Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ni gute Abakristo b’ukuri bagomba kubona ibikorwa byogeye by’abantu baha abandi kopi za porogaramu zigurishwa za orudinateri?

Hari bamwe bashobora kwibeshya bagerageza kwisobanura kuri ibyo bikorwa berekeza ku magambo ya Yesu agira ati “mwaherewe ubusa, namwe mujye mutangira ubundi.” Birumvikana ariko ko Yesu atari arimo yerekeza ku gutangira ubuntu za kopi z’ibitabo cyangwa porogaramu za orudinateri bifite uburenganzira bwihariwe n’umuhanzi, imikoreshereze y’ibyo bintu ikaba igengwa n’amategeko. Yerekezaga ku gutanga mu bihereranye n’umurimo. Yesu yabwiye intumwa zari zigiye mu mijyi no mu midugudu itandukanye ko zagombaga kubwiriza iby’Ubwami, zigakiza abarwayi kandi zikirukana abadayimoni. Aho kugira ngo intumwa zake amafaranga ku bw’ibyo zabaga zakoze, zagombaga ‘gutangira ubuntu.’​—Matayo 10:7, 8.

Kubera ko umubare wa za orudinateri abantu bakoresha ku giti cyabo n’izo bakoresha mu bucuruzi wiyongereye cyane, abantu benshi bagiye bakenera za porogaramu. Ubusanzwe izo porogaramu ziragurwa. Icyakora, abantu bamwe na bamwe bandika porogaramu batangira ubuntu kandi bakavuga ko zishobora gukorerwa kopi zigahabwa abandi bantu. Ariko kandi, porogaramu nyinshi za orudinateri ziracuruzwa. Abakoresha izo porogaramu baba bitezweho kuzigura, bakazitangaho amafaranga, baba bagiye kuzikoresha iwabo mu rugo cyangwa mu bucuruzi. Umuntu aramutse afashe porogaramu cyangwa akazikorera kopi ataziguze, ibyo byaba binyuranyije n’amategeko, kimwe no gukora fotokopi z’ibitabo ku bwinshi, kabone n’iyo umuntu yaba atanga izo fotokopi ku buntu.

Inyinshi muri porogaramu za orudinateri (hakubiyemo n’imikino) abazikoresha baba babifitiye uruhushya, nyir’ukuzikora na nyir’ukuzikoresha bakaba basabwa kubahiriza ibintu runaka n’imipaka bashyirirwaho. Bene izo mpushya nyinshi zivuga ko umuntu umwe gusa ari we ushobora gushyira iyo porogaramu mu mashini ye kandi akayikoresha​—ubusanzwe akayishyira muri orudinateri imwe gusa, yaba ari orudinateri ikoreshwa imuhira, ku kazi, cyangwa ku ishuri. Impushya zimwe na zimwe zivuga ko ukoresha izo porogaramu ashobora kwibikira kopi imwe, ariko akaba atagomba gukorera abandi za kopi. Niba uwaguze porogaramu ashaka kuyitanga yose uko yakabaye (hakubiyemo uruhushya n’ibiri muri iyo porogaramu), ashobora kubikora. Icyakora, uburenganzira bwe bwo kuyikoresha buba burangiye. Impushya ziratandukana, bityo umuntu uguze porogaramu cyangwa uyihawe yagombye kureba ibyo urwo ruhushya ruvuga.

Ibihugu byinshi byagiranye amasezerano yo kurengera uburenganzira bw’abahanzi, amasezerano agamije kurinda “umutungo uva mu bwenge,” urugero nka porogaramu za orudinateri, kandi bigerageza gukurikiza amategeko arengera uburenganzira bw’abahanzi. Urugero, ikinyamakuru cyitwa The New York Times cyo ku itariki ya 14 Mutarama 2000, cyavuze ko “abapolisi b’Abadage n’abo muri Danemark bafashe abo bavuga ko bari bagize agatsiko k’ingenzi mu kwigana za porogaramu za orudinateri,” bakaba barakoraga za kopi za porogaramu za orudinateri hamwe n’imikino bakazitanga, ndetse zimwe bakazigurisha kuri Internet.

Ni he itorero rya Gikristo rihagaze kuri icyo kibazo? Yesu yagize ati “ibya Kayisari mubihe Kayisari, iby’Imana mubihe Imana” (Mariko 12:17). Ibyo bisaba Abakristo kumvira amategeko y’igihugu cyabo atavuguruzanya n’amategeko y’Imana. Intumwa Pawulo yanditse yerekeza kuri za leta igira iti “umuntu wese agandukire abatware bamutwara . . . [U]gandira umutware aba yanze itegeko ry’Imana: kandi abaryanga bazatsindwa n’urubanza.”​—Abaroma 13:1, 2.

Abasaza bo mu itorero rya Gikristo ntibashinzwe kugenzura za orudinateri z’abandi, nk’aho bashinzwe gusobanura amategeko arengera uburenganzira bw’abahanzi no kuyubahirisha. Ariko kandi, bemera kandi bakigisha ko Abakristo bagomba kwirinda gufata ibintu bitari ibyabo, kandi ko bagomba kwihatira kuba abantu bubahiriza amategeko. Ibyo birinda Abakristo bigatuma badahanirwa kwica amategeko, kandi bituma bashobora kugira umutimanama ukeye imbere y’Imana. Pawulo yaranditse ati “ni cyo gituma ukwiriye kuganduka, utabiterwa no gutinya umujinya gusa, ahubwo ubyemejwe n’umutima uhana” (Abaroma 13:5). Mu buryo nk’ubwo, Pawulo yagaragaje icyifuzo Abakristo b’ukuri baba bafite muri aya magambo akurikira: “twiringiye ko tudafite umutima wicira urubanza, tukaba dushaka kugira ingeso nziza muri byose.”​—Abaheburayo 13:18.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 29]

Abacuruzi bamwe na bamwe n’ibigo by’amashuri bagura impushya zikoreshwa n’abantu benshi zivuga umubare ntarengwa w’abantu bemerewe gukoresha porogaramu. Mu mwaka wa 1995, amatorero y’Abahamya ba Yehova yasuzumye ingingo yari ikubiyemo iyi nama ikurikira:

“Amasosiyete hafi ya yose akora porogaramu za orudinateri kandi akazigurisha yihariye uburenganzira bwazo bwose, kandi atanga uruhushya ruba rugaragaza ukuntu izo porogaramu zishobora gukoreshwa mu buryo bwemewe n’amategeko. Ubusanzwe urwo ruhushya ruvuga ko utunze porogaramu adashobora guha abandi kopi zayo; mu by’ukuri, amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’abahanzi avuga ko kubigenza gutyo bitemewe n’amategeko. . . . Ibigo bimwe na bimwe binini bigurisha orudinateri zirimo porogaramu zifite n’impushya zo kuzikoresha. Ariko kandi, amaduka amwe n’amwe acuruza orudinateri ntatanga impushya bitewe n’uko porogaramu bashyiramo ziba ari za kopi zitemewe n’amategeko, bikaba bisobanura ko uziguze aba yishe amategeko mu gihe akoresha izo porogaramu. Ku bihereranye n’ibyo, Abakristo bagomba kwirinda gushyira muri za orudinateri zabo, cyangwa gufungura ibintu biba biri muri Internet birinzwe n’amategeko arengera uburenganzira bw’abahanzi (nk’uko bimeze ku bitabo bya Sosayiti), kandi bigakorerwa kopi nta ruhushya rwemewe n’amategeko rwatanzwe na nyirabyo.”