Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abagendera mu mucyo bagira ibyishimo

Abagendera mu mucyo bagira ibyishimo

Abagendera mu mucyo bagira ibyishimo

“Nimuze tugendere mu mucyo w’Uwiteka.”​—YESAYA 2:5.

1, 2. (a) Umucyo ni uw’ingenzi mu rugero rungana iki? (b) Kuki umuburo w’uko umwijima wari kuzatwikira isi ugomba gufatanwa uburemere?

YEHOVA ni we Soko y’umucyo. Bibiliya imwita ‘uwatanze izuba kuba umucyo w’amanywa, uwashyizeho amategeko kugira ngo ukwezi n’inyenyeri bimurikire ijoro.’ (Yeremiya 31:35; Zaburi 8:4, umurongo wa 3 muri Biblia Yera.) Ni We waremye izuba ryacu, mu by’ukuri rikaba ari itanura rinini cyane ritwika ibintu byo mu rwego rwa shimi rikarekurira mu kirere ingufu nyinshi cyane, zimwe zikaba ziboneka mu buryo bw’urumuri n’ubushyuhe. Agace gato gusa k’izo ngufu katugeraho ari urumuri rw’izuba, kabeshaho ubuzima kuri iyi si. Hatabayeho urumuri rw’izuba, ntitwabaho. Isi yahinduka umubumbe utagira ubuzima.

2 Tukizirikana ibyo, dushobora kwiyumvisha uburemere bw’imimerere yavuzwe n’umuhanuzi Yesaya. Yaravuze ati “dore umwijima uzatwikira isi, umwijima w’icuraburindi uzatwikira amahanga” (Yesaya 60:2). Birumvikana ko uwo mwijima atari umwijima uyu tuzi. Yesaya ntiyashakaga kumvikanisha ko hari igihe runaka izuba, ukwezi n’inyenyeri byari kurorera kumurika. (Zaburi 89:37, 38, umurongo wa 36 n’uwa 37 muri Biblia Yera; 136:7-9.) Ahubwo, yari arimo avuga ibyerekeye umwijima wo mu buryo bw’umwuka. Ariko kandi, umwijima wo mu buryo bw’umwuka wo urica. Amaherezo, ntidushobora kubaho tudafite umucyo wo mu buryo bw’umwuka, nk’uko tudashobora kubaho hatariho umucyo uyu tuzi.​—Luka 1:79.

3. Dufatiye ku magambo yavuzwe na Yesaya, ni iki Abakristo bagombye gukora?

3 Dufatiye kuri ibyo, ni iby’ingenzi cyane kuzirikana ko amagambo yavuzwe na Yesaya, n’ubwo yasohorejwe ku Buyuda bwa kera, arimo asohozwa mu rugero rwagutse muri iki gihe. Ni koko, muri iki gihe isi itwikiriwe n’umwijima wo mu buryo bw’umwuka. Muri iyo mimerere ishobora guteza akaga, umucyo wo mu buryo bw’umwuka ni uw’agaciro kenshi cyane. Ni yo mpamvu Abakristo bagombye kwitondera inama yatanzwe na Yesu, inama igira iti ‘umucyo wanyu ubonekere imbere y’abantu’ (Matayo 5:16). Abakristo bizerwa bashobora kumurika ahacuze umwijima ku bw’inyungu z’abantu bicisha bugufi, bityo bakabaha uburyo bwo kuzabona ubuzima.​—Yohana 8:12.

Ibihe Byaranzwe n’Umwijima Muri Isirayeli

4. Ni ryari amagambo y’ubuhanuzi ya Yesaya yasohojwe ku ncuro ya mbere, ariko se, ni iyihe mimerere yari iriho mu gihe cye?

4 Amagambo yavuzwe na Yesaya yerekeranye n’umwijima wagombaga gutwikira isi yasohojwe ubwa mbere igihe u Buyuda bwari bwarahindutse umusaka n’abantu baho barajyanywe mu bunyage i Babuloni. Ariko kandi, na mbere y’uko icyo gihe kigera, mu gihe cya Yesaya ubwe, igice kinini cy’iryo shyanga cyari gitwikiriwe n’umwijima wo mu buryo bw’umwuka, ibyo akaba ari byo byatumye atera inkunga abenegihugu bagenzi be agira ati “mwa nzu ya Yakobo mwe, nimuze tugendere mu mucyo w’Uwiteka”!​—Yesaya 2:5; 5:20.

5, 6. Ni ibihe bintu byatumye habaho umwijima mu gihe cya Yesaya?

5 Yesaya yahanuye ari i Buyuda “ku ngoma ya Uziya no ku ya Yotamu no ku ya Ahazi no ku ya Hezekiya, abami b’Abayuda” (Yesaya 1:1). Cyari igihe cy’akaduruvayo gashingiye ku mivurungano mu bya politiki, uburyarya bwa kidini, kurya ruswa mu bucamanza no gukandamiza abakene. Ndetse no mu gihe cy’ubutegetsi bw’abami bizerwa, urugero nka Yotamu, mu mpinga z’imisozi myinshi hashoboraga kuboneka ibicaniro by’imana z’ibinyoma. Mu gihe cy’abami b’abahemu, ibintu byabaga ari bibi kurushaho. Urugero, Umwami mubi Ahazi yageze n’aho atamba umwana we mu muhango wo gutura imana yitwa Moleki ibitambo. Uwo wari umwijima rwose!​—2 Abami 15:32-34; 16:2-4.

6 Imimerere yo mu rwego mpuzamahanga na yo yari yijimye. Igihugu cya Mowabu, icya Edomu n’icy’u Bufilisitiya byari byugarije imipaka y’u Buyuda. Ubwami bw’amajyaruguru bwa Isirayeli bwari umwanzi weruye w’u Buyuda, n’ubwo bwari bugizwe na bene wabo. Ahagana mu majyaruguru na ho, Ashuri yari ibangamiye amahoro y’u Buyuda. Ndetse icyari giteje akaga kurushaho, ni ubutegetsi bwa Ashuri bwahoraga burekereje bushakisha uko bwakwigarurira ibindi bihugu. Mu gihe cyo guhanura kwa Yesaya, Ashuri yigaruriye igihugu cya Isirayeli, kandi irimbura u Buyuda hafi ya bwose. Igihe kimwe, Ashuri yari yarigaruriye buri mujyi wose w’u Buyuda wari ugoswe n’inkike, uretse Yerusalemu yonyine.​—Yesaya 1:7, 8; 36:1.

7. Ni iyihe nzira abagize ishyanga rya Isirayeli n’ishyanga ry’u Buyuda bahisemo, kandi se, ni gute Yehova yabyitabiriye?

7 Ubwoko bw’Imana bw’isezerano bwagezweho n’amakuba akomeye bene ako kageni bitewe n’uko Isirayeli n’u Buyuda bitabaye indahemuka ku Mana. Kimwe n’abantu bavugwa mu gitabo cy’Imigani, ‘bari bararetse inzira zitunganye, bakagendera mu nzira z’umwijima’ (Imigani 2:13). Ariko kandi, n’ubwo Yehova yarakariye ubwoko bwe, ntiyigeze abutererana burundu. Ahubwo, yahagurukije Yesaya n’abandi bahanuzi kugira ngo batange umucyo wo mu buryo bw’umwuka, bawugeze ku muntu uwo ari we wese muri iryo shyanga wari ucyifuza gukorera Yehova ari uwizerwa. Mbega ukuntu uwo mucyo watanzwe binyuriye kuri abo bahanuzi wari uw’agaciro kenshi rwose! Wari umucyo utanga ubuzima.

Ibihe by’Umwijima Muri Iki Gihe

8, 9. Ni ibihe bintu bituma habaho umwijima mu isi muri iki gihe?

8 Imimerere yo mu gihe cya Yesaya yasaga cyane n’iyo tubona muri iki gihe. Muri iki gihe, abayobozi ba kimuntu bateye umugongo Yehova hamwe n’Umwami yimitse, ari we Yesu Kristo (Zaburi 2:2, 3). Abayobozi b’amadini ya Kristendomu bayobeje imikumbi yabo. Abo bayobozi bihandagaza bavuga ko bakorera Imana, ariko mu by’ukuri abenshi muri bo bashyigikira imana z’iyi si​—hakubiyemo gukunda igihugu by’agakabyo, ibikorwa bya gisirikare, gukunda ubutunzi no gushyira imbere abantu b’ibikomerezwa​—tutibagiwe no kuba bigisha inyigisho za gipagani.

9 Hirya no hino ku isi, amadini ya Kristendomu yagiye agira uruhare mu ntambara no mu isubiranamo ry’abaturage bituma habaho ibyo kweza amoko hamwe n’ibindi bintu biteye ubwoba. Byongeye kandi, aho kugira ngo amadini menshi ashyigikire amahame mbwirizamuco ashingiye kuri Bibiliya, usanga ahumiriza akirengagiza ibikorwa by’ubwiyandarike, urugero nk’ubusambanyi no kuryamana kw’abahuje ibitsina, cyangwa akabishyigikira abishishikariye. Kubera ko amadini ya Kristendomu yanze amahame ashingiye kuri Bibiliya, byatumye imikumbi yayo imera nk’abantu bavuzwe n’umwanditsi wa Zaburi wa kera, agira ati “abo mbwiye nta cyo bazi, nta cyo bamenya: bagendagenda mu mwijima” (Zaburi 82:5). Mu by’ukuri, Kristendomu iri mu mwijima w’icuraburindi, kimwe n’uko byari bimeze ku Buyuda bwa kera.​—Ibyahishuwe 8:12.

10. Ni gute umucyo umurika mu mwijima uriho muri iki gihe, kandi se, ni gute abicisha bugufi bungukirwa?

10 Muri uwo mwijima w’icuraburindi, Yehova arimo aratuma umucyo umurika ku bw’inyungu z’abicisha bugufi. Kugira ngo bigerweho, arimo arakoresha abagaragu be basizwe bari ku isi, ari bo bagize ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ kandi abo bagaragu barimo ‘[baramurika] nk’amatabaza mu isi’ (Matayo 24:45; Abafilipi 2:15). Iryo tsinda ry’umugaragu ritanga umucyo wo mu buryo bw’umwuka ushingiye ku Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya, ryunganiwe n’abagize “izindi ntama” babarirwa muri za miriyoni (Yohana 10:16). Muri iyi si icuze umwijima, uwo mucyo utuma abantu bicisha bugufi bagira ibyiringiro, ukabafasha kugirana imishyikirano n’Imana no kwirinda imitego yo mu buryo bw’umwuka. Ni uw’agaciro kenshi cyane, uhesha ubuzima.

“Mpimbaze Izina Ryawe”

11. Ni ibihe bintu Yehova yamenyekanishije mu gihe cya Yesaya?

11 Mu gihe cya Yesaya cy’umwijima no mu gihe cy’umwijima mwinshi kurushaho cyari gukurikiraho, igihe Abanyababuloni bajyanye ishyanga rya Yehova mu bunyage, ni ubuhe buyobozi Yehova yatanze? Uretse gutanga ubuyobozi mu bihereranye n’umuco, yagaragaje neza mbere y’igihe ukuntu yari gusohoza imigambi ye irebana n’ubwoko bwe. Urugero, reka dusuzume ubuhanuzi buhebuje bwanditswe muri Yesaya igice cya 25 kugeza ku cya 27. Amagambo akubiye muri ibyo bice agaragaza ukuntu Yehova yahihibikaniraga ibintu icyo gihe n’ukuntu abihihibikanira muri iki gihe.

12. Ni ayahe magambo avuye ku mutima yavuzwe na Yesaya?

12 Mbere na mbere, Yesaya yagize ati “Uwiteka Nyagasani, ni wowe Mana yanjye; nzajya nkogeza, mpimbaze izina ryawe.” Mbega amagambo yo gusingiza avuye ku mutima! Ariko se, ni iki cyasunikiye uwo muhanuzi kuvuga isengesho nk’iryo? Impamvu y’ingenzi igaragara mu gice gisigaye cy’uwo murongo, aho dusoma ngo “kuko [wowe Yehova wakoze] ibitangaza wagambiriye kera, ugira umurava n’ukuri.”​—Yesaya 25:1.

13. (a) Ni ubuhe bumenyi bwatumye Yesaya arushaho kumenya Yehova? (b) Ni gute dushobora kuvana isomo ku rugero rwa Yesaya?

13 Mu gihe cya Yesaya, Yehova yari yarakoreye Abisirayeli ibintu byinshi bihebuje, kandi ibyo bintu byari byaranditswe. Uko bigaragara, Yesaya yari azi neza ibikubiye muri izo nyandiko. Urugero, yari azi ko Yehova yavanye ubwoko bwe mu buretwa mu Misiri kandi ko yabukijije umujinya w’ingabo za Farawo ku Nyanja Itukura. Yari azi ko Yehova yayoboye ubwoko bwe akabunyuza mu butayu maze akabujyana mu Gihugu cy’Isezerano (Zaburi 136:1, 10-26). Inkuru zo mu mateka nk’izo zagaragazaga ko Yehova Imana yizerwa kandi ko ari uwo kwiringirwa. Ibyo “yagambiriye” byose birasohora. Ubwo bumenyi nyakuri Yesaya yahawe n’Imana bwamwongereyemo imbaraga kugira ngo akomeze kugendera mu mucyo. Muri ubwo buryo, yadusigiye urugero rwiza. Niba twiga Ijambo ry’Imana ryanditswe tubigiranye ubwitonzi kandi tukarishyira mu bikorwa mu mibereho yacu, natwe tuzaguma mu mucyo.​—Zaburi 119:105; 2 Abakorinto 4:6.

Umudugudu Urimburwa

14. Ni iki cyahanuwe ku bihereranye n’umujyi, kandi se, uwo mujyi ushobora kuba wari uwuhe?

14 Urugero rw’inama zitangwa n’Imana ruboneka muri Yesaya 25:2, aho dusoma ngo “umudugudu wawuhinduye ikirundo cy’isakamburiro, umudugudu ugoswe n’inkike wawugize amatongo, inyumba zo mu rurembo rw’abanyamahanga watumye hataba umudugudu, ntabwo uzongera kubakwa iteka ryose.” Uwo mudugudu ni uwuhe? Yesaya ashobora kuba yaravugaga Babuloni mu buryo bw’ubuhanuzi. Koko rero, igihe cyarageze maze Babuloni ihinduka ikirundo cy’amabuye.

15. Ni uwuhe “mudugudu ukomeye” uriho muri iki gihe, kandi se, ni gute bizawugendekera?

15 Mbese, umudugudu wavuzwe na Yesaya waba ufite undi ugereranywa na wo muri iki gihe? Yego rwose. Igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga ibyerekeye “[u]mudugudu ukomeye, utegeka abami bo mu isi” (Ibyahishuwe 17:18). Uwo mudugudu ukomeye ni “Babuloni Ikomeye,” ari yo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma (Ibyahishuwe 17:5). Muri iki gihe, igice cy’ingenzi cya Babuloni Ikomeye ni Kristendomu, yo ifite itsinda ry’abayobozi bafata iya mbere mu kurwanya umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami ukorwa n’ubwoko bwa Yehova (Matayo 24:14). Nyamara kandi, kimwe na Babuloni ya kera, vuba aha Babuloni Ikomeye izarimburwa, kandi ntizongera kubyutsa umutwe ukundi.

16, 17. Ni gute abanzi ba Yehova bamwubashye, haba mu gihe cyahise ndetse no muri iki gihe?

16 Ni iki kindi Yesaya ahanura ku bihereranye n’ “umudugudu ugoswe n’inkike”? Mu kwerekeza kuri Yehova, Yesaya yagize ati “ubwoko bukomeye bu[za]kubaha, umudugudu w’amahanga agira umwaga u[z]agutinya” (Yesaya 25:3). Ni gute uwo mudugudu ufite urwango, “umudugudu w’amahanga agira umwaga” wari kuzubaha Yehova? Wibuke ibyabaye ku mwami w’i Babuloni witwaga Nebukadinezari wari ukomeye cyane kurusha abandi bose. Nyuma yo kugerwaho n’ibintu byamukanguye ibitekerezo byagaragazaga intege nke ze, yahatiwe kwatura ko Yehova akomeye kandi ko afite ububasha bw’ikirenga. (Daniyeli 4:31, 32, umurongo wa 34 n’uwa 35 muri Biblia Yera.) Iyo Yehova akoresheje ububasha bwe, ndetse n’abanzi be bahatirwa kwemera imirimo ye ikomeye, n’ubwo bayemera bagononwa.

17 Mbese, Babuloni Ikomeye yaba yarigeze ihatirwa kwemera imirimo ikomeye ya Yehova? Yego rwose. Mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi yose, abagaragu ba Yehova basizwe babwirije bari mu mibabaro. Mu mwaka wa 1918, bagiye mu bunyage bwo mu buryo bw’umwuka ubwo abayobozi bari bahagarariye Watch Tower Society bafungwaga. Umurimo wo kubwiriza wakorwaga kuri gahunda wasaga n’uwahagaze. Hanyuma, mu mwaka wa 1919, Yehova yabashubije mu mimerere myiza kandi abongeramo imbaraga binyuriye ku mwuka we, nyuma y’aho bakaba baratangiye gusohoza inshingano yo kubwiriza ubutumwa bwiza ku isi yose ituwe (Mariko 13:10). Ibyo byose byari byarahanuwe mu gitabo cy’Ibyahishuwe, nk’uko n’ingaruka zari kugera ku babarwanya na zo zari zarahanuwe. Abo babarwanyaga ‘batewe n’ubwoba, bahimbaza Imana nyir’ijuru’ (Ibyahishuwe 11:3, 7, 11-13). Ntibahimbaje Imana babitewe n’uko bari bahindutse abizera, ahubwo bahatiwe kwemera imirimo ikomeye Yehova yakoze icyo gihe, nk’uko Yesaya yari yarabihanuye.

‘Abakene Yababereye Igihome’

18, 19. (a) Kuki abarwanya ubwoko bwa Yehova batashoboye gutuma buteshuka ku gushikama kwabwo? (b) Ni gute “ibyivugo by’abanyamwaga” bizacogozwa?

18 Ubu noneho, Yesaya yerekeje ibitekerezo ku kuntu Yehova yagiye agirira abagendera mu mucyo ibikorwa by’ubugwaneza, maze abwira Yehova ati “abakene n’abatindi, bagiraga ibyago, wababereye igihome, ukababera ubwugamo bw’ishuheri n’igicucu cy’icyokere, iyo abanyamwaga biroha nk’uko amashahi yiroha ku nzu. Nk’uko ubushyuhe bwo mu gihugu cyumye bukurwaho n’igicucu cy’igicu, ni ko uzatwama induru z’abanyamahanga, ugacogoza ibyivugo by’abanyamwaga.”​—Yesaya 25:4, 5.

19 Kuva mu mwaka wa 1919, abanyagitugu bagiye bagerageza gukora uko bashoboye kose kugira ngo batume abasenga by’ukuri badakomeza gushikama, ariko bikabananira. Kubera iki? Ni ukubera ko Yehova ari igihome n’ubuhungiro bw’ubwoko bwe. Atanga ubwugamo burimo amafu bwo kwikingamo ubushyuhe bwotsa bw’ibitotezo, maze akamera nk’urukuta rw’umutamenwa rukingira ishuheri yo kurwanywa. Twebwe abagendera mu mucyo w’Imana, dutegerezanyije amatsiko dufite icyizere igihe ‘izacogoza ibyivugo by’abanyamwaga.’ Ni koko, dutegerezanyije amatsiko umunsi abanzi ba Yehova bazaba batakiriho.

20, 21. Ni ibihe birori Yehova ategura, kandi se, ni iki ibyo birori bizaba bikubiyemo mu isi nshya?

20 Yehova akora ibirenze ibyo kurinda abagaragu be gusa. Abaha ibyo bakeneye, nka Se ubakunda. Nyuma yo kubohora ubwoko bwe abuvana muri Babuloni Ikomeye mu mwaka wa 1919, yabuteguriye ibirori by’uko bwatsinze, ni ukuvuga ibyokurya byinshi byo mu buryo bw’umwuka. Ibyo byari byarahanuwe muri Yesaya 25:6, aho dusoma ngo “kuri uyu musozi Uwiteka Nyiringabo azaharemerera amahanga yose ibirori, ayabāgire ibibyibushye, ayatereke vino y’umurera, ibibyibushye byuzuye imisokoro, na vino y’umurera imininnye neza.” Mbega ukuntu dufite umugisha wo kuba twifatanya muri ibyo birori (Matayo 4:4)! ‘Ameza y’Umwami wacu’ mu by’ukuri ateguweho ibintu byiza byo kurya (1 Abakorinto 10:21). Duhabwa ibintu byose dushobora gukenera mu buryo bw’umwuka binyuriye ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge.”

21 Nanone kandi, hari ibindi birenze kuri ibyo birori dutegurirwa n’Imana. Ibirori byo mu buryo bw’umwuka twifatanyamo muri iki gihe bitwibutsa ibyokurya byinshi byo mu buryo bw’umubiri bizaba biri mu isi nshya yasezeranyijwe n’Imana. Icyo gihe, “ibirori” birimo “ibibyibushye,” bizaba bikubiyemo ibyokurya byinshi byo mu buryo bw’umubiri. Nta wuzagomba gusonza haba mu buryo bw’umubiri cyangwa mu buryo bw’umwuka. Mbega ukuntu bizaba ari ihumure kuri bagenzi bacu bizerwa dukunda bashonje muri iki gihe bitewe n’ “inzara” zahanuwe ko zari kuzaba ziri mu bigize “ikimenyetso” cyo kuhaba kwa Yesu (Matayo 24:3, 7)! Kuri bo, amagambo y’umwanditsi wa Zaburi ni ayo guhumuriza rwose. Yaravuze ati “hazabaho amasaka menshi mu gihugu no mu mpinga z’imisozi.”​—Zaburi 72:16.

22, 23. (a) Ni ikihe ‘gitwikirizo’ kizavanwaho, kandi se, ni gute kizavanwaho? (b) Ni gute ‘igitutsi batuka ubwoko bwa Yehova’ kizavanwaho?

22 Ubu noneho, tega amatwi wumve irindi sezerano rihebuje kurushaho. Mu kugereranya icyaha n’urupfu n’ “igitwikirizo,” Yesaya yagize ati “kuri uyu musozi ni wo [Yehova] azamariraho rwose igitwikirizo cy’ubwirabure gitwikiriye mu maso h’abantu bose, kandi n’igitwikirizo gitwikiriye amahanga yose” (Yesaya 25:7). Ngaho tekereza nawe! Icyaha n’urupfu, byagiye bitsikamira abantu bimeze nk’ikiringiti kizibiranya umuntu kikamubuza guhumeka, ntibizongera kubaho ukundi. Mbega ukuntu twifuza cyane kubona igihe inyungu z’igitambo cy’incungu cya Yesu zizakoreshwa mu buryo bwuzuye ku bantu bumvira kandi bizerwa!​—Ibyahishuwe 21:3, 4.

23 Mu kwerekeza kuri icyo gihe gihebuje, umuhanuzi wahumekewe atwizeza ko “urupfu [Imana] [i]zarumira bunguri kugeza iteka ryose. Uwiteka Imana izahanagura amarira ku maso yose; n’igitutsi batuka ubwoko b[w]ayo [i]zagikura ku isi hose. Uwiteka ni we ubivuze” (Yesaya 25:8). Nta muntu uzapfa azize urupfu rusanzwe cyangwa ngo arire bitewe no gupfusha uwo yakundaga. Mbega ihinduka ririmo imigisha! Byongeye kandi, nta hantu na hamwe ku isi hazumvikana ibirego na poropagande z’ibinyoma Imana n’abagaragu bayo bihanganiye igihe kirekire cyane. Kuki ibyo bitazongera kubaho? Ni ukubera ko Yehova azavanaho isoko yabyo​—ari yo Se w’ikinyoma, Satani Diyabule, hamwe n’imbuto ya Satani yose aho iva ikagera.​—Yohana 8:44.

24. Ni gute abagendera mu mucyo bitabira imirimo ikomeye Yehova abakorera?

24 Nyuma yo gutekereza ku buryo Yehova yagiye agaragarizamo imbaraga ze, abagendera mu mucyo basunikirwa kwiyamirira bagira bati “iyi ni yo Mana yacu twategerezaga, ni yo izadukiza. Uyu ni we Uwiteka [“Yehova,” NW ] twategerezaga, tuzanezerwa twishimire agakiza ke” (Yesaya 25:9). Vuha aha, abantu bakiranuka bazaba bafite impamvu zose zituma bishima. Umwijima uzaba waraburijwemo burundu, kandi abantu bizerwa bazishimira kuba mu mucyo wa Yehova mu gihe cy’iteka ryose. Mbese, hari ibindi byiringiro byaba bihebuje kuruta ibyo? Nta byo rwose!

Mbese, Ushobora Gusobanura?

• Kuki ari iby’ingenzi muri iki gihe kugendera mu mucyo?

• Kuki Yesaya yahimbaje izina rya Yehova?

• Kuki abanzi batazigera bashobora kuburizamo ugushikama k’ubwoko bw’Imana?

• Ni iyihe migisha ikungahaye itegereje abagendera mu mucyo?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 12 n’iya 13]

Abaturage b’i Buyuda batambiraga Moleki abana babo

[Amafoto yo ku ipaji ya 15]

Kumenya ibikorwa bikomeye bya Yehova byasunikiye Yesaya guhimbaza izina Rye

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Abakiranutsi bazishimira kuba mu mucyo wa Yehova iteka ryose