “nzajya ndyama nsinzire niziguye, kuko ari wowe wenyine, Uwiteka, umpa kuba amahoro.”—Zaburi 4:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.
Mbese, ushobora gutekereza indi soko iyo ari yo yose ishobora kugufasha kugabanya akaga gashobora kugera ku buzima bwawe mu rugero rungana n’uko Bibiliya idufasha? Nta kindi gitabo gifite ubutware nk’uko bimeze kuri Bibiliya, kandi nta kindi gitabo gishobora kugufasha kubona umutekano nyakuri muri iyi si yuzuye akaga. Kuki utayigenzura mu buryo bwagutse?
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Uko wagira amagara mazima kurushaho n’umutekano—Ubikesheje Bibiliya
Umugore witwa Jane * yari afite akamenyero ko gukoresha marijuana, itabi, kokayine, imiti yitwa amphetamines ituma ubwonko buhimbarwa, ibiyobyabwenge byitwa LSD n’ibindi biyobyabwenge kugira ngo yirengagize ibibazo yari afite mu buzima. Nanone kandi yanywaga inzoga nyinshi cyane. Dukurikije uko Jane abivuga, umugabo we na we ntiyari shyashya. Imibereho yabo y’igihe kizaza yari yijimye. Hanyuma, Jane yaje kubonana n’Abahamya ba Yehova. Yatangiye kujya mu materaniro ya Gikristo no gusoma igazeti y’Umunara w’Umurinzi na mugenzi wayo Reveillez-vous!, akaba yaranayagezaga ku mugabo we. Bombi batangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Mu gihe bari bamaze kwihingamo gukunda amahame ya Yehova yo mu rwego rwo hejuru, baretse bya biyobyabwenge bakoreshaga. Ingaruka zabaye izihe? Hashize imyaka runaka nyuma y’aho, Jane yaranditse ati “imiberaho yacu mishya yatumye tugira ibyishimo byinshi cyane. Nshimira Yehova cyane ku bwo kuba Ijambo rye rifite imbaraga zo gutunganya umuntu, no ku bwo kuba ubu noneho dufite imibereho itarangwa n’ikintu cyose kitubata kandi tukaba dufite n’amagara mazima.”
Akamaro ko kuba umukozi w’inyangamugayo kagaragarira neza ku byabaye kuri kurt, wari ufite akazi ko kwita kuri za orudinateri. Hari hakenewe ibikoresho bishya, kandi umukoresha wa Kurt yamushinze akazi ko kubishaka ku giciro cyiza. Kurt yabonye uzabibaha, kandi bumvikana igiciro. Ariko kandi, umucungamari w’ikigo gitanga ibyo bikoresho yakoze ikosa kuri za fagitire, ku buryo igiciro cyagabanutseho amadolari y’Amanyamerika agera hafi ku 40.000. Kurt amaze kubona iryo kosa, yaterefonye kuri icyo kigo, maze umuyobozi wacyo amubwira ko mu myaka 25 amaze ku kazi atari yarigeze abona umuntu w’inyangamugayo bene ako kageni. Kurt yasobanuye ko umutimanama we wari waratojwe na Bibiliya. Ibyo byatumye uwo muyobozi asaba kopi 300 z’igazeti ya Reveillez-vous! yavugaga ubirebana no kuba inyangamugayo mu by’ubucuruzi kugira ngo azajye aziha bagenzi be bakorana. Naho Kurt we, imyifatire ye yo kuba inyangamugayo yatumye azamurwa mu ntera.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 30 Amazina yarahinduwe.
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
“Ni jyewe Uwiteka Imana yawe, ikwigisha ibikugirira umumaro.”—YESAYA 48:17