Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Paradizo yo mu buryo bw’umwuka ni iki?

Paradizo yo mu buryo bw’umwuka ni iki?

Paradizo yo mu buryo bw’umwuka ni iki?

GUSTAVO yakuriye mu mujyi muto wo muri Brezili. * Kuva akiri umwana yari yarigishijwe ko abantu beza bajya mu ijuru iyo bapfuye. Nta cyo yari azi ku bihereranye n’umugambi w’Imana w’uko hari igihe abantu bizerwa bazagira ubuzima butunganye muri paradizo ku isi (Ibyahishuwe 21:3, 4). Kandi hari ikindi kintu atari azi. Ntiyari azi ko ndetse uhereye no muri iki gihe, yashoboraga kuba muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka.

Mbese, waba warigeze wumva ibyerekeye iyo paradizo yo mu buryo bw’umwuka? Mbese, uzi icyo iyo paradizo ari cyo n’icyo umuntu asabwa kugira ngo abe umwe mu bayigize? Umuntu uwo ari we wese wifuza kugira ibyishimo nyakuri agomba kumenya iby’iyo paradizo.

Dutahure Aho Paradizo yo mu Buryo bw’Umwuka Iherereye

Kuvuga ko umuntu ashobora kuba muri paradizo ndetse no muri iki gihe bishobora gusa n’aho bidahuje n’ukuri. Iyi si nta bwo ari paradizo na hato. Hari abantu benshi bagerwaho n’ibyasobanuwe n’umwami wa kera w’Umuheburayo, ubwo yagiraga ati “mbona n’amarira y’abarengana babuze kirengera; ububasha bwari bufitwe n’ababarenganyaga; kandi ntibari bafite uwo kubahumuriza” (Umubwiriza 4:1). Abantu batabarika bagerwaho n’imibabaro bitewe na gahunda zononekaye za gipolitiki, izo mu rwego rw’idini n’izo mu by’ubukungu, kandi nta humure babona, ntibafite uwo kubahumuriza. Abandi benshi biyuha akuya kugira ngo bashobore kubona amafaranga yo kwishyura ibintu bya ngombwa bakenera, barere abana babo, kandi bakore n’ibindi bintu byinshi kugira ngo barebe ko batera kabiri. Abo na bo birashoboka ko bakwishimira kubona “uwo kubahumuriza,” umuntu wakoroshya umutwaro ho gato gusa. Kuri abo bose, ubuzima bwabo buri kure ya paradizo.

None se, paradizo yo mu buryo bw’umwuka iba he? Ijambo ry’Ikinyarwanda “paradizo” rifitanye isano n’amagambo y’Ikigiriki, Igiperesi n’Igiheburayo, yose akaba yumvikanisha igitekerezo cya pariki cyangwa ubusitani, ahantu harangwa n’amahoro hagarurira umuntu ubuyanja. Bibiliya isezeranya ko hari igihe isi izahinduka paradizo nyayo, ubuturo bumeze nk’ubusitani, ikazaturwa n’umuryango wa kimuntu uzaba udafite icyaha (Zaburi 37:10, 11). Mu kuzirikana ibyo, tubona ko paradizo yo mu buryo bw’umwuka ari imimerere inezeza amaso kandi ikaba ituma umuntu agira ituze, imimerere ituma umuntu agirana imishyikirano y’amahoro na bagenzi be hamwe n’Imana. Muri iki gihe, nk’uko Gustavo yaje kubibona, iyo paradizo irahari, kandi ihuriweho n’umubare w’abantu ugenda urushaho kwiyongera.

Igihe Gustavo yari afite imyaka 12, yagize icyifuzo cyo kuzaba umupadiri muri Kiliziya Gatolika y’i Roma. Kubera ko ababyeyi be babimwemereye, yagiye kwiga muri seminari. Agezeyo, yatangiye kwirundumurira mu muzika, mu ikinamico no muri politiki, byashyigikirwaga na kiliziya kugira ngo bireshye urubyiruko. Yari azi ko umupadiri yagombaga kwitangira abantu kandi ko atashoboraga gushaka. Nyamara kandi, bamwe mu bapadiri n’abaseminari Gustavo yari azi birundumuriraga mu bikorwa by’ubwiyandarike. Mu mimerere nk’iyo, bidateye kabiri Gustavo yatangiye kujya anywa agasinda. Uko bigaragara, yari atarabona paradizo yo mu buryo bw’umwuka.

Igihe kimwe, Gustavo yasomye inkuru y’Ubwami ishingiye kuri Bibiliya yavugaga ibihereranye na paradizo yo ku isi. Yatumye atekereza ku birebana n’intego y’ubuzima. Yagize ati “natangiye kujya nsoma Bibiliya kenshi, ariko kandi sinayisobanukirwaga. Ndetse sinari narigeze mbona ko Imana ifite izina.” Yavuye muri seminari maze yegera Abahamya ba Yehova, ashaka ubufasha kugira ngo asobanukirwe Bibiliya. Nyuma y’aho, yagize amajyambere mu buryo bwihuse, maze bidatinze yegurira Imana ubuzima bwe. Gustavo yari arimo yiga ibihereranye na paradizo yo mu buryo bw’umwuka.

Ubwoko Bwitirirwa Izina ry’Imana

Gustavo yamenye ko izina ry’Imana, ari ryo Yehova, atari ibintu bishishikaje gusa umwigishwa wa Bibiliya apfa kumenya yihitira (Kuva 6:3, NW ). Yamenye ko ari ikintu cy’ingenzi mu bigize ugusenga k’ukuri. Yesu yigishije abigishwa be gusenga agira ati “Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe” (Matayo 6:9). Mu gihe umwigishwa Yakobo yerekezaga ku Banyamahanga bahindutse Abakristo, yagize ati ‘Imana yagendereye abanyamahanga kubatoranyamo ubwoko bwo kubaha izina ryayo’ (Ibyakozwe 15:14). Mu kinyejana cya mbere, itorero rya Gikristo ni ryo ryari rigizwe n’ ‘ubwoko bwo kubaha izina ryayo.’ Mbese, muri iki gihe haba hari ubwoko bwitirirwa izina ry’Imana? Burahari, kandi Gustavo yaje kubona ko Abahamya ba Yehova ari bo bagize ubwo bwoko.

Abahamya ba Yehova bakorana umwete mu bihugu n’amafasi bigera kuri 235. Ni abakozi basaga miriyoni esheshatu, kandi abandi bantu bashimishijwe bagera kuri miriyoni umunani baje mu materaniro yabo. Kubera ko bazwiho kuba bakora umurimo ugenewe abantu bose, basohoza amagambo yavuzwe na Yesu agira ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose: ni bwo imperuka izaherako ize” (Matayo 24:14). None se, kuki Gustavo yumvaga ko yabonye paradizo yo mu buryo bw’umwuka binyuriye mu kwifatanya n’Abahamya ba Yehova? Yagize ati “ibyo nari narabonye mu isi, cyane cyane muri seminari, nabigereranyije n’ibyo nasanze mu Bahamya ba Yehova. Itandukaniro rinini nabonye ni urukundo rurangwa mu Bahamya.”

Hari abandi bagiye bavuga amagambo nk’ayo ku bihereranye n’Abahamya ba Yehova. Umukobwa wo muri Brezili witwa Miriam yaravuze ati “sinari narigeze ngira ibyishimo, ndetse no mu muryango wacu. Incuro ya mbere nabonye urukundo rugaragarira mu bikorwa, nabibonye mu Bahamya ba Yehova.” Umugabo witwa Christian yagize ati “rimwe na rimwe najyaga ninyabya nkajya mu bikorwa by’ubupfumu, ariko idini nta cyo ryari rimbwiye. Icyo nahaga agaciro cyane kurushaho ni umwanya nari mfite muri rubanda hamwe n’akazi nakoraga ndi umwenjenyeli. Nyamara kandi, igihe umugore wanjye yatangiraga kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, namubonyeho ihinduka. Ikindi cyanshimishije ni ukuntu Abakristokazi bamusuraga bari bafite ibyishimo n’ishyaka.” Kuki abantu bavuga ibintu nk’ibyo ku bihereranye n’Abahamya ba Yehova?

Paradizo yo mu Buryo bw’Umwuka Ni Iki?

Ikintu kimwe gituma Abahamya ba Yehova baba abantu batandukanye n’abandi, ni uko bafatana uburemere ubumenyi bushingiye kuri Bibiliya. Bizera ko Bibiliya ari ukuri kandi ko ari Ijambo ry’Imana. Ku bw’ibyo, ntibanyurwa gusa no kumenya ibintu by’ibanze bigize imyizerere y’idini ryabo. Bafite porogaramu ihoraho y’icyigisho cya bwite no gusoma Bibiliya. Uko umuntu arushaho kumara igihe kirekire yifatanya n’Abahamya ba Yehova, ni na ko agenda arushaho kugira ubumenyi ku byerekeye Imana n’ibyo ishaka, nk’uko bihishurwa muri Bibiliya.

Bene ubwo bumenyi bubatura Abahamya ba Yehova mu bintu bivutsa abantu ibyishimo, urugero nk’imiziririzo n’ibitekerezo byangiza. Yesu yagize ati “ukuri ni ko kuzababātūra,” kandi Abahamya ba Yehova babona ko ibyo ari ko biri (Yohana 8:32). Uwitwa Fernando, wigeze kujya mu bupfumu, yagize ati “kumenya ibyerekeye ubuzima bw’iteka byaranduhuye mu buryo bukomeye. Natinyaga ko jye cyangwa ababyeyi banjye dushobora gupfa.” Ukuri kwabatuye Fernando kumuvana mu bubata bwo gutinya isi y’ibinyabuzima by’umwuka hamwe n’ibyo bita ko ari ubuzima nyuma yo gupfa.

Muri Bibiliya, ubumenyi ku byerekeye Imana bufitanye isano rya bugufi na paradizo. Umuhanuzi Yesaya yagize ati “ibyo ntibizaryana kandi ntibizonona ku musozi wanjye wera wose; kuko isi izakwirwa no kumenya Uwiteka, nk’uko amazi y’inyanja akwira hose.”​—Yesaya 11:9.

Birumvikana ko ubumenyi ubwabwo budahagije kugira ngo butume habaho amahoro yahanuwe na Yesaya. Umuntu agomba gushyira mu bikorwa ibyo yiga. Fernando yagize ati “iyo umuntu yihinzemo imbuto z’umwuka, agira uruhare mu gutuma habaho paradizo yo mu buryo bw’umwuka.” Fernando yari arimo yerekeza ku magambo yavuzwe n’intumwa Pawulo, we wise imico myiza Umukristo agomba kwihingamo ko ari ‘imbuto z’umwuka.’ Yayishyize ku rutonde avuga ko ari “urukundo, n’ibyishimo, n’amahoro, no kwihangana, no kugira neza, n’ingeso nziza, no gukiranuka, no kugwa neza, no kwirinda.”​—Abagalatiya 5:22, 23.

Mbese, ushobora kubona impamvu kwifatanya n’umuryango w’abantu bihatira kwihingamo iyo mico byari kuba rwose bimeze nko kuba muri paradizo? Paradizo yo mu buryo bw’umwuka yahanuwe n’umuhanuzi Zefaniya yari kuba muri abo bantu. Yaravuze ati “ntibazakora ibibi, haba no kuvuga ibinyoma; n’ururimi ruriganya ntiruzababonekaho mu kanwa kabo; kuko bazagaburirwa bakaryama, ari nta wubakanga.”​—Zefaniya 3:13.

Uruhare rw’Ingenzi rw’Urukundo

Ushobora kuba wabonye ko imbuto ya mbere mu mbuto z’umwuka zivugwa na Pawulo ari urukundo. Uwo ni umuco Bibiliya ivugaho byinshi. Yesu yagize ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yohana 13:35). Ni iby’ukuri ko Abahamya ba Yehova badatunganye. Rimwe na rimwe, bagirana ibibazo bya bwite byo kutumvikana ku bintu runaka nk’uko byari bimeze ku ntumwa za Yesu. Ariko kandi, barakundana by’ukuri, kandi basenga basaba ubufasha bw’umwuka wera mu gihe bihingamo uwo muco.

Ibyo bituma bagirana imishyikirano yihariye. Nta vangura ry’amoko ribarangwamo cyangwa ibyo gukunda igihugu by’agakabyo bizana amacakubiri. Mu by’ukuri, Abahamya benshi bagezweho n’ibikorwa byo kweza amoko n’itsembatsemba rishingiye ku moko byabayeho mu myaka ya nyuma y’ikinyejana cya 20, bagendaga barinda bagenzi babo kabone n’iyo byabaga bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. N’ubwo bakomoka “mu mahanga yose n’imiryango yose n’am[o]ko yose n’indimi zose,” bafite ubumwe udashobora gupfa kwiyumvisha, keretse uramutse uri umwe muri bo.​—Ibyahishuwe 7:9.

Imimerere ya Paradizo mu Bakora Ibyo Imana Ishaka

Umururumba, ubwiyandarike n’ubwikunde nta mwanya bifite muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka. Abakristo babwirwa ngo “ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose, mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ni byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose” (Abaroma 12:2). Iyo tugize imibereho itanduye, irangwa n’ingeso nziza kandi tugakora ibyo Imana ishaka mu bundi buryo, tugira uruhare mu kubaka paradizo yo mu buryo bw’umwuka kandi tugira uruhare mu gutuma twe ubwacu tugira ibyishimo. Uwitwa Carla yabonye ko ibyo ari ukuri. Yagize ati “Data yanyigishije gukorana umwete kugira ngo nzabashe kwibonera amafaranga nkenera. Ariko kandi, n’ubwo amasomo nahawe muri kaminuza yatumye numva mfite umutekano runaka, sinashoboye kubona ubumwe n’umutekano mu muryango dushobora guhabwa n’ubumenyi buturuka mu Ijambo ry’Imana bwonyine.”

Birumvikana ko kuba muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka bitavanaho ibibazo byo mu buryo bw’umubiri duhangana na byo mu buzima. Abakristo bakomeza kurwara. Igihugu batuyemo gishobora kuyogozwa n’imyiryane mu baturage. Abenshi bahangana n’ubukene. Ariko kandi, kubera ko dufitanye imishyikirano ya bugufi na Yehova Imana​—ibyo bikaba ari iby’ingenzi mu bigize paradizo yo mu buryo bw’umwuka​—byumvikanisha ko dushobora kumushakiraho ubufasha. Koko rero, adutumirira ‘kumwikoreza imitwaro yacu,’ kandi abenshi bashobora gutanga igihamya kigaragaza ukuntu yagiye abashyigikira mu buryo buhebuje igihe bari bari mu mimerere igoye cyane kurusha iyindi. (Zaburi 55:23, umurongo wa 22 muri Biblia Yera; 86:16, 17.) Imana isezeranya kubana n’abayisenga ndetse n’igihe baba bageze “mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu” (Zaburi 23:4). Kwiringira ko Imana yiteguye kudushyigikira bidufasha kubumbatira “[a]mahoro y’Imana, ahebuje rwose ay’umuntu yamenya,” ayo mahoro akaba ari yo rufunguzo rutuma habaho paradizo yo mu buryo bw’umwuka.​—Abafilipi 4:7.

Tugire Uruhare mu Gutuma Habaho Paradizo yo mu Buryo bw’Umwuka

Abantu benshi bishimira gusura pariki cyangwa kujya mu busitani. Bakunda kuhatembera cyangwa wenda kwicara ku ntebe maze bakishimira ibibakikije. Mu buryo nk’ubwo, abenshi bishimira kwifatanya n’Abahamya ba Yehova. Babona ko kugirana na bo ubucuti bibagarurira ubuyanja, bibahesha amahoro kandi bikabagarurira imbaraga. Icyakora, ubusitani bwiza bugomba kwitabwaho kugira ngo bukomeze kumera nka paradizo. Mu buryo nk’ubwo, paradizo yo mu buryo bw’umwuka ibaho muri iyi si itari mu mimerere ya paradizo bitewe n’uko gusa Abahamya ba Yehova batuma ibaho, kandi Imana ikaba ihira imihati yabo. None se, ni gute umuntu yagira uruhare rugaragara mu gutuma habaho iyo paradizo?

Mbere na mbere, ugomba kwifatanya n’itorero ry’Abahamya ba Yehova, ukigana na bo Bibiliya, kandi ukagira ubumenyi bushingiye kuri Bibiliya, bwo bugize urufatiro rwa paradizo yo mu buryo bw’umwuka. Carla yagize ati “nta paradizo yo mu buryo bw’umwuka yabaho nta byokurya byo mu buryo bw’umwuka bihari.” Ibyo bikubiyemo gusoma Ijambo ry’Imana buri gihe no gutekereza ku byo usoma. Ubumenyi ubona buzatuma urushaho kugirana na Yehova Imana imishyikirano ya bugufi, kandi umukunde. Nanone kandi, uzitoza kumuvugisha binyuriye mu isengesho no kumusaba ubuyobozi n’umwuka we kugira ngo ugushyigikire mu gihe ukora ibyo ashaka. Yesu yatubwiye ko tugomba kujya duhozaho mu isengesho (Luka 11:9-13). Intumwa Pawulo yaravuze iti “musenge ubudasiba” (1 Abatesalonike 5:17). Kugira igikundiro cyo kuvugana n’Imana binyuriye mu isengesho, wizeye udashidikanya ko ikumva, ni kimwe mu bintu by’ingenzi bigize paradizo yo mu buryo bw’umwuka.

Uko igihe kigenda gihita, ibyo wiga bizatuma imibereho yawe igenda irushaho kuba myiza, kandi amaherezo uzifuza kubibwira abandi. Icyo gihe, uzabasha kumvira itegeko ryatanzwe na Yesu ubwo yagiraga ati “umucyo wanyu uboneker[e] imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru” (Matayo 5:16). Kugeza ku bandi ubumenyi ku byerekeye Yehova Imana na Yesu Kristo no kurata urukundo rukomeye bagaragarije abantu bitera ibyishimo byinshi.

Igihe kiregereje ubwo isi yose izahinduka paradizo nyayo​—ahantu hameze nk’ubusitani hatari ibintu bihumanya ikirere, ahantu h’ubuturo bukwiriye ku bantu bizerwa. Kuba hariho paradizo yo mu buryo bw’umwuka muri iyi “minsi y’imperuka” ni igihamya kigaragaza imbaraga z’Imana, kandi ni ikimenyetso kigaragaza mu rugero ruto gusa ibyo ishobora gukora n’ibyo izasohoza mu gihe kizaza.​—2 Timoteyo 3:1.

Ndetse no muri iki gihe, abari muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka bibonera isohozwa ryo mu buryo bw’umwuka ry’amagambo aboneka muri Yesaya 49:10, hagira hati “ntibazicwa n’inzara cyangwa inyota: kandi icyokere ntikizabageraho, n’izuba ntirizabica; kuko uwabagiriye imbabazi azabajya imbere, akabajyana ku masōko y’amazi.” Uwitwa José yahamije ko ibyo ari ukuri. Yahoraga yifuza cyane kuzaba umuririmbyi w’ikirangirire, ariko kandi, yaje kurushaho kunyurwa no gukorera Imana yifatanyije n’itorero rya Gikristo. Yagize ati “ubu imibereho yanjye ifite ireme. Numva mfite umutekano mu muryango wa kivandimwe wa Gikristo, kandi nzi ko Yehova ari Umubyeyi wuje urukundo dushobora kwiringira.” Ku bw’ibyo, ibyishimo bya José​—kimwe n’iby’abandi babarirwa muri za miriyoni bameze nka we​—bisobanurwa neza mu magambo aboneka muri Zaburi 64:11, umurongo wa 10 muri Biblia Yera, amagambo agira ati “umukiranutsi azanezererwa Uwiteka, amwiringire.” Mbega ibisobanuro bihebuje byerekeranye na paradizo yo mu buryo bw’umwuka!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Abantu bavuzwe ni abantu babayeho koko, ariko amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Mu gihe twishimira kuba muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka, twagombye kugira uruhare mu kuyagura!