Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mushake Yehova mbere y’uko umunsi w’uburakari bwe ugera

Mushake Yehova mbere y’uko umunsi w’uburakari bwe ugera

Mushake Yehova mbere y’uko umunsi w’uburakari bwe ugera

“Mushake Uwiteka . . . mushake gukiranuka, mushake no kugwa neza; ahari muzahishwa ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka.”​—ZEFANIYA 2:3.

1. Ni iyihe mimerere yo mu buryo bw’umwuka yarangwaga i Buyuda igihe Zefaniya yatangiraga umurimo we wo guhanura?

ZEFANIYA yatangiye umurimo we wo guhanura mu gihe kiruhije cy’amateka y’u Buyuda. Imimerere yo mu buryo bw’umwuka y’iryo shyanga yari igeze aharindimuka. Abantu biyambazaga abatambyi b’abapagani n’abapfumu baraguza inyenyeri kugira ngo babahe ubuyobozi, aho kwiringira Yehova. Gahunda yo gusenga Baali n’imihango yayo y’iby’iyororoka byari byogeye mu gihugu. Abayobozi ba rubanda​—ni ukuvuga ibikomangoma, abanyacyubahiro n’abacamanza⁠—​bakandamizaga abo bari bashinzwe kurinda (Zefaniya 1:9; 3:3). Ntibitangaje rero kuba Yehova yariyemeje ‘kuramburira ukuboko kwe’ ku Buyuda no kuri Yerusalemu kugira ngo abarimbure!​—Zefaniya 1:4.

2. Abagaragu b’Imana bizerwa bari mu Buyuda bari bafite ibihe byiringiro?

2 Nyamara kandi, uko imimerere yaba yari mibi kose, hari hakiriho akanunu ko kugira ibyiringiro. Yosiya, umuhungu wa Amoni, icyo gihe ni we wari ku ngoma. N’ubwo Yosiya yari akiri muto, yakundaga Yehova urukundo nyakuri. Mu gihe uwo mwami mushya yari kuba ashoboye kugarura ugusenga kutanduye i Buyuda, mbega ukuntu byari gukomeza imitima y’abantu bake bakoreraga Imana ari abizerwa! Birashoboka ko hari abandi bari gusunikirwa kwifatanya n’abo ngabo, maze na bo bakazarindwa ku munsi w’uburakari bwa Yehova.

Ibyasabwaga Kugira ngo Umuntu Arindwe

3, 4. Ni ibihe bintu bitatu bisabwa kugira ngo umuntu azakizwe “ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka”?

3 Mbese, hari abantu bashoboraga kurokorwa ku munsi w’uburakari bwa Yehova? Yego rwose, bapfa gusa kuba bari kuba bujuje ibintu bitatu bisabwa muri Zefaniya 2:2, 3. Mu gihe dusoma iyo mirongo, tuzirikane mu buryo bwihariye ibyo bintu bisabwa. Zefaniya yaranditse ati “ibyategetswe bitarasohora, umunsi utarahita nk’umurama utumurwa n’umuyaga, kandi uburakari bukaze bw’Uwiteka butarabageraho, n’umunsi w’uburakari bw’Uwiteka utarabageraho. Mushake Uwiteka, mwa bagwaneza bo mu isi mwese, bakomeza amategeko ye; mushake gukiranuka, mushake no kugwa neza; ahari muzahishwa ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka.”

4 Ku bw’ibyo, kugira ngo umuntu arindwe, yagombaga (1) gushaka Yehova, (2) gushaka gukiranuka, no (3) gushaka kugwa neza. Ibyo bintu bisabwa byagombye kudushishikaza cyane muri iki gihe. Kubera iki? Ni ukubera ko nk’uko mu kinyejana cya karindwi M.I.C. u Buyuda na Yerusalemu byari bitegereje umunsi wo kuryozwa ibyo byari byarakoze, amahanga ya Kristendomu​—mu by’ukuri, abantu bose​—barimo barerekeza mu ntambara ya nyuma bazarwana na Yehova Imana mu gihe cy’ “umubabaro m[w]inshi” wegereje (Matayo 24:21). Umuntu uwo ari we wese wifuza kuzahishwa muri icyo gihe agomba gufata ingamba zidasubirwaho uhereye ubu. Mu buhe buryo? Agomba gushaka Yehova, agashaka gukiranuka no kugwa neza amazi atararenga inkombe!

5. ‘Gushaka Uwiteka’ bikubiyemo iki muri iki gihe?

5 Wenda ushobora kuvuga uti ‘ndi umugaragu w’Imana witanze, wabatijwe, nkaba ndi umwe mu Bahamya ba Yehova. Mbese, sinamaze kuzuza ibyo bisabwa?’ Mu by’ukuri, hari byinshi bisabwa birenze kwiyegurira Yehova gusa. Isirayeli yari ishyanga ryari ryaritanze, ariko mu gihe cya Zefaniya, abantu b’i Buyuda ntibabagaho mu buryo buhuje n’uko kwitanga. Ingaruka zabaye iz’uko amaherezo iryo shyanga ryanzwe. Muri iki gihe, ‘gushaka Uwiteka’ bikubiyemo kugirana na we imishyikirano ya bwite irangwa n’igishyuhirane no kuyibumbatira, tukabikora twifatanya n’umuteguro we wo ku isi. Ibyo bisobanura kumenya neza uko Imana ibona ibintu no kwita ku byiyumvo byayo. Dushaka Yehova igihe twiga Ijambo rye tubigiranye ubwitonzi, tukaritekerezaho, kandi inama zikubiyemo tukazishyira mu bikorwa mu mibereho yacu. Nanone kandi, uko tugenda dushakira ubuyobozi kuri Yehova binyuriye ku isengesho rivuganywe umwete kandi tugakurikiza ubuyobozi bw’umwuka we wera, ni na ko tugenda turushaho kugirana na we imishyikirano yimbitse, kandi tugasunikirwa kumukorera tubigiranye ‘umutima wacu wose n’ubugingo bwacu bwose n’imbaraga zacu zose.’​—Gutegeka 6:5; Abagalatiya 5:22-25; Abafilipi 4:6, 7; Ibyahishuwe 4:11.

6. Ni gute ‘dushaka gukiranuka,’ kandi se, kuki ibyo bishoboka ndetse no muri iyi si?

6 Ikintu cya kabiri dusabwa kivugwa muri Zefaniya 2:3, ni ‘ugushaka gukiranuka.’ Abenshi muri twe twagize ihinduka rikomeye mu mibereho yacu kugira ngo dushobore kuzuza ibisabwa abakwiriye umubatizo wa Gikristo, ariko kandi, tugomba gukomeza kwizirika ubutanamuka ku mahame akiranuka y’Imana mu mibereho yacu yose. Hari bamwe bari baratangiye neza mu bihereranye n’ibyo, hanyuma baza kwirekura maze banduzwa n’isi. Gushaka gukiranuka ntibyoroshye, kubera ko dukikijwe n’abantu babona ko ubusambanyi, kubeshya n’ibindi byaha ari ibintu bisanzwe. Nyamara kandi, icyifuzo gikomeye cyo gushimisha Yehova gishobora kuganza imyifatire iyo ari yo yose yo gushaka kwemerwa n’isi binyuriye mu kugerageza kwivanga na yo. U Buyuda bwatakaje igikundiro cyo kwemerwa n’Imana bitewe n’uko bwagerageje kwigana amahanga y’abapagani yari abukikije. Aho kwigana isi, nimucyo ‘twigane Imana’ twihingamo kwambara “umuntu mushya, waremewe ibyo gukiranuka no kwera bizanywe n’ukuri, nk’uko Imana yabishatse.”​—Abefeso 4:24; 5:1.

7. Ni gute ‘dushaka kugwa neza’?

7 Ingingo ya gatatu ivugwa muri Zefaniya 2:3, ni uko tugomba ‘gushaka kugwa neza,’ niba twifuza kuzahishwa ku munsi w’uburakari bwa Yehova. Buri munsi duhura n’abagabo, abagore hamwe n’urubyiruko batari abagwaneza na busa. Kuri bo, kuba umuntu ugwa neza ni inenge. Babona ko kuganduka ari ukuba ikigwari mu buryo bukomeye. Barakagatiza, bakikunda kandi ntibave ku izima, bibwira ko “uburenganzira” bwabo n’ibyifuzo byabo, ari byo bigomba kwitabwaho, batitaye ku ngaruka zabyo. Mbega ukuntu byaba bibabaje imyifatire nk’iyo iramutse itugizeho ingaruka! Iki ni cyo gihe cyo ‘gushaka kugwa neza.’ Mu buhe buryo? Tugomba kubishaka tugandukira Imana, tukemera gucyahwa na yo twicishije bugufi kandi tugakora ibihuje n’ibyo ishaka.

Kuki Twavuga ngo “Ahari” Tuzahishwa?

8. Imikoreshereze y’ijambo “ahari” muri Zefaniya 2:3 igaragaza iki?

8 Zirikana ko muri Zefaniya 2:3 hagira hati “ahari muzahishwa ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka.” Kuki hakoreshwa ijambo ngo “ahari” mu kubwira abo “bagwaneza bo mu isi”? Mu by’ukuri, abo bagwaneza bari baramaze gutera intambwe zikwiriye, ariko kandi ntibagombaga kwiyiringira. Bari batarakagera ku iherezo ry’ubuzima bwabo ari abizerwa. Byarashobokaga ko bamwe muri bo bashoboraga kugwa mu cyaha. Ibyo ni ko bimeze no kuri twe. Yesu yagize ati “uwihangana akageza imperuka, ni we uzakizwa” (Matayo 24:13). Ni koko, kugira ngo tuzakizwe ku munsi w’uburakari bwa Yehova, bizaterwa n’uko tuzaba twarakomeje gukora ibyo gukiranuka mu maso ye. Mbese, icyo ni cyo cyemezo kidakuka wafashe?

9. Ni izihe ngamba zikwiriye zafashwe n’Umwami Yosiya wari ukiri muto?

9 Biragaragara ko mu kwitabira amagambo ya Zefaniya, Umwami Yosiya yasunikiwe ‘gushaka Uwiteka.’ Ibyanditswe bigira biti “mu mwaka wa munani w’ingoma ye, [Yosiya] akiri muto [afite hafi imyaka 16], yatangiye gushaka Imana ya sekuruza Dawidi” (2 Ngoma 34:3). Nanone kandi, Yosiya yakomeje ‘gushaka ugukiranuka,’ kubera ko dusoma ngo “mu mwaka wa cumi n’ibiri [igihe Yosiya yari afite hafi imyaka 20] atangira gutunganya i Buyuda n’i Yerusalemu, amaramo ingoro na Ashera n’ibishushanyo bibajwe n’ibiyagijwe; basenya ibicaniro bya Bāli abyirebera” (2 Ngoma 34:3, 4). Ndetse Yosiya yanashatse “kugwa neza,” akora icyatuma ashimisha Yehova abigiranye ukwicisha bugufi binyuriye mu kweza igihugu akivanamo ibikorwa byo gusenga ibigirwamana n’ibindi bikorwa bya kidini bijyanye no gusenga kw’ikinyoma. Mbega ukuntu abandi bagwaneza bagomba kuba barashimishijwe n’ibyo bintu yakoze!

10. Ni iki cyabaye i Buyuda mu mwaka wa 607 M.I.C., ariko se, ni bande barokowe?

10 Hari Abayahudi benshi bahindukiriye Yehova mu gihe cy’ubwami bwa Yosiya. Icyakora, nyuma yo gupfa k’uwo mwami, abenshi basubiye mu nzira zabo za kera​—birundumurira mu bikorwa bitemerwa n’Imana na busa. Nk’uko Yehova yari yarategetse, mu mwaka wa 607 M.I.C., Abanyababuloni bigaruriye u Buyuda maze barimbura umurwa wabwo mukuru, ari wo Yerusalemu. Ariko kandi, abantu bose ntibarimbutse. Umuhanuzi Yeremiya, Umunyetiyopiya Ebedimeleki, abo mu nzu ya Yonadabu hamwe n’abandi bari abizerwa ku Mana, barahishwe kuri uwo “munsi w’uburakari bw’Uwiteka.”​—Yeremiya 35:18, 19; 39:11, 12, 15-18.

Banzi b’Imana​—Muramenye!

11. Kuki gukomeza kuba uwizerwa ku Mana muri iki gihe ari ikibazo cy’ingorabahizi, ariko se, ni iki abanzi b’ubwoko bwa Yehova bagombye kuzirikana?

11 Mu gihe dutegereje umunsi Yehova azasuka uburakari bwe kuri iyi gahunda mbi, ‘tugubwa gitumo n’ibigeragezo bitari bimwe’ (Yakobo 1:2). Mu bihugu bimwe na bimwe byihandagaza bivuga ko bishyigikiye umudendezo mu bihereranye no gusenga, abayobozi b’amadini, ba kabuhariwe mu kugira abandi ibikoresho, bagiye boshya abategetsi kugira ngo bateze ubwoko bw’Imana ibitotezo bya kinyamaswa. Abantu batagira umutima baharabika Abahamya ba Yehova babita “agatsiko k’ingirwadini gashobora guteza akaga.” Imana izi neza ibikorwa byabo​—kandi ntibazabura kubihanirwa. Abanzi bayo bagombye rwose kuzirikana ibyabaye ku banzi b’ubwoko bwayo bo mu bihe bya kera, urugero nk’Abafilisitiya. Ubuhanuzi bugira buti “i Gaza hazarekwa, na Ashikeloni hazaba umusaka; abo kuri Ashidodi bazirukanwa ku manywa y’ihangu, na Ekuroni hazasenywa.” Gaza, Ashikeloni, Ashidodi na Ekuroni yari imijyi ikomeye yo mu Bufilisitiya, yari guhindurwa umusaka.​—Zefaniya 2:4-7.

12. Byagendekeye bite u Bufilisitiya, Mowabu na Amoni?

12 Ubwo buhanuzi bukomeza bugira buti “numvise ibitutsi by’Abamowabu, no kwiyenza kwa bene Amoni, batutse ubwoko bwanjye, bakarenga urugabano rwabo babasuzuguye” (Zefaniya 2:8). Ni iby’ukuri ko Misiri na Etiyopiya byarimbuwe n’igitero cy’Abanyababuloni. Ariko se, ni uruhe rubanza Imana yari gucira Abamowabu n’Abamoni, amahanga yakomokaga kuri Loti muhungu wabo wa Aburahamu? Yehova yari yarahanuye agira ati “Mowabu hazamera nk’i Sodomu, na bene Amoni nk’i Gomora.” Mu buryo bunyuranye n’uko byagenze kuri ba nyirakuruza​—ni ukuvuga abakobwa babiri ba Loti barokotse irimbuka rya Sodomu na Gomora​—Abamowabu n’Abamoni b’abibone ntibari guhishwa ngo bahonoke imanza z’Imana (Zefaniya 2:9-12; Itangiriro 19:16, 23-26, 36-38). Igihugu cy’Abafilisitiya giherereye he muri iki gihe, kandi n’imijyi yacyo iherereye he? Kandi se, bite ku bihereranye n’ibihugu by’Abamowabu n’Abamoni bahoze bafite ishema n’isheja? Uzakore ubushakashatsi uko bishoboka kose, ntushobora kubibona.

13. Ni ubuhe bushakashatsi bw’ibyataburuwe mu matongo bwakozwe i Nineve?

13 Mu gihe cya Zefaniya, ni cyo gihe Ubwami bwa Ashuri bwari bumaze guhama. Mu gihe umuhanga mu bushakashatsi bw’ibyataburuwe mu matongo witwa Austen Layard yavugaga ibyerekeranye n’igice kimwe cy’ingoro y’i bwami yari yarabonye mu murwa mukuru wa Ashuri ari wo Nineve, yaranditse ati “idari . . . ryari ryarigabanyijemo udupande twa kare, twari dushushanyijeho indabo cyangwa inyamaswa. Udupande tumwe twari dutatsweho amahembe y’inzovu, buri gapande gakikijwe n’imiguno myiza cyane iriho imirimbo. Inkingi, kimwe n’inkuta z’ibyumba, zishobora kuba zari zisizwe ka zahabu, cyangwa ndetse zihomeshejwe zahabu n’ifeza; kandi ibiti by’imbonekarimwe, muri byo umwerezi ukaba ari wo wari uhebuje, ni byo byakoreshwaga ahagenewe ibiti.” Ariko kandi, nk’uko byari byarahanuwe mu buhanuzi bwa Zefaniya, Ashuri n’umurwa waho mukuru, ari wo Nineve, hagombaga kurimburwa, hagahinduka “amatongo.”​—Zefaniya 2:13.

14. Ni gute ubuhanuzi bwa Zefaniya bwasohorejwe kuri Nineve?

14 Nyuma y’imyaka 15 gusa Zefaniya amaze kuvuga ubwo buhanuzi, igihangange Nineve cyararimbuwe, ingoro y’i bwami yaho ihinduka amatongo. Koko rero, umurwa wahoze wibona, wahindutse umusaka. Urugero uwo murwa warimbuwemo ruvugwa mu buryo bushishikaje muri aya magambo ngo “uruyongoyongo n’ikinyogote bizaba mu nkomanizo [zashenywe] z’amazu yaho; amajwi yabyo azumvikanira mu madirishya; mu miryango yaho hazaba hasenyutse” (Zefaniya 2:14, 15). Amazu y’igitangaza y’i Nineve yari kuzaba akwiriye kuba ahantu ho guturwa n’ibinyogote n’ibiyongoyongo gusa. Amajwi y’abacuruzi, urusaku rw’abarwanyi bivuga imyato n’indirimbo z’abatambyi ntibyari kumvikana ukundi mu mihanda yo muri uwo murwa. Muri iyo mihanda abantu bahoraga bacicikanamo, hari kuzumvikana gusa akajwi karirimbana ubwoba gaturuka mu madirishya, wenda ari indirimbo y’amaganya y’inyoni cyangwa guhorera k’umuyaga. Abanzi b’Imana bose baragahera batyo!

15. Ni irihe somo twavana ku byabaye ku Bafilisitiya, Abamowabu, Abamoni n’Abashuri?

15 Ni irihe somo twavana ku byabaye ku Bafilisitiya, Abamowabu, Abamoni, n’Abashuri? Isomo tuvanamo ni iri: twebwe abagaragu ba Yehova, ntitugomba gutinya abanzi bacu. Imana ireba ibyo abarwanya ubwoko bwayo bakora. Mu bihe byahise, Yehova yajyaga afatira ibyemezo abanzi be, kandi imanza ze zizasohorezwa ku isi yose ituwe uko yakabaye muri iki gihe. Ariko kandi, hari abazarokoka​—ni ukuvuga imbaga y’ ‘abantu benshi bo mu mahanga yose’ (Ibyahishuwe 7:9). Nawe ushobora kuba umwe muri bo​—niba gusa ukomeza gushaka Yehova, ugashaka gukiranuka, kandi ugashaka kugwa neza.

Ababi b’Abanyagasuzuguro Bazabona Ishyano!

16. Ni iki ubuhanuzi bwa Zefaniya bwavuze ku bihereranye n’ibikomangoma by’u Buyuda n’abayobozi baho ba kidini, kandi se, kuki ayo magambo ahuje neza na Kristendomu?

16 Nanone, ubuhanuzi bwa Zefaniya bwibanda ku Buyuda na Yerusalemu. Muri Zefaniya 3:1, 2 hagira hati “umurwa w’ubugome wanduye, kandi urenganya, uzabona ishyano. Ntiwumviye kubwirizwa; ntiwemeye guhanwa; ntiwiringiye Uwiteka; ntiwegereye Imana yawo.” Mbega ukuntu byari bibabaje kuba imihati Yehova yashyizeho agerageza guhana ubwoko bwe yarirengagijwe! Koko rero, ubugome bw’ibikomangoma, abanyacyubahiro n’abacamanza bwari bubabaje cyane. Zefaniya yamaganye imyifatire y’abayobozi ba kidini batagira isoni, agira ati “abahanuzi baho ni incacanya n’abariganya; abatambyi bawo baziruye ubuturo bwera, kandi bagomeye amategeko” (Zefaniya 3:3, 4). Mbega ukuntu ayo magambo avuga mu buryo bukwiriye imimerere abahanuzi n’abatambyi ba Kristendomu barimo muri iki gihe! Bavanye izina ry’Imana mu buhinduzi bwabo bwa Bibiliya babigiranye agasuzuguro, kandi bigisha inyigisho ziharabika Uwo bihandagaza bavuga ko basenga.

17. Abantu bakumva cyangwa batakumva, kuki twagombye gukomeza gutangaza ubutumwa bwiza?

17 Yehova yaburiye ubwoko bwe bwa kera abigiranye impuhwe ku bihereranye n’igikorwa yari agiye gukora. Yohereje abagaragu be b’abahanuzi​—urugero nka Zefaniya na Yeremiya​—kugira ngo batere abantu inkunga yo kwihana. Ni koko, “Uwiteka . . . ntazakora ibibi; uko bukeye agaragaza gukiranuka kwe mu mucyo, ntabwo asiba.” Ni gute byitabiriwe? Zefaniya yagize ati “ariko ibigoryi nta soni bigira” (Zefaniya 3:5). Umuburo nk’uwo urimo uratangwa muri iki gihe. Niba uri umubwiriza w’ubutumwa bwiza, urimo urifatanya muri uwo murimo wo gutanga umuburo. Komeza gutangaza ubutumwa bwiza nta gucogora! Abantu bakumva cyangwa batakumva, umurimo wawe ugira icyo ugeraho mu maso y’Imana, igihe cyose uwukora uri uwizerwa; nta mpamvu n’imwe yagombye gutuma ukorwa n’isoni mu gihe ukora umurimo w’Imana ubigiranye umwete.

18. Ni gute ibivugwa muri Zefaniya 3:6 bizasohozwa?

18 Isohozwa ry’urubanza rw’Imana ntirizagarukira ku irimburwa rya Kristendomu gusa. Yehova azasohoreza urubanza rwe ku mahanga yose: yagize ati “narimbuye amoko; iminara yabo ni imisaka; inzira zabo narazisibye, kugira ngo hatagira uhita; imidugudu yabo yarasenyutse” (Zefaniya 3:6). Ayo magambo ya Yehova avuga ibyo kurimbura ni ayo kwizerwa rwose ku buryo ari nk’aho ibyo byaba byaramaze gusohora. Ni iki cyabaye ku midugudu y’Abamowabu, iy’Abamoni n’iy’Abafilisitiya? Kandi se, bite ku bihereranye n’umurwa mukuru wa Ashuri, ari wo Nineve? Irimburwa ry’iyo midugudu ryagombye kubera amahanga yo muri iki gihe umuburo. Imana ntinegurizwa izuru.

Mukomeze Gushaka Yehova

19. Ni ibihe bibazo bikangura ibitekerezo dushobora kwibaza?

19 Mu gihe cya Zefaniya, uburakari bw’Imana bwasutswe ku bantu ‘barushagaho gukora ibizira’ (Zefaniya 3:7). Ni na ko bizagenda mu gihe turimo. Mbese, waba ubona igihamya kigaragaza ko umunsi w’uburakari bwa Yehova wegereje? Mbese, ukomeza ‘gushaka Uwiteka’ binyuriye mu gusoma Ijambo rye buri gihe​—ni ukuvuga buri munsi? Mbese, ‘ushaka gukiranuka’ ugira imibereho itanduye mu bihereranye n’umuco mu buryo buhuje n’amahame y’Imana? Kandi se, ‘ushaka kugwa neza,’ ugaragaza umuco wo kwicisha bugufi n’imyifatire yo kugandukira Imana hamwe n’uburyo yateganyije bwo gutanga agakiza?

20. Ni ibihe bibazo tuzasuzuma mu gice cya nyuma cy’uru ruhererekane ku buhanuzi bwa Zefaniya?

20 Niba dukomeza gushaka Yehova, gukiranuka no kugwa neza turi abizerwa, dushobora kwitega ko tuzahabwa imigisha ikungahaye uhereye ubu​—ni koko, ndetse no muri iyi “minsi y’imperuka” ituma ukwizera kwacu kugeragezwa (2 Timoteyo 3:1-5; Imigani 10:22). Ariko kandi, dushobora kwibaza tuti ‘ni mu buhe buryo turimo duhabwa imigisha twebwe abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe, kandi se, ni iyihe migisha yo mu gihe kizaza ubuhanuzi bwa Zefaniya bwizeza abazahishwa ku munsi w’uburakari bwa Yehova udusatira wihuta cyane?’

Ni Gute Wasubiza?

• Ni gute abantu ‘bashaka Uwiteka’?

• ‘Gushaka gukiranuka’ bikubiyemo iki?

• Ni gute dushobora ‘gushaka kugwa neza’?

• Kuki twagombye gukomeza gushaka Yehova, ugukiranuka no kugwa neza?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Mbese, urimo urashaka Yehova binyuriye mu cyigisho cya Bibiliya n’isengesho rivuganywe umwete?

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Kubera ko abagize imbaga y’abantu benshi bakomeza gushaka Yehova, bazarokoka umunsi w’uburakari bwe