Ikoraniro ry’Intara ry’Abahamya ba Yehova ryo mu mwaka wa 2001, rifite umutwe uvuga ngo “abigisha Ijambo ry’Imana”
Ikoraniro ry’Intara ry’Abahamya ba Yehova ryo mu mwaka wa 2001, rifite umutwe uvuga ngo “abigisha Ijambo ry’Imana”
Amakoraniro y’intara aha ubwoko bwiyeguriye Yehova uburyo bwo gusenga mu byishimo no mu bumwe. Muri ayo makoraniro ni ho hagiye hahishurirwa urumuri rugenda rwiyongera mu byerekeye ukuri, hagasohokera ibitabo bishya byagenewe icyigisho cya bwite n’icy’itorero n’ibyo gukoresha mu murimo wo kubwiriza, kandi hakanakorerwa umubatizo. Abahamya ba Yehova babona ko amakoraniro y’intara afite uruhare rw’ingenzi mu buryo bwihariye kubera ko atuma bakura mu buryo bw’umwuka, kandi agatuma basuzuma amajyambere bagezeho mu gusohoza inshingano yabo ya Gikristo. Amakoraniro ni igihamya kigaragaza ko ubwoko bwa Yehova ari umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe bagizwe n’Abakristo biyeguriye Imana bafite ikimenyetso kibaranga kigaragaza ko ari abigishwa ba Yesu Kristo (Yohana 13:35). Kwifatanya mu makoraniro y’ubwoko bwa Yehova biduha imbaraga zo gukora ibyo ashaka kandi bikaturinda ibishuko by’isi byo hanze aha biba bigamije konona ukwizera kwacu kwa Gikristo. Twese dushobora gushimira Yehova ku bwo kuba yarateganyirije ubwoko bwe bwamwiyeguriye ibihe nk’ibyo byo kugarurirwa ubuyanja mu buryo bw’umwuka muri iki gihe cy’imperuka.
Umuhanuzi Yesaya yavuze ko Yehova ari Umwigisha Mukuru, we utera ubwoko bwe inkunga mu buryo bwa kibyeyi agira ati “iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza” (Yesaya 30:20, 21). Ariko se, ni gute twumva ayo magambo ya Yehova tubwirwa kugira ngo atugirire umumaro? Yehova avugisha ubwoko bwe binyuriye mu mapaji ya Bibiliya, kimwe no mu bitabo by’imfashanyigisho biyishingiyeho, mu materaniro, mu bintu biba mu rwego rw’akarere no mu makoraniro y’intara ategurwa n’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ (Matayo 24:45). Dushobora gushimira Yehova kubera ko akomeza kutuyobora mu nzira tugomba kunyuramo.
Buri mwaka, twishimira kubagezaho ibisobanuro ku bihereranye n’ukuntu mushobora gukora imyiteguro ku byerekeranye n’amacumbi mu gihe cy’ikoraniro, kandi twishimira cyane ukuntu mwubahiriza ayo mabwiriza. Urwego rw’Imirimo Rushinzwe Amacumbi rwo mu karere ikoraniro riberamo ruba rwiteguye buri gihe kubafasha ku cyaba gikenewe cyose mu birebana n’amacumbi. Turabasaba gukurikiza mubigiranye ubwitonzi amabwiriza atangwa n’urwo rwego rw’imirimo ku birebana n’amacumbi ayo ari yo yose rwaba rubashakiye.
Abageze mu za bukuru, ibimuga, abakora umurimo w’igihe cyose cyangwa abandi bantu, bashobora gukenera ubufasha kugira ngo baterane mu ikoraniro. Abafitanye isano n’abo bantu, abasaza n’abandi bo mu itorero bazi imimerere yihariye y’abantu bafite ibyo bakeneye 1 Timoteyo 5:4.
mu buryo bwihariye bashobora gukora imyiteguro yose ikenewe babigiranye urukundo. Inshingano ireba umuryango n’itorero ntigomba gushyirwa muri gahunda y’ikoraniro.—Ni ibihe byiyumvo abakozi bo muri za hoteli bagira ku bihereranye n’Abahamya ba Yehova? Igihe umuyobozi mukuru wa hoteli yo muri Midwest yari amaze kugira icyo avuga ku bihereranye n’imyifatire myiza y’ubwoko bwa Yehova, yagize ati “iyo mbonye Abahamya ba Yehova baje kwiyandikisha ku wa Kane, ‘ndigendera’ nkageza ku wa Mbere mu gitondo. Mba nzi ko ibibazo byose byavuka byaba bidakomeye. Iyo turi kumwe n’abantu banyu hano, buri gihe biradushimisha.” Hari umugore umwe ujya agurisha ibintu kuri hoteli wiyamiriye agira ati “mbega itsinda ry’abantu ritangaje! Buri wese yaravugaga ati ‘murakoze.’ ” Mbese, ntuterwa ibyishimo no kumva abavandimwe bacu bavugwa batyo? Ngaho tekereza ukuntu Yehova Imana yishima iyo abona twitwara mu buryo buhesha ikuzo izina rye.
Uko ugenda wegereza igihe cyo guterana mu ikoraniro ryawe ry’intara, ujye ubishyira mu isengesho utura Yehova kugira ngo uzashobore guterana ku byiciro byose bya porogaramu mu minsi itatu yose kandi ubonere inyungu nyinshi uko bishoboka kose muri porogaramu. Mbese, waba waramaze kwaka uruhushya ku kazi rw’iminsi itatu y’ikoraniro uteganya kuzajyamo? Niba utararwaka, bikore vuba uko bishoboka kose. Ubusanzwe, kwaka uruhushya ku kazi ku munota wa nyuma nta cyizere biha umuntu cyo kuzaruhabwa.
Buri mwaka, ikoraniro ry’intara riduha uburyo bwo guteranira hamwe na bagenzi bacu duhuje ukwizera maze tugatega amatwi inyigisho za Yehova twitonze. Umwaka ushize, abantu bagera ku 15.668 bateranye mu Makoraniro y’Intara agarura ubuyanja bwo mu buryo bw’umwuka yari afite umutwe uvuga ngo “Abashyira Ijambo ry’Imana mu Bikorwa.” Mu Rwanda, muri uyu mwaka hazaba Amakoraniro y’Intara amara iminsi itatu azaba afite umutwe uvuga ngo “Abigisha Ijambo ry’Imana.” Tuzi ko mutegerezanyije amatsiko igihe muzaba mukora imyiteguro yo kujya guterana, bityo tukaba tugira ngo tubamenyeshe gahunda ikurikira y’aho ikoraniro rizabera n’amatariki rizaberaho:
24-26 KANAMA
Butare
Kabaya
Kigali 1
Kigali (Igifaransa)
31 KANAMA-2 NZERI
Gisenyi
Kigali 2
Kigali (Igiswayire)
7-9 NZERI
Ruhengeri
Muri uyu mwaka, umugaragu ukiranuka w’ubwenge yateguye iryo Koraniro ry’Intara rifite umutwe uvuga ngo “Abigisha Ijambo ry’Imana” kugira ngo riduhe inyigisho zo mu buryo bw’umwuka dukeneye kandi ryubake ukwizera kwacu. Bityo rero, tangira kwitegura uhereye ubu kugira ngo uzaterane, ukurikiza inama y’umwanditsi wa Zaburi igira iti “muhimbarize Imana mu materaniro”!—Zaburi 68:27, umurongo wa 26 muri Biblia Yera.