Kurwanya ubukene mbese, ni intambara tudashobora gutsinda?
Kurwanya ubukene mbese, ni intambara tudashobora gutsinda?
ABASHYITSI basura Umuryango w’Abibumbye i New York City babona aho Urwego rw’Inama Ishinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage rukorera, bakabona amatiyo y’amazi n’insinga z’amashanyarazi bidatwikiriye ku idari ryo hejuru y’ikirongozi rusange. Uyoboye abo bashyitsi abasobanurira ko “idari ‘rituzuye’ ubusanzwe ribonwa ko ari ikimenyetso cyibutsa abantu ko umurimo Umuryango w’Abibumbye ukora mu rwego rw’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage utigera urangira; ko buri gihe hazahora hariho ibintu byinshi bishobora gukorwa kugira ngo imibereho y’abatuye isi irusheho kuba myiza.”
N’ubwo Urwego rw’iyo Nama rwiyemeje kugera ku ntego nziza yo gutera abantu bose inkunga yo kugera ku mibereho yo mu rwego rwo hejuru ku bantu bose, uwo murimo usa n’aho utigera urangira. Mu buryo bushishikaje, mu gihe cy’umurimo wa Yesu Kristo hano ku isi mu kinyejana cya mbere I.C., yagize ati “umwuka w’Uwiteka uri muri jye, ni cyo cyatumye ansīgira, kugira ngo mbwirize abakene ubutumwa bwiza” (Luka 4:18). Ubwo ‘butumwa bwiza’ yagombaga gutangaza ni ubuhe? Bwari ubutumwa buhereranye n’Ubwami buzashyirwaho na Yehova Imana, we ‘ubera igihome abakene n’abatindi’ igihe ‘bagize ibyago’; ubwo Bwami Yesu Kristo akaba abubereye Umwami. Ni iki ubwo Bwami buzakora? Yesaya yahanuye agira ati ‘Uwiteka Nyiringabo azaremera amahanga yose ibirori, ayabagire ibibyibushye, ayatereke vino y’umurera, ibibyibushye byuzuye imisokoro, na vino y’umurera imininnye neza. Kandi urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose. Uwiteka Imana izahanagura amarira ku maso yose.’—Yesaya 25:4-6, 8.
Mbese, wakwishimira kumenya byinshi kurushaho ku bihereranye n’ukuntu Ubwami bw’Imana ‘buzatuma imibereho y’abatuye isi irushaho kuba myiza,’ ku buryo nta muntu uzongera kugira icyo yifuza? Reba ahagana hepfo kugira ngo umenye ukuntu ushobora kubona umwigisha ushoboye uzajya agusura kugira ngo akwereke byinshi kurushaho ku birebana n’icyo Bibiliya ivuga kuri ibyo bibazo.