Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kubaga hadakoreshejwe amaraso “umuderi ugezweho mu baganga benshi”

Kubaga hadakoreshejwe amaraso “umuderi ugezweho mu baganga benshi”

Kubaga hadakoreshejwe amaraso “umuderi ugezweho mu baganga benshi”

KU MUTWE wavugaga ngo “Kubaga ‘Hadakoreshejwe Amaraso,’ ” ikinyamakuru cyitwa Maclean’s cyavuze ko abaganga bo muri Kanada batangiye “gushaka uburyo bushya, mu myaka itanu ishize bukaba bwaratumye uburyo bwitwaga ko ari ukubaga hadakoreshejwe amaraso buba umuderi ugezweho mu baganga benshi.” Uwitwa Brian Muirhead, akaba yarazobereye mu byo gutera ikinya mu kigo nderabuzima cy’i Winnipeg cyitwa Health Sciences Centre, ni umwe muri abo baganga babaga badakoresheje amaraso. Ni iki cyamusunikiye gushakisha ubundi buryo bwo kuvura hadakoreshejwe amaraso?

Mu mwaka wa 1986, Dr. Muirhead yiyemeje gukora umurimo utoroshye wo kubaga umusaza w’imyaka 70 wari urwaye ikibyimba cyaviraga mu nda, uwo musaza akaba yari yasabye ko yavurwa hakoreshejwe uburyo butari gusaba ko aterwa amaraso, bitewe n’imyizerere ye ishingiye kuri Bibiliya kubera ko ari umwe mu Bahamya ba Yehova (Ibyakozwe 15:28, 29). Ikinyamakuru cyitwa Maclean’s cyavuze ko Dr. Muirhead “yiyambaje uburyo budakunze gukoreshwa cyane bwo gutera umurwayi serumu irimo imyunyu ngugu kugira ngo umurego w’amaraso utaza kugabanuka. Yaramubaze bigenda neza, kandi byatumye Muirhead arushaho gukomera ku gitekerezo cye cyagendaga kirushaho guhama, akaba yaravuze ati ‘abantu dutera amaraso ni benshi cyane. Natekereje ko igihe kigeze kugira ngo dushake ubundi buryo.’ ”

Gushakisha uburyo bwo kubaga hadakoreshejwe amaraso “byatewe n’uko abantu bari bahangayitse bibaza niba mu gihe kiri imbere hazaboneka abantu batanga amaraso—hamwe n’impungenge abarwayi benshi bari bafite z’uko mu maraso baterwa bakwanduriramo indwara iterwa na virusi.” Binyuriye ku bushakashatsi bwakozwe n’abaganga bafite umwuka wo kuvumbura ibintu bishyashya, Abahamya ba Yehova si bo bonyine bungukiwe, ahubwo hari n’abandi benshi bungukiwe. Cya kinyamakuru Maclean’s kigira kiti “uretse no kuba uburyo bwo kubaga hadakoreshejwe amaraso bwaratumye bitaba ngombwa ko abarwayi benshi baterwa amaraso, byanagabanyije akaga ko kuba umuntu yakwandurira mu maraso yanduye—n’ubwo ako kaga kaba ari gato gute.” Ariko kandi, n’amaraso yitwa ko “atanduye” ashobora guteza akaga ko kuba umuntu yakwandura indwara binyuriye mu guhagarika by’agateganyo ubushobozi bw’umubiri w’umurwayi bwo kwirinda indwara.

Ni iki gituma Abahamya ba Yehova biringira mu buryo butajegajega ubundi buryo bwo kuvura hadakoreshejwe amaraso? Ushobora gushishikazwa no gusoma agatabo gafite umutwe uvuga ngo Comment le sang peut-il vous sauver la vie? Abahamya ba Yehova bazishimira kukakugezaho.