Mbese, ushobora kugira ibyishimo nyakuri?
Mbese, ushobora kugira ibyishimo nyakuri?
GEORGE yasuhuzaga abantu bose abasekera. Kuri we, ubuzima bwari impano y’agaciro tugomba kwishimira. Ibyishimo n’icyizere ni byo byamurangaga—ndetse byarushijeho kumera bityo mu gihe yari atangiye guhura n’imize yo mu za bukuru. Kugeza igihe George yapfiriye, yari azwiho kuba yari umuntu urangwa n’ibyishimo. Mbese, nawe urangwa n’ibyishimo nk’uko byari bimeze kuri George? Mbese, buri munsi uwubona ko ari impano ugomba kwishimira? Cyangwa gutekereza ku munsi ukurikiraho bituma usuherwa cyangwa ndetse bikanaguhangayikisha? Mbese, hari ikintu cyaba kikuvutsa ibyishimo?
Ibyishimo bisobanurwa ko ari imimerere ihoraho ugereranyije, yo kumva uguwe neza. Birangwa n’ibyiyumvo binyuranye, uhereye ku kumva unyuzwe kugeza ku munezero wimbitse kandi mwinshi hamwe n’icyifuzo cyo muri kamere cy’uko iyo mimerere yakomeza. Mbese, ibyishimo nk’ibyo bibaho koko?
Muri iki gihe, umuryango w’abantu uteza imbere igitekerezo cy’uko abantu bashobora kugira ibyishimo baramutse gusa bafite ubukire buhagije. Abantu babarirwa muri za miriyoni usanga bahora birukanka mu mihati yabo yo gushakira ubukire hasi kubura hejuru. Mu kubigenza batyo, hari benshi bemera guhara imishyikirano bari bafitanye n’abandi hamwe n’ibindi bintu by’ingenzi mu buzima. Kimwe n’intozi ziri mu kiguri, bahora bakubita hirya no hino, kandi nta gihe gihagije babona cyo gutekereza ku byo baba bakora cyangwa ngo batekereze kuri bagenzi babo. Mu buryo bwumvikana, raporo yasohotse mu kinyamakuru cyitwa Los Angeles Times yagiraga iti “umubare w’abantu bahungabana mu byiyumvo bitewe no kwiheba ukomeza kwiyongera, kandi abantu benshi kurushaho basigaye batangira kugira ibyo bibazo [byo guhungabana bitewe no kwiheba] bakiri bato cyane. . . . Imiti irwanya ibibazo byo guhungabana iri ku rutonde rw’imiti igurwa cyane mu nganda z’imiti.” Abantu babarirwa muri za miriyoni bafata imiti itemewe n’amategeko cyangwa bakagerageza kwihunza ibibazo byabo banywa inzoga.
Hari abantu bamwe na bamwe birundumurira mu bikorwa runaka mu gihe bumva bihebye. Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza cyitwa The Guardian kivuga ko mu iperereza ryakozwe, “abagore ari bo baje ku mwanya wa mbere w’abantu usanga bashobora gushakira umuti mu kwirundumurira mu byo kugura ibintu byinshi kurusha abandi. Bari bakubye incuro eshatu abagabo bashobora kujya kugura ibintu mu gihe bumva bihebye.”Ariko kandi, ibyishimo nyakuri ntibibonerwa mu iduka, mu icupa, mu kinini, mu kwijomba urushinge cyangwa muri konti yo muri banki. Ibyishimo ntibigurwa; bibonerwa ubuntu. Ni hehe twabonera iyo mpano y’agaciro? Ibyo turabisuzuma mu gice gikurikira.