Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umunsi w’urubanza wa Yehova uregereje!

Umunsi w’urubanza wa Yehova uregereje!

Umunsi w’urubanza wa Yehova uregereje!

“Umunsi ukomeye w’Uwiteka uri bugufi; ndetse umuhindo wawo ugeze hafi, kandi urihuta”​—ZEFANIYA 1:14.

1. Ni uwuhe muburo Imana yatanze binyuriye kuri Zefaniya?

YEHOVA IMANA agiye guhagurukira abantu babi. Tega amatwi! Umva umuburo atanga agira ati “nzatsembaho abantu . . . nzaca abantu ku isi” (Zefaniya 1:3). Ayo magambo y’Umutegetsi w’Ikirenga akaba n’Umwami Yehova yavuzwe binyuriye ku muhanuzi we Zefaniya, akaba ashobora kuba yari ubuvivi bw’Umwami wizerwaga, ari we Hezekiya. Ayo magambo yavuzwe mu gihe cy’Umwami mwiza Yosiya ntiyahanuriraga ibyiza abantu babi bari batuye mu gihugu cy’u Buyuda.

2. Kuki ibikorwa bya Yosiya bitaburijemo umunsi w’urubanza wa Yehova?

2 Nta gushidikanya ko ubuhanuzi bwa Zefaniya bwatumye Umwami Yosiya wari ukiri muto arushaho kumenya ko yagombaga kweza u Buyuda, akabuvanamo ugusenga kwanduye. Nyamara kandi, ibikorwa by’uwo mwami byo kweza icyo gihugu akivanamo idini ry’ikinyoma ntibyavanyeho ubugizi bwa nabi bwose mu bantu cyangwa ngo bibe impongano y’ibyaha bya sekuru, ni ukuvuga Umwami Manase, wari ‘warujuje i Yerusalemu amaraso y’abatacumuye’ (2 Abami 24:3, 4; 2 Ngoma 34:3). Ku bw’ibyo, umunsi wa Yehova wagombaga kuza byanze bikunze.

3. Ni gute dushobora kwiringira tudashidikanya ko bishoboka kuzarokoka ‘umunsi w’uburakari bw’Uwiteka’?

3 Nyamara kandi, hari abari kuzarokoka uwo munsi uteye ubwoba. Ku bw’ibyo, umuhanuzi w’Imana yabateye inkunga agira ati “ibyategetswe bitarasohora, umunsi utarahita nk’umurama utumurwa n’umuyaga, kandi uburakari bukaze bw’Uwiteka butarabageraho, n’umunsi w’uburakari bw’Uwiteka utarabageraho. Mushake Uwiteka, mwa bagwaneza bo mu isi mwese, bakomeza amategeko ye; mushake gukiranuka, mushake no kugwa neza; ahari muzahishwa ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka” (Zefaniya 2:2, 3). Mu gihe dutekereza ku byiringiro dufite byo kuzarokoka umunsi w’urubanza wa Yehova, nimucyo dusuzume igitabo cya Bibiliya cya Zefaniya. Cyandikiwe i Buyuda mbere y’umwaka wa 648 M.I.C., kikaba ari kimwe mu bigize “ijambo ryahanuwe” ry’Imana, iryo twese tugomba kwitondera tubigiranye umutima wacu wose.​—2 Petero 1:19.

Yehova Arambura Ukuboko Kwe

4, 5. Ni gute ibivugwa muri Zefaniya 1:1-3 byasohorejwe ku bantu babi b’i Buyuda?

4 “Ijambo ry’Uwiteka” ryaje kuri Zefaniya, ritangira ritanga umuburo twigeze kuvuga. Imana igira iti “Uwiteka aravuga ati ‘nzatsembaho ibintu byose biri ku isi, nzatsembaho abantu n’amatungo; nzatsembaho ibiguruka mu kirere n’amafi yo mu nyanja, n’abakiranirwa n’ibisitaza byabo; nzaca abantu ku isi.’ Ni ko Uwiteka avuga.”​—Zefaniya 1:1-3.

5 Ni koko, Yehova yari agiye kuvanaho burundu ubugome bwari bukabije mu gihugu cy’u Buyuda. Ariko se, ni nde Imana yari gukoresha kugira ngo ‘itsembeho ibintu byose biri ku isi?’ Kubera ko, uko bigaragara, Zefaniya yahanuye mu ntangiriro z’ubutegetsi bw’Umwami Yosiya bwatangiye mu mwaka wa 659 M.I.C., ayo magambo y’ubuhanuzi yasohoye igihe u Buyuda n’umurwa mukuru wabwo Yerusalemu birimburwa n’Abanyababuloni mu mwaka wa 607 M.I.C. Icyo gihe abantu babi ‘batsembweho’ i Buyuda.

6-8. Ni iki cyahanuwe muri Zefaniya 1:4-6, kandi se, ni gute ubwo buhanuzi bwasohorejwe mu Buyuda bwa kera?

6 Mu guhanura ibyo Imana yagombaga gukorera abasenga imana z’ibinyoma, muri Zefaniya 1:4-6 hagira hati “nzarambura ukuboko kwanjye, ntere ab’i Buyuda n’abatuye i Yerusalemu bose; nzaca ibyasigaye bya Bāli aho hantu, n’izina ry’Abakemari hamwe n’abatambyi; n’abasenga ingabo zo mu ijuru bari hejuru y’amazu yabo; n’abasenga barahira Uwiteka bakagerekaho na Milikomu; n’abasubiye inyuma bakareka gukurikira Uwiteka; n’abatigeze gushaka Uwiteka haba no kumusenga.”

7 Yehova yari kurambura ukuboko kwe akarwanya abantu b’i Buyuda n’ab’i Yerusalemu. Yari yariyemeje amaramaje kuzica abasenga Baali, Imana y’uburumbuke y’Abanyakanaani, akabatsembaho. Izindi mana zinyuranye zo muri ako karere zitwaga za Baali kubera ko abantu bazisengaga batekerezaga ko zari zifite ububasha kandi zigashobora kugira ingaruka ku hantu runaka hihariye. Urugero, hari Baali yasengwaga n’Abamowabu n’Abamidiyani ku Musozi Pewori (Kubara 25:1, 3, 6). Mu Buyuda hose, Yehova yari kuzakuraho abatambyi ba Baali, kimwe n’abatambyi b’Abalewi b’abahemu bicaga amategeko y’Imana bagirana na bo ubucuti.​—Kuva 20:2, 3.

8 Nanone kandi, Imana yari kuzakuraho ‘abunamiraga ingabo zo mu ijuru,’ uko bigaragara abo bakaba bararagurishaga inyenyeri bakanasenga izuba (2 Abami 23:11; Yeremiya 19:13; 32:29). Nanone, uburakari bw’Imana bwari gusukwa ku bantu bageragezaga kuvanga ugusenga k’ukuri n’amadini y’ikinyoma “barahira Uwiteka bakagerekaho na Milikomu.” Milikomu rishobora kuba ari irindi zina rya Moleki, imana nkuru y’Abamoni. Gusenga Moleki byari bikubiyemo no gutanga abana ho ibitambo.​—1 Abami 11:5; Yeremiya 32:35.

Iherezo rya Kristendomu Riregereje!

9. (a) Kristendomu ishinjwa iki? (b) Mu buryo bunyuranye n’uko byari bimeze ku bantu b’abahemu b’i Buyuda, ni iki twagombye kwiyemeza gukora?

9 Ibyo byose bishobora kutwibutsa ibya Kristendomu, yirundumuriye mu gusenga kw’ikinyoma no mu byo kuragurisha inyenyeri. Nanone kandi, ibikorwa bigaragaza uruhare rwayo mu gutuma ubuzima bw’abantu babarirwa muri za miriyoni butangwaho ibitambo ku gicaniro cy’intambara zishyigikiwe n’abayobozi b’amadini, bitera ishozi rwose! Nimucyo twe kuzigera na rimwe tuba nk’abantu b’abahemu b’i Buyuda ‘basubiye inyuma bakareka gukurikira Uwiteka,’ bakaba abanenganenzi kandi ntibigere bongera kumushaka cyangwa ngo bamushakireho ubuyobozi. Ahubwo, nimucyo dukomeze gushikama ku Mana.

10. Ni gute wasobanura icyo ibivugwa muri Zefaniya 1:7 bisobanura mu buryo buhuje n’ubuhanuzi?

10 Amagambo akurikira y’uwo muhanuzi akwiranye neza n’abagizi ba nabi b’i Buyuda hamwe n’abantu babi bo muri iki gihe. Muri Zefaniya 1:7 hagira hati “ujye ucecekera imbere y’Umwami Imana; kuko umunsi w’Uwiteka uri hafi; Uwiteka yiringanirije igitambo, yeza n’indarikwa.” Uko bigaragara, izo ‘ndarikwa’ zari abanzi b’u Buyuda b’Abakaludaya. “Igitambo” cyagereranyaga u Buyuda ubwabwo, ndetse n’umurwa wabwo mukuru. Bityo, Zefaniya yatangaje umugambi w’Imana wo kurimbura Yerusalemu, kandi ubwo buhanuzi bwanerekezaga ku kurimbuka kwa Kristendomu. Mu by’ukuri, isi yose yagombye ‘gucecekera imbere y’Umwami Imana’ maze ikumva ibyo avuga binyuriye ku “mukumbi muto” w’abigishwa ba Yesu basizwe, hamwe no kuri bagenzi babo bagize “izindi ntama,” kubera ko umunsi w’Imana w’urubanza wegereje cyane muri iki gihe (Luka 12:32; Yohana 10:16). Irimbuka ritegereje abantu bose batazumvira, baziha kurwanya ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana.​—Zaburi 2:1, 2.

Vuba Aha​—Hazabaho Umunsi wo Kuboroga!

11. Ni ibihe bintu by’ingenzi bikubiye muri Zefaniya 1:8-​11?

11 Ku birebana n’umunsi wa Yehova, muri Zefaniya 1:8-11 hakomeza hagira hati “ku munsi w’igitambo cy’Uwiteka nzahana ibikomangoma n’abana b’umwami, n’abambaye imyambaro y’abanyamahanga. Uwo munsi nzahana abasimbuka ibitabo by’amazu bose, bakuzuza inyumba ya shebuja mo urugomo n’uburiganya. ‘Uwo munsi,’ ni ko Uwiteka avuga, ‘hazumvikana induru ku irembo ry’Amafi, n’umuborogo ukomeye mu ruhande rwa kabiri, no guhorera gukomeye kuzaba guturutse mu misozi. Nimuboroge yemwe abatuye i Makiteshi, kuko abantu b’i Kanāni baciwe, n’abikorezi b’ifeza batsembweho.’ ”

12. Kuki twavuga ko bamwe ‘bambaye imyambaro y’abanyamahanga’?

12 Umwami Yosiya yari kuzasimburwa na Yehowahazi, Yehoyakimu na Yehoyakini. Hanyuma hari gukurikiraho ubutegetsi bwa Sedekiya, bwaranzwe n’irimbuka rya Yerusalemu. N’ubwo bari barimo bagerwaho n’ayo makuba, biragaragara ko bamwe mu bantu bifuzaga kwemerwa n’amahanga yari abakikije binyuriye mu ‘kwambara imyambaro y’abanyamahanga.’ Mu buryo nk’ubwo, abantu benshi muri iki gihe bagaragaza mu buryo bunyuranye ko batari mu bagize umuteguro wa Yehova. Kubera ko bagaragaza ko bari mu bagize umuteguro wa Satani, bazabihanirwa.

13. Mu buryo buhuje n’ubuhanuzi bwa Zefaniya, byari kugenda bite igihe Abanyababuloni bari gutera Yerusalemu?

13 “Uwo munsi” wo kuryoza u Buyuda ibyo bwakoze, ugereranya umunsi wa Yehova wo guciraho iteka abanzi be, gukuraho ubugome no kugaragaza ko asumba byose. Igihe Abanyababuloni bari gutera Yerusalemu, induru yari guturuka ku Irembo ry’Amafi. Iryo rembo rishobora kuba ryariswe rityo bitewe n’uko ryari hafi y’isoko ry’amafi (Nehemiya 13:16). Abantu b’i Babuloni bari kuzinjira ari uruvunganzoka ahantu hitwa mu ruhande rwa kabiri, kandi ‘guhorera gukomeye kwari guturuka mu misozi,’ gushobora kuba kumvikanisha urusaku rw’Abakaludaya bari kuba basatira uwo murwa. Hari kubaho “umuborogo” w’abaturage b’i Makiteshi, wenda aho hakaba ari ahagana haruguru y’Ikibaya cya Tiropoyewoni. Kuki bari kuboroga? Ni ukubera ko imirimo y’ubucuruzi, hakubiyemo n’uw’ “abikorezi b’ifeza,” yari gucika aho hantu.

14. Ni mu rugero rungana iki Imana yari kugenzuramo abantu bihandagazaga bavuga ko bayisenga?

14 Ni mu rugero rungana iki Yehova yari kugenzura abantu bihandagazaga bavuga ko bamusenga? Ubwo buhanuzi bukomeza bugira buti “icyo gihe, nzashakisha muri Yerusalemu imuri, mpane abantu bibumbiye hamwe nk’inzoga y’itende, bibwira mu mitima yabo bati ‘ari icyiza ari n’ikibi, Uwiteka nta cyo azadutwara.’ Kandi ubutunzi bwabo buzagendaho iminyago, n’amazu yabo azaba imisaka: ni ukuri bazubaka amazu, ariko ntibazayabamo; kandi bazatera inzabibu, na zo ntibazanywa vino yazo.”​—Zefaniya 1:12, 13.

15. (a) Ni gute byagombaga kugendekera abatambyi b’abahakanyi b’i Yerusalemu? (b) Bizagendekera bite abakurikiza idini ry’ikinyoma muri iki gihe?

15 Abatambyi b’abahakanyi b’i Yerusalemu bavangaga ibyo gusenga Yehova n’idini ry’ikinyoma. N’ubwo bumvaga ko bari mu mutekano, Imana yari kubashaka ikoresheje amatara y’ikigereranyo amurika cyane yari gucengera mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka, aho bari barahungiye. Nta n’umwe wari guhunga urubanza rw’Imana no gusohozwa kwarwo. Abo bahakanyi bari baradamaraye baricaye baratengamara nk’itende riri mu ndiba y’intango yuzuye vino. Ntibashakaga ko hagira uwababuza amahoro agira ikintu icyo ari cyo cyose abatangariza ku bihereranye n’uruhare Imana izagira mu bireba abantu, ariko ntibari kubura kugerwaho n’urubanza Imana yari kuzabasohorezaho. Nanone kandi, abakurikiza idini ry’ikinyoma muri iki gihe, hakubiyemo n’abayoboke ba Kristendomu kimwe n’abadukanye ubuhakanyi bakava mu basenga Yehova, na bo ntibazabona aho bahungira. Kubera ko bahakana ko iyi ari “iminsi y’imperuka,” bibwira mu mitima yabo bati “ari icyiza ari n’ikibi, Uwiteka nta cyo azadutwara.” Mbega ukuntu bibeshya!​—2 Timoteyo 3:1-5; 2 Petero 3:3, 4, 10.

16. Ni gute byagombaga kugenda igihe Imana yari gusohoreza urubanza rwayo ku Buyuda, kandi se, ni gute kumenya ibyo byagombye kutugiraho ingaruka?

16 Abahakanyi b’i Buyuda bahawe umuburo w’uko Abanyababuloni bari kuzasahura ubutunzi bwabo, bagasenya amazu yabo kandi bagasoroma imbuto zo ku mizabibu yabo. Ibintu byo mu buryo bw’umubiri nta gaciro byari kuba bigifite igihe urubanza rw’Imana rwari gusohorezwa ku Buyuda. Ibyo ni na ko bizamera igihe umunsi w’urubanza wa Yehova uzaba ugeze kuri gahunda y’ibintu iriho ubu. Ku bw’ibyo rero, nimucyo tubone ibintu mu buryo bw’umwuka maze ‘twibikire ubutunzi mu ijuru’ dushyira umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu!​—Matayo 6:19-21, 33.

“Umunsi Ukomeye w’Uwiteka Uri Bugufi”

17. Dukurikije ibivugwa muri Zefaniya 1:14-16, umunsi w’urubanza wa Yehova wegereje mu rugero rungana iki?

17 Umunsi w’urubanza wa Yehova wegereje mu rugero rungana iki? Dukurikije ibivugwa muri Zefaniya 1:14-16, Imana iduha icyizere igira iti “umunsi ukomeye w’Uwiteka uri bugufi; ndetse umuhindo wawo ugeze hafi, kandi urihuta: intwari irataka inyinyiriwe. Uwo munsi ni umunsi w’uburakari, ni umunsi w’amakuba n’umubabaro, ni umunsi wo kurimbura no kwangiza, ni umunsi urimo umwijima n’ibihu, ni umunsi w’ibicu n’umwijima w’icuraburindi, ni umunsi wo kuvuza impanda n’induru, bivugira imidugudu y’ibihome n’iminara miremire.”

18. Kuki tutagombye gufata umwanzuro w’uko umunsi w’urubanza wa Yehova uzaza kera cyane mu gihe kiri imbere?

18 Abatambyi, ibikomangoma n’abaturage b’i Buyuda b’abanyabyaha baburiwe ko ‘umunsi ukomeye w’Uwiteka wari bugufi.’ Ku Buyuda, uwo munsi w’Uwiteka wari kuza ‘wihuta’ cyane. Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, ntihakagire uwibwira ko umunsi wa Yehova wo guciraho iteka ababi uzaba mu gihe kizaza cya kure cyane! Ahubwo, nk’uko Imana yakoze ibintu mu buryo bwihuse mu Buyuda, ni na ko ‘izihutisha’ umunsi izasohorezaho urubanza (Ibyahishuwe 16:14, 16). Mbega ukuntu icyo kizaba ari igihe cy’imibabaro myinshi ku bantu bose birengagiza imiburo ya Yehova itangwa n’Abahamya be kandi bakananirwa kugana ugusenga k’ukuri!

19, 20. (a) Ni ibiki byari bikubiye mu gikorwa cy’Imana cyo gusuka uburakari bwayo ku Buyuda no kuri Yerusalemu? (b) Dufatiye ku irimbuka rizagera ku babikwiriye bo muri iyi gahunda y’ibintu, ni ibihe bibazo bivuka?

19 Igihe Imana yasukaga uburakari bwayo ku Buyuda no kuri Yerusalemu, wari ‘umunsi w’uburakari, n’umunsi w’amakuba.’ Ingabo z’Abanyababuloni zaje kwigarurira igihugu zatumye abaturage b’u Buyuda bagira imibabaro myinshi, hakubiyemo no gukuka umutima igihe bari bugarijwe n’urupfu no kurimbuka. Uwo munsi wo “kurimbura no kwangiza” wari umunsi w’umwijima n’ibicu, umunsi w’umwijima w’icuraburindi, wenda atari mu buryo bw’ikigereranyo gusa, ahubwo no mu buryo nyabwo, kubera ko umwotsi n’itsembatsemba byari byazimagije ahantu hose. Wari “umunsi wo kuvuza impanda n’induru,” ariko ibyo bikaba byarabaye imfabusa.

20 Abarinzi b’i Yerusalemu nta cyo bashoboye gukora mu gihe amatindo y’Abanyababuloni yagendaga asuka hasi “iminara miremire.” Ibihome by’iyi gahunda mbi y’ibintu na byo nta cyo bizashobora gukora ku bikoresho by’intambara by’Imana byo mu ijuru, ibikoresho yiteguye kuzakoresha mu kurimbura ababikwiriye. Mbese, wiringiye kuzarokoka? Mbese, waba ushyigikira Yehova ushikamye, we ‘urinda abamukunda bose; ariko, abanyabyaha bose akazabarimbura’?​—Zaburi 145:20.

21, 22. Ni gute ibivugwa muri Zefaniya 1:17, 18 bizasohozwa muri iki gihe?

21 Mbega umunsi w’urubanza uteye ubwoba cyane wahanuwe muri Zefaniya 1:17, 18! Yehova Imana yaravuze ati “nzihebesha abantu bagende nk’impumyi, kuko bacumuye ku Uwiteka; kandi amaraso yabo azaseswa nk’umukungugu, n’imibiri yabo itabwe nk’amayezi. Ifeza zabo n’izahabu zabo ntabwo bizabasha kubakiza ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka; ahubwo igihugu cyose kizatsembwa n’umurimo utewe no gufuha kwe; kuko azatsembaho abatuye mu gihugu [“isi,” NW ] bose biteye ubwoba.”

22 Nk’uko Yehova yabigenje mu gihe cya Zefaniya, ni na ko vuba aha azateza amakuba “abatuye mu gihugu [“isi,” NW ] bose,” banga kwitondera umuburo we. Kubera ko bacumura ku Mana, bazagenda nk’abatagira kirengera bameze nk’impumyi zikabakaba, badashobora kurokoka. Mu gihe cy’umunsi w’urubanza wa Yehova, amaraso yabo “azaseswa nk’umukungugu,” nk’ikintu kitagira icyo kimaze. Iherezo ryabo rizaba rikojeje isoni rwose, kubera ko intumbi​—ndetse n’amara⁠—​by’abo bantu babi, bizandagazwa ku isi “nk’amayezi.”

23. N’ubwo inkozi z’ibibi zitazarokoka ku “munsi w’uburakari bw’Uwiteka,” ni ibihe byiringiro bitangwa n’ubuhanuzi bwa Zefaniya?

23 Nta muntu ushobora kurengera abarwanya Imana n’ubwoko bwayo. Nk’uko ifeza cyangwa izahabu bitari gushobora gukiza inkozi z’ibibi z’i Buyuda, ni na ko ubutunzi bwahunitswe hamwe na ruswa bitazashobora kugira uwo bibera uburinzi cyangwa ngo bimurokore “ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka” uzagera kuri Kristendomu n’ibindi bice bigize iyi gahunda y’ibintu. Kuri uwo munsi wa nyuma wa simusiga, ‘isi yose’ (NW ) ‘izatsembwa’ n’umuriro w’ishyaka ry’Imana igihe izaba itsembaho ababi. Kubera ko twizera Ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi, twemera tudashidikanya ko tugeze kure mu ‘gihe cy’imperuka’ (Daniyeli 12:4). Umunsi wa Yehova w’urubanza uregereje, kandi vuba aha, azahora inzigo abanzi be. Ariko kandi, ubuhanuzi bwa Zefaniya bukubiyemo ibyiringiro byo kuzarokorwa. None se, ni iki dusabwa kugira ngo tuzahishwe ku munsi w’uburakari bwa Yehova?

Ni Gute Wasubiza?

• Ni gute ubuhanuzi bwa Zefaniya bwasohorejwe ku Buyuda no kuri Yerusalemu?

• Ni iki kizagera kuri Kristendomu hamwe n’ababi bose bo muri iki gihe?

• Kuki tutagombye gutekereza ko umunsi w’urubanza wa Yehova uzaza kera cyane mu gihe kizaza?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Zefaniya yatangaje abigiranye ubushizi bw’amanga ko umunsi w’urubanza wa Yehova wari wegereje

[Aho ifoto yavuye]

Byavuye mu gitabo cyitwa Self-Pronouncing Edition of the Holy Bible, gikubiyemo Bibiliya ya King James hamwe n’ubuhinduzi Bwasubiwemo

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Umunsi wa Yehova wageze ku Buyuda no kuri Yerusalemu, birimburwa na Babuloni mu mwaka wa 607 M.I.C.

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Mbese, wiringiye kuzarokorwa igihe Yehova azarimbura ababi?